Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bakomeza kujya mbere mu buryo bw’umwuka n’iyo bashaje

Bakomeza kujya mbere mu buryo bw’umwuka n’iyo bashaje

Bakomeza kujya mbere mu buryo bw’umwuka n’iyo bashaje

“Ubwo batewe mu rugo rw’Uwiteka . . . bazagumya kwera no mu busaza.”—ZABURI 92:14, 15.

1, 2. (a) Akenshi iyo bavuze iza bukuru abantu bumva iki? (b) Ibyanditswe bisezeranya iki ku birebana n’ingaruka z’icyaha cya Adamu?

IYO bavuze iza bukuru wumva iki? Ese wumva umuntu ufite iminkanyari, utumva neza kandi utagifite imbaraga? Cyangwa uhita utekereza kimwe mu bintu bivugwa mu buryo burambuye mu Mubwiriza 12:1-7, bizanwa n’“iminsi mibi”? Niba ari uko ubyumva, ni iby’ingenzi ko uzirikana ko ibintu bivugwa mu Mubwiriza igice cya 12 biranga umuntu ugeze mu za bukuru, atari byo Umuremyi wacu Yehova Imana yari yarateganyije arema umuntu. Ahubwo ni ingaruka zigera ku mubiri w’umuntu bitewe n’icyaha cya Adamu.—Abaroma 5:12.

2 Gusaza ubwabyo si umuvumo, kubera ko kumara imyaka myinshi bijyanirana no gusaza. Mu by’ukuri, gukura ni ikintu kiranga ibiremwa byose bifite ubuzima. Vuba aha, ingaruka tubona ku isi zatewe n’icyaha no kudatungana byibasiye abantu mu gihe cy’imyaka 6.000, zizaba zitacyibukwa. Abantu bose bumvira bazagira ubuzima nk’ubwo Imana yari yarateganyije, ubuzima butarangwamo imibabaro iterwa n’iza bukuru ndetse n’urupfu (Itangiriro 1:28; Ibyahishuwe 21:4, 5). Icyo gihe, “nta muturage waho uzataka indwara” (Yesaya 33:24). Abageze mu za bukuru bazasubira mu “busore bwabo” kandi umubiri wabo “uzagwa itoto birushe uw’umwana” (Yobu 33:25). Icyakora, muri iki gihe abantu bose bagomba guhangana n’ingaruka z’icyaha barazwe na Adamu. Hagati aho ariko, iyo abagaragu ba Yehova bageze mu myaka y’iza bukuru, Yehova abaha imigisha mu buryo bwihariye.

3. Ni mu buhe buryo Abakristo bashobora ‘kugumya kwera no mu busaza’?

3 Ijambo ry’Imana ritwizeza ko ‘abatewe mu rugo rw’Uwiteka bazagumya kwera no mu busaza’ (Zaburi 92:14, 15). Mu mvugo y’ikigereranyo, umwanditsi wa zaburi yasobanuye uko kuri kw’ibanze agaragaza ko abagaragu b’indahemuka b’Imana bakomeza gukura, kwera ndetse no kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka, nubwo intege z’umubiri zigenda zigabanuka. Hari ingero nyinshi zo muri Bibiliya ndetse n’izo muri iki gihe zigaragaza ko ibyo ari ukuri.

“Yahoraga mu rusengero”

4. Umuhanuzikazi wari ugeze mu za bukuru witwaga Ana yagaragaje ate ko yubahaga Imana, kandi se byamuhesheje iyihe migisha?

4 Zirikana umuhanuzikazi wo mu kinyejana cya mbere witwaga Ana. Igihe yari afite imyaka 84, “yahoraga mu rusengero aramya Imana, yiyiriza ubusa, asenga ku manywa na nijoro.” Ana ntiyashoboraga kuba mu rusengero nk’uko Abalewi bahabaga, kubera ko se atari Umulewi ahubwo akaba yari uwo “mu muryango wa Asheri.” Tekereza imihati agomba kuba yarashyizeho kugira ngo buri munsi ajye aba ari ku rusengero, kuva igihe batambiraga ibitambo bya mu gitondo kugeza igihe batambiraga ibitambo bya nimugoroba! Ariko kubera ko Ana yubahaga Imana, yahawe imigisha myinshi. Igihe Yozefu na Mariya bazanaga Yesu wari ukiri uruhinja, baje kumumurikira Yehova mu rusengero nk’uko Amategeko yabisabaga, Ana yagize igikundiro cyo kuba yari ahari. Ana akimara kubona Yesu, yatangiye ‘gushima Imana, avuga ibya Yesu abibwira [abantu] bose bari bategereje gucungurwa kw’i Yerusalemu.’—Luka 2:22-24, 36-38; Kubara 18:6, 7.

5, 6. Ni mu buhe buryo abenshi mu bageze mu za bukuru muri iki gihe bagaragaza umwuka nk’uwa Ana?

5 Muri iki gihe, abenshi mu bageze mu za bukuru bo muri twe na bo bameze nka Ana. Baterana buri gihe, basenga babivanye ku mutima basaba ko ugusenga k’ukuri kwajya mbere, kandi baba bifuza cyane kubwiriza ubutumwa bwiza. Hari umuvandimwe ugeze mu myaka 80 uzana buri gihe n’umugore we mu materaniro ya gikristo, wagize ati “twitoje kujya mu materaniro buri gihe. Nta handi tuba dushaka kuba. Aho abagize ubwoko bw’Imana bari ni ho natwe tuba dushaka kuba. Iyo turi kumwe na bo ni bwo twumva dutuje.” Mbega urugero rutera abantu bose inkunga!—Abaheburayo 10:24, 25.

6 “Iyo hari ikintu gifitanye isano n’ugusenga k’ukuri nshobora kwifatanyamo, numva nshaka kugikora.” Ayo magambo ni yo Umukristokazi w’umupfakazi witwa Jean, uri mu kigero cy’imyaka 80, agenderaho. Akomeza agira ati “yego sinjya mbura ibimbabaza, ariko sinakwifuza ko hagira umuntu uwo ari we wese wababazwa n’uko nanjye mbabaye.” Yasobanuye ibyishimo agira iyo yasuye ibindi bihugu, agiye muri gahunda zo mu buryo bw’umwuka zitera inkunga, abivuga ubona mu maso he hakeye. Mu rugendo aherutsemo, yabwiye abo bari kumwe ati “ibyiza nyaburanga nabonye birahagije nta bindi nongera kureba; ahubwo ndashaka kujya kubwiriza.” Nubwo Jean atari azi ururimi ruvugwa mu karere yari yatembereyemo, yashoboye gushishikariza abantu baho ubutumwa bwo muri Bibiliya. Ikindi kandi, amaze imyaka runaka abwirizanya n’itorero ryari rikeneye ababwiriza baza kurifasha, nubwo byamusabye kwiga ururimi rushya no kujya akora urugendo rw’isaha yose buri gihe agiye mu materaniro.

Bakomeza gukoresha ubwenge bwabo

7. Igihe Mose yari ageze mu za bukuru, yagaragaje ate ko yifuzaga kunoza imishyikirano yari afitanye na Yehova?

7 Uko umuntu agenda akura ni ko agenda aba inararibonye (Yobu 12:12). Ku rundi ruhande ariko, gukura mu buryo bw’umwuka byo ntibipfa kwizana bitewe n’imyaka umuntu afite. Ku bw’ibyo, uko imyaka igenda ihita, abagaragu b’Imana b’indahemuka bihatira ‘gukomeza kumenya,’ aho kwishingikiriza gusa ku byo bamenye mu gihe cyahise (Imigani 9:9). Mose yari afite imyaka 80 igihe Yehova yamuhaga inshingano (Kuva 7:7). Biragaragara ko mu gihe cya Mose, kugeza kuri iriya myaka byari ibintu bidasanzwe, kuko yanditse ati ‘iminsi y’imyaka yacu ni imyaka mirongo irindwi, kandi twagira intege nyinshi ikagera kuri mirongo inani’ (Zaburi 90:10). Nyamara Mose ntiyigeze yumva ko yari ashaje cyane ku buryo atari kugira icyo yiga. Mose yamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo akorera Imana, abona uburyo bwinshi kandi bwihariye bwo gukorera Yehova ari na ko asohoza inshingano ziremereye. Nyuma yaho ni bwo yinginze Yehova ati “nyereka imigambi yawe kugira ngo nkumenye” (Kuva 33:13). Buri gihe Mose yifuzaga gukomeza kugirana na Yehova imishyikirano myiza.

8. Ni gute Daniyeli yakomeje gukoresha ubwenge bwe igihe yari ageze mu myaka 90, kandi se ni izihe nyungu yabonye?

8 Nubwo umuhanuzi Daniyeli yari arengeje imyaka 90, yari agifite ubushobozi bwo gusuzuma yitonze ibyanditswe byera. Ibyo yamenye igihe yasuzumaga “ibitabo,” muri ibyo bitabo hakaba hashobora kuba harimo igitabo cy’Abalewi, icya Yesaya, icya Yeremiya, icya Hoseya n’icya Amosi, byamushishikarije gushaka Yehova, amusenga abivanye ku mutima (Daniyeli 9:1, 2). Isengesho rye ryarashubijwe, kuko yahumekewe akamenya ibirebana no kuza kwa Mesiya ndetse n’ibirebana na gahunda y’ugusenga k’ukuri mu bihe byari kuzakurikiraho.—Daniyeli 9:20-27.

9, 10. Ni iki bamwe bakoze kugira ngo bakomeze gukoresha ubwenge bwabo?

9 Kimwe na Mose ndetse na Daniyeli, natwe dushobora gukomeza gukoresha ubwenge bwacu twibanda ku bintu by’umwuka igihe cyose tukibifitiye ubushobozi. Ubu abenshi barimo barabikora. Worth, ni Umukristo ugeze mu za bukuru uri mu kigero cy’imyaka 80. Yihatira kudacikanwa n’ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bitangwa n’‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ (Matayo 24:45). Yagize ati “nkunda cyane ukuri kandi nshimishwa cyane no kubona ukuntu umucyo w’ukuri ugenda urushaho kumurika” (Imigani 4:18). Mu buryo nk’ubwo, Fred umaze imyaka irenga 60 mu murimo w’igihe cyose, yabonye ko kugirana ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya na bagenzi be bahuje ukwizera, bimukomeza mu buryo bw’umwuka. Agira ati “ni ngombwa ko nkomeza gutekereza ku byo nsoma muri Bibiliya. Iyo ushoboye kubona ko Bibiliya ari igitabo kivuga ibintu byabayeho koko, ukabona akamaro bigufitiye, kandi ugashobora guhuza ibyo urimo wiga n’‘icyitegererezo cy’amagambo mazima.’ Ibyo usoma ntuba ukibibona nk’aho ari ibitekerezo bidafite aho bihuriye, ahubwo uba ushobora kubona aho inyigisho imwe ihuriye n’izindi.”—2 Timoteyo 1:13.

10 Kuba umuntu ageze mu za bukuru si ko byanze bikunze bimubuza kwiga ibintu bishya kandi bikomeye. Hari abantu bageze mu kigero cy’imyaka 60, 70 ndetse na 80, bize gusoma no kwandika kandi barabimenya. Hari n’abize izindi ndimi. Bamwe mu Bahamya ba Yehova babikoze bagamije kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bakomoka mu bihugu bitandukanye (Mariko 13:10). Igihe Harry n’umugore we bari begereje imyaka 70, bafashe umwanzuro wo kujya gufasha mu ifasi ikoresha Igiporutugali. Harry agira ati “mbabwije ukuri, uko umuntu agenda akura, umurimo wose akora mu buzima bwe ugenda urushaho kumugora.” Ariko kandi, bitewe n’imihati bashyizeho ndetse no kuba barihanganye, ubu bayobora ibyigisho bya Bibiliya mu Giporutugali. Ikindi kandi, Harry amaze imyaka myinshi atanga za disikuru mu makoraniro muri urwo rurimi rushya rw’Igiporutugali yize.

11. Kuki twagombye kuzirikana ibyo abageze mu za bukuru b’indahemuka bagezeho?

11 Birumvikana ko abantu bose badafite ubuzima bubemerera gusohoza izo nshingano zitoroshye cyangwa ngo babe bari mu mimerere yatuma babikora. None se kuki utasuzuma ibyo bamwe mu bageze mu za bukuru bagezeho? Mu by’ukuri, si ukuvuga ko bose bagomba kwihatira kugera ku bintu bimwe. Ahubwo bihuje n’ibyo Intumwa Pawulo yandikiye Abakristo b’Abaheburayo, ababwira ibirebana n’abasaza b’indahemuka bo mu itorero. Yagize ati “muzirikane iherezo ry’ingeso zabo, mwigane kwizera kwabo” (Abaheburayo 13:7). Iyo tuzirikanye izo ngero z’ukuntu abo Bakristo bageze mu za bukuru bagize ishyaka, bishobora kudutera inkunga yo kwigana ukwizera kwabo gukomeye kwatumye bakorera Imana. Harry ubu ufite imyaka 87, asobanura ikimushishikariza gukorera Yehova agira ati “nifuza gukoresha neza imyaka nsigaranye kandi nkagira ikintu cy’ingenzi nkorera Yehova uko bishoboka kose.” Fred wavuzwe mbere, abonera ibyishimo byinshi mu gusohoza inshingano ye kuri Beteli. Yagize ati “ugomba gushaka uko wakorera Yehova ibyiza kurusha ibindi kandi ugakomeza kubikora.”

Baritanga nubwo imimerere barimo iba yarahindutse

12, 13. Barizilayi yagaragaje ate ko yubahaga Imana nubwo imimerere yarimo yari yarahindutse?

12 Guhangana n’ingorane ziterwa n’umubiri ugenda usaza bishobora kugorana. Ariko kandi, nubwo imimerere yaba ihindutse, dushobora kugaragaza ko twubaha Imana. Umunyagaleyadi witwaga Barizilayi yadusigiye urugero rwiza. Igihe Abusalomu yigomekaga, Barizilayi wari ufite imyaka 80 yakiriye Dawidi n’ingabo ze mu buryo budasanzwe, abaha ibyokurya kandi arabacumbikira. Dawidi n’abo bari kumwe basubiye i Yerusalemu, Barizilayi yarabaherekeje abageza ku Ruzi rwa Yorodani. Dawidi yasabye Barizilayi ko bajyana akaba umwe mu babaga ibwami mu rugo rwe. Barizilayi yabyakiriye ate? Yaravuze ati “ubu ko maze imyaka mirongo inani mvutse, mbese ndacyabasha gusobanura ibyiza n’ibibi? Umugaragu wawe ndacyaryoherwa n’ibyo ndya cyangwa ibyo nywa? Ndacyabasha kumva amajwi y’abaririmbyi b’abagabo n’abagore? . . . Dore umugaragu wawe Kimuhamu nguyu, abe ari we wambukana n’umwami databuja, uzamugire uko ushaka.”—2 Samweli 17:27-29; 19:32-42.

13 Nubwo imimerere Barizilayi yarimo yari yarahindutse, yakoze ibishoboka byose kugira ngo ashyigikire umwami Yehova yari yarashyizeho. Nubwo yiyemereye ko atari akiryoherwa kandi ko atari acyumva neza, ibyo ntibyamubabaje. Ahubwo Barizilayi yagaragaje kamere ye mu buryo buzira ubwikunde, asabira Kimuhamu guhabwa imigisha, we ubwe yari amaze guhabwa. Kimwe na Barizilayi, hari abandi bantu benshi bageze mu za bukuru muri iki gihe bagira ubuntu kandi barangwa n’umwuka uzira ubwikunde. Bakora ibyo bashoboye byose kugira ngo bashyigikire ugusenga k’ukuri, bazirikana ko “ibitambo bisa bityo ari byo binezeza Imana.” Mbega ukuntu kubana n’abantu b’indahemuka biduhesha imigisha!—Abaheburayo 13:16.

14. Ni mu buhe buryo kuba Dawidi yari ageze mu za bukuru byatumye amagambo ari muri Zaburi 37:23-25 arushaho kugira ireme?

14 Nubwo imimerere Dawidi yarimo yagiye ihinduka incuro nyinshi uko imyaka yagiye ihita, yakomeje kuzirikana ko Yehova atajya ahinduka na rimwe, ngo areke kwita ku bagaragu be b’indahemuka. Igihe Dawidi yari ageze mu marembera y’ubuzima bwe, ni bwo yahimbye indirimbo ubu yitwa Zaburi ya 37. Ngaho sa n’ureba Dawidi arimo atekereza, ari na ko aririmba indirimbo iherekejwe n’umurya w’inanga, agira ati “iyo intambwe z’umuntu zikomejwe n’Uwiteka, akishimira inzira ye, naho yagwa ntazarambarara, kuko Uwiteka amuramije ukuboko kwe. Nari umusore none ndashaje, ariko sinari nabona umukiranutsi aretswe, cyangwa urubyaro rwe rusabiriza ibyokurya” (Zaburi 37:23-25). Yehova yabonye ko byari bikwiriye ko ashyira muri iyi zaburi yahumetswe imimerere Dawidi yarimo igihe yari ageze mu za bukuru, kugira ngo bizatubere urugero. Mbega ukuntu ibyo byiyumvo byimbitse byatumye ayo magambo arushaho kugira ireme!

15. Ni gute intumwa Yohana yatanze urugero rwiza rw’ubudahemuka nubwo yari ageze mu za bukuru, kandi se imimerere yarimo yarahindutse?

15 Intumwa Yohana na we yadusigiye urugero rwiza rw’ubudahemuka, nubwo imimerere yarimo yari yarahindutse kandi akaba yari ageze mu za bukuru. Yohana amaze gukorera Imana imyaka igera hafi kuri 70, yaciriwe ku kirwa cya Patimo ‘bamuhora ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu’ (Ibyahishuwe 1:9). Ariko umurimo we ntiwari urangiriye aho. Mu by’ukuri, ibyo Yohana yanditse muri Bibiliya byose yabyanditse ageze mu myaka ya nyuma y’ubuzima bwe. Igihe yari i Patimo, yahawe Ibyahishuwe mu buryo bw’iyerekwa riteye ubwoba, maze abyandika yitonze (Ibyahishuwe 1:1, 2). Muri rusange, abantu batekereza ko yaje kuvanwa aho yari yaraciriwe akagarurwa, ku ngoma y’Umwami w’abami w’Abaroma witwaga Nerva. Nyuma y’ibyo, ahagana mu mwaka wa 98, Yohana akaba ashobora kuba yari afite imyaka 90 cyangwa 100, ni bwo yanditse Ivanjili ndetse n’amabaruwa atatu amwitirirwa.

Bamaze igihe kirekire cyane bihanganye

16. Ni gute abamugaye badafite ubushobozi bwo kuganira n’abandi bashobora kugaragaza ko bubaha Yehova?

16 Inzitizi zishobora gutuma ubushobozi umuntu afite bugabanuka, zishobora guterwa n’ibintu byinshi kandi zikaza mu rugero rutandukanye. Urugero, hari abantu bamwe na bamwe bamugaye ndetse bakaba batagifite n’ubushobozi bwo kuganira n’abandi. Ariko baracyibuka uburyo Imana yabagaragarije urukundo ndetse n’ubuntu butagereranywa kandi birabashimisha cyane. Nubwo hari n’igihe baba badashobora kuvuga, babwira Yehova mu mitima yabo bati “amategeko yawe nyakunda ubu bugeni, ni yo nibwira umunsi ukira” (Zaburi 119:97). Yehova azi “abita ku izina rye” kandi yishimira uburyo abo bantu batandukanye n’abandi benshi cyane batita ku nzira ze (Malaki 3:16; Zaburi 10:4). Mbega ukuntu bihumuriza kumenya ko Yehova ashimishwa n’ibyo imitima yacu yibwira!—1 Ngoma 28:9; Zaburi 19:15.

17. Ni ikihe kintu cyihariye abagaragu ba Yehova bamaze igihe kirekire bamukorera bagezeho?

17 Icyo umuntu atagomba kwirengagiza ni uko abantu bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo bakorera Yehova mu budahemuka, mu by’ukuri bageze ku kintu cyihariye batashoboraga kugeraho mu bundi buryo. Bamaze igihe kirekire cyane bihanganye. Yesu yaravuze ati “nimwihangana muzakiza ubugingo bwanyu” (Luka 21:19). Kwihangana ni iby’ingenzi kugira ngo umuntu azabone ubuzima bw’iteka. Kubera ko ‘mwakoze ibyo Imana ishaka’ kandi mukagaragaza mu mibereho yanyu ko muri indahemuka, mushobora kwiringira ko muzahabwa “ibyasezeranijwe.”—Abaheburayo 10:36.

18. (a) Ni iki Yehova yishimira ku birebana n’abageze mu za bukuru (b) Mu ngingo ikurikira tuzasuzuma iki?

18 Yehova aha agaciro umurimo mukorana ubugingo bwanyu bwose, urugero rwose mwaba muwukoramo, rwaba runini cyangwa ruto. Nubwo “umuntu w’inyuma” ashobora kugira icyo aba, urugero nko gusaza, “umuntu w’imbere” ashobora guhinduka mushya uko bukeye (2 Abakorinto 4:16). Nta gushidikanya ko Yehova yishimira ibyo mwagezeho mu gihe cyahise, ariko biragaragara neza ko anishimira ibyo mukora muri iki gihe ku bw’izina rye (Abaheburayo 6:10). Mu ngingo ikurikira, tuzasuzuma izindi nyungu nyinshi dukesha kuba indahemuka.

Ni gute wasubiza?

• Ni uruhe rugero rwiza Ana yasigiye abageze mu za bukuru bo muri iki gihe?

• Kuki kugera mu za bukuru atari byo byanze bikunze bibuza umuntu kugira icyo ageraho?

• Ni mu buhe buryo abageze mu za bukuru bakomeza kugaragaza ko bubaha Imana?

• Yehova abona ate umurimo abageze mu za bukuru bamukorera?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Daniyeli wari ugeze mu za bukuru yasuzumye “ibitabo” amenya igihe u Buyuda bwari kuzamara mu bunyage

[Amafoto yo ku ipaji ya 25]

Abageze mu za bukuru benshi ni intangarugero mu guterana buri gihe, kugira ishyaka mu kubwiriza ndetse no kwiga bashyizeho umwete