Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Amaganya ya Yeremiya

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Amaganya ya Yeremiya

Ijambo rya Yehova ni rizima:

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Amaganya ya Yeremiya

UMUHANUZI Yeremiya yiboneye isohozwa ry’ubutumwa bw’urubanza yari amaze imyaka 40 atangaza. Mbese uwo muhanuzi yumvise ameze ate igihe yiboneraga irimbuka ry’umujyi yakundaga? Ubuhinduzi bw’Ikigiriki bwa Septante, buvuga mu ijambo ry’ibanze ry’igitabo cy’Amaganya ya Yeremiya, buti “Yeremiya yicaye hasi aborogera Yerusalemu aganya.” Igitabo cy’Amaganya ya Yeremiya, cyanditswe ahagana mu wa 607 Mbere ya Yesu, igihe uwo muhanuzi yari acyibuka ukuntu Yerusalemu yamaze amezi 18 yose igoswe, amaherezo igatwikwa. Igitabo cy’Amaganya ya Yeremiya kigaragaza mu by’ukuri agahinda kashenguraga umutima wa Yeremiya (Yeremiya 52:3-5, 12-14). Mu mateka, nta wundi mujyi washenywe ngo bawuborogere mu magambo akora ku mutima kandi ababaje nk’ayakoreshejwe mu kuborogera Yerusalemu.

Igitabo cy’Amaganya ya Yeremiya ni umubumbe w’imivugo itanu iririmbwe nk’indirimbo. Imivugo ine ibanza, yumvikanamo amaganya, naho uwa gatanu ni isengesho. Indirimbo enye za mbere zanditse mu buryo bw’itondazina, ni ukuvuga ko imikarago yazo yose igenda itangirwa n’inyuguti zitandukanye, zigakurikirana nk’uko bimeze mu rutonde rw’inyuguti 22 z’Igiheburayo. Nubwo indirimbo ya nyuma ifite imikarago 22 ihwanye neza n’umubare w’inyuguti z’Igiheburayo, ntizitondetse hakurikijwe uko zikurikirana.—Amaganya 5:1.

“AMASO YANJYE YAKOBOWE N’AMARIRA”

(Amaganya 1:1–2:22)

Bibiliya igira iti “umurwa w’i Yerusalemu ko usigayemo ubusa, kandi wari wuzuye abantu! Uwari ukomeye mu mahanga, ko yahindutse nk’umupfakazi! Uwari umwamikazi mu ntara yarayobotse, aratura ikoro!” Nguko uko umuhanuzi Yeremiya yatangiye kuborogera Yerusalemu. Uwo muhanuzi yagaragaje impamvu zatumye Yerusalemu igerwaho n’ako kaga agira ati “Uwiteka yahababaje ahahoye ibicumuro byaho byinshi.”—Amaganya 1:1, 5.

Yerusalemu yagereranyijwe n’umupfakazi uborogera umugabo n’abana bapfuye; Yerusalemu irabaza iti “mbese ‘hari umubabaro uhwanye n’uwanjye?’” Uwo mupfakazi arasenga Imana ayibwira ibihereranye n’abanzi be, agira ati “ibibi byabo byose bize imbere yawe, ubagirire nk’uko wangiriye, umpora ibicumuro byanjye byose. Kuko amaganya yanjye ari menshi, kandi umutima wanjye ukaba urabiranye.”—Amaganya 1:12, 22.

Yeremiya wari washenguwe n’agahinda yaravuze ati “[Yehova] yaciye ihembe rya Isirayeli ryose abitewe n’uburakari bukaze, yahinnye ukuboko kwe kw’iburyo imbere y’abanzi, kandi yatwitse Yakobo amumerera nk’umuriro ugurumana, ukongora impande zose.” Yeremiya yagaragaje umubabaro we mwinshi mu magambo yo kuganya, agira ati “amaso yanjye yakobowe n’amarira, umutima wanjye urahagaze. Inyama zo mu nda zirasandaye.” Ndetse n’abantu bihitiraga barayirebaga bagatangara, bagira bati “mbese uyu ni wa murwa abantu bariburaga, ko ari mwiza bihebuje n’umunezero w’isi yose?”—Amaganya 2:3, 11, 15.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

1:15—Ni gute Yehova ‘yaribatiye umwari wa Yuda mu muvure [“yaribase umuvure w’umwari wa Yuda,” NW]’? Abanyababuloni bamennye amaraso menshi igihe basenyaga umujyi wagereranyijwe n’umwari, ibyo bikaba bigereranywa no kuribatira imizabibu mu muvure. Yehova yari yarabivuze mbere y’igihe kandi yemeye ko bibaho. Bityo rero, dushobora kuvuga ko bimeze nk’aho ‘yaribase umuvure.’

2:1—Ni gute ‘ubwiza bwa Isirayeli bwahanuwe mu ijuru bukajugunywa ku isi’? Kubera ko tuzi ko “ijuru risumba isi,” gucishwa bugufi kw’ibintu byari bifite ikuzo bijya bigereranywa no ‘guhanurwa mu ijuru bikajugunywa ku isi.’ “Ubwiza bwa Isirayeli,” ni ukuvuga ikuzo n’ububasha yari ifite mu gihe Yehova yari akiyiha imigisha, bwajugunywe hasi igihe Yerusalemu yarimbukaga n’u Buyuda bugahindurwa umusaka.—Yesaya 55:9.

2:1, 6—“Intebe y’ibirenge” bya Yehova n’“uruzitiro” rwe ni iki? Umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “twinjire mu buturo bwayo, dusengere imbere y’intebe y’ibirenge byayo” (Zaburi 132:7). Ubwo rero, “intebe y’ibirenge” ivugwa mu Maganya 2:1, yerekeza ku nzu ya Yehova yo gusengeramo cyangwa urusengero rwe. Abanyababuloni ‘batwitse inzu y’Uwiteka’ nk’aho ari uruzitiro cyangwa akazu k’ibyatsi ko mu murima.—Yeremiya 52:12, 13.

2:17—Ni irihe ‘jambo’ ryihariye rihereranye na Yerusalemu Yehova yashohoje? Aya magambo ahuza n’ayo mu Balewi 26:17, agira ati “kandi nzahoza igitsure cyanjye kuri mwe, muzaneshwa n’ababisha banyu, muzatwarwa n’abanzi banyu, muzahunga ari nta wubirukana.”

Icyo ibyo bitwigisha:

1:1-9. Yerusalemu irarira cyane ijoro ryose, amarira ayitemba mu maso. Amarembo yayo yahindutse amatongo, kandi abatambyi bayo barasuhuza umutima. Abari bayo bashavuye, kandi na yo ubwayo yashenguwe n’agahinda. Kubera iki? Kubera ko Yerusalemu yakoze icyaha gikomeye cyane. Umwanda wayo uri mu myambaro yawo. Ingaruka z’icyaha ntizizana ibyishimo; ahubwo zizana amarira, gusuhuza umutima, kuboroga n’umubabaro mwinshi.

1:18. Iyo Yehova ahana abanyabyaha, akoresha ubutabera buri gihe kandi agakiranuka.

2:20. Abisirayeli bari barahawe umuburo ko nibatumvira ijwi rya Yehova, bazagerwaho n’imivumo yari ikubiyemo ‘kurya inyama z’abahungu babo n’abakobwa babo’ (Gutegeka 28:15, 45, 53). Mbega ukuntu ari ubupfu guhitamo inzira yo gusuzugura Imana!

“NTUNYIME UGUTWI KWAWE, NGO UTUMVA KUNIHA KWANJYE”

(Amaganya 3:1–5:22)

Mu gitabo cy’Amaganya igice cya 3, ishyanga rya Isirayeli rivugwaho ko ari “umuntu” ufite imbaraga. Nubwo uwo muntu yari yarahuye n’amakuba, yararirimbye ati “Uwiteka abereye mwiza abamutegereje, n’ubugingo bw’umushaka.” Arongera agasenga Imana y’ukuri asaba ati “wumvi[r]e ijwi ryanjye, ntunyime ugutwi kwawe, ngo utumva kuniha kwanjye no gutaka kwanjye.” Yasabye Yehova kwita ku byo abanzi bamuregaga agira ati “ayii, Uwiteka, uzabiture ibihwanye n’imirimo y’amaboko yabo!”—Amaganya 3:1, 25, 56, 64.

Yeremiya yagaragaje ibyiyumvo yatewe n’ingaruka ziteye ubwoba zageze kuri Yerusalemu mu gihe cy’amezi 18 yamaze igoswe, araganya ati “kuko igicumuro cy’umukobwa w’ubwoko bwanjye, kirusha icyaha cy’i Sodomu gukomera. Ni ho hubamye mu kanya, kandi nta maboko ahakozeho.” Yeremiya akomeza agira ati “abicwa n’inkota bapfa neza kuruta abicwa n’inzara, kuko bo bapfa urupfu n’agashinyaguro, babitewe no kubura umwero w’imirima.”—Amaganya 4:6, 9.

Umuvugo wa gatanu ugaragaza abaturage b’i Yerusalemu basa n’abavuga, bagira bati “Uwiteka ibuka ibyaduteye, itegereze kandi urebe gukorwa n’isoni kwacu.” Mu rwego rwo kugaragaza akababaro kabo barasabye bati “Uwiteka, uhoraho iteka ryose, intebe yawe ihoraho uko ibihe biha ibindi. Utwigarurire Uwiteka, natwe tuzaba tukugarukiye. Tugarurire ibihe byacu, bibe nk’ibya kera.”—Amaganya 5:1, 19, 21.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

3:16—Amagambo ngo “amenyo yanjye yayahongoje amabuye” asobanura iki? Hari igitabo kimwe kigira kiti “mu nzira Abayahudi banyuzemo bajyanwa mu bunyage, byabaye ngombwa ko botsa imitsima yabo mu myobo babaga bacukuye mu butaka. Ibyo byatumaga iyo mitsima yivanga n’umucanga.” Kurya uwo mutsima byashoboraga guhongora amenyo y’umuntu.

4:3, 10—Kuki Yeremiya yagereranyije “umukobwa w’ubwoko bwe” n’“imbuni zo mu butayu”? Muri Yobu 39:16, havuga ko imbuni “igirira ibyana byayo nabi nk’ibitari ibyayo.” Urugero, iyo imbuni y’ingore imaze guturaga amagi ihita yigendera ikajyana n’izindi mbuni z’ingore, hanyuma imbuni y’ingabo ikaba ari yo ifata inshingano yo kwita ku mishwi. Bigenda bite iyo zihuye n’akaga? Yaba ingabo, yaba ingore, zose ziruka zihunga icyari zigata abana bazo. Mu gihe Abanyababuloni bari bagose Yerusalemu, inzara yayogoje uwo mujyi ku buryo ababyeyi, ubusanzwe bagombaga kurangwa n’impuhwe, babereye urubyaro rwabo nk’inyamaswa, kimwe n’imbuni zo mu butayu. Ariko ibyo bitandukanye cyane n’uburyo imbwebwe zo zigaragaza ko zita ku bana bazo.

5:7—Mbese Yehova azaryoza abantu amakosa yakozwe na ba sekuruza? Oya. Yehova ntahana abantu abaziza ibyaha byakozwe na ba sekuruza. Bibiliya ivuga ko “umuntu wese muri twe azimurikira ibyo yakoze imbere y’Imana” (Abaroma 14:12). Ariko kandi, ingaruka z’amakosa yakozwe na ba sekuruza zishobora kumara igihe kirekire, zikagera no ku bazabakomokaho nyuma. Urugero, kuba Isirayeli yarirundumuriye mu gusenga ibigirwamana, byatumye Abisirayeli b’indahemuka bavutse nyuma yaho na bo bibagora kugendera mu nzira yo gukiranuka.—Kuva 20:5.

Icyo ibyo bitwigisha:

3:8, 43, 44. Mu gihe cy’umubabaro wageze kuri Yerusalemu, Yehova yanze kumva abaturage bari batuye muri uwo mujyi bamutakiraga ngo abatabare. Kubera iki? Ni ukubera ko abantu bari baramusuzuguye, kandi bakaba baranze kwihana. Niba dushaka ko Yehova asubiza amasengesho yacu, tugomba kumwumvira.—Imigani 28:9.

3:21-26, 28-33. Ni gute dushobora kwihanganira ibintu bitubabaza cyane? Yeremiya agira icyo abitubwiraho. Ntitugomba kwibagirwa ko Yehova agaragaza ineza yuje urukundo kandi ko imbabazi ze zitagereranywa. Twagombye kandi kwibuka ko kuba turiho ubwabyo ari impamvu ifatika yo kudatakaza icyizere. Ahubwo dukwiriye gutegereza twihanganye, dutuje, tutitotomba twibaza impamvu Yehova atadutabara. Ikindi kandi, twagombye ‘gukubita akanwa kacu mu mukungugu,’ ni ukuvuga ko twagombye kwicisha bugufi tukemera guhangana n’ibigeragezo, tuzirikana ko ibyo Imana yemera ko bitugeraho buri gihe haba hari impamvu yumvikana ituma ibikora.

3:27. Guhangana n’ibintu bigerageza ukwizera kwacu mu gihe cy’ubusore bishobora kuba bikubiyemo guhangana n’ingorane no kwihanganira abadukoba. Ariko ‘birakwiriye ko umuntu aremererwa akiri umusore.’ Kubera iki? Ni ukubera ko iyo umuntu yitoje kwikorera umutwaro w’imibabaro akiri muto, bimutegurira kuzahangana n’ingorane zo mu gihe kizaza.

3:39-42. ‘Kwinuba’ mu gihe duhanganye n’ingaruka z’ibyaha byacu, ntibyaba ari iby’ubwenge. Aho kwinubira ingaruka z’amakosa twakoze, “dutekereze inzira zacu tuzigenzure, tubone kugarukira Uwiteka.” Kwihana no gukosora inzira zacu bigaragaza ko turi abanyabwenge.

Iringire Yehova

Igitabo cyo muri Bibiliya cy’Amaganya ya Yeremiya kigaragaza ukuntu Yehova yabonaga Yerusalemu ndetse n’igihugu cy’u Buyuda, nyuma y’aho Abanyababuloni batwikiye uwo mujyi bagasiga igihugu cyose ari umusaka. Amagambo agaragaza kwemera icyaha ari muri iki gitabo, agaragaza neza ko dukurikije uko Yehova abona ibintu, ibyaha by’ubwoko bwa Isirayeli ari byo byatumye bugerwaho n’ibyago. Indirimbo zahumetswe zo muri iki gitabo, zikubiyemo ibyiyumvo bigaragaza icyizere abantu bari bafitiye Yehova, ndetse n’ukuntu bifuzaga kugaruka mu nzira y’ukuri. Nubwo abenshi mu bantu bo mu gihe cya Yeremiya batabonaga ibintu muri ubwo buryo, ibyanditswe muri iki gitabo bitugaragariza uko Yeremiya n’abasigaye bihannye babonaga ibintu.

Kuba Yehova yarasuzumye neza ikibazo cya Yerusalemu nk’uko byagaragajwe mu gitabo cy’Amaganya ya Yeremiya, hari ibintu by’ingenzi bibiri bitwigisha. Icya mbere, kuba Yerusalemu yarashenywe n’u Buyuda bugahinduka umusaka, byatumye abantu bubaha Yehova kandi bibabera umuburo wo kutirengagiza gukora ibyo Imana ishaka (1 Abakorinto 10:11). Ikindi kintu bitwigisha kigaragazwa n’urugero Yeremiya yatanze (Abaroma 15:4). Umuhanuzi Yeremiya wari warashenguwe n’agahinda yishingikirije kuri Yehova kugira ngo abone agakiza, n’iyo yabaga ageze mu mimerere igoranye ite. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko twiringira Yehova byimazeyo, tukiringira Ijambo rye, kandi tukamwishingikirizaho!—Abaheburayo 4:12.

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Umuhanuzi Yeremiya yabonye isohozwa ry’ubutumwa bwe bw’urubanza

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Ukwizera kw’aba Bahamya bo muri Koreya kwarageragejwe bitewe no kutivanga kwa gikristo