Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese uterwa ubwoba n’igihe kizaza?

Ese uterwa ubwoba n’igihe kizaza?

Ese uterwa ubwoba n’igihe kizaza?

HARI impamvu zitandukanye zituma abantu bagira ubwoba. Urugero, hari abaterwa ubwoba n’ibizagera ku isi mu gihe kiri imbere. Hari ikinyamakuru cyo ku itariki 3 Mata 2006 cyagize kiti “ibintu bitandukanye nk’ubushyuhe bwinshi, imvura y’amahindu, imyuzure, inkongi y’umuriro no gushonga kw’ibitare by’urubura bigaragaza ko ku isi yose ibihe byahindutse bikabije.”—Time.

Muri Gicurasi 2002, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Bidukikije ryasohoye raporo yavugaga ku birebana n’imimerere y’ibidukikije ku isi hose (Global Environment Outlook-3). Iyo raporo yakozwe ku bufatanye bw’abantu basaga 1.000. Dukurikije ibyavuzwe mu makuru, iyo raporo igira iti “aho isi igeze ubu, hagomba gufatwa umwanzuro utajenjetse kubera ko imyanzuro ifatwa muri iki gihe igira ingaruka zikomeye ku mashyamba, inyanja, inzuzi, imisozi, inyamaswa, no ku bindi bintu ubuzima bw’abantu bushingiyeho ubu no mu gihe kizaza.”

Ku isi hose, imimerere idukikije iri mu bintu bihangayikisha abantu. Muri iki gihe, hirya no hino ku isi abantu baterwa ubwoba n’ibitero by’ibyihebe. Uwungirije umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubutasi muri Kanada yaravuze ati “ntidusinzira kubera ko tuba duhangayikishijwe n’ibitero tutazi iyo bizaturuka.” Mu by’ukuri, byonyine no kureba amakuru ya nimugoroba kuri televiziyo bishobora gutuma umuntu ahangayika!

Abantu benshi bakuze kandi bakorana umwete, bafite ubwoba bw’uko bashobora kwirukanwa ku kazi. Kugabanya abakozi, gufunga kw’inganda, gupiganwa mu kazi, n’ikibazo cy’abakoresha basaba abakozi gukora ibirenze ubushobozi bwabo, bishobora gutuma abantu bumva ko nta mutekano bafite ku kazi. Ingimbi n’abangavu bahangayikishwa n’uko bashobora kutemerwa n’urungano rwabo. Abana bakiri bato bo bashobora guhangayikishwa no gutekereza ko ababyeyi babo baba batabakunda. Ariko se abana babona bate imimerere iri muri iyi si? Hari umugore wari uhangayitse wagize ati “ku bakiri bato no ku bataraba inararibonye, iyo batari iwabo hari ubwo bumva bari ahantu hateye ubwoba cyane.” Naho ababyeyi benshi bahangayikishwa n’ingaruka iyi si yataye umuco igira ku bo bakunda, cyane cyane abana babo.

Akenshi abageze mu zabukuru batinya ko bashobora guhanuka ku ngazi cyangwa bakaba bahohoterwa mu nzira. Koko rero, ‘batinya ibiri hejuru bagafatirwa n’ubwoba mu nzira’ (Umubwiriza 12:5). Abantu batinya ko bashobora kurwara indwara ikomeye. Za raporo zivuga ibya virusi z’ibicurane byica, kanseri n’indwara zandura, zishobora gutuma dutinya kuzandura indwara z’inzaduka zatumugaza cyangwa zikaduhitana twe n’abagize umuryango wacu. Ku bw’ibyo rero, iyo tubonye abantu bari bafite amagara mazima n’imbaraga barwaye bakazahara, duhangayikishwa n’uko natwe byatubaho cyangwa bikaba ku bagize umuryango wacu. Kandi se mbega ukuntu bibabaza kureba mu maso h’umuntu urwaye maze ukabona yarihebye!

None se ko hari ibintu binyuranye bidutera ubwoba, twaba dufite impamvu zumvikana zo kwiringira ko mu gihe kizaza ibintu bizagenda neza? Ese hari ikintu cyadufasha gukomeza kugira icyizere? Mu ngingo ikurikira turasuzuma ibyo bibazo.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 3 yavuye]

© Jeroen Oerlemans/Panos Pictures