Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abageze mu za bukuru babera abato umugisha

Abageze mu za bukuru babera abato umugisha

Abageze mu za bukuru babera abato umugisha

“Mana, ntundeke kugeza igihe mera imvi z’ubusaza, ntarabwira ab’igihe kizaza iby’amaboko yawe, ntarabwira abazavuka bose gukomera kwawe.”​—ZABURI 71:18.

1, 2. Ni iki abagaragu b’Imana bageze mu za bukuru bakwiriye gusobanukirwa, kandi se ni iki tugiye gusuzuma?

UMUKRISTO w’umusaza mu itorero ryo muri Afurika y’iburengerazuba yasuye umuvandimwe wasizwe wari ugeze mu za bukuru, aramubaza ati “umeze ute?” Uwo muvandimwe yaramushubije ati “nshobora kwiruka, nshobora kugendera ku kaguru kamwe kandi nshobora gusimbuka!” Uko yabivugaga ni ko yabikoraga. Yongeyeho ati “ariko icyo ntashobora ni ukuguruka.” Icyo yashakaga kuvuga cyarumvikanaga. Yashakaga kuvuga ko ‘icyo yabaga ashoboye gukora yishimiraga kugikora, ariko icyo adashoboye ntiyagikoraga.’ Uwo musaza w’itorero wari wasuye uwo muvandimwe ugeze mu za bukuru ubu na we ageze mu myaka 80, kandi ajya yibuka urwenya n’ubudahemuka by’uwo muvandimwe, bikamushimisha.

2 Imico ikomoka ku Mana abageze mu za bukuru bagaragaza, ishobora gusigira abandi isomo bazahora bibuka. Mu by’ukuri, gukura ubwabyo si byo bituma umuntu agira ubwenge n’imico ya gikristo (Umubwiriza 4:13). Bibiliya igira iti “uruyenzi rw’imvi ni ikamba ry’icyubahiro, bibonekeshwa no kujya mu nzira yo gukiranuka” (Imigani 16:31). Ese niba ugeze mu za bukuru, usobanukiwe ko ibyo uvuga n’ibyo ukora bishobora kugirira abandi akamaro? Nimucyo dusuzume ingero zimwe na zimwe zo muri Bibiliya zigaragaza uburyo abageze mu za bukuru babereye umugisha abakiri bato.

Ukwizera kwe kwahesheje abantu imigisha kugeza ubu

3. Ni iyihe migisha abantu bariho muri iki gihe babonye bitewe n’ubudahemuka bwa Nowa?

3 Ukwizera no gushikama kwa Nowa byahesheje abantu imigisha dushobora kwibonera no muri iki gihe. Igihe Nowa yari afite imyaka igera kuri 600, yubatse inkuge, akusanya inyamaswa kandi abwiriza bagenzi be (Itangiriro 7:6; 2 Petero 2:5). Kubera ko Nowa yatinyaga Imana, we n’umuryango we barokotse Umwuzure ukaze kandi abantu bose bari ku isi muri iki gihe ni we bakomotseho. Ni iby’ukuri ko Nowa yabayeho igihe muri rusange abantu baramaga. Ariko n’igihe Nowa yari ageze mu za bukuru, yakomeje kuba indahemuka kandi byamuhesheje imigisha ikomeye. Mu buhe buryo?

4. Kuba Nowa yarashikamye byamariye iki abagaragu b’Imana bo muri iki gihe?

4 Nowa yari afite imyaka igera kuri 800 igihe Nimurodi yatangiraga kubaka Umunara w’i Babeli, yirengagije itegeko Yehova yari yaratanze ry’uko abantu bagombaga ‘kuzura isi’ (Itangiriro 9:1; 11:1-9). Icyakora, Nowa ntiyafatanyije na Nimurodi kwigomeka. Ku bw’ibyo, birashoboka ko ururimi yavugaga rutahindutse igihe Imana yanyuranyaga ururimi rw’abantu bari bigometse. Nowa yagaragaje ukwizera kandi arashikama mu mibereho ye yose ndetse n’igihe yari ageze mu za bukuru. Mu by’ukuri, abagaragu b’Imana bose baba abakuru n’abato, bakwiriye kumwigana.—Abaheburayo 11:7.

Ingaruka bagira ku muryango

5, 6. (a) Igihe Aburahamu yari afite imyaka 75, Yehova yamutegetse gukora iki? (b) Ibyo Aburahamu yategetswe n’Imana yabyakiriye ate?

5 Imibereho y’abakurambere babayeho nyuma ya Nowa, ishobora kugaragaza ingaruka nziza abageze mu za bukuru bashobora kugira ku kwizera kw’abagize imiryango yabo. Igihe Aburahamu yari afite imyaka 75, Imana yaramubwiye iti “va mu gihugu cyanyu, usige umuryango wanyu n’inzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka. Nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha.” Icyo gihe Aburahamu yari afite imyaka 75.—Itangiriro 12:1, 2.

6 Tekereza bakubwiye ngo siga inzu yawe, incuti zawe, igihugu wavukiyemo, n’umutuzo uba ufite uri kumwe na bene wanyu, ujye gutura mu gihugu utazi! Ngibyo ibyo Aburahamu yasabwe gukora. Aburahamu ‘yaragiye nk’uko Uwiteka yabimutegetse’, kandi iminsi yose yari ashigaje mu buzima bwe yabaga mu mahema, abaho ari nk’umushyitsi n’umusuhuke mu gihugu cy’i Kanaani (Itangiriro 12:4; Abaheburayo 11:8, 9). Nubwo Yehova yari yaravuze ko Aburahamu yagombaga kuzahinduka “ishyanga rikomeye,” Aburahamu yapfuye mbere cyane y’uko abamukomokaho bagwira. Aburahamu amaze imyaka 25 mu gihugu cy’isezerano, ni bwo yabyaranye na Sara umwana ari we Isaka (Itangiriro 21:2, 5). Nyamara Aburahamu ntiyarambiwe ngo yisubirire mu mujyi yari yaravuyemo. Mbega urugero rugaragaza ukwizera no kwihangana!

7. Ni izihe ngaruka ukwihangana kwa Aburahamu kwagize ku muhungu we, kandi se ni akahe kamaro byagiriye abantu?

7 Ukwihangana kwa Aburahamu kwagiriye akamaro cyane umuhungu we Isaka, wamaze imyaka 180 y’ubuzima bwe bwose ari umusuhuke w’umunyamahanga mu gihugu cy’i Kanaani. Kuba Isaka yarihanganye byatewe n’uko yizeraga ibyo Imana yari yarasezeranyije. Ukwizera kwe kwakomejwe n’ababyeyi be bari bageze mu za bukuru ndetse n’amagambo Yehova yamwibwiriye (Itangiriro 26:2-5). Kuba Isaka yarashikamye byagize uruhare rukomeye mu isohozwa ry’isezerano ry’Imana, ryavugaga ko “urubyaro” abantu bose bari kuzaherwamo imigisha rwari kuzakomoka mu muryango wa Aburahamu. Imyaka amagana nyuma yaho, Yesu Kristo ari we w’ibanze mu bagize urwo ‘rubyaro,’ yatumye abantu bose bamwizera babona uburyo bwo kwiyunga n’Imana, bityo bakazabona ubuzima bw’iteka.—Abagalatiya 3:16; Yohana 3:16.

8. Ni gute Yakobo yagaragaje ko yari afite ukwizera gukomeye, kandi se byagize akahe kamaro?

8 Isaka na we yafashije umuhungu we Yakobo kugira ukwizera gukomeye, uko kwizera kukaba kwaramugiriye akamaro ageze mu za bukuru. Igihe Yakobo yari afite imyaka 97, ni bwo yakiranye n’umumarayika ijoro ryose amusaba umugisha (Itangiriro 32:24-28). Mbere y’uko Yakobo apfa afite imyaka 147, byamusabye gushyiraho imihati myinshi kugira ngo ahe umugisha abahungu be 12 (Itangiriro 47:28). Byaragaragaye ko amagambo y’ubuhanuzi yavuze aboneka mu Itangiriro 49:1-28 ari ay’ukuri, kandi kugeza n’ubu ubwo buhanuzi buragenda busohora.

9. Twavuga iki ku birebana n’ingaruka abageze mu za bukuru bakuze mu buryo bw’umwuka bashobora kugira ku bagize umuryango wabo?

9 Biragaragara ko abagaragu ba Yehova b’indahemuka bageze mu za bukuru bashobora kugirira akamaro abagize umuryango wabo. Inyigisho zo mu Byanditswe, inama zirangwa n’ubwenge ndetse n’urugero rwiza rwo kwihangana umwana ahabwa n’ababyeyi, ni ibintu by’ingenzi bishobora gutuma uwo mwana akura afite ukwizera gukomeye (Imigani 22:6). Abageze mu za bukuru ntibagombye na rimwe gufatana uburemere buke akamaro bashobora kugirira abagize umuryango wabo.

Bagirira akamaro abo bahuje ukwizera

10. Ni ibiki Yozefu ‘yategetse [ku birebana] n’amagufwa ye’ kandi se byagize izihe ngaruka?

10 Nanone abageze mu za bukuru bashobora kugirira akamaro bagenzi babo bahuje ukwizera. Yozefu umuhungu wa Yakobo, yakoze igikorwa cyoroheje kigaragaza ukwizera igihe yari ageze mu za bukuru. Icyo gikorwa cyagiriye akamaro cyane abantu babarirwa muri za miriyoni basengaga Imana by’ukuri babayeho nyuma ye. Igihe Yozefu yari afite imyaka 110, ‘yategetse [ibirebana] n’amagufwa ye,’ avuga ko igihe amaherezo Abisirayeli bari kuzavira muri Egiputa, bagombaga kuzayajyana (Abaheburayo 11:22; Itangiriro 50:25). Iryo tegeko na ryo ryatumye Abisirayeli barushaho kugira ibyiringiro mu gihe cy’imyaka myinshi bamaze mu bubata nyuma y’urupfu rwa Yozefu. Ibyo byatumye bizera ko byanze bikunze bari kuzavanwa muri ubwo bubata.

11. Ni izihe ngaruka Mose wari ugeze mu za bukuru ashobora kuba yaragize kuri Yosuwa?

11 Umwe mu bantu batewe inkunga n’ukwizera kwa Yozefu ni Mose. Igihe Mose yari afite imyaka 80, yahawe igikundiro cyo kuvana amagufwa ya Yozefu muri Egiputa (Kuva 13:19). Muri icyo gihe ni bwo yaje kumenyana na Yosuwa yarushaga imyaka myinshi. Nyuma yaho, Yosuwa yamaze imyaka 40 ari umufasha wa Mose wihariye (Kubara 11:28). Yaherekeje Mose ku Musozi wa Sinayi kandi yaramutegereje kugeza igihe Mose yamanukaga uwo musozi afite ibisate biriho Ibihamya (Kuva 24:12-18; 32:15-17). Mbega ukuntu Mose wari ugeze mu za bukuru agomba kuba yarabereye Yosuwa isoko y’inama zirangwa n’ubwenge!

12. Ni izihe nkunga Yosuwa yateye ishyanga rya Isirayeli igihe cyose yamaze akiriho?

12 Yosuwa na we yateye inkunga ishyanga rya Isirayeli igihe cyose yamaze akiriho. Mu Bacamanza 2:7 hagira hati “Yosuwa akiriho Abisirayeli bakoreraga Uwiteka, no mu gihe cyose cy’abakuru basigaye Yosuwa amaze gupfa. Abo ni bo bari bazi neza imirimo yose Uwiteka yakoreye Abisirayeli.” Ariko Yosuwa n’abandi bakuru bamaze gupfa, hatangiye igihe cy’imyaka 300 abantu bamaze bashidikanya ku birebana no guhitamo hagati y’ugusenga k’ukuri n’ugusenga kw’ikinyoma kugeza mu gihe cy’umuhanuzi Samweli.

Samweli ‘yakoze ibyo gukiranuka’

13. Ni gute Samweli ‘yakoze ibyo gukiranuka’?

13 Bibiliya ntivuga imyaka Samweli yari afite igihe yapfaga. Ariko ibivugwa mu gitabo cya 1 Samweli byabaye mu gihe cy’imyaka 102, kandi byose Samweli yarabyiboneye. Mu Baheburayo 11:32, 33, havuga ko abacamanza n’abahanuzi b’abakiranutsi ‘bakoze ibyo gukiranuka.’ Kandi koko, Samweli yashishikarije abantu bamwe bo mu gihe cye kwirinda cyangwa kureka gukora ibibi (1 Samweli 7:2-4). Yabikoze ate? Yabereye Yehova indahemuka mu buzima bwe bwose (1 Samweli 12:2-5). Ntiyagize ubwoba bwo guha umwami inama zidaciye ku ruhande (1 Samweli 15:16-29). Ikindi kandi, Samweli wari ‘ushaje ameze imvi’ yatanze urugero rwiza rwo gusenga dusabira abandi. Yavuze ko ‘bitabaho ko yacumura ku Uwiteka ngo areke gusabira’ Abisirayeli bagenzi be.—1 Samweli 12:2, 23.

14, 15. Ni gute abageze mu za bukuru bo muri iki gihe bashobora kwigana Samweli ku birebana n’isengesho?

14 Ibyo tumaze kubona byose bigaragaza uburyo abageze mu za bukuru bashobora kugira ingaruka nziza kuri bagenzi babo bahuje ukwizera bafatanya mu gukorera Yehova. Nubwo hari ibyo abageze mu za bukuru badashobora gukora bitewe n’ubuzima bwabo n’imimerere barimo, bashobora gusenga basabira abandi. Ese mwebwe abageze mu za bukuru ntimwibonera uburyo amasengesho yanyu agirira akamaro cyane abagize itorero? Kubera ko mwizera amaraso ya Kristo yamenwe, mwemerwa na Yehova; kandi kubera ko mwagaragaje ukwihangana, ukwizera kwanyu ‘kwarageragejwe’ kugaragara ko ari uk’ukuri (Yakobo 1:3; 1 Petero 1:7). Ntimuzigere mwibagirwa ko “gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete.”—Yakobo 5:16.

15 Amasengesho musenga mushyigikira umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami bwa Yehova arakenewe. Bamwe mu bavandimwe bacu bafunzwe bazira kutagira aho babogamira kubera ko ari Abakristo. Abandi bagezweho n’akaga gatewe n’impanuka kamere n’intambara zishyamiranya abenegihugu. Abandi bari mu matorero yacu bahanganye n’ibishuko no kurwanywa (Matayo 10:35, 36). Abafata iya mbere mu murimo wo kubwiriza no kugenzura amatorero, baba bakeneye amasengesho yanyu buri gihe (Abefeso 6:18, 19; Abakolosayi 4:2, 3). Mbega ukuntu biba byiza iyo mushyize bagenzi banyu muhuje ukwizera mu masengesho yanyu nk’uko Epafura yabigenje!—Abakolosayi 4:12.

Bigisha ab’igihe kizaza

16, 17. Ni ibihe bintu byari byarahanuwe muri Zaburi 71:18, kandi se byasohoye bite?

16 Abagize ‘umukumbi muto’ b’indahemuka bafite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru, bahaye inyigisho z’ingirakamaro “abagize izindi ntama” bakorana na bo bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi (Luka 12:32; Yohana 10:16). Ibyo byari byarahanuwe muri Zaburi 71:18, hagira hati “Mana, ntundeke kugeza igihe mera imvi z’ubusaza, ntarabwira ab’igihe kizaza iby’amaboko yawe, ntarabwira abazavuka bose gukomera kwawe.” Abasizwe bagiye bashishikazwa no gutoza bagenzi babo bo mu bagize izindi ntama, kugira ngo bazasohoze inshingano zigenda ziyongera, mbere y’uko babasiga bakajya mu ijuru aho bazahabwa ikuzo bari kumwe na Yesu Kristo.

17 Muri rusange, amagambo ari muri Zaburi 71:18 avuga ibirebana no kwigisha “ab’igihe kizaza,” ashobora kwerekezwa no ku bagize izindi ntama bahawe inyigisho n’abasizwe. Yehova yahaye abageze mu za bukuru inshingano yiyubashye yo guhamya ibye, babibwira abifatanya n’abasenga Imana by’ukuri (Yoweli 1:2, 3). Abagize izindi ntama bumva barabonye imigisha kubera inyigisho zo mu Byanditswe bahawe n’abasizwe, kandi na bo bashishikarira kuzigeza ku bandi bifuza gukorera Yehova.—Ibyahishuwe 7:9, 10.

18, 19. (a) Ni izihe nkuru zifite agaciro kenshi abenshi mu bagaragu ba Yehova bageze mu za bukuru bashobora kutubwira? (b) Ni iki Abakristo bageze mu za bukuru bashobora kwiringira?

18 Abagaragu ba Yehova bageze mu za bukuru, baba abasizwe cyangwa abagize izindi ntama, hari ibintu by’ingenzi byabayeho mu mateka biboneye. Bake mu bakiriho muri iki gihe, bari bahari igihe “Photo-Drame de la Création” yatangiraga kwerekanwa. Hari bamwe mu bageze mu za bakuru bazi neza abavandimwe bayoboraga umurimo, bafunzwe mu mwaka wa 1918. Abandi bagize uruhare mu gutanga ibiganiro kuri radiyo ya Watchtower yitwaga WBBR. Abenshi bashobora kuvuga ibirebana n’imanza Abahamya ba Yehova baburanye mu nkiko zo mu nzego zo hejuru cyane, basaba ko uburenganzira bwabo mu birebana n’idini bwakubahirizwa. Abandi barashikamye, ntibareka ugusenga k’ukuri mu gihe ibihugu byabo byayoborwaga n’abategetsi b’abanyagitugu. Koko rero, abageze mu za bukuru bashobora kuvuga inkuru z’ukuntu ukuri kwagiye guhishurwa buhoro buhoro, abantu bakagenda barushaho gusobanukirwa. Bibiliya idutera inkunga yo kungukirwa n’inkuru nk’izo zivuga ibintu byabayeho.—Gutegeka 32:7.

19 Abakristo bageze mu za bukuru baraterwa inkunga yo guha abakiri bato urugero rwiza (Tito 2:2-4). Muri iki gihe ushobora kuba utabona akamaro ukwihangana, ukwizera, amasengesho ndetse n’inama zawe bigirira abandi. Nowa, Aburahamu, Yozefu, Mose ndetse n’abandi, na bo bashobora kuba bataramenye neza uburyo ubudahemuka bwabo bwari kuzagirira akamaro ab’ibihe byari kuzakurikiraho. Nyamara, umurage basize w’ukwizera no gushikama wagize akamaro cyane. Nawe ushobora kugirira akamaro cyane abakiri bato muri iki gihe.

20. Ni iyihe migisha abakomeza kugira ibyiringiro bihamye kugeza imperuka bategereje kuzahabwa?

20 Mbega ukuntu tuzashimishwa no kugira “ubugingo nyakuri,” twaba tuzarokoka “umubabaro ukomeye” cyangwa tuzazuka! (Matayo 24:21; 1 Timoteyo 6:19). Tekereza uko bizaba bimeze mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, igihe Yehova azavanaho ingaruka mbi ziterwa n’iza bukuru! Aho kugira ngo imibiri yacu igende isaza, umubiri wacu uzagenda urushaho kuba mwiza uko bwije n’uko bukeye. Tuzagenda turushaho kugira imbaraga nyinshi, kureba neza, kumva neza kandi isura yacu igende irushaho kuba nziza (Yobu 33:25; Yesaya 35:5, 6). Abazagira imigisha yo kuzaba mu isi nshya y’Imana, bazahora ari bato ugereranyije n’igihe cy’iteka bazabaho (Yesaya 65:22). Bityo rero, nimucyo twese dukomeze kugira ibyiringiro bihamye kugeza imperuka kandi dukomeze gukorera Yehova n’ubugingo bwacu bwose. Dushobora kwiringira ko Yehova azasohoza ibyo yasezeranyije byose, kandi ko azakora ibirenze ibyo twiteze ko dushobora kuzabona.—Zaburi 37:4; 145:16.

Ni gute wasubiza?

• Ni iyihe migisha abantu bose babonye bayikesheje kuba Nowa wari ugeze mu za bukuru yarashikamye?

• Ukwizera kw’abakurambere kwamariye iki ababakomotseho?

• Igihe Yozefu, Mose, Yosuwa ndetse na Samweli bari bageze mu za bukuru, ni iyihe nkunga bateye bagenzi babo bari bahuje ukwizera?

• Ni uwuhe murage abageze mu za bukuru bashobora gusigira abakiri bato?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Ukwihangana kwa Aburahamu kwagiriye Isaka akamaro cyane

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Inama za Mose zirangwa n’ubwenge zateye Yosuwa inkunga

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Amasengesho musenga musabira abandi ashobora kubageza kuri byinshi

[Ifoto yo ku ipaji ya 30]

Abakiri bato bungukirwa no gutega amatwi abageze mu za bukuru