Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ikintu gifite agaciro cyane kuruta kumenya uko ikirere kizaba giteye

Ikintu gifite agaciro cyane kuruta kumenya uko ikirere kizaba giteye

Ikintu gifite agaciro cyane kuruta kumenya uko ikirere kizaba giteye

MU BIHUGU hafi ya byose bafite imigani y’imigenurano ivuga ibirebana n’uko ikirere kiba giteye. Hari abavuga ko iyo ikirere gitukura ku mugoroba binezeza abasare. Ariko cyaba gitukura mu gitondo abasare bakagira impungenge. Muri iki gihe, abahanga mu by’iteganyagihe basobanura impamvu ikirere gishobora guhinduka ukundi nk’uko byavuzwe haruguru.

Mu gihe cya Yesu, abantu na bo bari bamenyereye kwitegeraza uko ikirere kizaba giteye no kumenya icyo ijuru rizaba rihatse. Yesu yabwiye Abayahudi bamwe ati “iyo bugorobye, muravuga muti ‘hazaramuka umucyo kuko ijuru ritukura.’ Na mu gitondo muti ‘haraba umuvumbi kuko ijuru ritukura kandi ryirabura.’ Muzi kugenzura ijuru uko risa.” Yesu yakomeje ababwira amagambo akomeye agira ati “ariko munanirwa kugenzura ibimenyetso by’ibihe.”​—⁠Matayo 16:​2, 3.

Ibyo “bimenyetso by’ibihe” byari ibihe? Ibyo byari ibimenyetso bifatika byagaragazaga neza ko Yesu ari we Mesiya woherejwe n’Imana. Ibyo yakoraga byagaragaraga neza nk’uko ikirere gitukura kiba kigaragara. Nyamara, Abayahudi benshi ntibitaye kuri ibyo bimenyetso byagaragazaga ko Mesiya yaje. Gusobanukirwa ibyo bimenyetso byari ibintu bishishikaje kurusha kumenya imihindagurikire y’ikirere.

No muri iki gihe, hari ikimenyetso kigomba kwitabwaho cyane kurusha kumenya icyo ibara ry’ikirere iki gisanzwe rimenyesha. Yesu yavuze mbere y’igihe ko iyi si y’abatubaha Imana izarangira maze hagatangira isi nshya. Yavuze ibintu byari kuzabaho kandi byose hamwe bikagaragaza igihe iryo hinduka ryari kuzaba ryegereje. Muri ibyo bintu harimo intambara n’inzara bivugwa mu mpande zose z’isi. Yesu yavuze ko nitubona ibyo bintu, igihe Imana yateganyirije kugira icyo ikora kizaba cyegereje.​—⁠Matayo 24:​3-21.

Ese ubona “ibimenyetso by’ibihe”?