Ni gute naha abana banjye uburere nyakuri?
Ni gute naha abana banjye uburere nyakuri?
KURERA umwana bishobora kugereranywa n’urugendo rushishikaje ariko rutoroshye. Ni urugendo ukorana n’abana bawe. Ubatera inkunga kandi ukabayobora mu buryo bwuje urukundo, ukabafasha gukomeza inzira y’ubuzima. Baba bafite byinshi byo kwiga!
Kugira ngo abana bagire icyo bageraho kandi bagire ibyishimo mu buzima, bagomba kugendera ku mahame abafasha gutandukanya icyiza n’ikibi, kandi bakagirana imishyikirano myiza n’Imana. Nibamenya Yehova kandi bakamukunda, ubwo bumenyi buzabahesha imigisha rwose kandi izo nyigisho zizabafasha igihe cyose. Niba uri umubyeyi, ugira uruhare rukomeye mu byo abana bawe biga, uko babiha agaciro n’uko babyumva.
Hari ibibazo bikomeye ababyeyi baba bagomba gukemura muri urwo rugendo. Abana bagira amatsiko, ku buryo bashobora kwiga ibintu byinshi bibi batabyigishijwe n’abo mu muryango wabo. Turi mu isi iyoborwa na Satani Umwanzi (1 Yohana 5:19). Ashishikazwa cyane n’uburere bw’abana bawe, ariko ibyo akabikora afite intego zitandukanye rwose n’izawe. Satani ni umwarimu w’umuhanga kandi w’inararibonye, ariko nyine mu bibi. Nubwo yigira “marayika w’umucyo,” umucyo atanga urashukana kandi uhabanye n’Ijambo rya Yehova hamwe n’ibyo ashaka (2 Abakorinto 4:4; 11:14; Yeremiya 8:9). Ari Satani, ari n’abadayimoni be, bose ni abanyabinyoma babizobereyemo, bashishikariza abantu kugira ubwikunde, ubuhemu no guta umuco.—1 Timoteyo 4:1.
Ni iki wakora kugira ngo urinde abana bawe kuyobywa? Ni gute wabatoza gukunda ibintu by’ukuri kandi by’agaciro? Intambwe y’ingenzi ni ukwisuzuma wowe ubwawe. Ukeneye gutanga urugero rwiza. Nanone ni iby’ingenzi ko wemera inshingano yawe yo kwigisha abana bawe no gufata igihe gikenewe kugira ngo ubikore. Icyakora, mbere y’uko dusuzuma izo ngingo, reka turebe urufatiro rw’uburere bwiza.
Urufatiro rw’uburere nyakuri
Dushobora kuvana isomo ku Mwami Salomo wa Isirayeli, akaba yari umwe mu bantu b’abanyabwenge kurusha abandi babayeho. Bibiliya iratubwira iti “Imana iha Salomo ubwenge n’ubuhanga bwinshi cyane n’umutima wagutse, bitagira akagero nk’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja utabarika. Ubwenge bwa Salomo bwarutaga ubw’abanyabwenge bose b’iburasirazuba n’aba Egiputa bose.” Salomo “yahimbye imigani ibihumbi bitatu n’indirimbo igihumbi n’eshanu.” Yari afite ubumenyi buhanitse mu birebana n’ibimera n’imibereho y’inyamaswa (1 Abami 5:9-14). Kandi hari imishinga y’ubwubatsi yo muri Isirayeli Umwami Salomo yahagarariye, hakubiyemo n’uwo kubaka urusengero ruhebuje rwa Yehova rwari i Yerusalemu.
Inyandiko za Salomo, urugero nk’iziboneka mu gitabo cy’Umubwiriza, zigaragaza ko yari asobanukiwe neza kamere muntu. Yahumekewe n’Imana maze agaragaza urufatiro rw’uburere nyakuri. Yaravuze ati “kūbaha [“gutinya,” NW] Uwiteka ni ishingiro ryo kumenya.” Uwo mwami w’umunyabwenge yaranavuze ati “kūbaha [“gutinya,” NW] Uwiteka ni ishingiro ry’ubwenge, kandi kumenya Uwera ni ubuhanga.”—Imigani 1:7; 9:10.
Iyo dutinya Imana, turayubaha kandi tukirinda kuyibabaza. Twemera ko ari yo Isumbabyose kandi ko ifite ibyo izatubaza. Abantu 1 Abakorinto 3:19). Abana bawe bakeneye uburere bushingiye ku ‘bwenge buva mu ijuru.’—Yakobo 3:15, 17.
bashobora kubona ko abasuzugura uwo dukesha ubuzima ari abanyabwenge, ariko ubwo bwenge ni “ubupfu ku Mana” (Gutinya kubabaza Yehova bifitanye isano rya bugufi no kumukunda. Yehova yifuza ko abagaragu be bamutinya kandi bakamukunda. Mose yaravuze ati “wa bwoko bw’Abisirayeli we, Uwiteka Imana yawe igushakaho iki? Si ukubaha [“gutinya,” NW] Uwiteka Imana yawe, ukagenda mu nzira ikuyoboye zose, ukayikunda, ugakoreshereza Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose, ukitondera amategeko y’Uwiteka y’uburyo bwose ngutegekera uyu munsi kukuzanira ibyiza?”—Gutegeka 10:12, 13.
Nidutoza abana bacu gutinya Yehova mu buryo burangwa no kumwubaha, tuzaba tubashyiriraho urufatiro rw’uburere buzatuma bagira ubwenge nyakuri. Nibakomeza kwitoza gutinya Imana bitewe n’uko bayubaha, bazarushaho gukunda Umuremyi wabo, we Soko y’ubumenyi nyakuri. Ibyo bizafasha abana bacu gusobanukirwa neza ibyo biga, bibarinde gufata imyanzuro mibi. Bazagira ubushobozi bwo “gutandukanya ikibi n’icyiza” (Abaheburayo 5:14). Urwo rufatiro ruzabafasha gukomeza kwicisha bugufi no kwirinda gukora ibibi.—Imigani 8:13; 16:6.
Abana bawe bareba ibyo ukora!
None se ni gute dushobora gufasha abana bacu gukunda Yehova no kumutinya? Igisubizo cy’icyo kibazo kiboneka mu Itegeko Yehova yahaye ubwoko bwa Isirayeli binyuze ku muhanuzi Mose. Ababyeyi b’Abisirayeli barabwiwe ngo “ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose. Aya mategeko ngutegeka uyu munsi ahore ku mutima wawe. Ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n’uko ugenda mu nzira n’uko uryamye n’uko ubyutse.”—Gutegeka 6:5-7.
Iyo mirongo yigisha ababyeyi amasomo y’ingenzi. Rimwe muri ayo masomo ni iri: ugomba gutanga urugero rwiza kubera ko uri umubyeyi. Kugira ngo wigishe abana bawe gukunda Yehova, wowe ubwawe ugomba kumukunda, kandi amagambo ye agomba kuba mu mutima wawe. Kuki ibyo ari iby’ingenzi cyane? Ni ukubera ko ari wowe mbere na mbere ugomba kwigisha abana bawe. Urugero ubaha ruzabagiraho ingaruka zikomeye. Kandi nta kintu kigira ingaruka ku buzima bw’umwana kurusha urugero ababyeyi be bamuha.
Ibyo wifuza kugeraho, amahame ugenderaho, ibyo uha agaciro n’ibigushishikaza, ntibigaragarira mu byo uvuga gusa, ahubwo binagaragarira mu byo ukora (Abaroma 2:21, 22). Kuva abana bakiri bato cyane, biga binyuze mu kwitegereza ababyeyi babo. Abana batahura ibintu ababyeyi babo baha agaciro kandi incuro nyinshi ni byo na bo baha agaciro. Niba ukunda Yehova by’ukuri, abana bawe bazabibona. Urugero, bazabona ko uha agaciro gahunda yo gusoma Bibiliya no kuyiga. Bazamenya ko ushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere mu mibereho yawe (Matayo 6:33). Kuba ujya mu materaniro ya gikristo buri gihe kandi ukifatanya mu murimo wo kubwiriza Ubwami, bizabereka ko gukorera Yehova umurimo wera ari byo bikurutira ibindi byose.—Matayo 28:19, 20; Abaheburayo 10:24, 25.
Sohoza inshingano yawe
Irindi somo ababyeyi bashobora kuvana mu Gutegeka 6:5-7 ni iri: ufite inshingano yo kwigisha abana bawe. Mu bwoko bwa Yehova bwo mu bihe bya kera, ababyeyi bitaga ku burere bw’abana babo. Mu Bakristo bo mu kinyejana cya mbere, ababyeyi bakomeje kugira uruhare rw’ingenzi mu burere bw’abana babo (2 Timoteyo 1:5; 3:14, 15). Igihe intumwa Pawulo yandikiraga Abakristo bagenzi be, yaberetse ko, by’umwihariko, ababyeyi b’abagabo bagombaga ‘kurera [abana babo] babahana, babigisha iby’Umwami wacu.’—Abefeso 6:4.
Kubera imihihibikano y’ubuzima, akazi ndetse n’ibindi bintu bitwara ababyeyi igihe n’imbaraga, bashobora kumva bashaka kurekera abandi bantu inshingano yo kwigisha abana babo, urugero nk’abarimu cyangwa abandi bantu bakora akazi ko kurera abana. Ariko kandi, nta muntu ushobora gusimbura umubyeyi wuje urukundo, wita ku bana be. Ntuzigere upfobya akamaro ufitiye abana bawe n’uruhare ufite mu burere bwabo. Niba ukeneye ubufasha mu birebana no kurera abana bawe, buhitemo witonze, ariko ntuzigere wikuraho inshingano yawe yera.
Mara igihe wigisha abana bawe
Irindi somo ababyeyi bavana mu Gutegeka 6:5-7 ni iri: kwigisha abana bisaba igihe n’imihati. Ababyeyi b’Abisirayeli bagombaga ‘kwigisha’ cyangwa gucengeza mu bana babo ukuri guturuka ku Mana. Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “gucengeza” risobanurwa ngo “gusubiramo,” “kuvuga ikintu incuro nyinshi.” Ibyo byagombaga gukorwa umunsi wose, kuva mu museso kugeza nimugoroba, bari ‘mu nzu zabo’ no “mu nzira.” Kugira ngo wigishe abana kandi ubafashe kugira imyitwarire n’imyifatire ishimisha Imana, bisaba igihe n’imihati.
None se ni iki wakora kugira ngo ufashe abana bawe kugira uburere nyakuri? Hari byinshi wakora. Bigishe gukunda Yehova no kumutinya. Bahe urugero rwiza. Sohoza inshingano yawe yo kwigisha abana bawe, kandi umare igihe gikenewe ubigisha. Ntutunganye, bityo mu gihe ushyiraho imihati urera abana bawe uzajya ukora amakosa. Ariko niwihatira gukora ibyo Imana ishaka ubikuye ku mutima, birashoboka rwose ko abana bawe bazagushimira imihati ushyiraho kandi bizabagirira akamaro. Mu Migani 22:6 hagira hati “menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, azarinda asaza atarayivamo.”
Kurera ni urugendo rw’ubuzima bwose. Niba wowe n’abana bawe mukunda Imana, muzarukora iteka ryose. Impamvu ni uko igihe cyose hazaba hari byinshi byo kwiga ku byerekeye Yehova n’uko twagira uruhare mu mugambi we.—Umubwiriza 3:10, 11.
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Ese usomera abana bawe Bibiliya?
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Jya ufata igihe cyo kwigisha abana bawe ibyerekeye Umuremyi