Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Impamvu imibabaro yose iri hafi kurangira

Impamvu imibabaro yose iri hafi kurangira

Impamvu imibabaro yose iri hafi kurangira

“Icyo Gitare umurimo wacyo uratunganye rwose.”—GUTEGEKA 32:4.

1, 2. (a) Kuki uha agaciro kenshi ibyiringiro byo kuzabaho iteka? (b) Ni iki kibuza abantu benshi kwemera Imana yatanze amasezerano ahebuje y’igihe kizaza?

ESE ushimishwa no gutekereza ku buzima bwo muri Paradizo? Wenda ujya wibona utembera kuri uyu mubumbe uhebuje, ari na ko ugenda umenya ibinyabuzima by’amoko atagira ingano. Ushobora no kuba utekereza ukuntu uzumva unyuzwe igihe uzaba ufatanya n’abandi mu mirimo yo gutunganya iyi si no kuyihindura ubusitani bwiza cyane. Cyangwa ushobora kuba utekereza ku buhanga uzagira mu by’ubugeni, ubwubatsi, umuzika cyangwa mu bindi bintu udashobora kubonera igihe mu buzima bwa none, aho abantu bahora muri jugujugu. Uko byaba biri kose, uha agaciro kenshi ibyiringiro byo kuzagira ubuzima Bibiliya yita “ubugingo nyakuri,” ni ukuvuga ubuzima bw’iteka Yehova yari yaragambiriye ko tugira.—1 Timoteyo 6:19.

2 Kugeza ku bandi ibyo byiringiro bishingiye kuri Bibiliya, birashimisha kandi ni igikundiro cy’agaciro kenshi; si byo se? Ariko kandi, hari abantu benshi batemera ibyo byiringiro. Babihakana bavuga ko ari inzozi z’abantu banyurwa manuma. Ndetse no kwemera Imana yatanze amasezerano y’ubuzima bw’iteka muri Paradizo bishobora kubagora. Kubera iki? Impamvu bamwe batabyemera ni icyo abantu bakunze kwita ububi. Bumva ko niba Imana ibaho, ikaba ishobora byose kandi yuje urukundo, ububi n’imibabaro byo ku isi bitagombye kubaho. Batekereza ko nta Mana yihanganira ububi yagombye kubaho, ndetse ko inabayeho yaba idashobora byose cyangwa ngo itwiteho. Hari bamwe bumva ko imitekerereze nk’iyo ihwitse. Mu by’ukuri, Satani ni umuhanga mu guhuma imitima y’abantu.—2 Abakorinto 4:4.

3. Ni ikihe kibazo gikomeye dushobora gufasha abantu kubonera igisubizo, kandi se kuki ari twe twenyine dushobora kubikora?

3 Twebwe Abahamya ba Yehova ni twe twenyine dushobora gufasha abantu bashukwa na Satani kandi bakayobywa n’ubwenge bw’iyi si (1 Abakorinto 1:20; 3:19). Dusobanukiwe impamvu abantu benshi batemera amasezerano ya Bibiliya. Byonyine ntibazi Yehova. Bashobora kuba batazi izina rye cyangwa icyo risobanura; bashobora kuba bazi imwe mu mico ye cyangwa batayizi, cyangwa se bakaba batazi uko yagiye asohoza amasezerano. Dufite igikundiro cyo kuba dufite ubwo bumenyi. Hari igihe biba ari byiza ko dusuzuma ukuntu twafasha abantu bafite ‘ubwenge buri mu mwijima,’ kugira ngo babone igisubizo cya kimwe mu bibazo bikomerera abantu kurusha ibindi, ikibazo kigira kiti “kuki Imana ireka ububi n’imibabaro bikabaho” (Abefeso 4:18)? Turabanza dusuzume ukuntu umuntu yashyiraho urufatiro rwiza kugira ngo asubize icyo kibazo. Hanyuma, turasuzuma ukuntu imico ya Yehova igaragarira mu buryo yagiye akemura ikibazo cy’ububi.

Uburyo bwiza bwo gusubiza icyo kibazo

4, 5. Ni iki dukwiriye kubanza gukora mu gihe umuntu abajije impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho? Sobanura.

4 Igihe umuntu abajije impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho, tumusubiza dute? Dushobora guhita twihutira kumuha ibisobanuro birambuye duhereye ku byabaye mu busitani bwa Edeni. Hari igihe ibyo byaba bikwiriye. Ariko kandi, ni ngombwa kugira amakenga. Hari ibintu twakora mbere yo kumusubiza (Imigani 25:11; Abakolosayi 4:6). Reka dusuzume muri make ibintu bitatu bishingiye ku Byanditswe dushobora kubanza kumenya mbere y’uko dusubiza icyo kibazo.

5 Icya mbere, niba uwo muntu ahangayikishijwe mu buryo budasanzwe n’ububi bwogeye mu isi, birashoboka ko bwaba bwaramugezeho cyangwa bwarageze ku bo akunda. Ubwo rero, byaba ari iby’ubwenge gutangira twishyira mu mwanya we. Intumwa Pawulo yagiriye Abakristo inama agira ati “murirane n’abarira” (Abaroma 12:15). Kwishyira mu mwanya w’umuntu, cyangwa ‘kubabarana’ na we bishobora kumukora ku mutima (1 Petero 3:8). Niyumva ko tumwitayeho, wenda azarushaho gutega amatwi ibyo tumubwira.

6, 7. Kuki byaba bikwiriye ko dushimira umuntu ufite umutima utaryarya ubajije ikibazo gishingiye kuri Bibiliya kimubuza amahwemo?

6 Icya kabiri, dushobora gushimira uwo muntu ufite umutima utaryarya kuba abajije icyo kibazo. Hari abantu bibwira ko kwibaza ibibazo nk’ibyo bigaragaza ko badafite ukwizera cyangwa ko batubaha Imana. Bashobora no kuba barabibwiwe n’umuyobozi w’idini ryabo. Icyakora, kubaza ibibazo nk’ibyo ntibivuga ko byanze bikunze umuntu yabuze ukwizera. Mu by’ukuri, abantu b’indahemuka bo mu bihe bya Bibiliya bagiye babaza ibibazo nk’ibyo. Urugero, umwanditsi wa zaburi witwa Dawidi yarabajije ati “Uwiteka, ni iki kiguhagaritse kure? Ni iki gitumye wihisha mu bihe by’amakuba no mu by’ibyago?” (Zaburi 10:1). Mu buryo nk’ubwo, umuhanuzi Habakuki yarabajije ati “Uwiteka we, nzataka utanyumva ngeze ryari? Ngutakira iby’urugomo ruriho ntubikize. Ni iki gituma unyereka gukiranirwa, ukareba iby’ubugoryi? Kuko kurimbuka n’urugomo biri imbere yanjye. Kandi hari n’intonganya, hadutse n’umuvurungano.”—Habakuki 1:2, 3.

7 Abo bari abantu b’indahemuka bubahaga Imana cyane. Ese baba baracyahiwe kubaza ibyo bibazo byababuzaga amahwemo? Ibinyuranye n’ibyo, Yehova yasanze bikwiriye kwandikisha mu Ijambo rye ibibazo byabo bizira uburyarya. Muri iki gihe, umuntu ubabazwa n’ububi bwogeye ashobora mu by’ukuri kuba afite inzara yo mu buryo bw’umwuka, akaba yifuza cyane ko Bibiliya yonyine yamusubiza. Wibuke ko Yesu yashimye abantu bafite inzara yo mu buryo bw’umwuka cyangwa “abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka” (Matayo 5:3NW). Mbega ukuntu ari igikundiro gufasha abantu nk’abo kubona ibyishimo Yesu yasezeranyije!

8. Ni izihe nyigisho ziteye urujijo zatumye abantu bemera ko Imana ari yo nyirabayazana w’imibabaro, kandi se twabafasha dute?

8 Icya gatatu, tuba dukwiriye gufasha uwo muntu kubona ko Imana atari yo nyirabayazana w’ububi bwogeye muri iyi si. Abantu benshi bigishwa ko Imana itegeka iyi si, ko yagennye buri kintu cyose kitubaho, kandi ko ifite impamvu umuntu atamenya zituma iteza abantu imibabaro. Izo nyigisho ni ibinyoma. Zisuzuguza Imana kandi zikayigaragaza nk’aho ari yo nyirabayazana w’ububi n’imibabaro biri muri iyi si. Ku bw’ibyo, dushobora gukoresha Ijambo ry’Imana tugakosora ibyo bintu (2 Timoteyo 3:16). Yehova si we mutware w’iyi si yangiritse; umutware wayo ni Satani (1 Yohana 5:19). Ntabwo Yehova agena ibizaba ku biremwa bye bifite ubwenge; aha buri kiremwa gifite ubwenge umudendezo n’uburyo bwo kwihitiramo hagati y’icyiza n’ikibi (Gutegeka 30:19). Kandi Yehova ntiyigeze aba isoko y’ububi; yanga ububi kandi yita ku barengana.—Yobu 34:10; Imigani 6:16-19; 1 Petero 5:7.

9. Ni ibihe bikoresho ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ yatanze kugira ngo bifashe abantu gusobanukirwa impamvu Yehova Imana areka imibabaro ikabaho?

9 Iyo umaze gushyiraho urwo rufatiro, ushobora kubona ko uwo ubwira yiteguye kumenya impamvu Imana ireka imibabaro igakomeza kubaho. Kugira ngo ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ agufashe, yateguye ibikoresho byinshi (Matayo 24:45-47). Urugero, mu Ikoraniro ry’Intara ryo mu mwaka wa 2005-2006 ryari rifite umutwe uvuga ngo “Kumvira Imana,” hasohotse inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo Imibabaro yose iri hafi kurangira! Niba iyo nkuru y’ubwami iboneka mu rurimi rwanyu, kuki utayisoma ngo umenye ibintu biyikubiyemo? Nanone kandi, igitabo gifite umutwe uvuga ngo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? kiboneka mu ndimi 157, kirimo igice cyibanda gusa kuri icyo kibazo abantu bakunze kwibaza. Koresha neza uko bishoboka kose izo mfashanyigisho za Bibiliya. Zisobanura neza ibintu bivugwa muri Bibiliya byatumye muri Edeni havuka ikibazo cy’ubutegetsi bw’ikirenga bw’ijuru n’isi, zigasobanura n’impamvu Yehova yagiye akemura icyo kibazo mu buryo yagikemuyemo. Uzirikane nanone ko mu gihe uganira n’umuntu kuri iyo ngingo, uba urimo umuhishurira ubumenyi bw’ingenzi: ubumenyi ku byerekeye Yehova n’imico ye ihebuje.

Ibande ku mico ya Yehova

10. Ni iki kigora abantu benshi gusobanukirwa ku bihereranye n’impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho, kandi se ni ubuhe bumenyi bushobora kubafasha?

10 Uko ufasha abantu gusobanukirwa impamvu Yehova yaretse abantu bakitegeka bayobowe na Satani, ujye ugerageza kwerekeza ibitekerezo byabo ku mico ihebuje ya Yehova. Abantu benshi bazi ko Imana ari inyembaraga; bamenyereye kumva abantu bayita Imana Ishoborabyose. Icyakora, bishobora kubagora kwiyumvisha impamvu idakoresha izo mbaraga zayo zitagira akagero ngo ikureho akarengane n’imibabaro. Bashobora kuba badasobanukiwe indi mico ya Yehova, urugero, nko kwera kwe, ubutabera, ubwenge n’urukundo. Yehova agaragaza iyo mico mu buryo butunganye kandi bushyize mu gaciro. Ni yo mpamvu Bibiliya igira iti ‘umurimo we uratunganye rwose’ (Gutegeka 32:4). Ni gute watsindagiriza iyo mico mu gihe usubiza ibibazo bikunze kubazwa kuri icyo kibazo? Reka turebe ingero nke.

11, 12. (a) Kuki igihe Adamu na Eva bari bamaze gukora icyaha batashoboraga kubabarirwa? (b) Kuki Yehova atazihanganira icyaha ubuziraherezo?

11Ese Yehova yagombye kuba yarababariye Adamu na Eva? Kubababarira ntibyari gushoboka. Kubera ko Adamu na Eva bari batunganye, banze kugandukira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova nkana, maze bahitamo kuyoborwa na Satani. Ntibitangaje kuba abo bantu b’ibyigomeke bataricujije. Icyakora, iyo abantu babajije impamvu Yehova atabababariye, mu by’ukuri bashobora kuba barimo bibaza impamvu Yehova atoroheje ibyo asaba abantu, ngo yihanganire icyaha n’ubwigomeke. Igisubizo cy’icyo kibazo gifitanye isano n’umuco w’ingenzi ugize kamere ya Yehova, ni ukuvuga ukwera kwe.—Kuva 28:36; 39:30, gereranya na NW.

12 Bibiliya itsindagiriza ukwera kwa Yehova incuro zibarirwa mu magana. Ikibabaje ariko, ni uko ari abantu bake gusa muri iyi si yangiritse basobanukiwe uwo muco. Yehova ntagira ikizinga, arera, kandi nta ho ahuriye n’icyaha (Yesaya 6:3; 59:2). Ku birebana n’icyaha, yateganyije uburyo kizababarirwa, kikavaho; ntazacyihanganira iteka ryose. Yehova aramutse yihanganiye icyaha iteka ryose, nta byiringiro by’igihe kizaza twagira (Imigani 14:12). Mu gihe gikwiriye, azatuma ibyaremwe byose byongera kwera. Ibyo ni ukuri, kubera ko ari byo Uwera ashaka.

13, 14. Kuki Yehova yahisemo kutarimbura ibyo byigomeke muri Edeni?

13Ese Yehova yari kurimbura ibyo byigomeke muri Edeni akarema bundi bushya? Mu by’ukuri, yari afite imbaraga zo kubikora; ndetse vuba aha azazikoresha akureho ububi bwose. Hari abashobora kwibaza bati ‘kuki atabigenje atyo hakiri abanyabyaha batatu gusa mu isi no mu ijuru? Ese ibyo ntibyari kubuza icyaha n’imibabaro yose tubona muri iyi si gukwirakwira?’ Kuki Yehova atahisemo kubigenza atyo? Mu Gutegeka 32:4 havuga ko inzira ze zose ‘ari izo gukiranuka.’ Yehova arangwa n’ubutabera mu rugero ruhanitse. Koko rero, Yehova “akunda imanza zitabera” (Zaburi 37:28). Kubera ko akunda imanza zitabera, yarifashe ntiyarimbura ibyo byigomeke muri Edeni. Kubera iki?

14 Kwigomeka kwa Satani byatumye havuka ikibazo kirebana no gukiranuka k’ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana. Uko Yehova abona ubutabera byasabaga ko Satani ahabwa igisubizo gishingiye ku butabera. Iyo ibyo byigomeke biza guhita birimburwa, nubwo byari kuba bibikwiriye, ntibyari kuba igisubizo gikwiriye cy’icyo kibazo. Byari kurushaho kwerekana ko Yehova afite imbaraga ndengakamere, ariko icyo si cyo cyari ikibazo. Byongeye kandi, Yehova yari yarabwiye Adamu na Eva umugambi we. Bagombaga kororoka bakuzura isi, bakayitegeka, kandi bagategeka ibintu byose biyiriho (Itangiriro 1:28). Iyo Yehova aza kurimbura Adamu na Eva, umugambi yari afitiye abantu ntiwari kuzasohora. Ubutabera bwa Yehova ntibwari gutuma akora ikintu nk’icyo, kuko buri gihe asohoza imigambi ye.—Yesaya 55:10, 11.

15, 16. Ni gute twafasha abantu batanga ibitekerezo bagaragaza uko ikibazo cyo muri Edeni cyari gikwiriye gukemuka?

15Ese hari undi muntu mu isi no mu ijuru washoboraga gukemura ikibazo cy’ubwo bwigomeke akoresheje ubwenge busumba ubwa Yehova? Hari abantu bashobora kuvuga uko bo babona ikibazo cy’ubwigomeke bwo muri Edeni cyari kubonerwa “umuti.” Ariko se igihe batanga ibyo bitekerezo si nk’aho baba bumvikanisha ko bo bashoboraga kubona ubundi buryo bwiza kurushaho bwo gukemura icyo kibazo? Bashobora gutekereza batyo batabitewe n’intego mbi, ahubwo bakaba badasobanukiwe Yehova n’ubwenge bwe butagira akagero. Igihe intumwa Pawulo yandikiraga Abakristo b’i Roma, yagaragaje mu buryo bwimbitse ubwenge bw’Imana, anavuga “ibanga” ryera rirebana n’umugambi wa Yehova wo gukoresha Ubwami bwa Mesiya acungura abantu b’indahemuka kandi yeza izina rye ryera. Ni gute Pawulo yumvaga ameze iyo yatekerezaga ku bwenge bw’iyo Mana yagennye uwo mugambi? Iyo ntumwa yashoje ibaruwa yayo igira iti “icyubahiro kibe icy’Imana ifite ubwenge yonyine iteka ryose, ku bwa Yesu Kristo, Amen.”—Abaroma 11:25; 16:25-27.

16 Pawulo yari asobanukiwe ko Yehova ari we ‘ufite ubwenge wenyine,’ ko aburusha abandi bose mu ijuru no mu isi. Ni nde mu bantu badatunganye wari gushobora gutekereza uburyo bwiza kuruta ubundi bwo gukemura ikibazo icyo ari cyo cyose, nkanswe ikibazo kirusha ibindi byose gukomera kirebana n’ubwenge bw’Imana? Dukeneye rero gufasha abantu kubaha Imana nk’uko natwe tuyubaha, yo igira “umutima w’ubwenge” (Yobu 9:4). Uko turushaho gusobanukirwa ubwenge bwa Yehova, ni na ko turushaho kwiringira ko uburyo akemuramo ibibazo ari bwo bwiza kurusha ubundi.—Imigani 3:5, 6.

Tumenye uruhare rw’umuco wa Yehova w’ingenzi

17. Ni gute gusobanukirwa neza kurushaho urukundo rwa Yehova bishobora gufasha abahangayikishwa no kuba Imana ireka imibabaro ikabaho?

17 ‘Imana ni urukundo’ (1 Yohana 4:8). Bibiliya ikoresha ayo magambo ashishikaje igaragaza umuco wa Yehova uruta iyindi, umuco ushimishije kuruta indi kandi uhumuriza abababazwa n’uko ububi bwogeye. Yehova yagiye agaragaza urukundo muri buri buryo bwose yagiye akoresha mu gukuraho ingaruka zikabije icyaha cyagize ku biremwa bye. Urukundo rwatumye Yehova aha ibyiringiro urubyaro rwa Adamu na Eva rwarazwe icyaha, aruha uburyo bwo kumwegera n’ubwo kugirana na we imishyikirano myiza. Urukundo rwatumye Imana itanga incungu yari gutuma habaho uburyo bwo kubabarira ibyaha no gutuma hongera kubaho ubuzima butunganye kandi bw’iteka (Yohana 3:16). Urukundo rwanatumye yihanganira abantu, abaha igihe gihagije cyo kwanga Satani no guhitamo ko Yehova ababera Umutegetsi w’ikirenga.—2 Petero 3:9.

18. Dufite umugisha wo kuba twaramenye iki, kandi se ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

18 Igihe umupasiteri yabwiraga abantu bari bateraniye kwibuka igitero cy’ibyihebe cyagize ingaruka mbi cyane, yaravuze ati “ntituzi impamvu Imana ireka ububi n’imibabaro bigakomeza kubaho.” Mbega ukuntu bibabaje! Ese ntitwishimira kuba dusobanukiwe icyo kibazo (Gutegeka 29:28)? Kandi kubera ko Yehova afite ubwenge, agakiranuka, kandi akagira urukundo, tuzi ko vuba aha agiye gukuraho imibabaro yose. Mu by’ukuri, yasezeranyije ko azabikora (Ibyahishuwe 21:3, 4). Bite se ku bantu bagiye bapfa uko ibinyejana byagiye bihita ibindi bigataha? Mbese uburyo bwa Yehova bwo gukemura ikibazo cyavutse muri Edeni nta byiringiro butanga ku birebana n’abapfuye? Burabitanga rwose. Urukundo rwe rwatumye na bo abitaho, abikora binyuze ku muzuko. Igice gikurikira kizibanda kuri iyo ngingo.

Ni gute wasubiza?

• Ni iki twabwira umuntu ubajije impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho?

• Ni gute umuco wa Yehova wo kwera n’uw’ubutabera igaragarira mu buryo yakemuye ikibazo cy’ibyigomeke byo muri Edeni?

• Kuki twagombye gufasha abantu kurushaho gusobanukirwa urukundo rwa Yehova?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Shaka uko wafasha abantu bahangayikishwa n’imibabaro yo muri iyi si

[Amafoto yo ku ipaji ya 23]

Dawidi na Habakuki, abantu b’indahemuka, babajije Imana ibibazo byari bibari ku mutima