Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bamara igihe bafite agahinda kenshi

Bamara igihe bafite agahinda kenshi

Bamara igihe bafite agahinda kenshi

VUBA aha, hari umuntu wakoze ubushakashatsi ashaka kumenya ibyiyumvo abantu baba bafite, nyuma y’igihe runaka kiba gishize bapfushije ababo bakundaga. Yoherereje urutonde rw’ibibazo ababyeyi batandukanye bamaze imyaka runaka bapfushije abana. Ababyeyi bose yabyoherereje si ko bamushubije. Umugabo witwa Vladimir umaze imyaka itanu apfushije umuhungu we, yasobanuye ko n’ubu acyumva bimugoye cyane kuvuga iby’umuhungu we. *

Ni ibisanzwe ko ababyeyi bapfushije ababo bakundaga bamara igihe kirekire bafite agahinda nk’ako. William umaze imyaka icumi apfushije umuhungu we w’imyaka 18 warohamye mu mazi, yaranditse ati “ndacyafite agahinda natewe no gupfusha uwo mwana kandi ntikazashira igihe cyose nzaba nkiriho.” Nyuma y’imyaka itanu Lucy apfushije umuhungu we wazize indwara itunguranye, yaranditse ati “mu minsi mike ya mbere, nakomezaga kwibwira nti ‘ntibishoboka!’ Numvaga nsa n’urota inzozi mbi, nkumva ko nyuma yaho ndi buze gukanguka. Nyuma y’igihe gito, natangiye kubona ko byari ukuri, ko atari kuzagaruka mu rugo. Hashize imyaka itanu umuhungu wanjye apfuye, ariko kugeza ubu, rimwe na rimwe iyo ndi jyenyine njya muririra.”

Kuki ababyeyi bapfushije ababo bakundaga, urugero nka Vladimir, William na Lucy, bamara igihe kirekire barashenguwe n’agahinda? Nimucyo turebe impamvu zimwe na zimwe zibitera.

Kuki bashengurwa n’agahinda?

Iyo mu muryango bungutse akana, ababyeyi bagira ibyiyumvo byihariye, bidasanzwe biboneka mu mishyikirano iyo ari yo yose abantu bagirana. Gufata ako gahinja byonyine, kukitegereza gasinziriye cyangwa kukareba gaseka, birabashimisha cyane kandi bikabanezeza. Ababyeyi barangwa n’urukundo bita cyane ku bana babo. Babatoza kwitwara neza no kugira ikinyabupfura (1 Abatesalonike 2:​7, 11). Iyo ababyeyi bashyizeho iyo mihati abana bagakura, bumva bibahesheje ishema kandi bagatangira kwitega byinshi kuri abo bana.

Ababyeyi barangwa n’urukundo biyuha akuya kugira ngo batunge abana babo. Bashobora kujya buri gihe bazigama amafaranga cyangwa undi mutungo, kugira ngo bazashobore gufasha abana babo igihe na bo bazaba bageze igihe cyo gushinga imiryango yabo (2 Abakorinto 12:​14). Ibyiyumvo byimbitse ababyeyi bagaragariza abana, igihe cyinshi babagenera, imihati myinshi bashyiraho babarera ndetse n’amafaranga menshi babatangaho, bifite icyo bitwereka. Bitugaragariza ko ababyeyi barera abana babo kugira ngo bazabeho; ntibaba bashaka ko bapfa. Iyo umwana apfuye, umurimo wo kumurera uba uhagarariye aho kandi ibyo ababyeyi bari bamwitezeho biba birangiye. Urukundo rwa kibyeyi kandi rurangwa n’ubwuzu ababyeyi bagaragarizaga uwo mwana, ruba rusa n’urutangiriwe n’urukuta runini rw’amabuye rugereranywa n’urupfu. Umwanya uwo mwana w’umukobwa cyangwa w’umuhungu yari afite mu mitima yabo, uba usigayemo ubusa. Ababyeyi bumva bashenguwe n’agahinda kadapfa gushira.

Bibiliya yemeza ko ababyeyi bapfushije abo bakundaga bamara igihe kirekire barashenguwe n’agahinda. Bibiliya yavuze ibyabaye ku mukurambere Yakobo igihe yumvaga ko umuhungu we Yozefu yishwe. Iyo nkuru igira iti “Yakobo ashishimura imyenda ye, akenyera ibigunira, amara iminsi myinshi ababaye yiraburiye umwana we. Abahungu be bose n’abakobwa be bose barahaguruka ngo bamumare umubabaro, ariko yanga kumarwa umubabaro ati ‘nzarinda nsanga umwana wanjye ikuzimu nkirira!’ ’’ Imyaka runaka nyuma yaho, Yakobo yakomeje kugira agahinda yaterwaga n’uko yumvaga umuhungu we yarapfuye (Itangiriro 37:​34, 35; 42:​36-38). Urundi rugero ruvugwa muri Bibiliya, ni urw’umugore w’indahemuka witwaga Nawomi, wapfushije abahungu babiri. Kubera ko yari yashenguwe n’agahinda, yashatse guhindura izina. Yitwaga Nawomi bisobanura ngo “Umunyagikundiro,” ariko ashaka ko bajya bamwita Mara bisobanura ngo “Ushaririwe.”​—⁠Rusi 1:⁠3-5, 20, 21; reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.

Icyakora, Bibiliya ntitubwira gusa iby’agahinda ababyeyi bamwe bigeze kugira. Itubwira n’ukuntu Yehova aha imbaraga abafite agahinda. Mu ngingo ikurikira, tugiye gusuzuma bumwe mu buryo Imana ikoresha ihumuriza abafite agahinda.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Amazina amwe n’amwe yarahinduwe.