Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wemera ko umuzuko uzabaho koko?

Ese wemera ko umuzuko uzabaho koko?

Ese wemera ko umuzuko uzabaho koko?

‘Hazabaho umuzuko.’​—IBYAKOZWE 24:15.

1. Kuki abantu babona ko nta wacika urupfu?

“MURI iyi si nta wacika urupfu n’umusoro.” Ayo magambo yanditswe n’umunyapolitiki w’Umunyamerika witwaga Benjamin Franklin mu mwaka wa 1789, hari abantu yashishikaje babona ko arimo ubwenge. Icyakora, hari abantu b’abahemu benshi bagira uburiganya mu gutanga imisoro. Ariko urupfu rwo nta ho umuntu yarucikira. Nta n’umwe muri twe ufite ubushobozi bwo kurwirinda. Twese rutugeraho. Shewoli, ni ukuvuga ahantu h’ikigereranyo abenshi mu bapfuye bari, ntihaga; irya abantu dukunda (Imigani 27:20, gereranya na NW). Ariko reka turebe ikintu gitanga ihumure.

2, 3. (a) Kuki hari abantu batazapfa nubwo abenshi batabizi? (b) Ni iki tugiye gusuzuma muri iyi ngingo?

2 Ijambo rya Yehova ritanga ibyiringiro bidashidikanywaho by’uko hazabaho umuzuko, ko abantu bazazuka bakongera kubaho. Ibyo si inzozi, kandi nta mbaraga zo mu ijuru cyangwa izo mu isi zishobora kubuza Yehova gusohoza iryo sezerano. Ariko rero, nubwo hari benshi batabizi, hari abantu bamwe batazapfa. Kuki? Kubera ko hari imbaga y’“abantu benshi” umuntu atabasha kubara bazarokoka ‘umubabaro mwinshi’ ugiye kubaho (Ibyahishuwe 7:9, 10, 14). Bazakomeza kubaho bafite ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka. Ku bw’ibyo rero, bo ntibazapfa. Byongeye kandi, ‘urupfu ruzakurwaho.’—1 Abakorinto 15:26.

3 Kimwe n’intumwa Pawulo, dukwiriye kwiringira ko umuzuko uzabaho nta kabuza. Yaravuze ati “hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa” (Ibyakozwe 24:15). Reka dusuzume ibibazo bitatu birebana n’umuzuko. Icya mbere, ni iki gituma ibyo byiringiro bidashidikanywaho? Icya kabiri, ni gute wowe ubwawe wahumurizwa n’ibyiringiro by’umuzuko? Icya gatatu, ni gute ibyo byiringiro byagira ingaruka ku mibereho yawe muri iki gihe?

Umuzuko uzabaho nta kabuza

4. Ni gute umuzuko ari ikintu cy’ingenzi mu mugambi wa Yehova?

4 Hari ibintu byinshi bigaragaza ko umuzuko uzabaho. Mbere na mbere, umuzuko ni ikintu cy’ingenzi mu mugambi wa Yehova. Wibuke ko Satani yatumye abantu bagwa mu cyaha, kikabazanira ingaruka badashobora kwirinda, ari yo urupfu. Ku bw’ibyo, Yesu yerekeje kuri Satani agira ati “uwo yahereye kera kose ari umwicanyi” (Yohana 8:44). Ariko Yehova yasezeranyije ko ‘umugore’ we, cyangwa umuteguro we wo mu ijuru ugereranywa n’umugore, wari kugira “urubyaro” rwari kuzamena umutwe ‘inzoka ya kera,’ rukayikuraho burundu (Itangiriro 3:1-6, 15; Ibyahishuwe 12:9, 10; 20:10). Uko Yehova yagendaga ahishura umugambi we uhereranye n’Urubyaro, ari rwo Mesiya, byaje kugaragara ko urwo Rubyaro rwari kuzakora ibirenze kurimbura Satani. Ijambo ry’Imana rigira riti “ibyo Umwana w’Imana yerekaniwe ni ibi: ni ukugira ngo amareho imirimo ya Satani” (1 Yohana 3:8). Urupfu twatewe n’icyaha twarazwe na Adamu, ni cyo kintu gikomeye mu mirimo ya Satani Yehova yagambiriye gukuraho binyuze kuri Yesu Kristo. Ku birebana n’ibyo, igitambo cy’incungu cya Yesu n’umuzuko we ni ibintu by’ingenzi cyane.—Ibyakozwe 2:22-24; Abaroma 6:23.

5. Kuki umuzuko uzahesha izina rya Yehova ikuzo?

5Yehova yiyemeje guhesha ikuzo izina rye ryera. Satani yaharabitse izina ry’Imana kandi akwirakwiza ibinyoma. Yabeshye Adamu na Eva ababwira ko igihe bari kurya ku giti Imana yari yarababujije, ‘batari gupfa [rwose]’ (Itangiriro 2:16, 17; 3:4). Kuva icyo gihe, Satani yagiye ashyigikira ibinyoma nk’ibyo, urugero nk’inyigisho ivuga ko ubugingo bukomeza kubaho iyo umubiri upfuye. Icyakora, Yehova azashyira ahabona ibyo binyoma byose binyuze ku muzuko. Azagaragaza mu buryo budasubirwaho ko ari we wenyine urinda ubuzima kandi ko ari we wongera kubutanga.

6, 7. Ni gute Yehova yumva ameze ku birebana no kuzura abantu, kandi se ibyo tubizi dute?

6Yehova yifuza cyane kuzura abantu. Bibiliya igaragaza neza uko Yehova yumva ameze ku birebana n’umuzuko. Urugero, reba aya magambo yahumetswe yavuzwe n’umugabo w’indahemuka Yobu: “umuntu napfa azongera abeho? Naba nihanganiye iminsi y’intambara yanjye yose, ntegereje igihe cyanjye cyo kurekurwa. Wampamagara nakwitaba, washatse kubona umurimo w’amaboko yawe” (Yobu 14:14, 15). Ni iki ayo magambo asobanura?

7 Yobu yari azi ko nyuma yo gupfa, yagombaga gutegereza igihe runaka asinziriye mu rupfu. Yabonaga ko icyo gihe ari igihe cy’“intambara,” ni ukuvuga igihe umuntu ahatirwa kumara ategereje kuzurwa. Yari azi ko azazuka nta kabuza. Yobu yari azi ko hari igihe kizagera agahumurizwa. Kubera iki? Yari azi ibyiyumvo bya Yehova. Yehova yari ‘gushaka’ cyangwa kwifuza cyane kongera kubona umugaragu we w’indahemuka. Koko rero, Imana yifuza cyane kuzura abantu bose bakiranuka. Kandi hari n’abandi bantu Yehova azaha uburyo bwo kubaho iteka muri Paradizo ku isi (Luka 23:43; Yohana 5:28, 29). None se ko Imana ishaka gusohoza uwo mugambi, ni nde wayibuza?

8. Ni gute Yehova ‘yaduhamirije’ ibyiringiro by’umuzuko?

8Ibyiringiro byacu by’igihe kizaza byahamijwe n’umuzuko wa Yesu. Igihe Pawulo yatangaga disikuru muri Atenayi, yagize ati “[Imana] yashyizeho umunsi wo gucira ho urubanza rw’ukuri rw’abari mu isi bose, izarucisha umuntu yatoranije kandi ibyo yabihamirije abantu bose ubwo yamuzuye” (Ibyakozwe 17:31). Bamwe mu bo Pawulo yabwiraga baramusetse bumvise avuze iby’umuzuko. Ariko kandi hari bake bizeye. Wenda bashishikajwe no kumva ko ibyo byiringiro by’umuzuko byahamijwe. Igihe Yehova yazuraga Yesu, yakoze igitangaza gikomeye kuruta ibindi byose. Yazuye Umwana we mu bapfuye ari ikiremwa cy’umwuka gifite ububasha (1 Petero 3:18). Yesu wazutse yari akomeye cyane kuruta uko yari ari ataraba umuntu. Kubera ko yahawe kudapfa kandi akaba afite ububasha bukomeye kuko ari uwa kabiri kuri Yehova, ubu ashobora gusohoza inshingano zihebuje ahabwa na Se. Yehova akoresha Yesu mu kuzura abandi bantu, ari abazukira kuba mu ijuru ari n’abazazukira kuba ku isi. Yesu ubwe yaravuze ati “ni jye kuzuka n’ubugingo” (Yohana 5:25; 11:25). Yehova yahamirije ibyo byiringiro abantu bose b’indahemuka igihe yazuraga Umwana we.

9. Ni mu buhe buryo inkuru zivugwa muri Bibiliya zigaragaza ko umuzuko uzabaho koko?

9Hari ababonye abantu bazuka kandi izo nkuru zanditswe mu Ijambo ry’Imana. Inkuru zo muri Bibiliya zivuga mu buryo busobanutse iby’abantu umunani bazutse bakongera kuba ku isi. Ibyo bitangaza ntibyakozwe mu ibanga, ahubwo byabaye ku mugaragaro, akenshi abantu babibona. Yesu yazuye Lazaro wari umaze iminsi ine apfuye, amuzura hari abantu benshi bamuririraga, byumvikana ko harimo bene wabo, incuti n’abaturanyi. Icyo gihamya cyerekanye ko Yesu yari yaroherejwe n’Imana cyari gikomeye, ku buryo n’abayobozi b’amadini bari abanzi ba Yesu bananiwe guhakana ko ibyo bintu byabaye. Ahubwo bacuze umugambi wo kwica Yesu na Lazaro (Yohana 11:17-44, 53; 12:9-11). Koko rero, dushobora kwiringira ko umuzuko uzabaho nta kabuza. Imana yatwandikishirije izo nkuru zivuga iby’umuzuko wabaye mu gihe cyashize kugira ngo iduhumurize kandi ikomeze ukwizera kwacu.

Ihumure ritangwa n’ibyiringiro by’umuzuko

10. Ni iki kizadufasha kubonera ihumure mu nkuru zo muri Bibiliya zivuga iby’umuzuko?

10 Ese iyo wugarijwe n’urupfu, wumva ukeneye ihumure? Isoko yiringirwa y’ihumure iboneka mu nkuru zivuga iby’umuzuko ziri muri Bibiliya. Gusoma inkuru nk’izo, kuzitekerezaho no kwiyumvisha uko byagenze, bishobora kugufasha kurushaho kubona ko ibyiringiro by’umuzuko ari impamo (Abaroma 15:4). Izo si inkuru z’impimbano rwose. Byabaye ku bantu nkatwe, bariho mu gihe runaka kizwi kandi bari ahantu hazwi. Reka turebe muri make urugero rumwe, ni ukuvuga umuzuko wa mbere uvugwa muri Bibiliya.

11, 12. (a) Ni ayahe makuba yagwiririye umupfakazi w’i Sarefati, kandi se mu mizo ya mbere yabyitwayemo ate? (b) Sobanura icyo Yehova yabashishije umuhanuzi we Eliya gukorera uwo mupfakazi.

11 Sa n’ureba uko byagenze. Umuhanuzi Eliya yari amaze ibyumweru runaka acumbitse ku mupfakazi w’i Sarefati, mu cyumba cy’inzu ye. Icyo gihe cyari kigoye kubera ko ako gace kari kibasiwe n’amapfa n’inzara. Abantu benshi barapfaga. Yehova yari yaramaze gukoresha Eliya, kugira ngo akore igitangaza cyamaze igihe kirekire, cyo kugororera uwo mupfakazi w’umukene kubera ukwizera kwe. Uwo mupfakazi n’umuhungu we bari bagiye kwicwa n’inzara, bashigaje ifunguro rya nyuma. Ubwo ni bwo Imana yahaye Eliya imbaraga zo gukora igitangaza cyatumye ifu n’amavuta by’uwo mupfakazi bidashira. Icyakora, icyo gihe ni bwo uwo mupfakazi yagwiririwe n’amakuba. Mu buryo butunguranye, umwana we yafashwe n’indwara maze mu kanya gato aba avuyemo umwuka. Mbega ngo umupfakazi arahangayika! Kuba yarabaga wenyine atagira umugabo umufasha, ubwabyo byari ikibazo kitoroshye; none yari anapfushije umwana we w’ikinege. Iyo mibabaro yatumye atuka Eliya n’Imana ye, Yehova! Uwo muhanuzi yakoze iki?

12 Eliya ntiyigeze acyaha uwo mupfakazi ngo ni uko amushinje ibinyoma. Ahubwo yaramubwiye ati “mpa umwana wawe.” Eliya amaze kugeza uwo mwana mu cyumba cyo hejuru, yasenze incuro nyinshi asaba ko uwo mwana yakongera kubaho. Amaherezo, Yehova yagize icyo akora! Tekereza ibyishimo Eliya yagize ubwo yabonaga igituza cy’uwo mwana cyeguka kubera umwuka ahumetse! Uwo mwana yabumbuye amaso, agaragaza ko ari muzima. Eliya yashyiriye uwo mugore umwana we aramubwira ati “nguyu umwana wawe, ni muzima.” Uwo mupfakazi yasazwe n’ibyishimo. Yagize ati “noneho menye ko uri umuntu w’Imana koko, kandi ko ijambo ry’Uwiteka uvuga ari iry’ukuri” (1 Abami 17:8-24). Yarushijeho kwizera Yehova n’uwari umuhagarariye.

13. Kuki inkuru ivuga iby’ukuntu Eliya yazuye umwana w’umupfakazi iduhumuriza muri iki gihe?

13 Mu by’ukuri, gutekereza ku nkuru nk’iyo birushaho kuguhumuriza. Mbega ukuntu bigaragara ko Yehova ashobora gukuraho urupfu, rwo mwanzi wacu! Tekereza nawe igihe ibyishimo nk’iby’uwo mupfakazi bizaba bifitwe n’abantu babarirwa mu bihumbi bo ku isi, ubwo hazabaho umuzuko rusange w’abapfuye! Nanone kandi, mu ijuru hazaba ibyishimo bikomeye igihe Yehova azishimira guha Umwana we uburenganzira bwo kuzura abantu mu rugero rwagutse ku isi (Yohana 5:28, 29). Ese urupfu rwaba rwaragutwaye uwo wakundaga? Mbega ukuntu bishimisha cyane kumenya ko Yehova ashoboye kuzura abapfuye kandi ko azabikora!

Ibyiringiro ufite n’imibereho yawe muri iki gihe

14. Ni gute ibyiringiro by’umuzuko bigira ingaruka ku mibereho yawe?

14 Ni gute ibyiringiro by’umuzuko bigira ingaruka ku mibereho yawe muri iki gihe? Ushobora kubonera imbaraga muri ibyo byiringiro mu gihe uhanganye n’imibabaro, ibibazo, gutotezwa cyangwa akaga. Satani yifuza ko wahahamurwa no gutinya urupfu, ku buryo wakwemera kugurana ubudahemuka bwawe amasezerano adafatika y’abakwizeza kukurinda. Wibuke ko Satani yabwiye Yehova ati “ibyo umuntu atunze byose yabitanga ngo abicunguze ubugingo bwe” (Yobu 2:4). Igihe Satani yavugaga ayo magambo, yaratubeshyeye twese, nawe urimo. Ese ni ukuri koko ko nugerwaho n’akaga uzareka gukorera Imana? Kuzirikana ibyiringiro by’umuzuko bishobora gushimangira umwanzuro wafashe wo gukomeza gukora ibyo So wo mu ijuru ashaka.

15. Ni gute amagambo ya Yesu ari muri Matayo 10:28 aduhumuriza mu gihe turi mu kaga?

15 Yesu yagize ati “ntimuzatinye abica umubiri badashobora kwica ubugingo, ahubwo mutinye ushobora kurimburira ubugingo n’umubiri muri Gehinomu” (Matayo 10:28). Ntitugomba gutinya Satani n’abambari be. Ni iby’ukuri ko hari abantu bashobora kuba bafite ubushobozi bwo kutugirira nabi, bakaba banatwica. Icyakora, ikintu kibi kurusha ibindi bashobora gukora, na cyo ntikigira ingaruka zirambye. Yehova ashobora gukuraho ingaruka z’ibibi byose byakorewe abagaragu be b’indahemuka kandi azabikora; ndetse azanabazura. Yehova wenyine ni we dukwiriye gutinya, tukamwubaha cyane. Ni we wenyine ufite ubushobozi bwo kwaka umuntu ubuzima bwe n’ibyiringiro by’igihe kizaza, ari byo bisobanura kurimburira ubugingo n’umubiri muri Gehinomu. Igishimishije ni uko Yehova atifuza ko ibyo byakugeraho (2 Petero 3:9). Twebwe abagaragu b’Imana dushobora guhora twiringiye ko turinzwe kubera ko hariho ibyiringiro by’umuzuko. Nidukomeza kuba indahemuka, tuzabona ubuzima bw’iteka kandi nta cyo Satani cyangwa abambari be bashobora kubikoraho.—Zaburi 118:6; Abaheburayo 13:6.

16. Ni gute uko tubona iby’umuzuko bigira ingaruka ku bintu dushyira mu mwanya wa mbere?

16 Niba twiringira ko umuzuko uzabaho koko, dushobora kugira icyo duhindura ku myifatire yacu. Tuzi ko ‘twabaho cyangwa twapfa, turi ab’Umwami’ (Abaroma 14:7, 8). Ku bw’ibyo, mu gihe dushyira ibintu by’ingenzi mu mwanya wa mbere, tuba dukurikiza inama ya Pawulo igira iti “ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose” (Abaroma 12:2). Abantu benshi bahatanira kwimara irari no kugera ku byo bifuza byose. Kubera ko babona ubuzima ari bugufi, biruka cyane inyuma y’ibinezeza, kandi niba banasenga, mu by’ukuri ntibasenga mu buryo buhuje n’‘ibyo Imana ishaka bitunganye rwose.’

17, 18. (a) Ni gute Ijambo rya Yehova rigaragaza ko ubuzima bw’abantu ari bugufi, ariko se Imana itwifuriza iki? (b) Kuki twumva tugomba gusingiza Imana buri munsi?

17 Ni iby’ukuri ko ubuzima ari bugufi. ‘Bushira vuba natwe tukaba tugurutse’; bumara wenda imyaka 70 cyangwa 80 (Zaburi 90:10). Abantu baravuka hanyuma bagapfa; bameze nk’ibyatsi bitoshye, ni nk’igicu gishira, ni nk’umwuka (Zaburi 103:15; 144:3, 4). Ariko Imana ntiyagambiriye ko mu myaka ibarirwa muri za mirongo dukura, tukagira ubwenge, tukaba inararibonye maze ngo mu yindi myaka mirongo ikurikiyeho dusaze, turware kandi dupfe. Yehova yaremye abantu yifuza ko babaho iteka ryose. Bibiliya itubwira ko “yashyize ibitekerezo by’igihe cy’iteka mu mitima yabo” (Umubwiriza 3:11). Ese Imana ni ingome, ku buryo yaduha icyifuzo nk’icyo hanyuma igatuma kidashoboka? Oya rwose, kuko “Imana ari urukundo” (1 Yohana 4:8). Izakoresha umuzuko kugira ngo abantu bapfuye bazashobore kubona ubuzima bw’iteka.

18 Kubera ko ibyiringiro by’umuzuko biriho, dushobora kwizera ko igihe kizaza kizaba cyiza. Ntidukeneye guhatanira kugera ku bintu byose dushoboye muri iki gihe. Ntidukeneye gukoresha iby’iyi si ishira mu buryo bwuzuye (1 Abakorinto 7:29-31; 1 Yohana 2:17). Dutandukanye n’abantu badafite ibyiringiro nyakuri; dufite impano y’agaciro kenshi yo kumenya ko nidukomeza kubera Yehova Imana indahemuka tuzabaho iteka ryose tumusingiza kandi twishimira ubuzima. Uko byaba biri kose rero, nimucyo dusingize Yehova buri munsi, we utuma ibyiringiro by’umuzuko biba impamo!

Ni gute wasubiza?

• Dukwiriye kumva tumeze dute ku birebana n’umuzuko?

• Ni ibihe bintu bituma umuzuko uba impamo?

• Ni gute ibyiringiro by’umuzuko bishobora kuguhumuriza?

• Ni izihe ngaruka ibyiringiro by’umuzuko bishobora kugira ku mibereho yawe?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Yobu yari azi ko Yehova yifuza cyane kuzura abakiranutsi

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

“Nguyu umwana wawe, ni muzima”