Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kugira ibyiringiro mu isi yuzuye imibabaro

Kugira ibyiringiro mu isi yuzuye imibabaro

Kugira ibyiringiro mu isi yuzuye imibabaro

“MURI iki gihe, abaturage bagira uruhare rukomeye mu bikorwa bifitiye abantu benshi akamaro no mu gukemura ibibazo rusange kurusha mbere hose.” Ayo magambo yavuzwe na Bill Clinton wahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu nama yabereye Ottawa muri Kanada, muri Werurwe 2006. Yashoje ijambo rye avuga ko kuva tsunami ibaye mu mwaka wa 2004, ku isi hose abantu bakora ibikorwa by’ineza, maze avugana icyizere ko muri iki gihe “ari bwo usanga abantu bisungana kuruta mbere hose.”

Ese twakwitega ko impanuka kamere ari zo zizatuma abantu bose bishyira hamwe, bagaharanira kubaho neza mu gihe kizaza? Ese kuba muri iki gihe “abantu bisungana kuruta mbere hose,” ni cyo umuntu yashingiraho yiringira ko hazabaho amahoro nyakuri n’umutekano urambye?

Isoko y’ibyiringiro nyakuri

Amateka y’abantu mu myaka isaga ibihumbi bitandatu ishize, yagaragaje ko abantu bagiye batenguha abandi. Ni yo mpamvu Ibyanditswe byahumetswe bitugira inama igira iti “ntimukiringire abakomeye, cyangwa umwana w’umuntu wese, utabonerwamo agakiza” (Zaburi 146:3). Kwiringira imiryango yo muri iyi si, ubutunzi bwayo ndetse n’ibyo yifuza kugeraho, bituma umuntu amanjirwa gusa. Kubera iki? Kubera ko ‘isi ishirana no kwifuza kwayo.’—1 Yohana 2:17.

Icyakora, mu gihe cy’ibinyejana byinshi, Imana yabaye ibyiringiro bidakuka by’abantu bakiranuka. Bibiliya iyita “ibyiringiro bya Isirayeli [ya kera]” n’“ibyiringiro bya ba sekuruza [ba Isirayeli],” kandi muri Bibiliya harimo amagambo menshi agaragaza ko ari iyo kwiringirwa no kugirirwa icyizere (Yeremiya 14:8; 17:13; 50:7). N’ubundi kandi, Ibyanditswe bidushishikariza “kwiringira Yehova.”—Zaburi 27:14NW.

Mu Migani 3:5, 6 hadutera inkunga igira iti “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.” Ufite impamvu zose zo kwiringira iryo sezerano kubera ko Yehova ari Imana idahinduka, Imana yo kwiringirwa kandi isohoza ijambo ryayo (Malaki 3:6; Yakobo 1:17). Akwifuriza ibyiza kuruta ibindi, kandi nujya ukurikiza ibivugwa mu Ijambo rye Bibiliya buri gihe, bizakuyobora neza muri iki gihe giteye ubwoba.—Yesaya 48:17, 18.

Umuntu ukurikiza inama zitangwa n’Imana n’umutima we wose, ashobora kwiringira isezerano rigira riti “ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye” (Yesaya 41:10). Isengesho rivuye ku mutima no gutekereza kuri iryo sezerano, bihumuriza cyane abantu bose bakunda Yehova Imana by’ukuri, kubera ko bibafasha guhangana n’ibibazo bitoroshye bahura na byo n’imihangayiko baba bafite.

Reka dufate urugero rw’Umuhamya wa Yehova witwa Andrea, akaba ari umugore urera abana babiri wenyine. Yaravuze ati “isengesho no gutekereza ku masezerano ya Yehova ni byo byonyine bimpa imbaraga mu gihe nihebye. Iyo nkomeje kubona ko Yehova adahinduka, bituma ndushaho kumva ntuje.”

Shimangira icyizere ufitiye Yehova

Umwe mu banditsi ba zaburi yatsindagirije akamaro ko kwiringira Yehova, maze aravuga ati “abakunda amategeko yawe bagira amahoro menshi, nta kigusha bafite” (Zaburi 119:165). Kwiga Ijambo ry’Imana ushyizeho umwete bishobora kugufasha cyane, bigatuma ubwenge bwawe n’umutima wawe byuzuramo ‘ibintu by’ukuri, ibyo kubahwa, ibyo gukiranuka, ibiboneye, iby’igikundiro, ibishimwa, ingeso nziza n’ishimwe.’ Ibyo kandi ni ibintu bigufitiye akamaro mu buryo bw’umwuka. Nushyiraho imihati yo kumva, kwiga, kwemera no gushyira mu bikorwa ibintu nk’ibyo, ‘Imana itanga amahoro izabana nawe.’—Abafilipi 4:8, 9.

Uwitwa John yavuze ibintu yiboneye mu myaka ibarirwa muri za mirongo amaze abatijwe agira ati “kugira ngo mbashe guhindura uburyo nabonaga iby’igihe kizaza, nagombaga kubanza kumenya ko nari nkwiriye kugira ihinduka rikomeye muri kamere yanjye no mu mitekerereze yanjye, bityo nkabona kwiringira ko nshobora kugirana imishyikirano n’Imana itunganye kandi itaboneka. Uburyo bumwe gusa nari mfite bwo kugirana na yo imishyikirano, bwari ukuba umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka. Ibyo byansabaga gushyira ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere, nkamenya uko Imana ibona ibintu binyuriye mu gusoma Ijambo ryayo ryahumetswe no kuritekerezaho.”

Nunywa amazi afutse, amazi y’ubugingo agereranywa n’ukuri ko mu Byanditswe byahumetswe, uzaba unyoye umuti nyawo kandi wageragejwe wo kukurinda ibintu bibi bitagira ingano biboneka buri munsi mu itangazamakuru. Gushyira mu bikorwa ibyo Bibiliya ivuga bishobora nanone gutuma umuryango wanyu urushaho kunga ubumwe, bikanakugabanyiriza imihangayiko. Ikindi kandi, Imana yasezeranyije ko yiteguye ‘kwerekana ko ari inyamaboko yo kurengera abafite imitima iyitunganiye’ (2 Ngoma 16:9). Izakora ibishoboka byose ku buryo uzumva rwose nta kintu ukwiriye gutinya.

Uwitwa Phinehas warokotse intambara akanabona abantu benshi cyane bicwa, yaravuze ati “nize gushyira ubuzima bwanjye mu maboko ya Yehova. Gukurikiza amahame yo muri Bibiliya byankijije ingorane nyinshi.” Niba koko wiringira Yehova Imana, ashobora kugufasha gusimbuka inkike z’igihome zigereranya amakuba (Zaburi 18:30). Umwana ufitanye imishyikirano myiza n’ababyeyi be, arabiringira cyane kandi akumva ko nta cyo yaba, ndetse no mu gihe arwaye cyangwa afite ibindi bibazo. Ushobora kumva umeze nk’uwo mwana uramutse ushyizeho imihati kandi ukemera amagambo adutumirira kwiringira Yehova.—Zaburi 37:34, gereranya na NW.

Urufatiro nyakuri rw’ibyiringiro

Yesu Kristo yabwiye abigishwa be ati “musenge mutya muti ‘Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe, ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru’” (Matayo 6:9, 10). Ubwo Bwami bwo mu ijuru, ni ukuvuga ubutegetsi buyobowe na Yesu Kristo, ni bwo Imana izakoresha igaragaza ko ari yo ifite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga w’isi.—Zaburi 2:7-12; Daniyeli 7:13, 14.

Ibintu byinshi bitera abantu ubwoba mu nzego zitandukanye z’imibereho, ni ikimenyetso kigaragaza rwose ko dukeneye ko Imana igira icyo ikora. Igishimishije ni uko ibyo biri hafi! Ubu Yesu Kristo yamaze kwimikwa n’Imana ngo abe Umwami Mesiya, kandi yahawe ububasha bwo kwerekana ko Yehova ari we ukwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga no kweza izina Rye (Matayo 28:18). Vuba aha, ubwo Bwami buzagira icyo bukora ku isi, buyikureho ibintu byose bitera abantu ubwoba n’imihangayiko. Muri Yesaya 9:5 havugwa ibintu Yesu yujuje bigaragaza ko ari we Mutegetsi ushobora kutuvaniraho ibidutera ubwoba byose. Urugero, yitwa “Data wa twese Uhoraho,” “Umujyanama uhebuje” (NW) n’“Umwami w’amahoro.”

Reka dusuzume iyo mvugo ikora ku mutima ngo “Data wa twese Uhoraho.” Kubera ko Yesu ari Data wa twese Uhoraho, afite imbaraga, ububasha ndetse n’icyifuzo cyo gutuma abantu bumvira bashobora kubaho iteka ku isi babiheshejwe n’igitambo cy’incungu yatanze. Ibyo bisobanura ko noneho bazaba bakuwe ku ngoyi y’icyaha no kudatungana barazwe n’umunyabyaha wa mbere, ari we Adamu (Matayo 20:28; Abaroma 5:12; 6:23). Nanone kandi, Kristo azakoresha ububasha Imana yamuhaye kugira ngo azure abantu benshi bapfuye.—Yohana 11:25, 26.

Igihe Yesu yari ku isi, yagaragaje ko ari “Umujyanama uhebuje.” Kubera ko Yesu azi Ijambo ry’Imana kandi akaba asobanukiwe mu buryo budasanzwe kamere muntu, yari azi uburyo bwo gukemura ibibazo duhura na byo buri munsi. Kuva Kristo yimikwa mu ijuru, akomeje kuba “Umujyanama uhebuje,” akaba ari we w’ibanze Yehova akoresha ashyikirana n’abantu. Inama Yesu yatanze ziri muri Bibiliya zihora zihuje n’ubwenge kandi ntizigira inenge. Kuzimenya no kuzemera bishobora gutuma ugira ubuzima butarimo imihangayiko n’ubwoba bukabije.

Muri Yesaya 9:5 hanavuga ko Yesu ari “Umwami w’amahoro.” Vuba aha, Kristo azakoresha ubwo bubasha bwe avanaho ubusumbane bwose, bwaba ubushingiye kuri politiki, ku nzego z’imibereho no ku bukungu. Azabikora ate? Azabikora ashyiriraho abantu ubutegetsi bumwe burangwa n’amahoro, ari bwo Bwami bwa Mesiya.—Daniyeli 2:44.

Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami, isi yose izagira amahoro adashira. Kuki se ibyo ushobora kubyiringira? Impamvu tuyisanga muri Yesaya 11:9, ahagira hati ‘[abaturage b’ubwo Bwami] ntibazaryana kandi ntibazonona ku musozi wanjye wera wose, kuko isi izakwirwa no kumenya Uwiteka nk’uko amazi y’inyanja akwira hose.’ Amaherezo, buri muntu ku isi azagira ubumenyi nyakuri ku Mana kandi azayumvira. Ese ibyo byiringiro biragushimisha? Niba ari ko biri, ntutindiganye kugira ‘ubumenyi’ kuri Yehova, ubumenyi bw’igiciro cyinshi.

Ushobora kungukirwa no kugira ubumenyi ku byerekeye Imana, ubumenyi bukomeza ukwizera kandi bugatanga ubuzima, usuzuma icyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha ku birebana n’ibiba muri iki gihe ndetse n’ibizaba mu gihe kizaza gishishikaje Bibiliya isezeranya. Ku bw’ibyo, turagusaba gushaka igihe kugira ngo wige Bibiliya ku buntu, ubifashijwemo n’Abahamya ba Yehova b’iwanyu. Ubwo ni uburyo bwagufasha kudakomeza kugira ubwoba bwinshi no kugira ibyiringiro nyakuri muri iyi si yuzuye imibabaro.

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Impamvu Ubutegetsi bw’Ubwami butuma tugira ibyiringiro

Yesu Kristo, Umwami w’Ubwami bw’Imana, yahawe ubushobozi n’uburenganzira bwo gutegeka isi n’ijuru (Matayo 28:18). Azatuma ibinyabuzima n’ibindi bintu byo ku isi byongera gukorana mu buryo butunganye. Nanone kandi, afite ububasha bwo kuvanaho uburwayi. Ibitangaza Yesu yakoreye ku isi, byari umusogongero w’imigisha ikomeye abantu bazahabwa mu gihe azaba ari Umwami utunganye kandi wiringirwa. Ibyo bituma aba Umutegetsi utunganye kandi wiringirwa. Mu mico y’Umwami Mesiya ikurikira, ni uwuhe ugushishikaza kurusha iyindi?

Yishyikirwaho.​—Mariko 10:13-16.

Ashyira mu gaciro kandi ntarobanura abantu ku butoni.​—Mariko 10:35-45.

Ariringirwa kandi ntiyikunda.​—Matayo 4:5-7; Luka 6:19.

Arakiranuka kandi arangwa n’ubutabera.​—Yesaya 11:3-5; Yohana 5:30; 8:16.

Areba kure, yita ku bandi kandi yicisha bugufi.​—Yohana 13:3-15.

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

Gusoma Bibiliya no kuyitekerezaho bishobora gutuma twiringira Yehova