Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Igituma habaho ibikorwa bibi cyaramenyekanye!

Igituma habaho ibikorwa bibi cyaramenyekanye!

Igituma habaho ibikorwa bibi cyaramenyekanye!

MU KINYEJANA cya mbere, abenshi mu Bayahudi bari bategereje ko Mesiya wasezeranyijwe aza (Yohana 6:14). Yesu aje, yaje ahumuriza abantu kandi abasobanurira ijambo ry’Imana. Yakijije abarwayi, yagaburiye abashonje, yagaragaje ububasha ku bintu kamere, ndetse yazuye n’abapfuye (Matayo 8:26; 14:14-21; 15:30, 31; Mariko 5:38-43). Ikindi kandi, yavuze amagambo ya Yehova kandi atanga isezerano ry’ubuzima bw’iteka (Yohana 3:34). Yesu yagaragaje ko ari we Mesiya wagombaga kuzakiza abantu icyaha n’ingaruka zacyo zose zibabaje, abigaragaza binyuriye mu byo yakoraga no mu byo yavugaga.

Birumvikana ko abayobozi b’idini rya kiyahudi ari bo bagombye kuba barafashe iya mbere mu kwemera Yesu, kumutega amatwi no kwemera ubuyobozi bwe bishimye. Nyamara, si ko babigenje. Ahubwo baramwanze, baramutoteza, ndetse baramugambanira ngo yicwe!—Mariko 14:1; 15:1-3, 10-15.

Byari bikwiriye ko Yesu aciraho iteka abo bantu babi (Matayo 23:33-35). Ariko kandi, yanagaragaje ko hari ikindi kiremwa gifite uruhare mu bitekerezo bibi no mu bikorwa bibi abo bantu babi bakoraga. Yarababwiye ati “mukomoka kuri so Satani, kandi ibyo so ararikira ni byo namwe mushaka gukora. Uwo yahereye kera kose ari umwicanyi, kandi ntiyahagaze mu by’ukuri kuko ukuri kutari muri we. Navuga ibinyoma, aravuga ibye ubwe kuko ari umunyabinyoma, kandi ni se w’ibinyoma” (Yohana 8:44). Nubwo Yesu yagaragaje ko n’abantu bashobora gukora ibikorwa bibi, yerekanye ko nyirabayazana nyawe wabyo ari Satani Umwanzi.

Mu kuvuga ko Satani “atahagaze mu by’ukuri,” Yesu yagaragaje ko icyo kiremwa cy’umwuka cyigeze kuba umugaragu w’indahemuka w’Imana, ariko kiza kuva muri iyo nzira y’ukuri. Kuki Satani yigometse kuri Yehova? Ni ukubera ko yaretse irari yari afite ryo kugira umwanya w’icyubahiro rigakomeza gukura, kugeza ubwo yifuza gusengwa bigenewe Imana yonyine. *Matayo 4:8, 9.

Kwigomeka kwa Satani kwaje kugaragarira muri Edeni ubwo yashukaga Eva ngo arye ku mbuto z’igiti cyabuzanyijwe. Igihe Satani yabeshyaga ku ncuro ya mbere ku isi kandi agasebya Yehova amubeshyera, yihinduye “se w’ibinyoma.” Nanone kandi, Satani yoheje Adamu na Eva barigomeka, abatera gutegekwa n’icyaha, amaherezo icyaha kibakururira urupfu, bo hamwe n’abari kuzabakomokaho. Muri ubwo buryo, Satani yihinduye “umwicanyi.” Ni koko, Satani ni we mwicanyi ruharwa kuruta abandi bose babayeho!—Itangiriro 3:1-6; Abaroma 5:12.

Ububi bwa Satani bwageze no mu ijuru, aho yoheje abandi bamarayika bagafatanya na we kwigomeka (2 Petero 2:4). Kimwe na Satani, ibyo biremwa by’umwuka bibi byifuje gushyikirana n’abantu mu buryo budakwiriye. Abo bamarayika bifuje kugirana n’abantu imibonano mpuzabitsina kandi bidakwiriye. Ibyo byagize ingaruka mbi cyane.

Ibikorwa bibi byuzura isi

Bibiliya iratubwira iti “abantu batangiye kugwira . . . babyara abakobwa, abana b’Imana bareba abakobwa b’abantu ari beza, barongoramo abo batoranyije bose” (Itangiriro 6:1, 2). Abo ‘bana b’Imana’ bari bande? Ni ibiremwa by’umwuka, si abantu (Yobu 1:6; 2:1). Tubibwirwa n’iki? Impamvu imwe ni uko hari hashize imyaka igera ku 1.500 abantu bashyingiranwa hagati yabo. Ubwo rero ntibyari ngombwa ko byongera kugarukwaho mu buryo bwihariye. Kuba rero Bibiliya yaravuze iby’imibonano mpuzabitsina yabaye hagati y’“abana b’Imana” biyambitse imibiri y’abantu n’“abakobwa b’abantu,” bigaragaza neza ko ibivugwa ari ibintu bidasanzwe, bitari byarigeze bibaho.

Kuba ibyo ari ibintu bidasanzwe, bigaragazwa n’abana bavutse kuri abo bamarayika n’abakobwa b’abantu. Abo bana bitwaga Abanefili, bari ibyimanyi byaje kuvamo ibihangange. Nanone bagiraga ubugome bukabije. N’ubundi kandi, “Abanefili” bisobanura “Abagusha abandi” cyangwa “abatura abandi hasi.” Bibiliya yongera kuvuga ibirebana n’abo banyarugomo igira iti ‘ni bo za ntwari za kera zari ibirangirire.’—Itangiriro 6:4.

Abanefili hamwe na ba se, batumye ububi bwiyongera. Mu Itangiriro 6:11, hagira hati “kandi isi yari yononekaye mu maso y’Imana, yuzuye urugomo” (Itangiriro 6:11). Ni koko, abantu biganye urugomo rw’Abanefili ndetse n’imyitwarire yabo y’akahebwe.

Ni mu buhe buryo Abanefili hamwe na ba se bagize ingaruka mbi nk’izo ku bantu? Buririraga kuri kamere y’abantu ibogamira ku cyaha no kwifuza. Ibyo byagize izihe ngaruka? Bibiliya igira iti “abafite umubiri bose . . . bononnye ingeso zabo mu isi.” Amaherezo Yehova yarimbuye iyo si akoresheje Umwuzure wayikwiriye yose, arokora gusa umukiranutsi Nowa n’umuryango we (Itangiriro 6:5, 12-22). Icyakora, abo bamarayika bari bariyambitse imibiri y’abantu basubiye aho ibiremwa by’umwuka biba, ariko Imana ntiyari ikibemera. Abo badayimoni bari barononekaye bakomeje kurwanya Imana hamwe n’umuryango wayo ukiranuka ugizwe n’abamarayika b’indahemuka. Uko bigaragara, kuva icyo gihe Imana yabujije ibyo biremwa by’umwuka bibi kongera kwiyambika imibiri y’abantu (Yuda 6). Ariko ibyo ntibyababujije gukomeza kugira uruhare rukomeye mu mibereho y’abantu.

Umubi yashyizwe ahabona

Muri 1 Yohana 5:19 hagaragaza intera ubushukanyi bwa Satani bwafashe, hagira hati ‘ab’isi bose bari mu mubi.’ Satani arimo arayobora abantu abaganisha mu makuba menshi agereranywa n’inkubi y’umuyaga. Mu by’ukuri, muri iki gihe ni bwo yakajije umurego kurusha ikindi gihe cyose, agamije kugirira abantu nabi. Kubera iki? Ni ukubera ko we n’abadayimoni birukanywe mu ijuru, Ubwami bw’Imana bumaze gushyirwaho mu mwaka wa 1914. Ku birebana n’uburyo yirukanywe mu ijuru, Bibiliya igira iti “wowe wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije ishyano kuko Satani yabamanukiye afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito” (Ibyahishuwe 12:7-12). None se, ni ubuhe buryo Satani akoresha kugira ngo ayobye abantu?

Uburyo bwa mbere Satani akoresha ni ugukwirakwiza umwuka uyobora imitekerereze y’abantu n’ibyo bakora. Ku bijyanye n’ibyo, mu Befeso 2:2 hagaragaza ko Satani ari ‘umutware utegeka ikirere, ari wo mwuka ukorera mu batumvira.’ Aho kugira ngo uwo ‘mwuka’ uturuka ku badayimoni ushishikarize abantu gutinya Imana no gukora ibintu byiza, utuma abantu bigomeka ku Mana no ku mahame yayo. Nguko uko Satani n’abadayimoni be batuma abantu bakora ibikorwa bibi kandi bagatuma birushaho gukaza umurego.

“Rinda umutima wawe”

Uburyo bumwe uwo ‘mwuka’ ugaragariramo ni mu cyorezo cya porunogarafiya, gituma abantu bagira irari ryinshi ry’ibitsina ridakwiriye kandi, kigatuma imico ubundi abantu babonaga ko ari urukozasoni ifatwa ko ari myiza (1 Abatesalonike 4:3-5). Bimwe mu bintu bigaragara ku mashusho ya porunogarafiya yerekanwa mu rwego rwo kwirangaza ni ibi bikurikira: gufata abakobwa n’abagore ku ngufu, abantu bashimishwa no gusambanya abandi babababaza, ibikorwa by’agatsiko k’abantu bafata abagore n’abakobwa ku ngufu, kuryamana n’inyamaswa no gukorera abana ibya mfura mbi. Ndetse n’iyo amashusho ya porunogarafiya yaba asa naho nta cyo atwaye cyane, ashobora kubata abantu kandi akangiza abayareba haba mu mafilimi cyangwa se mu bitabo. Ayo mashusho abahindura abantu bafite akamenyero ko kurunguruka abantu bambaye ubusa. * Porunogarafiya ni ikintu kibi cyangiza imishyikirano abantu bafitanye n’abandi ndetse n’imishyikirano umuntu afitanye n’Imana. Porunogarafiya igaragaza imitekerereze y’akahebwe y’abadayimoni, ari na bo bayiteza imbere. Abo badayimoni ni ibyigomeke byokamwe n’irari ryo gukora imibonano mpuzabitsina kera, mbere y’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa.

Ni yo mpamvu umunyabwenge Salomo yaduteye inkunga agira ati “rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, kuko ari ho iby’ubugingo bikomokaho” (Imigani 4:23). Mu buryo bufatika, kurinda umutima wawe umutego wa porunogarafiya bishobora kuba bisobanura guhindura umurongo wa televiziyo warebaga cyangwa kuzimya orudinateri mu gihe amashusho agamije kubyutsa irari ry’ibitsina ajemo. Nanone kandi ni ngombwa guhita ugira icyo ukora udatindiganyije kandi ukomeje. Ifate nk’umusirikari wamaramaje gusubiza inyuma igisasu kigamije kwangiza umutima wawe. Satani agambiriye kurasa umutima wawe w’ikigereranyo, aho intego zawe n’ibyifuzo byawe biba. Arashaka kuwangiza.

Ugomba kandi kurinda umutima wawe umwuka wo gukunda urugomo, kuko Satani azi ko Yehova ‘yanga umuntu ukunda urugomo’ (Zaburi 11:5). Satani azi ko adakeneye kuguhindura umwicanyi ruharwa ufite inyota yo kumena amaraso, kugira ngo ubone guhinduka umwanzi w’Imana. Icyo akora gusa ni ugutuma uba umuntu ukunda urugomo. Ntibitangaje rero kuba urugomo ruvanze n’ibintu bigaragaza ubupfumu ari zo ngingo zamamaye mu itangazamakuru. Abanefili ntibakiriho; ariko imico yabo n’imyitwarire yabo byo biracyagaragara cyane. Mbese uburyo uhitamo bwo kwirangaza bugaragaza ko nta cyo upfana n’ibikorwa Satani atera inkunga?—2 Abakorinto 2:11.

Uko twarwanya umwuka wa Satani

Guhangana n’imbaraga z’imyuka mibi bishobora gusa naho bitoroshye. Bibiliya igaragaza ko abantu bakora uko bashoboye ngo bashimishe Imana ‘bakirana n’imyuka mibi’ hamwe n’umubiri wabo udatunganye. Kugira ngo dutsinde urwo rugamba maze twemerwe n’Imana, tugomba kumenya kwifashisha uburyo bwinshi Imana iduha bwo kwirwanaho.—Abefeso 6:12; Abaroma 7:21-25.

Bumwe muri ubwo buryo ni umwuka wera w’Imana, ari zo mbaraga zikomeye kurusha izindi zose mu isi no mu ijuru. Intumwa Pawulo yandikiye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere ati ‘ntitwahawe ku mwuka w’iyi si, ahubwo twahawe uwo mwuka uva ku Mana’ (1 Abakorinto 2:12). Abayoborwa n’umwuka w’Imana barushaho gukunda ibyo Imana ikunda kandi bakanga ibyo yanga (Amosi 5:15). Umuntu yakora iki kugira ngo ahabwe umwuka wera? Icya mbere agomba gukora ni ugusenga awusaba, akiyigisha Bibiliya, kuko Bibiliya ubwayo yanditswe binyuze ku mwuka wera, kandi akifatanya n’incuti nziza zikunda Imana by’ukuri.—Luka 11:13; 2 Timoteyo 3:16; Abaheburayo 10:24, 25.

Nitwifashisha ibyo bintu byose Imana yaduhaye, tuzaba dutangiye ‘kwambara intwaro zose z’Imana’ zishobora kuduha icyizere cyuzuye cy’uko turinzwe “amayeri ya Satani” (Abefeso 6:11-18). Gukoresha ubwo buryo birihutirwa muri iki gihe kurusha ikindi gihe cyose. Kuki byihutirwa?

Ibibi biri hafi kuvanwaho

Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati “iyo abanyabyaha barutse nk’ibyatsi, kandi inkozi z’ibibi zose iyo zeze, ni ukugira ngo barimbuke iteka” (Zaburi 92:8). Ni koko, nk’uko byagenze mu gihe cya Nowa, kuba ibikorwa bibi byogeye muri iki gihe bitanga igihamya cy’uko urubanza rw’Imana rwegereje. Imana ntizaba ije kurimbura abantu babi gusa ahubwo izaba ije no kurimbura Satani n’abadayimoni be. Bazajugunywa ikuzimu aho batazashobora kugira icyo bakora; ibyo bikazabanziriza irimbuka ryabo rya burundu (2 Timoteyo 3:1-5; Ibyahishuwe 20:1-3, 7-10). Ni nde uzasohoza urwo rubanza? Nta wundi utari Yesu Kristo, uwo Ibyanditswe bivugaho, bigira biti “ibyo Umwana w’Imana yerekaniwe ni ibi: ni ukugira ngo amareho imirimo ya Satani.”—1 Yohana 3:8.

Ese wumva wifuza ko ibibi byavaho? Niba ari ko bimeze, ushobora guhumurizwa n’amasezerano aboneka muri Bibiliya. Nta kindi gitabo gishyira ahagaragara nyirabayazana w’ibikorwa bibi ari we Satani. Nta kindi gitabo kandi kigaragaza uko we n’ibikorwa bye bibi amaherezo bizakurwaho. Turagutera inkunga yo kugira ubumenyi nyakuri kuri Bibiliya. Ubwo bumenyi buzagufasha kwirinda kuyobywa na Satani muri iki gihe, kandi buzatuma ugira ibyiringiro bihamye byo kuzabaho iteka mu isi itarangwamo ibikorwa bibi.—Zaburi 37:9, 10.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Izina umumarayika waje guhinduka Satani yitwaga mbere ntabwo rizwi. Mu ndimi z’umwimerere, izina “Satani” risobanura “Urwanya” n’“Ubeshyera.” Mu buryo runaka, ibyo Satani yakoze bifite aho bihuriye n’iby’umwami wa Tiro ya kera (Ezekiyeli 28:12-19). Bombi batangiye neza ariko nyuma baza kugwa mu mutego w’ubwibone.

^ par. 17 Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ese porunogarafiya igira ingaruka ku bantu cyangwa nta cyo itwaye?” yasohotse muri Réveillez-vous ! yo ku itariki ya 22 Nyakanga 2003, yanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Imigani yihishemo ukuri

Inkuru zivuga iby’abantu bari bafite kamere y’imana n’iy’abantu, abantu banini b’ibihangange, hamwe n’umwuzure warimbuye isi, uzisanga mu migani y’imihimbano ya kera yo hirya no hino ku isi. Urugero, igitekerezo cy’Abakadi kivuga ibya Gilgamesh gikubiyemo inkuru ivuga iby’umwuzure, ubwato bunini n’abantu barokotse uwo mwuzure. Icyo gitekerezo kivuga kandi ko Gilgamesh ubwe yagiraga irari ryinshi ry’ubusambanyi, ko yari afite kamere y’imana n’iy’abantu kandi ko yari umunyarugomo. Mu migani y’imihimbano y’Abaziteki havugwamo iby’isi ya kera yari ituwe n’abantu banini b’ibihangange, hakanavugwamo iby’umwuzure wageze ku isi hose. Hari igitekerezo cyo mu bihugu byo mu majyaruguru y’u Burayi kivuga iby’ubwoko bw’abantu banini, hamwe n’umugabo w’umunyabwenge witwaga Bergelmir wubatse ubwato bunini kugira ngo we n’umugore we barokoke. Kimwe na Bibiliya, ibyo bimenyetso byose bishingiye kuri iyo migani, bihamya ko abantu bose bakomotse ku bantu barokotse umwuzure warimbuye isi mbi ya kera.

[Ifoto]

Inyandiko ivuga igitekerezo cya Gilgamesh

[Aho ifoto yavuye]

The University Museum, University of Pennsylvania (neg. # 22065)

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Imyitwarire y’Abanefili igaragara mu bantu bo muri iki gihe

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Ubumenyi nyakuri butuma tugira imbaraga zo kunanira imyuka mibi