Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Imigambi yawe izakomezwa”

“Imigambi yawe izakomezwa”

“Imigambi yawe izakomezwa”

MU NDIRIMBO Dawidi umwanditsi wa zaburi yahimbye, yarasenze ati “Mana, undememo umutima wera, unsubizemo umutima ukomeye [“umwuka mushya,” NW]. Unsubizemo kunezezwa n’agakiza kawe, unkomereshe umutima wemera” (Zaburi 51:12, 14, reba n’ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji). Nyuma y’uko Dawidi akorana icyaha na Batisheba, uwo mugabo wari wihannye yinginze Yehova Imana ngo yeze umutima we kandi amushyiremo umwuka cyangwa imitekerereze yo gukora ibikwiriye.

Ese koko Yehova aturemamo umutima mushya, ndetse akadushyiramo umwuka mushya kandi wemera? Cyangwa ahubwo twagombye guhatanira kugira umutima wera kandi tukawurinda? “Uwiteka ni we ugerageza imitima.” Ariko se ni mu rugero rungana iki agira uruhare mu bibera mu mitima yacu (Imigani 17:3; Yeremiya 17:10)? Kandi se, ni mu rugero rungana iki agira uruhare mu mibereho yacu, mu ntego zacu no mu bikorwa byacu?

Imirongo icyenda ibanza y’igice cya 16 cy’Imigani, itwereka ukuntu dushobora kureka Imana ikaba ari yo igenga imibereho yacu kugira ngo ‘imigambi yacu izakomezwe’ (Imigani 16:3). Kuva ku murongo wa 10 kugeza ku wa 15, hibanda ku nshingano y’umwami cyangwa umutware.

‘Inama [zo] mu mutima’ tuzigirwa na nde?

Mu Migani 16:1a hagira hati “inama umuntu yigira mu mutima we ni we nyirayo.” Birumvikana ko ari twe twigira ‘inama [zo] mu mutima.’ Yehova ntategura umutima wacu mu buryo bw’igitangaza cyangwa ngo adushyiremo umwuka wemera. Dukeneye gushyiraho imihati myinshi kugira ngo tugire ubumenyi nyakuri bwo mu Ijambo rye Bibiliya, dutekereze ku byo twiga kandi duhuze imitekerereze yacu n’iye.—Imigani 2:10, 11.

Icyakora, kuba Dawidi yarasabye “umutima wera” n’“umwuka mushya” bigaragaza ko yemeraga ko afite kamere ibogamira ku cyaha, kandi ko yari akeneye ko Imana imufasha kweza umutima we. Kubera ko tudatunganye, dushobora guhura n’ibishuko byatuma twishora mu ‘mirimo ya kamere’ (Abagalatiya 5:19-21). Kugira ngo ‘twice ingeso zacu z’iby’isi: gusambana no gukora ibiteye isoni, no kurigira no kurarikira, n’imyifurize yose,’ dukeneye ko Yehova adufasha (Abakolosayi 3:5). Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko tumusenga tumusaba ko adufasha kwirinda kugwa mu bishuko no kurwanya kamere yacu ibogamira ku cyaha!

Ese dushobora gufasha abandi mu birebana n’‘inama’ zo mu mitima yabo? Bibiliya igira iti “habaho uwihutira kuvuga amagambo yicana nk’inkota, ariko ururimi rw’umunyabwenge rurakiza” (Imigani 12:18). Ni ryari ururimi rwacu rukiza? Rukiza gusa iyo ‘igisubizo cy’ururimi rwacu kivuye ku Uwiteka,’ ni ukuvuga igihe tuvuga amagambo y’ukuri ko muri Bibiliya.—Imigani 16:1b.

Bibiliya igira iti “umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara ntiwizere gukira” (Yeremiya 17:9). Umutima wacu w’ikigereranyo ubangukirwa no kwihagararaho no kwishuka. Umwami Salomo wa Isirayeli ya kera yatanze umuburo ku birebana n’ako kaga agira ati “imigenzereze y’umuntu yose itunganira amaso ye, ariko Uwiteka ni we ugera imitima.”Imigani 16:2.

Ubwikunde bushobora gutuma twihagararaho mu mafuti, tugahisha kamere yacu mbi, kandi tukirengagiza ububi bwacu. Ariko Yehova nta wamubeshya. Agenzura imitima cyangwa imyuka. Umwuka w’umuntu ni ibintu biba byiganje mu bitekerezo bye, kandi bifitanye isano n’umutima. Ahanini, uwo mwuka wiyongera bitewe n’ukuntu umutima w’ikigereranyo ukora, uwo ukaba ugizwe n’ibitekerezo, ibyiyumvo n’intego z’umuntu. Uwo mwuka ni wo Imana ‘igera imitima’ igenzura, kandi imanza zayo ntizibera. Byaba byiza turinze umwuka wacu.

“Imirimo yawe yose uyiharire Uwiteka”

Gutegura imigambi bisaba gutekereza, ibyo bikaba bikorwa n’umutima wacu. Ubusanzwe ibikorwa by’umuntu biterwa n’imigambi afite. Ese hari icyo imigambi yacu izageraho? Salomo yaravuze ati “imirimo yawe yose uyiharire Uwiteka, ni ho imigambi yawe izakomezwa” (Imigani 16:3). Guharira Yehova imirimo yacu bisobanura kumwiringira, kumwishingikirizaho, kumugandukira, mu buryo bw’ikigereranyo tukavana umutwaro ku bitugu byacu tukawushyira ku bye. Umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose, abe ari we wiringira na we azabisohoza.”—Zaburi 37:5.

Icyakora, kugira ngo imigambi yacu ikomezwe, igomba kuba ihuje n’Ijambo ry’Imana, kandi ishingiye ku ntego nziza. Byongeye kandi, twagombye gusenga Yehova tumusaba kudufasha no kudushyigikira kandi tugakora ibishoboka byose tugakurikiza inama za Bibiliya tubikuye ku mutima. Mu buryo bwihariye, ni iby’ingenzi ko ‘twikoreza Uwiteka umutwaro wacu’ mu gihe duhanganye n’ibigeragezo cyangwa ingorane, kuko ‘azaturamira.’ Mu by’ukuri, “ntabwo azakundira umukiranutsi kunyeganyezwa.”—Zaburi 55:23.

“Ikintu cyose Yehova yakiremye mu buryo buhuje n’umugambi we”

Ni iki kindi kizabaho niduharira Yehova imirimo yacu? Uwo mwami w’umunyabwenge yaravuze ati “ikintu cyose Uwiteka yagitegekeye iherezo ryacyo” [“yakiremye mu buryo buhuje n’umugambi we,” “NW”] (Imigani 16:4a). Umuremyi w’ijuru n’isi ni Imana igira imigambi. Iyo tumuhariye imirimo yacu, ubuzima bwacu burangwa n’ibikorwa bifite intego; ntiburangwa n’ibitagira umumaro. Kandi umugambi Yehova afitiye isi ni uko izahoraho iteka n’abayituye bakabaho iteka (Abefeso 3:11). Yabumbye isi kandi yayiremeye “guturwamo” (Yesaya 45:18). Byongeye kandi, umugambi yari afitiye abantu kuva mbere hose uzasohora nta kabuza (Itangiriro 1:28). Iyo umuntu yeguriye Imana y’ukuri ubuzima bwe, ntibugira iherezo kandi bugira intego iteka ryose.

Yehova yategekeye “umunyabyaha umunsi w’amakuba” (Imigani 16:4b). Si we waremye ababi, kubera ko ‘umurimo we utunganye rwose’ (Gutegeka 32:4). Icyakora, yarabaretse babaho, kandi n’ubu bakomeje kubaho kugeza ubwo azabarimbura. Urugero, Yehova yabwiye Farawo wa Egiputa ati “iyi ni yo mpamvu itumye nguhagarika: ni ukugira ngo nkwereke imbaraga zanjye, kandi ngo izina ryanjye ryamamare mu isi yose” (Kuva 9:16). Ibyago Cumi no kuba Farawo n’ingabo ze bararimburiwe mu Nyanja Itukura, ni ibimenyetso bitazibagirana bigaragaza imbaraga z’Imana zitagereranywa.

Yehova ashobora no gutuma habaho imimerere ituma abantu babi bagira uruhare mu mugambi we batabizi. Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati “umujinya w’abantu uzagushimisha, umujinya uzasigara uzawukenyera” (Zaburi 76:11). Yehova ashobora kureka abanzi be bakarakarira abagaragu be, mu rugero rutuma ubwoko bwe bubona isomo, bityo akaba abwigishije. Iyo bikabije, Imana ibona ko ari yo bashotoye.

Ese ko Yehova ashyigikira abagaragu be bicisha bugufi, abibone n’abanyagasuzuguro bo bizabagendekera bite? Umwami wa Isirayeli yaravuze ati “umuntu wese w’ubwibone bwo mu mutima ni ikizira ku Uwiteka. Ni ukuri rwose ntazabura guhanwa” (Imigani 16:5). Abantu b’“ubwibone bwo mu mutima” bashobora gushyigikirana mu bikorwa byabo ariko ntibazarokoka igihano. Bityo rero, byaba byiza twitoje umuco wo kwicisha bugufi tutitaye ku bumenyi bwacu, ubushobozi cyangwa se inshingano izo ari zo zose twaba dufite.

“Gutinya Yehova”

Kubera ko twavukiye mu cyaha, tubangukirwa no gukora amakosa (Abaroma 3:23; 5:12). Ni iki kizadufasha kwirinda imigambi yazatuma dukora ibikorwa bibi? Mu Migani 16:6 hagira hati “imbabazi [“ineza yuje urukundo,” “NW”] n’ukuri ni byo bitwikīra gukiranirwa, kandi kūbaha [“gutinya,” “NW”] Uwiteka ni ko gutuma abantu bareka ibibi.” Nubwo ineza yuje urukundo ya Yehova n’ukuri kwe bituma atubabarira ibyaha byacu, kumutinya biturinda kubikora. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko dukunda Imana kandi tukayishimira ineza yayo yuje urukundo ari na ko twitoza gutinya kuyibabaza!

Gutinya Imana byinjira mu mutima wacu iyo twitoje kuyubaha tubitewe n’imbaraga zayo ziteye ubwoba. Sa n’utekereza ku mbaraga z’Imana zigaragarira mu byo yaremye! Umukurambere Yobu yibukijwe imbaraga Imana yagaragarije mu mirimo y’irema, bimufasha gukosora imitekerereze ye (Yobu 42:1-6). Mu buryo nk’ubwo se, twebwe iyo dusomye inkuru zo muri Bibiliya zivuga ibyo Yehova yagiye agirira ubwoko bwe kandi tukazitekerezaho, ntibidufasha gukosora imitekerereze yacu? Umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “nimuze murebe imirimo y’Imana, iteye ubwoba ku byo igirira abantu” (Zaburi 66:5). Gupfobya ineza yuje urukundo ya Yehova ntibikwiriye. Igihe Abisirayeli ‘bagomaga bakababaza umwuka we wera, byatumye ahinduka umwanzi wabo ndetse ubwe arwana na bo’ (Yesaya 63:10). Ku rundi ruhande, “iyo imigenzereze y’umuntu inezeza Uwiteka, atuma n’abanzi be buzura na we” (Imigani 16:7). Mbega ukuntu gutinya Yehova ari uburinzi!

Umwami w’umunyabwenge yaravuze ati “uduke turimo gukiranuka, turuta inyungu nyinshi irimo gukiranirwa” (Imigani 16:8). Mu Migani 15:16 hagira hati “uduke turimo kūbaha [“gutinya,”NW] Uwiteka, turuta ubutunzi bwinshi burimo impagarara.” Gutinya Imana mu buryo burangwa no kuyubaha ni byo bya ngombwa rwose kugira ngo umuntu agume mu nzira yo gukiranuka.

“Umutima w’umuntu utekereza urugendo rwe”

Umuntu yaremanywe uburenganzira bwo kwihitiramo hagati y’icyiza n’ikibi (Gutegeka 30:19, 20). Umutima wacu w’ikigereranyo ufite ubushobozi bwo kugenzura ibintu bitandukanye, ugahitamo kimwe cyangwa byinshi. Salomo yerekanye ukuntu guhitamo ari twe bireba agira ati “umutima w’umuntu utekereza urugendo rwe.” Nyuma y’ibyo, “Uwiteka ni we uyobora intambwe ze” (Imigani 16:9). Kubera ko Yehova ashobora kuyobora intambwe zacu, ni byiza ko tumusaba kudufasha kugira ngo ‘imigambi yacu ikomezwe.’

Nk’uko twabibonye, umutima urashukana kandi ushobora gutekereza nabi. Urugero, umuntu ashobora gukora icyaha, umutima we ugahitamo kwihagararaho. Aho kugira ngo areke inzira ye y’icyaha, agatekereza ko Imana yuje urukundo, igira neza, igira ibambe n’imbabazi. Bene uwo muntu aba yibwiye mu mutima ati “Imana yibagiwe, ihishe mu maso hayo ntabwo izabireba” (Zaburi 10:11). Icyakora, gupfobya imbabazi z’Imana ntibikwiriye kandi bishobora guteza akaga.

“Iminzani n’ibyuma bipimishwa bitunganye ni iby’Uwiteka”

Salomo yaretse kuvuga iby’umutima n’ibikorwa by’abantu, akomeza avuga iby’umwami ati “amateka ameze nk’ay’Imana aba ku rurimi rw’umwami, ntabwo ijambo rye rigoreka imanza” (Imigani 16:10). Ayo magambo azasohorera rwose ku Mwami Yesu Kristo wimitswe. Azategeka isi nk’uko Imana ishaka.

Uwo mwami w’umunyabwenge yerekanye isoko y’ubutabera no gukiranuka agira ati “iminzani n’ibyuma bipimishwa bitunganye ni iby’Uwiteka, ibipimishwa byo mu mufuka byose ni umurimo we” (Imigani 16:11). Iminzani n’ibyuma bipimishwa bitunganye bitangwa na Yehova. Ibyo bipimisho ntibishyirwaho n’umwami uko yishakiye. Igihe Yesu yari ku isi, yaravuze ati “nta cyo mbasha gukora ubwanjye, ahubwo uko numvise ni ko nca amateka, kandi ayo nca ni ay’ukuri kuko ntakurikiza ibyo nkunda ubwanjye, ahubwo nkurikiza ibyo uwantumye akunda.” Dushobora kwitega ubutabera butunganye ku Mwana wahawe na Se inshingano yo ‘guca amateka yose.’—Yohana 5:22, 30.

Ni iki kindi twakwitega ku mwami uhagarariye Yehova? Uwo mwami wa Isirayeli yaravuze ati “ni ikizira ku bami gukora ibibi, kuko ingoma ikomezwa no gukiranuka” (Imigani 16:12). Ubwami bwa Mesiya bugengwa n’amahame y’Imana akiranuka. Ntibufatanya n’“intebe y’abanyarugomo.”—Zaburi 94:20; Yohana 18:36; 1 Yohana 5:19.

Gukundwa n’umwami

Ni gute abagaragu b’umwami ukomeye bifata? Salomo yaravuze ati ‘ururimi rukiranuka ni rwo runezeza umwami, kandi agakunda uvuga ibitunganye. Uburakari bw’umwami ni intumwa y’urupfu, ariko umunyabwenge arabuhosha’ (Imigani 16:13, 14). Abasenga Yehova muri iki gihe bazirikana ayo magambo, kandi bahugira cyane mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa (Matayo 24:14; 28:19, 20). Bazi ko gukoresha iminwa yabo muri ubwo buryo bishimisha Umwami Mesiya, ari we Yesu Kristo. Kwirinda kubabaza umwami ukomeye w’umuntu no gushaka kwemerwa na we byari iby’ubwenge rwose. Mbega ukuntu gushaka kwemerwa n’Umwami Mesiya ari iby’ubwenge kurushaho!

Salomo yakomeje agira ati “iyo mu maso h’umwami hakeye bitera ubugingo, kandi urukundo rwe rusa n’igicu kimanura imvura y’umuhindo” (Imigani 16:15). ‘Umucyo wo mu maso h’umwami’ ugaragaza ko akunze umuntu, kimwe n’uko ‘umucyo wo mu maso ha [Yehova]’ ugaragaza ko yemera umuntu (Zaburi 44:4; 89:16). Kimwe n’uko ibicu ari ikimenyetso kigaragaza ko hazagwa imvura imyaka ikera, urukundo rw’umwami cyangwa ineza ye ni ikimenyetso cy’uko hazabaho ibintu byiza. Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Umwami Mesiya, ubuzima buzaba burangwa gusa n’ibyishimo, umunezero n’uburumbuke, nk’uko mu rugero ruto byari bimeze ku ngoma y’Umwami Salomo.—Zaburi 72:1-17.

Mu gihe tugitegereje ko Ubwami bw’Imana buza gutegeka isi, nimucyo tuyisabe idufashe kweza imitima yacu. Nimucyo nanone twiringire Yehova kandi twitoze kumutinya. Ubwo ni bwo dushobora kwiringira tudashidikanya ko ‘imigambi yacu izakomezwa.’—Imigani 16:3.

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Ni mu buhe buryo Yehova ‘yategekeye umunyabyaha umunsi w’amakuba’?