Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese abantu baba barananiwe guhagarika ibikorwa bibi?

Mbese abantu baba barananiwe guhagarika ibikorwa bibi?

Mbese abantu baba barananiwe guhagarika ibikorwa bibi?

Akana k’agahungu kagize amatsiko gatoragura ikintu mu murima; icyo kintu ni mine. Iyo mine iraturitse, irakamugaza, igahindura impumyi. Umubyeyi ashatse guta umwana we w’uruhinja, amuhisha mu myanda hafi y’umuhanda. Umukozi wirukanywe ku kazi agarutse aho yakoraga, atangira kurasa uwo abonye wese, arangije na we arirasa. Umugabo wiyubashye akoreye ibya mfura mbi abana bato badashobora kwirwanaho.

BIRABABAJE kubona ibikorwa bibi nk’ibyo byogeye cyane muri iyi minsi. Ikibabaje kurushaho ariko, ni uko usanga izo nkuru zidakanganye uzigereranyije n’izindi zivuga iby’itsembabwoko n’iterabwoba. Mu ijambo ry’ibanze ry’ikinyamakuru cyasohotse mu mwaka wa 1995, hari handitsemo ngo “ibihe bibi cyane by’iki kinyejena, byagaragaje ko ari ikinyejana cya Satani koko. Mu bihe byabanje byose, nta na rimwe abantu bigeze bagaragaza ubuhanga ndetse n’inyota yo kumena amaraso abantu babarirwa muri za miriyoni babaziza ubwoko, idini cyangwa urwego rw’imibereho yabo.”

Ubwo kandi ni ko abantu bakomeje guhumanya ikirere, kurimbura isi, gusahura umutungo kamere wayo no gutuma amoko atabarika y’inyamaswa acika ku isi. Ese abantu bashobora kuva mu bikorwa bibi nk’ibyo bakubaka isi irushijeho kuba nziza, isi ifite umutekano? Cyangwa kugerageza kubikora byaba ari nko kugerageza gukumira umuraba ukoresheje umweyo? Umwarimu muri kaminuza wanditse ibitabo byinshi kuri iyo ngingo, yagize ati “nifuzaga cyane kugira ikintu kigaragara mpindura mu isi, kugira ngo irusheho kuba nziza. Ariko biragaragara ko isi nta cyo ihindukaho.” Birashoboka ko nawe ariko uko ubibona.

Aho isi irimo yerekeza twahagereranya n’ubwato bugenda mu nyanja irimo umuraba uteje akaga, ugenda urushaho kwiyongera buri munsi. Nubwo nta muntu numwe ushaka kujya muri icyo cyerekezo, imihati yose bashyiraho kugira ngo bahindukize ubwo bwato nta cyo igeraho. Ubwo bwato bukomeza kugenda bwihuta bugana ahari inkubi y’umuyaga ikaze; nta wushobora kubuhagarika.

Mu rugero runaka, dushobora kuvuga ko kuba ibintu birushaho kumera nabi biterwa n’ukudatungana kw’abantu (Abaroma 3:23). Ariko kandi, ukurikije ukuntu ibikorwa bibi bigenda bifata indi ntera, ukuntu byogeye hirya no hino n’ukuntu bisa n’ibidashobora gukumirwa, ntiwavuga ko abantu ari bo bonyine babitera. Birashoboka se ko abantu baba bakoreshwa n’imbaraga zitagaragara zifite ububasha bwo kugira nabi? Niba ari uko bimeze se, izo mbaraga zaba ari izihe kandi se ni gute dushobora kuzirinda? Ingingo ikurikira irasuzuma ibyo bibazo.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 3 yavuye]

© Heldur Netocny/Panos Pictures