Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yefuta yahiguye umuhigo yahigiye Yehova

Yefuta yahiguye umuhigo yahigiye Yehova

Yefuta yahiguye umuhigo yahigiye Yehova

UMUSIRIKARE wari watsinze urugamba, yari atahutse amaze gukiza ishyanga rye abarikandamizaga. Umukobwa we yirutse ajya kumusanganira, yishimye abyina, kandi avuza ingoma. Uwo musirikare amubonye, yashishimuye imyenda ye aho kugira ngo yishime. Kubera iki? Ese kimwe n’umukobwa we ntiyari yishimiye ko atahutse amahoro? Ni uruhe rugamba yari yatsinze? Uwo se yari nde?

Uwo mugabo yari Yefuta, umwe mu bacamanza bo muri Isirayeli ya kera. Ariko rero, kugira ngo dusubize ibyo bibazo bindi kandi turebe n’icyo iyo nkuru isobanura kuri twe, dukeneye kubanza gusuzuma ibintu byabaye mbere y’uko uwo mugabo ahura n’umukobwa we agashishimura imyenda ye.

Ibibazo bikomeye muri Isirayeli

Yefuta yabayeho mu gihe hari ibibazo bitoroshye. Abisirayeli bagenzi be bari barateye umugongo ugusenga kutanduye kandi bakoreraga imana z’i Sidoni, iz’i Mowabu, izo muri Amoni n’izo mu Bufilisitiya. Ku bw’ibyo rero, Yehova yaretse ubwoko bwe bwigarurirwa n’Abamoni ndetse n’Abafilisitiya, babukandamiza imyaka 18. Abaturage b’i Galeyadi, mu burasirazuba bw’Uruzi rwa Yorodani, ni bo bahuye n’ibibazo kurusha abandi. * Amaherezo ariko, Abisirayeli bagaruye agatima, barihana batabaza Yehova, batangira kumukorera kandi bakura mu gihugu imana z’amahanga.—Abacamanza 10:6-16.

Abamoni bakambitse i Galeyadi, Abisirayeli na bo bateranira kubarwanya. Icyakora, Abisirayeli nta mugaba w’ingabo bari bafite (Abacamanza 10:17, 18). Hagati aho, Yefuta yari yifitiye ibibazo. Bene se b’abanyamururumba bari baramwirukanye kugira ngo bamuriganye umurage we. Ku bw’ibyo, Yefuta yahungiye i Tobu, akarere kari mu burasirazuba bwa Galeyadi, kakaba kari kitegeye abanzi ba Isirayeli. “Abantu b’inguguzi” [“b’imburamukoro,” NW], bashobora kuba bari barabujijwe gukora n’ababakandamizaga cyangwa barabigometseho bakanga gukora imirimo y’agahato, baje kwifatanya na Yefuta. ‘Bateraga abandi,’ mu y’andi magambo wenda bajyanaga na Yefuta igihe yabaga agabye ibitero ku banzi bari baturanye. Kuba mu Byanditswe Yefuta yitwa “umunyambaraga w’intwari” bishobora kuba byaratewe n’ubutwari yagaragazaga ku rugamba (Abacamanza 11:1-3). None se ni nde wari kuba umugaba w’ingabo za Isirayeli zigatera Abamoni?

“Ngwino ube umugaba wacu”

Abakuru b’i Galeyadi babwiye Yefuta bati “ngwino ube umugaba wacu.” Niba baribwiraga ko yari guhita abyemera kugira ngo abone uko asubira mu gihugu cye, baribeshyaga. Yarabashubije ati “mbese si mwe mwanyanze mukanyirukana mu bya data? Ni iki gituma muza kunshaka ubu, kuko mubabaye?” Mbega ukuntu bitari bihuje n’ukuri ko bitabaza Yefuta kandi bari baramwanze!—Abacamanza 11:4-7.

Hari ikintu kimwe gusa cyari gutuma Yefuta yemera kuba umutware w’i Galeyadi. Yaravuze ati ‘Uwiteka nangabiza [Abamoni] nzaba umutware wanyu!’ Kunesha byari kugaragaza ko Imana ishyigikiye ubwoko bwayo, ariko nanone Yefuta yari agamije gufasha ubwoko bwe kutazatandukira amategeko y’Imana nyuma y’uko ibibazo bikemuka.—Abacamanza 11:8-11.

Agirana imishyikirano n’Abamoni

Yefuta yagerageje kugirana imishyikirano n’Abamoni. Yohereje intumwa ku mwami wabo kugira ngo amenye impamvu Abamoni bashakaga kubatera. Mu gisubizo Abamoni batanze, baregaga Abisirayeli ko igihe bavaga muri Egiputa bigaruriye akarere k’Abamoni, bityo bakaba barifuzaga kugasubizwa.—Abacamanza 11:12, 13.

Kubera ko Yefuta yari asobanukiwe neza amateka ya Isirayeli, yahise ahakanira Abamoni ababwira ko ibyo atari ukuri. Yababwiye ko igihe Abisirayeli bavaga muri Egiputa batigeze bariganya Abamoni, Abamowabu cyangwa Abanyedomu kandi ko ako karere barwaniraga katari ak’Abamoni igihe Isirayeli yavaga muri Egiputa. Icyo gihe kari ak’Abamori, icyakora Imana yahanye umwami wabo Sihoni mu maboko y’Abisirayeli. Byongeye kandi, Abisirayeli bari bamaze imyaka 300 bahatuye. Kuki icyo gihe ari bwo Abamoni bari bahaburanye?—Abacamanza 11:14-22, 26.

Nanone kandi, Yefuta yibanze kuri nyirabayazana w’ibibazo byose Isirayeli yari ifite: ni nde wabonwaga ko Imana y’ukuri? Yari Yehova cyangwa yari imana zo mu gihugu Isirayeli yari yarigaruriye? Niba Kemoshi yari ifite imbaraga koko, ese ntiyari kuzikoresha kugira ngo ubwoko bwayo butanyagwa igihugu cyabwo? Iyo yari intambara ishyamiranyije gahunda y’ugusenga kw’ikinyoma kwari gushyigikiwe n’Abamoni, n’iy’ugusenga k’ukuri. Ku bw’ibyo, Yefuta yatanze umwanzuro uhuje n’ubwenge agira ati “Uwiteka umucamanza abe umucamanza uyu munsi hagati y’Abisirayeli n’Abamoni.”—Abacamanza 11:23-27.

Umwami w’Abamoni ntiyigeze ashaka kumva ubutumwa bw’ukuri Yefuta yamwoherereje. Nuko ‘umwuka w’Uwiteka uza kuri Yefuta, anyura i Galeyadi n’i Manase,’ uko bigaragara agenda akorakoranya abagabo b’intwari kugira ngo bajye ku rugamba.—Abacamanza 11:28, 29.

Umuhigo Yefuta yahize

Kubera ko Yefuta yifuzaga cyane ko Imana imuyobora, yayihigiye umuhigo agira ati ‘nungabiza Abamoni, ngatabaruka amahoro mvuye kubatsinda, uzabanza gusohoka imbere y’umuryango w’inzu yanjye kunsanganira, azaba uw’Uwiteka. Nanjye nzamutangaho igitambo cyoswa.’ Imana yafashije Yefuta anesha imijyi 20 y’Abamoni, kandi “yica [abantu] benshi cyane,” bityo aba anesheje abanzi ba Isirayeli.—Abacamanza 11:30-33, gereranya na NW.

Igihe Yefuta yatabarukaga, umukobwa we w’ikinege yakundaga cyane ni we waje kumusanganira! Iyo nkuru iravuga ngo “amubonye ashishimura imyenda ye aravuga ati ‘ye baba we, mwana wanjye! Ko umbabaje cyane, ko uri mu bampagaritse umutima kuko nahigiye imbere y’Uwiteka, none simbasha kwivuguruza!’”—Abacamanza 11:34, 35.

Ese koko Yefuta yari gutamba umukobwa we? Oya. Ibyo ntibishobora kuba ari byo yatekerezaga. Yehova yanga urunuka ibyo gutamba abantu ho ibitambo, icyo kikaba ari kimwe mu bikorwa bibi byakorwaga n’Abanyakanaani (Abalewi 18:21; Gutegeka 12:31). Yefuta yari afite umwuka w’Imana igihe yahigaga uwo muhigo, kandi Yehova yamuhaye imigisha ku bw’imihati yashyizeho. Ibyanditswe bivuga ko Yefuta yari afite ukwizera gukomeye kandi ko yagize uruhare mu isohozwa ry’umugambi w’Imana (1 Samweli 12:11; Abaheburayo 11:32-34). Bityo rero, ntiyari gutekereza ko hari umuntu wagombaga gutambwa cyangwa kwicwa. None se ni iki Yefuta yatekerezaga ubwo yahigaga umuhigo wo gutambira umuntu Yehova?

Uko bigaragara, Yefuta yashakaga kuvuga ko uwari kumusanganira yari kumutura Imana, akayikorera yonyine. Amategeko ya Mose yemereraga abantu guhigira Yehova kumwegurira ubugingo. Urugero, hari abagore bakoraga mu rusengero, bashobora kuba baravomaga (Kuva 38:8; 1 Samweli 2:22). Nta bintu byinshi bizwi ku birebana n’iyo mirimo, kandi nta wuzi niba yari imirimo ihoraho. Uko bigaragara, igihe Yefuta yahigaga uwo muhigo yatekerezaga kuri ubwo buryo bwihariye bwo kwiyegurira Yehova, kandi isezerano yari yatanze ryerekezaga ku murimo uhoraho.

Ari umukobwa wa Yefuta, ari n’umwana w’umuhungu witwaga Samweli wabayeho nyuma, bombi bafashije ababyeyi babo bari bariyeguriye Imana guhigura imihigo bari barahize (1 Samweli 1:11). Kubera ko umukobwa wa Yefuta yasengaga Yehova mu budahemuka, na we yumvaga rwose ko umuhigo se yahize wagombaga guhigurwa. Byasabaga ubwitange bukomeye, kubera ko ibyo byasobanuraga ko atari kuzigera ashaka. Yaririye ubusugi bwe kuko buri Mwisirayeli yifuzaga kugira abana kugira ngo umuryango we utazazima kandi uzagumane gakondo yawo. Kuri Yefuta, guhigura uwo muhigo byasobanuraga ko yari gutandukana n’umwana we w’ikinege yakundaga cyane.—Abacamanza 11:36-39.

Uwo mukobwa w’indahemuka ntiyari akoresheje nabi ubuzima bwe. Gukora umurimo w’igihe cyose mu nzu ya Yehova bwari uburyo bwiza kuruta ubundi yari abonye bwo kubahisha Imana, uburyo butera kunyurwa kandi bushimwa. Bityo rero, uko umwaka utashye, ‘inkumi z’Abisirayeli zajyaga kwibuka [“gushima,” NW] uwo mukobwa wa Yefuta w’Umugileyadi’ (Abacamanza 11:40). Kandi rwose yaboneye ibyishimo mu murimo yakoreraga Yehova.

Muri iki gihe, abenshi mu bagize ubwoko bw’Imana bahitamo gukora umurimo w’igihe cyose ari abapayiniya, abamisiyonari, abagenzuzi basura amatorero cyangwa se abagize umuryango wa Beteli. Ibyo bishobora gutuma umuntu atabona abagize umuryango we kenshi nk’uko abyifuza. Ariko rero, abakora iyo mirimo bose bishimira umurimo wera bakorera Yehova.—Zaburi 110:3; Abaheburayo 13:15, 16.

Banze ubuyobozi bw’Imana

Umuntu ashubije amaso inyuma, yasanga mu gihe cya Yefuta Abisirayeli benshi bari baranze kuyoborwa na Yehova. Nubwo byagaragaye ko Imana yari yahaye Yefuta umugisha, Abefurayimu baramutonganyije. Bashakaga kumenya impamvu atabahamagaye ngo batabarane. Banashatse ‘kumutwikira mu nzu’ ye!—Abacamanza 12:1.

Yefuta yavuze ko yatabaje Abefurayimu, ariko ntibamutabare. Uko byari biri kose ariko, Imana yatsinze urwo rugamba. None se Abefurayimu baba bararakajwe no kuba Abagileyadi baratoranyije Yefuta ngo ababere umugaba w’ingabo batabanje kubabaza? Mu by’ukuri, kurakara kwabo byagaragazaga ko bigometse kuri Yehova, kandi nta kindi cyari gikwiriye gukorwa uretse kubarwanya. Mu rugamba rwakurikiyeho, Abefurayimu baraneshejwe. Kubera ko abagabo bo muri Efurayimu babaga bahunze bananirwaga gusubiramo neza ijambo ryakoreshwaga mu kubagerageza ari ryo “shiboleti,” kubamenya byari byoroshye. Abefurayimu 42.000 bose baguye muri iyo ntambara.—Abacamanza 12:2-6.

Mbega igihe kibabaje mu mateka ya Isirayeli! Intambara Abacamanza Otiniyeli, Ehudi, Baraki na Gideyoni batsinze, zazaniye abantu amahoro. Ariko mu gihe cya Yefuta, nta mahoro yigeze avugwa. Iyo nkuru isoza ivuga gusa iti ‘Yefuta amara imyaka itandatu ari umucamanza w’Abisirayeli. Maze arapfa, bamuhamba mu mudugudu umwe w’i Galeyadi.’—Abacamanza 3:11, 30; 5:31; 8:28; 12:7.

Ni iki ibi byose bitwigisha? Bitwigisha ko nubwo Yefuta yahuye n’ibibazo bitari bike, yabereye Imana indahemuka. Uwo mugabo w’intwari yakoresheje izina rya Yehova igihe yavuganaga n’abakuru b’i Gileyadi, Abamoni, umukobwa we n’igihe yavuganaga n’Abefurayimu ndetse n’igihe yahigaga umuhigo (Abacamanza 11:9, 23, 27, 30, 31, 35; 12:3, gereranya na NW). Imana yahaye Yefuta umugisha kuko yakomeje kuyibaho indahemuka, iramukoresha we n’umukobwa we kugira ngo bateze imbere ugusenga kutanduye. Igihe abandi bangaga gukurikiza amahame yayo, Yefuta we yarayakomeje. Ese kimwe na Yefuta, uzakomeza kumvira Yehova igihe cyose?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Abamoni bari abagome cyane. Hatarashira imyaka 60 nyuma y’ibyo, bakangishije abaturage b’umujyi w’i Galeyadi bashakaga gutera, bababwira ko buri muturage wo muri uwo mujyi bazamunogoramo ijisho ry’iburyo. Umuhanuzi Amosi yavuze ko hari igihe Abamoni bigeze gufomoza abagore batwite b’i Galeyadi.—1 Samweli 11:2; Amosi 1:13.