Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Icyo Imana yateranyije hamwe umuntu ntakagitandukanye

Icyo Imana yateranyije hamwe umuntu ntakagitandukanye

Icyo Imana yateranyije hamwe umuntu ntakagitandukanye

“Bituma batakiri babiri ahubwo babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranyije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.”​—MATAYO 19:6.

1, 2. Kuki umuntu ushyira mu gaciro yakwitega ko hari igihe abashyingiranywe bazajya bahura n’ibibazo, nk’uko Ibyanditswe na byo bibihamya?

TEKEREZA ugiye gukora urugendo rurerure mu modoka. Ese uzahura n’ingorane mu nzira? Byaba ari ubupfu gutekereza ko nta ngorane uzahura na zo! Urugero, ushobora gusanga ikirere cyifashe nabi, bikaba ngombwa ko ugabanya umuvuduko kandi ukagenda witonze. Hari aho ushobora kugera imodoka yawe ikagira ikibazo wowe ubwawe udashoboye gukemura, bigasaba ko uyihagarika ku ruhande ugashaka ugufasha. Mbese imimerere nk’iyo yatuma uvuga ko iyo ubimenya uba utafashe urwo rugendo ndetse bigatuma iyo modoka uyita aho ukigendera? Oya. Iyo wafashe urugendo rurerure, uba witeze ko hashobora kuvuka ibibazo maze ugashakisha uburyo bwo kubikemura mu bwenge.

2 Uko ni na ko bimeze mu ishyingiranwa. Ibibazo ntibizabura kuvuka, kandi byaba ari ubupfu abashyingiranywe batekereje ko bazibanira mu munezero udashira. Mu 1 Abakorinto 7:⁠28, Bibiliya ivuga yeruye ko abagabo n’abagore bazagira “imibabaro mu mubiri.” Kubera iki? Mu magambo make, ni ukubera ko abagabo n’abagore ari abantu badatunganye, kandi tukaba turi mu ‘bihe birushya’ (2 Timoteyo 3:1; Abaroma 3:23). Bityo rero, n’iyo umugabo n’umugore baba bakwiranye kandi bagendera ku mahame y’Imana ntibazabura kujya bahura n’ibibazo.

3. (a) Abenshi mu bantu b’isi babona bate ibirebana n’ishyingiranwa? (b) Kuki Abakristo bakora uko bashoboye kugira ngo bakomeze ishyingiranwa ryabo?

3 Muri iyi si yo muri iki gihe, iyo abashakanye bahuye n’ibibazo, ikintu cya mbere batekereza ni ugutana. Mu bihugu byinshi, umubare w’abashakanye batana ugenda urushaho kwiyongera. Icyakora, Abakristo b’ukuri bo bakemura ibibazo aho gushaka guhita batandukana. Kubera iki? Ni ukubera ko babona ko ishyingiranwa ari impano yera bahawe na Yehova. Ku birebana n’abashyingiranywe, Yesu yaravuze ati “icyo Imana yateranyije hamwe, umuntu ntakagitandukanye” (Matayo 19:6). Ni iby’ukuri ko kugendera kuri iryo hame atari ko buri gihe byoroha. Urugero, bene wanyu ndetse n’abandi batagendera ku mahame yo muri Bibiliya, hakubiyemo na bamwe mu bajyanama mu bijyanye n’ishyingiranwa, incuro nyinshi bagira abashakanye inama yo kwahukana cyangwa se gutana kandi nta mpamvu zishingiye ku Byanditswe zibibemerera. * Ariko Abakristo bazi ko kwiyunga no gukomeza kubana ari byo byarushaho kuba byiza kuruta guhita batana. Ni iby’ingenzi rero ko kuva ishyingiranwa rigitangira, twakwiyemeza gukora ibintu dukurikije uko Yehova abibona, aho kubikora dukurikije inama z’abandi.​—⁠Imigani 14:12.

Uko mwakemura ibibazo

4, 5. (a) Ni ibihe bibazo abashyingiranywe bagomba kwitega ko bazahura na byo? (b) Kuki amahame ari mu Ijambo ry’Imana agira akamaro ndetse n’igihe havutse ibibazo hagati y’abashakanye?

4 Ikigaragara ni uko hari igihe biba ngombwa ko abashyingiranywe batekereza bitonze kugira ngo bakemure ibibazo. Incuro nyinshi, ibyo babikora bakemura utuntu duto duto baba batumvikanaho. Ariko kuri bamwe na bamwe mu bashyingiranywe, hashobora kuvuka ibibazo bikomeye bishobora gushyira iryo shyingiranwa ryabo mu kaga. Rimwe na rimwe, bishobora kuba ngombwa ko musaba ubufasha umusaza w’Umukristo washatse kandi w’inararibonye. Ariko kandi, ibyo ntibishatse kuvuga ko urugo rwanyu ruba rugiye gusenyuka. Ibyo biba bigaragaza gusa uburyo ari ngombwa kurushaho kugendera ku mahame yo muri Bibiliya mu gihe mugerageza gukemura ibibazo.

5 Kubera ko Yehova ari we Muremyi w’abantu kandi akaba ari na we watangije ishyingiranwa, arusha undi muntu uwo ari we wese kumenya ibyo dukeneye kugira ngo tubane neza n’uwo twashakanye. Gusa, ikibazo ni iki: ‘ese tuzumvira inama ziri mu ijambo rye kandi tuzikurikize?’ Nitubikora, nta gushidikanya ko bizatuzanira imigisha. Yehova yabwiye ubwoko bwe bwo mu gihe cya kera, ati “iyaba warumviye amategeko yanjye uba waragize amahoro ameze nk’uruzi, gukiranuka kwawe kuba kwarabaye nk’umuraba w’inyanja” (Yesaya 48:18). Kugendera ku mahame yo muri Bibiliya bishobora gutuma ishyingiranwa riba ryiza. Nimucyo tubanze turebe inama Bibiliya igira abagabo.

Mukomeze “mukunde abagore banyu”

6. Ni iyihe nama ishingiye ku Byanditswe ireba abagabo?

6 Ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abefeso irimo amabwiriza yumvikana neza areba abagabo. Pawulo yaranditse ati “bagabo, [mukomeze] mukunde abagore banyu nk’uko Kristo yakunze Itorero akaryitangira. Uko ni ko abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo. Ukunda umugore we aba yikunda, kuko ari nta muntu wakwanga umubiri we, ahubwo yawugaburira akawukuyakuya nk’uko Kristo abigirira Itorero. Nuko namwe umuntu wese akunde umugore we nk’uko yikunda.”​—⁠Abefeso 5:25, 28, 29, 33.

7. (a) Ni ikihe kintu cy’ingenzi ishyingiranwa rya gikristo ryagombye kuba rishingiyeho? (b) Ni gute abagabo bagomba gukomeza gukunda abagore babo?

7 Aha ngaha, Pawulo ntavuga ibibazo byose bishobora kuvuka hagati y’umugabo n’umugore. Ahubwo, yavuze umuti w’ingenzi wakemura ibibazo byo mu muryango, agaragaza ikintu cy’ingenzi cyane buri shyingiranwa rya gikristo ryagombye kuba rishingiyeho. Icyo kintu ni urukundo. Muri iyo mirongo, urukundo ruvugwamo incuro esheshatu. Zirikana nanone ko Pawulo abwira abagabo ngo ‘[mukomeze] mukunde abagore banyu.’ Nta gushidikanya, Pawulo yari azi ko byoroshye cyane gutangira gukunda umuntu kuruta gukomeza kumukunda. Ibyo bigaragara cyane muri iyi ‘minsi y’imperuka,’ aho abantu benshi “bikunda” kandi bakaba “batuzura” (2 Timoteyo 3:1-3). Iyo mico mibi irimo irasenya imiryango myinshi muri iki gihe. Ariko abagabo bakunda abagore babo ntibazemera ko ubwikunde burangwa mu isi bugira ingaruka ku mitekerereze yabo no ku byo bakora.​—⁠Abaroma 12:2.

Uko wakwita ku byo umugore wawe akeneye

8, 9. Ni mu buhe buryo umugabo w’Umukristo yakwita ku mugore we?

8 Niba uri Umukristo washatse, wakwirinda ute kugira ubwikunde ahubwo ukagaragariza umugore wawe urukundo nyarwo? Mu magambo twamaze kubona Pawulo yandikiye Abefeso, yagaragaje ibintu bibiri ugomba gukora: gutunga umugore wawe no kumukunda nk’uko ukunda umubiri wawe. Ni mu buhe buryo watunga umugore wawe? Uburyo bumwe wabikoramo ni ukumuha ibyo akeneye mu buryo bw’umubiri. Pawulo yandikiye Timoteyo ati “ariko niba umuntu adatunga abe cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ibyizerwa, kandi aba abaye mubi hanyuma y’utizera.”​—⁠1 Timoteyo 5:8.

9 Ariko rero, ibyo birenze ibi byo kumuha ibyokurya, imyambaro n’aho kuba. Kubera iki? Ni ukubera ko umugabo ashobora kuba aha umugore we ibyo akeneye byose mu buryo bw’umubiri, ariko akirengagiza kumuha ibyo akeneye mu buryo bw’ibyiyumvo no mu buryo bw’umwuka. Kumumenyera ibyo akeneye muri ubwo buryo bubiri buvuzwe nyuma, ni iby’ingenzi. Ni byo koko abagabo benshi b’Abakristo baba bahuze cyane bita ku bibazo birebana n’itorero. Ariko kandi, kugira inshingano ziremereye mu itorero ntibishaka kuvuga ko umugabo yagombye kwirengagiza gusohoza inshingano yahawe n’Imana yo kuba umutware w’umuryango (1 Timoteyo 3:5, 12). Mu myaka runaka ishize, igihe iyi gazeti yavugaga kuri iyo ngingo, yavuze amagambo akurikira: “dukurikije ibyo Bibiliya isaba, dushobora kuvuga ko ‘kuragira umukumbi bitangirira mu rugo.’ Niba umusaza yirengagiza umuryango we, ashobora gutakaza iyo nshingano afite yo kuba ari umusaza.” * Biragaragara neza ko ari ngombwa cyane kwita ku mugore wawe, haba mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’ibyiyumvo, ariko ikiruta ibindi byose, ukamwitaho mu buryo bw’umwuka.

Gukundwakaza umugore wawe bisobanura iki?

10. Ni mu buhe buryo umugabo agomba gukunda umugore we?

10 Iyo ukunda umugore wawe cyane, umwitaho bitewe n’urukundo umukunda. Hari uburyo bwinshi ushobora kubikoramo. Mbere na mbere, jya umarana n’uwo mwashakanye igihe gikwiriye. Niba ujya wirengagiza kumarana igihe gikwiriye n’umugore wawe, urukundo yagukundaga rushobora kugabanuka. Zirikana nanone ko ibyo utekereza ko umugore wawe akeneye ku birebana n’igihe mumarana ndetse n’uburyo umwitaho, bishobora kuba bitandukanye n’ibyo we yumva akeneye mu by’ukuri. Si ugupfa kubwira umugore wawe ngo uramukunda gusa. Umugore wawe agomba kwiyumvamo ko umukunda. Pawulo yaranditse ati “ntihakagire umuntu wizirikana ubwe, ahubwo azirikane na mugenzi we” (1 Abakorinto 10:24). Kubera ko uri umugabo ukunda umugore we, ugomba gukora ibishoboka byose ugasobanukirwa neza ibyo umugore wawe akeneye koko.​—⁠Abafilipi 2:4.

11. Ni izihe ngaruka uko umugabo afata umugore we bishobora kugira ku mishyikirano afitanye n’Imana ndetse n’itorero?

11 Ubundi buryo bwo kugaragariza umugore wawe ko umukunda cyane, ni ukumugaragariza ubugwaneza mu byo uvuga n’ibyo ukora (Imigani 12:18). Pawulo yandikiye Abakolosayi agira ati “bagabo, namwe mukunde abagore banyu ntimubasharirire” (Abakolosayi 3:19). Dukurikije uko igitabo kimwe kibivuga, ayo magambo Pawulo yashorejeho ashobora guhindurwa mu mvugo yumvikana neza ngo “ntukamufate nk’umukozi wo mu rugo” cyangwa ngo “ntukamugire umuja.” Umugabo ukagatiza, baba biherereye cyangwa bari mu bandi, mu by’ukuri ntaba agaragaza ko akunda umugore we. Umugabo utwaza igitugu umugore we, ashobora kwangiza imishyikirano afitanye n’Imana. Intumwa Petero yandikiye abagabo bashatse ati ‘[mukomeze] kubana n’abagore banyu mwerekane ubwenge mu byo mubagirira kuko bameze nk’inzabya zidahwanije namwe gukomera, kandi mububahe nk’abaraganwa namwe ubuntu bw’ubugingo, kugira ngo amasengesho yanyu ye kugira inkomyi.” *​—⁠1 Petero 3:7.

12. Uko Yesu yitaga ku itorero rya gikristo bishobora kwigisha iki Umukristo ufite umugore?

12 Ntukibwire ko urukundo umugore wawe agukunda rugomba kwizana. Mwizeze ko ugikomeza kumukunda. Uburyo Yesu yitaga ku itorero rya gikristo byabera urugero abagabo b’Abakristo bafite abagore. Yaritondaga, akagwa neza kandi akababarira, ndetse n’igihe abigishwa be bakomezaga kugaragaza imyitwarire idahwitse. Ni yo mpamvu Yesu yabwiye abandi ati “nimuze munsange, . . . kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu” (Matayo 11:28, 29). Umukristo ufite umugore, yigana Yesu afata umugore we nk’uko Yesu yafataga itorero. Umugabo ukundwakaza umugore we, akabigaragariza mu magambo no mu bikorwa, azamubera isoko nyayo y’ihumure.

Abagore bagendera ku mahame yo muri Bibiliya

13. Ni ayahe mahame akubiye muri Bibiliya ashobora gufasha abagore?

13 Nanone Bibiliya ikubiyemo amahame ashobora gufasha abagore. Mu Befeso 5:22-24, 33 hagira hati ‘bagore, mugandukire abagabo banyu nk’uko mugandukira Umwami wacu, kuko umugabo ari we mutwe w’umugore we, nk’uko Kristo ari umutwe w’itorero ari ryo mubiri we, ni na we Mukiza waryo. Ariko nk’uko Itorero rigandukira Kristo, abe ari ko abagore bagandukira abagabo babo muri byose. Umugore yubahe umugabo we.’

14. Kuki twavuga ko ihame ryo muri Bibiliya risaba abagore kuganduka ritabasuguza?

14 Zirikana uburyo Pawulo atsindagiriza ibyo kubaha no kuganduka. Umugore yibukijwe ko agomba kugandukira umugabo we. Ibyo bihuje na gahunda Imana yashyizeho. Ibiremwa bifite ubuzima byo mu isi n’ibyo mu ijuru bifite uwo bigandukira. Na Yesu ubwe agandukira Yehova Imana (1 Abakorinto 11:3). Birumvikana nyine ko umugabo ukoresha neza ubutware bwe, azatuma byorohera umugore we gukomeza kumugandukira.

15. Zimwe mu nama ziboneka muri Bibiliya zigirwa abagore ni izihe?

15 Nanone Pawulo yavuze ako umugore akwiriye ‘kubaha umugabo we’ cyane. Umugore w’Umukristo akwiriye kugaragaza ‘umwuka w’ubugwaneza n’amahoro,’ atagisha impaka umugabo amusuzugura cyangwa ngo ashake kwigira ingare (1 Petero 3:4). Umugore utinya Imana akorana umwete akorera urugo rwe, kandi ahesha icyubahiro umugabo we (Tito 2:4, 5). Azajya yihatira kuvuga neza umugabo we, bityo yirinde kuba yakora ikintu cyatuma abandi basuzugura umugabo we. Nanone azihatira gushyigikira imyanzuro y’umugabo we kugira ngo igire icyo igeraho.​—⁠Imigani 14:1.

16. Ni iki abagore b’Abakristo bashobora kwigira ku rugero rwa Sara na Rebeka?

16 Kuba umugore w’Umukristo agomba kurangwa n’umwuka w’ubugwaneza n’amahoro, ntibivuga ko nta bitekerezo agira cyangwa se ko ibitekerezo bye nta byo bimaze. Abagore batinyaga Imana bo mu gihe cya kera, urugero nka Sara na Rebeka, bafashe iya mbere babwira abagabo babo ibyari bibahangayikishije, kandi inkuru yo muri Bibiliya igaragaza ko Yehova yashyigikiye ibyo bakoze (Itangiriro 21:8-12; 27:46–28:4). Abagore b’Abakristo na bo bashobora kubwira abagabo babo uko babona ibintu. Icyakora bagombye kubikora bazirikana abagabo babo, badakoresheje ijwi ryumvikanamo agasuzuguro. Bashobora kuzibonera ko uburyo bashyikirana n’abo bashakanye buzarushaho kubashimisha kandi bakagira icyo bageraho.

Muzirikane amasezerano mwagiranye

17, 18. Ni mu buhe buryo abagabo n’abagore bashakanye bashobora kurwanya amayeri Satani akoresha ashaka gusenya ishyingiranwa ryabo?

17 Ishyingiranwa ni umuhigo wo kuzabana ubuzima bwanyu bwose. Ku bw’ibyo rero, umugabo n’umugore bagombye kugira icyifuzo kivuye ku mutima cyo gutuma ishyingiranwa ryabo rigenda neza. Iyo badashyikirana babivanye ku mutima, bishobora gutuma ibibazo birushaho kubarakaza ndetse bikarushaho gukomera. Incuro nyinshi iyo havutse ibibazo mu bashakanye, buri wese areka kuvugisha undi, bigatuma barakaranya. Ndetse hari bamwe bahita batekereza uko batana n’abo bashakanye, wenda bakabikora batangira gushakisha undi muntu bakwikundanira utari uwo bashakanye. Yesu yatanze umuburo agira ati “umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we.”​—⁠Matayo 5:28.

18 Intumwa Pawulo yagiriye inama Abakristo bose, hakubiyemo n’Abakristo bashatse, ati “nimurakara ntimugakore icyaha, izuba ntirikarenge mukirakaye kandi ntimubererekere Satani” (Abefeso 4:26, 27). Umwanzi wacu mukuru ari we Satani, agerageza kuririra ku kutumvikana gushobora kuvuka hagati y’Abakristo. Ntimukemere ko agira icyo ageraho. Mu gihe havutse ibibazo, mukore ubushakashatsi mumenye icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’uburyo Yehova abona icyo kibazo, mwifashishije inyandiko z’umugaragu ukiranuka w’ubwenge. Muganire ku byo mutumvikanaho mutuje kandi mubwizanye ukuri. Mu mibereho yanyu, mujye mwihatira gukoresha amahame ya Yehova mwamenye arebana n’ishyingiranwa (Yakobo 1:⁠22-25). Ku birebana n’ishyingiranwa ryanyu, mwembi uko mwashakanye mwiyemeze gukomeza kugendana n’Imana, kandi ntimukemere ko hagira umuntu uwo ari we wese cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose gitandukanya icyo Imana yateranyirije hamwe!​—⁠Mika 6:8.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Reba Réveillez-vous! yo ku ya 8 Gashyantare 2002, ku ipaji ya 10, ku gasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Gutana no kwahukana,” yanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 9 Reba Umunara w’Umurinzi wo ku ya 15 Gicurasi 1989, ku ipaji ya 12, mu Gifaransa.

^ par. 11 Kugira ngo umugabo yuzuze ibisabwa ahabwe inshingano mu itorero rya gikristo, agomba kuba atari “umunyarukoni.” Ni ukuvuga ko agomba kuba adakubita abandi ibi bisanzwe cyangwa ngo akoreshe amagambo arimo iterabwoba. Ni yo mpamvu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku ya 1 Nzeri 1990, mu Gifaransa, yavuze ku ipaji yayo ya 25 iti “mu gihe umugabo agaragaza ko atinya Imana ari ahandi, ariko yagera iwe agatwaza igitugu, uwo ntiyaba yujuje ibisabwa.”​—⁠1 Timoteyo 3:2-5, 12.

Mbese uribuka?

• Kuki ishyingiranwa rya gikristo na ryo rishobora kuzamo ibibazo?

• Ni mu buhe buryo umugabo washatse akwiriye kwita ku mugore we kandi akagaragaza ko amukunda cyane?

• Umugore yakora iki kugira ngo agaragaze ko yubaha cyane umugabo we?

• Umugabo n’umugore bashyingiranywe bakora iki kugira ngo bashimangire umuhigo bahize wo kuzabana?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Umugabo yagombye kwita ku byo umugore we akeneye mu buryo bw’umubiri ndetse no mu buryo bw’umwuka

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Umugabo ukundwakaza umugore we amubera isoko nyayo y’ihumure

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Abagore b’Abakristo bageza ku bagabo babo ibitekerezo byabo, ariko bakabikora mu kinyabupfura