Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Rubyiruko, mukurikirane intego zihesha Imana icyubahiro

Rubyiruko, mukurikirane intego zihesha Imana icyubahiro

Rubyiruko, mukurikirane intego zihesha Imana icyubahiro

“Witoze ufite intego yo kubaha Imana.”​—1 TIMOTEYO 4:7, NW.

1, 2. (a) Kuki Pawulo yashimagije Timoteyo? (b) Muri iki gihe ni gute abakiri bato ‘bitoza bafite intego yo kubaha Imana’?

“SIMFITE undi duhuje umutima nka we uzita ku byanyu by’ukuri. . . . Yakoranye nanjye umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza nk’uko umwana akorana na se” (Abafilipi 2:20, 22). Intumwa Pawulo yanditse ayo magambo ashimagiza, mu ibaruwa yandikiye Abakristo b’i Filipi bo mu kinyejana cya mbere. Yavugaga nde? Yavugaga Timoteyo, mugenzi we bakoranaga ingendo wari ukiri umusore. Tekereza ukuntu ayo magambo Pawulo yavuze agaragaza ko yakundaga Timoteyo kandi ko yamwiringiraga, agomba kuba yarakoze Timoteyo ku mutima!

2 Kimwe na Timoteyo, buri gihe abakiri bato batinya Imana bagira akamaro cyane mu bwoko bwa Yehova (Zaburi 110:3). Muri iki gihe, umuteguro wa Yehova ufite abakiri bato benshi bakora umurimo w’ubupayiniya, ubumisiyonari, abitangira gukora imirimo y’ubwubatsi n’abakora kuri Beteli. Abandi bashimirwa cyane ni abagira ishyaka mu bikorwa bitandukanye by’itorero, ari na ko basohoza izindi nshingano. Abakiri bato nk’abo bagira ibyishimo nyakuri baheshwa no gukurikirana intego zihesha icyubahiro Data wo mu ijuru Yehova. Mu by’ukuri, baba ‘bitoza bafite intego yo kubaha Imana.’​—⁠1 Timoteyo 4:7, 8NW.

3. Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma muri iyi ngingo?

3 Ese niba ukiri muto hari intego runaka zihesha Imana icyubahiro urimo wihatira kugeraho? Ni hehe wavana ubufasha ndetse n’inkunga zatuma ugera kuri izo ntego? Ni gute wananira umwuka wogeye muri iyi si wo kwiruka inyuma y’ubutunzi? Ni iyihe migisha wakwitega ko uzabona nuramuka ukurikiranye intego zihesha Imana icyubahiro? Kugira ngo tubone ibisubizo by’ibyo bibazo, nimucyo dusuzume imibereho ya Timoteyo ndetse n’umurimo yakoze.

Uko Timoteyo yarezwe

4. Sobanura muri make ubuzima Timoteyo yagize ari Umukristo.

4 Timoteyo yakuriye i Lusitira, mu mujyi muto wo mu ntara ya Galatiya yategekwaga n’Abaroma. Ashobora kuba yaramenye iby’Ubukristo akiri ingimbi, igihe Pawulo yabwirizaga i Lusitira ahagana mu mwaka wa 47. Bidatinze, Timoteyo yatangiye kuvugwa neza n’abavandimwe b’Abakristo bo muri uwo mujyi. Imyaka ibiri nyuma yaho, Pawulo agarutse i Lusitira, yamenye ko Timoteyo yagize amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, nuko amuhitamo kugira ngo bakorane umurimo w’ubumisiyonari (Ibyakozwe 14:5-20; 16:1-3). Timoteyo amaze kuba mukuru yahawe izindi nshingano, zikubiyemo n’inshingano y’ingenzi yo gusura amatorero atera inkunga abavandimwe. Igihe Pawulo yari afungiye i Roma mu mwaka wa 65 maze akandikira Timoteyo, Timoteyo yari umusaza mu itorero ryo muri Efeso.

5. Dukurikije ibivugwa muri 2 Timoteyo 3:14, 15, ni ibihe bintu bibiri byatumye Timoteyo afata umwanzuro wo gukurikirana intego zihesha Imana icyubahiro?

5 Biragaragara ko Timoteyo yahisemo gukurikirana intego zihesha Imana icyubahiro. Ariko se ni iki cyamushishikarije kubigeraho? Mu ibaruwa ya kabiri Pawulo yandikiye Timoteyo, yavuzemo ibintu bibiri by’ingenzi byabigizemo uruhare. Pawulo yaranditse ati ‘ugume mu byo wize ukabyizezwa kuko uzi uwakwigishije, kandi uzi yuko uhereye mu buto bwawe wamenyaga ibyanditswe byera’ (2 Timoteyo 3:14, 15). Nimucyo tubanze dusuzume uruhare abandi Bakristo bagize mu mahitamo ya Timoteyo.

Yatewe inkunga n’ababyeyi hamwe n’incuti nziza

6. Ni izihe nyigisho Timoteyo yahawe kandi se yazitabiriye ate?

6 Timoteyo yarerewe mu muryango w’abantu batari bahuje idini. Se yari Umugiriki naho nyina Unike na nyirakuru Loyisi bakaba Abayahudikazi (Ibyakozwe 16:1). Kuva Timoteyo akiri muto, Unike na Loyisi bamwigishije ukuri ko mu Byanditswe bya Giheburayo. Nta gushidikanya, bamaze guhinduka Abakristo bamufashije kwemera inyigisho za gikristo. Biragaragara ko kuba Timoteyo yaratojwe neza byamugiriye akamaro cyane. Pawulo yaravuze ati “nibutse kwizera kutaryarya kukurimo, kwabanje kuba muri nyogokuru Loyisi no muri nyoko Unike, kandi nzi neza yuko kukurimo nawe.”​—⁠2 Timoteyo 1:5.

7. Ni uwuhe mugisha abenshi mu bakiri bato bafite, kandi se ni gute uwo mugisha ushobora kubagirira akamaro?

7 Muri iki gihe, abakiri bato benshi bafite ababyeyi ndetse na ba sekuru na ba nyirakuru batinya Imana. Kimwe na Loyisi ndetse na Unike, abo babyeyi na bo bazi neza akamaro ko kugira intego zihesha Imana icyubahiro. Urugero, Samira ajya yibuka ko yamaraga igihe kirekire aganira n’ababyeyi be igihe yari akiri umwangavu. Agira ati “papa na mama banyigishije kubona ibintu nk’uko Yehova abibona no gushyira mu mwanya wa mbere umurimo wo kubwiriza. Buri gihe banshishikarizaga kwishyiriraho intego yo kuzakora umurimo w’igihe cyose.” Inkunga Samira yatewe n’ababyeyi be yazakiriye neza, none ubu afite igikundiro cyo kuba umwe mu bagize umuryango wa Beteli yo mu gihugu cyabo. Niba ababyeyi bawe bagutera inkunga yo kwerekeza ibitekerezo byawe ku ntego zihesha Imana icyubahiro, jya utekereza witonze kuri izo nama bakugira. Baba bahangayikishijwe n’icyatuma urushaho kumererwa neza.​—Imigani 1:5.

8. Ni gute Timoteyo yungukiwe no kugirana ubucuti n’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka?

8 Nanone kandi, ni iby’ingenzi gushaka incuti zitera inkunga mu bavandimwe b’Abakristo. Timoteyo yashimwaga cyane n’abasaza b’Abakristo bo mu itorero ry’iwabo ndetse n’abo mu itorero ryo muri Ikoniyo, ryari ku birometero 30 uvuye iwabo (Ibyakozwe 16:1, 2). Yagiranye ubucuti bukomeye na Pawulo, wari umugabo warangwaga n’ishyaka (Abafilipi 3:14). Amabaruwa Pawulo yanditse agaragaza ko Timoteyo yakiraga neza inama yagirwaga kandi ko yabaga yiteguye kwigana abatangaga urugero rwiza rw’ukwizera (1 Abakorinto 4:17; 1 Timoteyo 4:6, 12-16). Pawulo yaranditse ati “ariko wehoho wakurikije neza inyigisho zanjye n’ingeso zanjye, n’imigambi no kwizera no kwiyumanganya, n’urukundo no kwihangana” (2 Timoteyo 3:10). Koko rero, Timoteyo yakurikije neza urugero rwa Pawulo. Kimwe na Timoteyo, niwegera abantu bo mu itorero bakuze mu buryo bw’umwuka, bazagufasha kwishyiriraho intego nziza zihesha Imana icyubahiro.​—⁠2 Timoteyo 2:20-22.

Mwige “ibyanditswe byera”

9. Uretse guhitamo incuti nziza, ni iki ugomba gukora kugira ngo witoze ufite intego yo kubaha Imana?

9 Mbese guhitamo incuti nyakuri ni byo byonyine bituma umuntu agera ku ntego zihesha Imana icyubahiro? Oya. Kimwe na Timoteyo, nawe ugomba gusuzuma witonze “ibyanditswe byera.” Nubwo kwiga bishobora kuba bitakorohera, wibuke ko Timoteyo yagombye ‘kwitoza afite intego yo kubaha Imana.’ Incuro nyinshi, abarushanwa mu mikino ngororamubiri bamara amezi menshi bakora imyitozo ikomeye kugira ngo bazagere ku ntego. Mu buryo nk’ubwo, kugira ngo umuntu agere ku ntego zihesha Imana icyubahiro bimusaba kwitanga no gushyiraho imihati myinshi (1 Timoteyo 4:7, 8, 10). Ushobora kwibaza uti ‘ariko se, ni gute kwiyigisha Bibiliya bishobora kumfasha kugera ku ntego zanjye?’ Nimucyo dusuzume uburyo butatu bishobora kugufasha.

10, 11. Ni gute Ibyanditswe bizagushishikariza kugera ku ntego zihesha Yehova icyubahiro? Tanga urugero.

10 Mbere na mbere, Ibyanditswe bizatuma ubona impamvu ikwiriye igushishikariza kugira intego. Ibyanditswe bigaragaza kamere ihebuje ya Data wo mu ijuru, igikorwa gikomeye cyane yadukoreye kigaragaza urukundo, ndetse n’imigisha y’iteka yateganyirije abagaragu be b’indahemuka (Amosi 3:7; Yohana 3:16; Abaroma 15:4). Uko uzagenda urushaho kumenya Yehova, ni ko uzagenda urushaho kumukunda no kumwegurira ubuzima bwawe.

11 Abakristo bakiri bato benshi bavuga ko kwiyigisha Bibiliya buri gihe ari byo bintu by’ingenzi byabafashije gusobanukirwa neza ukuri no kukugenderamo. Urugero, Adele yarezwe n’ababyeyi b’Abakristo ariko ntiyari yarigeze yishyiriraho intego zihesha Imana icyubahiro. Agira ati “ababyeyi banjye banjyanaga ku Nzu y’Ubwami, ariko sinajyaga ngira icyigisho cya bwite cyangwa ngo ntege amatwi mu materaniro.” Mukuru we amaze kubatizwa, Adele yatangiye gufatana ukuri uburemere. Adele agira ati “nishyiriyeho intego yo gusoma Bibiliya yose uko yakabaye. Nasomaga imirongo mike mike kandi nkagira ibitekerezo nandika ku byo nabaga maze gusoma. Kugeza n’ubu ndacyafite ibyo nanditse byose. Mu mwaka umwe nari ndangije gusoma Bibiliya yose.” Ibyo byashishikarije Adele kwegurira Yehova ubuzima bwe. Nubwo yamugaye bikomeye, ubu ni umupayiniya cyangwa umubwirizabutumwa w’igihe cyose.

12, 13. (a) Ni iki umuntu ukiri muto ashobora guhindura abifashijwemo no kwiyigisha Bibiliya, kandi se ni gute Bibiliya yabimufashamo? (b) Tanga ingero zigaragaza ubwenge buboneye buri mu Ijambo ry’Imana.

12 Icya kabiri, Bibiliya izagufasha kugira ibyo uhindura muri kamere yawe. Pawulo yabwiye Timoteyo ati “ibyanditswe byera” bigira “umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose” (2 Timoteyo 3:16, 17). Gutekereza buri gihe ku bintu bifitanye isano n’Ijambo ry’Imana no gushyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya, bizatuma umwuka w’Imana ubona uko utunganya kamere yawe. Nanone uwo mwuka uzagufasha kwitoza imico y’ingenzi, urugero nko kwicisha bugufi, kwihangana, kugira ishyaka ndetse no gukunda by’ukuri Abakristo bagenzi bawe (1 Timoteyo 4:15). Kubera ko Timoteyo yari afite iyo mico, byatumye agirira akamaro Pawulo ndetse n’amatorero yasuraga.​—⁠Abafilipi 2:20-22.

13 Icya gatatu, Ijambo ry’Imana ni ikigega gihunitse ubwenge buboneye (Zaburi 1:1-3; 19:8; 2 Timoteyo 2:7; 3:15). Rizagufasha guhitamo incuti nziza, guhitamo imyidagaduro ikwiriye no guhangana n’izindi ngorane nyinshi zitoroshye (Itangiriro 34:1, 2; Zaburi 119:37; 1 Abakorinto 7:36). Ni iby’ingenzi ko ufata imyanzuro myiza muri iki gihe, kugira ngo ugere ku ntego zihesha Imana icyubahiro.

“Rwana intambara nziza”

14. Kuki gukurikirana intego zihesha Imana icyubahiro atari ibintu byoroshye?

14 Gushyira mu mwanya wa mbere intego zihesha Yehova icyubahiro ni yo myanzuro myiza kuruta indi yose umuntu ashobora gufata. Ariko kandi ntibyoroshye! Urugero, mu gihe ugiye guhitamo akazi, ushobora guhura n’ikibazo kitoroshye cyo kotswa igitutu na bene wanyu, urungano rwawe ndetse n’abarimu bakwifuriza ibyiza, bumva ko kwiga amashuri menshi ndetse no kubona akazi gahemba neza, ari byo bituma umuntu agira ibyishimo kandi akagira icyo ageraho (Abaroma 12:2). Kimwe na Timoteyo, ugomba ‘kurwana intambara nziza yo kwizera’ kugira ngo “usingire ubugingo buhoraho” Yehova aguhishiye.​—⁠1 Timoteyo 6:12; 2 Timoteyo 3:12.

15. Ni mu buhe buryo Timoteyo ashobora kuba yararwanyijwe?

15 Iyo bamwe mu bagize umuryango wawe batizera barwanyije imyanzuro yawe, ni bwo ikigeragezo kiba gikaze cyane. Birashoboka ko Timoteyo yaba yarahuye n’ikibazo cyo kurwanywa muri ubwo buryo. Hari igitabo kimwe cyavuze ko Timoteyo ashobora kuba yaravukaga mu muryango w’abantu “bize amashuri ahambaye kandi b’abaherwe.” Se ashobora kuba yari amwitezeho kuziga amashuri menshi no gukomeza ubucuruzi bw’umuryango. * Tekereza uko se wa Timoteyo ashobora kuba yarabyitwayemo, amaze kumenya ko Timoteyo yahisemo gukorana na Pawulo umurimo w’ubumisiyonari, umurimo wari kuzatuma ahura n’akaga kandi ntumuheshe amafaranga!

16. Umusore umwe yahanganye ate n’ikigeragezo cyo kurwanywa n’umubyeyi we?

16 Abakristo bakiri bato bo muri iki gihe na bo bahanganye n’ingorane nk’izo. Matthew, ubu ukora kuri bimwe mu biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova, agira ati “igihe natangiraga gukora umurimo w’ubupayiniya, papa byaramubabaje cyane. Yumvaga ko kuba narashatse akazi ko gukora isuku mu nzu kugira ngo mbone uko nkora umurimo w’ubupayiniya, byari ‘ugupfusha ubusa’ amashuri yanjye. Yarankobaga, akanyereka ko iyo nshaka akazi gahoraho, nari kuzabona amafaranga menshi.” Ni gute Matthew yahanganye n’icyo kigeragezo cyo kurwanywa? Yagize ati “nakomeje kugira gahunda ihamye yo gusoma Bibiliya buri gihe kandi nkajya nsenga ubudasiba, cyane cyane igihe nabaga nshobora kurakara nkavuga nabi.” Matthew yabonye ingororano kubera ko yakomeye ku cyemezo yari yarafashe. Amaherezo yongeye kugirana na se imishyikirano myiza. Ikindi kandi, yarushijeho kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi. Matthew agira ati “niboneye ko Yehova yanyitayeho, akankomeza kandi akandinda gufata imyanzuro mibi. Iyo ntishyiriraho intego zihesha Imana icyubahiro, sinari kuzagera kuri ibyo bintu byose.”

Komeza kuzirikana intego zihesha Imana icyubahiro

17. Ni gute bamwe bashobora guca intege abateganya gukora umurimo w’igihe cyose, bibwira ko ari inama nziza babagiriye? (Matayo 16:22)

17 Abakristo muhuje ukwizera na bo bashobora gutuma uhura n’inzitizi utari witeze muri gahunda yawe yo gukurikirana intego zihesha Imana icyubahiro. Bamwe bashobora kukubaza bati ‘ariko ushakira iki kuba umupayiniya? Ushobora kugira ubuzima busanzwe kandi ugakomeza kubwiriza. Ishakire akazi gahemba neza kugira ngo witeganyirize ejo hazaza.’ Iyo nama ishobora gusa naho ari nziza. Ariko se koko uramutse uyumviye, waba witoza ufite intego yo kubaha Imana?

18, 19. (a) Ni gute ushobora gukomeza kwerekeza ibitekerezo ku ntego zihesha Imana icyubahiro? (b) Mukristo ukiri muto, sobanura ibyo urimo wigomwa ku bw’inyungu z’Ubwami.

18 Bamwe mu Bakristo bo mu gihe cya Timoteyo basa n’aho bari bafite imitekerereze nk’iyo (1 Timoteyo 6:17). Kugira ngo Pawulo afashe Timoteyo gukomeza kwerekeza ibitekerezo ku ntego zihesha Imana icyubahiro, yamuteye inkunga agira ati ‘nta waba umusirikare kandi ngo yishyire mu [bucuruzi] bw’ubu bugingo, ngo abe akinejeje uwamwandikiye ubusirikare’ (2 Timoteyo 2:4). Umusirikare uri mu kazi ke ntiyakwemera kuranganzwa no gukurikirana inyungu zo mu buzima busanzwe. Buri gihe agomba kuba yiteguye kumvira amabwiriza ahabwa n’umusirikare mukuru umuyobora, kuko ari byo birokora ubuzima bwe ndetse n’ubw’abandi. Kubera ko nawe uri umusirikare uyoborwa na Kristo, ugomba kwerekeza ibitekerezo hamwe, ukirinda kwishora mu byo gushaka ubutunzi butari ngombwa, kuko bishobora kukubuza gusohoza mu buryo bwuzuye umurimo ukora urokora ubuzima.​—⁠Matayo 6:24; 1 Timoteyo 4:16; 2 Timoteyo 4:2, 5.

19 Aho kugira ngo wishyirireho intego yo kwiberaho mu mutuzo, itoze kugira umwuka wo kwigomwa. “Ujye uhora witeguye kwigomwa ibinezeza by’ubuzima, kuko uri umwe mu basirikare ba Kristo Yesu” (2 Timoteyo 2:3, The English Bible in Basic English). Igihe Timoteyo yaherekezaga Pawulo mu ngendo ze, Pawulo, yasobanukiwe ibanga ryo kunyurwa ndetse no mu mimerere igoye cyane (Abafilipi 4:11, 12; 1 Timoteyo 6:6-8). Nawe ushobora kubigenza utyo. Ese witeguye kugira ibyo wigomwa ku bw’inyungu z’Ubwami?

Imigisha uzabona muri iki gihe no mu gihe kizaza

20, 21. (a) Vuga imwe mu migisha ibonerwa mu gukurikirana intego zihesha Imana icyubahiro. (b) Ni iki wiyemeje gukora?

20 Timoteyo yamaze imyaka igera kuri 15 akorana na Pawulo mu buryo bwa bugufi. Timoteyo yiboneye uko ubutumwa bwiza bwagendaga bukwirakwira mu turere hafi ya twose two mu majyaruguru y’inyanja ya Mediterane n’uko amatorero mashya yashinzwe. Yagize imibereho irangwa n’ibyishimo ndetse no kunyurwa, iruta iyo yari kugira iyo aza kuba yarahisemo kugira ubuzima bwitwa ko “busanzwe.” Nukurikirana intego zihesha Imana icyubahiro, nawe uzabona imigisha myinshi yo mu buryo bw’umwuka. Bizatuma wegera Yehova kandi Abakristo bagenzi bawe bazagukunda ndetse bakubahe. Aho kugira ngo uhure n’imibabaro no kumanjirwa bitewe no kwiruka inyuma y’ubutunzi, uzagira ibyishimo nyakuri biheshwa no gutanga utitangiriye itama. Igifite agaciro kenshi kuruta ibyo byose ni uko ‘uzasingira ubugingo nyakuri,’ ari bwo buzima bw’iteka mu isi izahinduka paradizo.​—⁠1 Timoteyo 6:9, 10, 17-19; Ibyakozwe 20:35.

21 Bityo rero, niba utarishyiriraho intego yo kwitoza kubaha Imana, twishimiye kugutera inkunga yo guhita ubikora. Egera abagize itorero bashobora kugufasha kugera ku ntego zihesha Imana icyubahiro, kandi ubasabe ubuyobozi. Ujye ushyira mu mwanya wa mbere gahunda yo kwiyigisha Ijambo ry’Imana buri gihe. Iyemeze kunanira umwuka wo kwiruka inyuma y’ubutunzi wogeye muri iyi si. Kandi buri gihe ujye wibuka ko nuhitamo kwishyiriraho intego zihesha Imana icyubahiro, Imana “iduha byose itimana ngo tubinezererwe” igusezeranya ko ushobora kugira imigisha myinshi muri iki gihe ndetse no mu gihe kizaza.​—⁠1 Timoteyo 6:17.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 15 Abagiriki bahaga agaciro kenshi cyane amashuri. Plutarch, wabayeho mu gihe cya Timoteyo, yaranditse ati “kwiga amashuri meza ni isoko ndetse n’umuzi wo kugera ku bintu byiza byose. . . . Ndavuga ko ayo mashuri afasha umuntu kugera ku bupfura no ku munezero. . . . Ibindi byose wageraho ni iby’abantu basanzwe, nta cyo bimaze kandi ntidukwiriye kubitaho igihe cyane.”​—⁠Moralia, I, “The Education of Children.”

Mbese uribuka?

• Ni hehe abakiri bato bashobora kuvana inama zabafasha kwishyiriraho intego zihesha Imana icyubahiro?

• Kuki kwiyigisha Bibiliya ubyitondeye ari iby’ingenzi cyane?

• Ni gute abakiri bato bashobora kunanira umwuka wo kwiruka inyuma y’ubutunzi wogeye muri iyi si?

• Ni iyihe migisha ibonerwa mu kwishyiriraho intego zihesha Imana icyubahiro?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Timoteyo yakurikiranye intego nziza

[Amafoto yo ku ipaji ya 25]

Ni bande bateye Timoteyo inkunga?

[Amafoto yo ku ipaji ya 26]

Mbese urimo urishyiriraho intego zihesha Imana icyubahiro?