Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ese mu Migani 22:6, hagaragaza ko byanze bikunze abana bafite ababyeyi b’Abakristo baramutse batojwe neza, batazava mu nzira ya Yehova?

Uwo murongo ugira uti “menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, azarinda asaza atarayivamo.” Kimwe n’uko kugondera ishami ry’igiti mu butaka bituma rikura rikavamo igiti, ni ko n’abana batojwe neza bashobora gukomeza gukorera Yehova bamaze gukura. Nk’uko ababyeyi bose babizi, gutoza abana muri ubwo buryo bifata igihe kandi bigasaba gushyiraho imihati. Kugira ngo ababyeyi bahindure abana babo abigishwa b’Abakristo, bagomba kubaha amabwiriza babyitondeye, bakabahugura, bakabatera inkunga, bakabahana kandi bakabaha urugero rwiza. Bagomba kubikora mu buryo bukwiriye kandi mu rukundo mu gihe cy’imyaka myinshi.

Ariko se, ibyo bisobanura ko iyo umwana aretse gukorera Yehova, ikosa riba ari iry’ababyeyi bamureze? Hari ubwo rimwe na rimwe ababyeyi baba batarashyizeho imihati ihagije kugira ngo barere abana babo babahana, kandi babigisha iby’Umwami wacu (Abefeso 6:4). Ku rundi ruhande, uyu murongo wo mu Migani ntabwo ari igihamya kidakuka cy’uko abana batojwe neza ari ko buri gihe bazabera Imana indahemuka. Ababyeyi ntibashobora guhindura abana babo icyo baba bifuza ko baba cyo cyose. Abana, kimwe n’abantu bakuru, bafite umudendezo wo kwihitiramo kandi amaherezo baba bagomba kwihitiramo icyo bazakoresha ubuzima bwabo (Gutegeka 30:15, 16, 19). Nubwo ababyeyi nta ko baba batagize, abana bamwe bababera abahemu, nk’uko byagendekeye Salomo wanditse umurongo turimo dusuzuma. Ndetse na Yehova afite abana bamuhemukiye.

Ubwo rero uyu murongo ntuvuga ko byanze bikunze umwana ‘atazigera ava mu nzira’ ya Yehova. Ahubwo uvuga ko muri rusange atayivamo. Mbega ukuntu ibyo bihumuriza ababyeyi! Ababyeyi bagombye guterwa inkunga no kumenya ko imihati bashyiraho barera abana babo babatoza inzira ya Yehova, izagera ku bintu bishimishije. Kubera ko inshingano ababyeyi bafite ari iy’ingenzi kandi bakaba bagira uruhare rukomeye mu mikurire y’abana babo, bashishikarizwa gufatana uburemere iyo nshingano.—Gutegeka 6:6, 7.

Iyo ababyeyi batoje abana babo babyitondeye, n’iyo abo bana bareka gukorera Yehova, bashobora kwiringira ko abo bana bazageraho bakagarura agatima. Ukuri ko muri Bibiliya gufite imbaraga, kandi ibyo abana batojwe n’ababyeyi babo ntibahita babyibagirwa.—Zaburi 19:8.