Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Twiyemeje gusohoza umurimo wacu

Twiyemeje gusohoza umurimo wacu

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Twiyemeje gusohoza umurimo wacu

Byavuzwe na Lena Davison

Umuderevu wari udutwaye yavuze mu ijwi ritumvikana neza ati “nahumye, sinkibona.” Nyuma y’akanya gato, ibiganza bye byaratentebutse, ntibyakomeza gufata ku byuma biyobora indege nto twarimo, ata ubwenge maze agwa mu ntebe yari yicayemo. Umugabo wanjye utari uzi gutwara indege yagerageje kumukangura ngo agarure ubwenge. Mbere yo kubabwira uko twarokotse ku ka burembe, reka mbasobanurire icyatumye tugenda muri iyo ndege yari mu kirere cya Papouasie-Nouvelle-Guinée, kimwe mu bihugu biri kure cyane kurusha ibindi byose.

NAVUKIYE muri Ositaraliya mu mwaka wa 1929. Narerewe mu mujyi wa Sydney, ari na wo murwa mukuru wa leta ya New South Wales. Papa witwaga Bill Muscat, yari Umukomunisiti; ariko igitangaje ni uko yizeraga Imana. Ndetse mu mwaka wa 1938, yemeye no gushyira umukono ku rupapuro rwasabaga ko Joseph F. Rutherford, wari uturutse ku biro bikuru by’Abahamya ba Yehova, yemererwa kuza gutanga disikuru mu nzu mberabyombi yitwa Sydney Town Hall.

Icyo gihe papa yaratubwiye ati “agomba kuba ari buvuge ibintu by’ingenzi.” Hashize imyaka umunani, twaje kumenya ibintu by’ingenzi byari bikubiye muri iyo disikuru. Papa yaje gutumira Umuhamya wa Yehova wari umubwiriza w’igihe cyose witwaga Norman Bellotti, ngo azaze iwacu baganire kuri Bibiliya. Umuryango wacu ntiwatinze kwemera ukuri ko muri Bibiliya kandi nyuma yaho abagize umuryango wacu baranzwe n’ishyaka mu murimo wo kubwiriza.

Ahagana mu mwaka wa 1945, nahagaritse amashuri kugira ngo nze gufasha mama wahoraga arwaye. Kugira ngo tubone ikitubeshaho, nadodaga imyenda y’abagore. Buri wa Gatandatu nimugoroba, jye na mukuru wanjye Rose twajyanaga n’itsinda ry’abapayiniya bajyaga kubwiriza mu mihanda yanyuraga ku nzu mberabyombi ya Sydney Town Hall. Mu mwaka wa 1952, musaza wanjye witwa John wahawe impamyabumenyi mu Ishuri rihugura abamisiyonari ry’i Galeedi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yoherejwe kubwiriza muri Pakisitani. Nanjye nakundaga umurimo wo kubwiriza kandi numvaga nshaka kugera ikirenge mu cye. Bityo, umwaka wakurikiyeho nabaye umupayiniya w’igihe cyose.

Ishyingiranwa n’umurimo w’ubumisiyonari

Nyuma yaho gato, namenyanye na John Davison wakoraga ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Ositaraliya. Nakozwe ku mutima n’ukuntu yicishaga bugufi, akamenya kwiyemeza ariko atishyize hejuru, kandi akagira ibitekerezo bihamye. Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, yari yarafunzwe incuro eshatu azira kutagira aho abogamira kubera ko yari Umukristo. Twembi twiyemeje kuzakora umurimo wo kubwiriza mu buzima bwacu bwose.

Twashyingiranywe muri Kamena 1955. Twaguze imodoka imeze nka bisi ariko tugamije kuzayihinduramo inzu yimukanwa. Intego yacu yari iyo kuzayikoresha tujya kubwiriza mu turere twitaruye two muri Ositaraliya. Mu mwaka wakurikiyeho, Abahamya batewe inkunga yo kujya kubwiriza muri Nouvelle-Guinée, igice cyo mu majyaruguru y’iburasirazuba bw’ikirwa kinini kiri mu majyaruguru ya Ositaraliya. * Ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwari butarabwirizwa aho hantu. Twahise twitangira kujya kuhabwiriza.

Icyo gihe, kugira ngo umuntu ashobore kwinjira muri Nouvelle-Guinée, byasabaga kuhabona akazi gahoraho. Bityo, John yashakishije akazi. Bidatinze, yagiranye kontaro n’isosiyete ikora imirimo yo kubaza yabaga ku karwa gato kategekwaga na Nouvelle-Guinée kitwa New Britain. Nyuma y’ibyumweru bike, twagiye muri iyo fasi yacu nshya. Twageze mu mujyi wa Rabaul wo muri New Britain muri Nyakanga 1956. Tugezeyo, twamaze iminsi itandatu dutegereje ubwato bwagombaga kutugeza muri Waterfall Bay.

Tubwiriza muri Waterfall Bay

Ubwato twarimo bwahuye n’imiraba myinshi, ariko nyuma y’iminsi mike tugera muri Waterfall Bay, ikigobe kiri ku birometero 240 ugana mu majyepfo ya Rabaul. Kuri icyo kigobe hari ibarizo rinini ryari ahantu hatari ibiti mu ishyamba. Uwo mugoroba, igihe abakozi bose bari bicaye bakikije ameza twariragaho, umuyobozi w’iryo barizo yaravuze ati “Bwana na Madamu Davison, ubundi mu mikorere y’isosiyete yacu, abakozi bose bavuga idini barimo.”

Twari tuzi neza ko atari ko byagendaga. Ariko kubera ko twari twanze kunywa itabi, wabonaga badukeka amababa. John yarabashubije ati “turi Abahamya ba Yehova.” Abantu bose baratangaye babura icyo bongeraho! Abo bagabo bari bararwanye mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, kandi bagiriraga urwikekwe Abahamya ba Yehova kubera ko birinze kugira aho babogamira mu ntambara. Kuva icyo gihe, bakoreshaga uburyo bwose babonye kugira ngo baturushye.

Ikintu cya mbere uwo muyobozi yakoze ni ukutwima firigo n’ishyiga (cuisinière), nubwo twari dufite uburenganzira bwo kubihabwa. Ibiribwa twari dufite bishobora kwangirika byaraboze, kandi byabaye ngombwa ko tujya duteka ku ishyiga ryari ryarangiritse twari twatoraguye mu ishyamba. Ikindi ni uko abaturage bo hafi aho bari barabujijwe kutugurisha ibiribwa, bityo tugatungwa n’imboga izo ari zo zose twabonaga. Nanone kandi, abantu badufataga nk’abatasi bakanadukurikiranira hafi kugira ngo tutagira umuntu n’umwe twigisha Bibiliya. Nyuma yaho naje kurwara malariya.

Ariko kandi, twari twariyemeje gusohoza umurimo wacu. Ku bw’ibyo, twegereye abasore babiri bakoraga muri rya barizo bavugaga Icyongereza, tubasaba ko batwigisha ururimi rwitwa Pidgin mélanésien, ari rwo rurimi rw’igihugu. Natwe twabigishije Bibiliya. Mu mpera z’ibyumweru twakoraga ingendo ndende twitwa ko tugiye kureba ahantu nyaburanga. Mu nzira, umuntu wese twahuraga na we twaramubwirizaga ariko tukabikorana amakenga. Abo twiganaga Bibiliya ni bo batuberaga abasemuzi. Twambukaga inzuzi zifite imivumba ikaze. Ku nkuka z’izo nzuzi habaga hari ingona nini cyane zabaga zota izuba. Uretse igihe kimwe twahuye n’akaga, ubundi izo nyamaswa ziteye ubwoba nta cyo zadutwaraga.

Twashatse imfashanyigisho za Bibiliya

Umurimo wacu warushijeho kwaguka igihe twafataga umwanzuro wo kujya twandika ubutumwa bworoheje bwo muri Bibiliya dukoresheje imashini, tukabuha abari bashimishijwe. Ba basore babiri twiganaga Bibiliya bakoraga muri rya barizo, ni bo badufashije guhindura ubutumwa bwa mbere twatanze. Twamaraga amajoro twandukura inkuru z’Ubwami nyinshi cyane dukoresheje imashini, tukazikwirakwiza mu baturage baho, izindi tukaziha abantu banyuraga hafi aho bari mu bwato.

Mu mwaka wa 1957, John Cutforth wari umugenzuzi usura amatorero w’inararibonye, yaradusuye maze adutera inkunga. * Yatugiriye inama yuko twarushaho kugira icyo tugeraho turamutse dukoresheje amashusho mu gihe twigisha ukuri ko muri Bibiliya abantu batazi gusoma. We n’umugabo wanjye bashushanyije amashusho yoroheje asobanura inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya. Nyuma yaho, twamaze amasaha menshi dushushanya ayo mashusho mu yandi makaye. Buri mwigishwa yahabwaga ikaye irimo ayo mashusho, akayikoresha mu kwigisha abandi. Ubwo buryo twakoreshaga, amaherezo ni bwo bwaje gukoreshwa mu gihugu hose.

Tumaze imyaka ibiri n’igice muri Waterfall Bay, twarangije kontaro y’akazi twari twarasinye, maze twemererwa kuguma muri icyo gihugu. Ku bw’ibyo, twemeye itumira ryadusabaga gukora umurimo w’ubupayiniya bwa bwite.

Tugaruka muri Rabaul

Mu rugendo twakoze twerekeza i Rabaul, ubwato bwacu bwahagaze ahantu hari imirima ya copra na cacao yo mu mujyi wa Wide Bay, tuba ari ho turara. Iyo mirima yari iy’umugabo n’umugore bashakaga kujya mu kiruhuko cy’iza bukuru muri Ositaraliya. Bahaye John akazi ko kwita kuri iyo mirima. Ako kazi twabonaga kaba keza cyane; ariko twabiganiriyeho iryo joro, twemeranya ko tutaje muri Nouvelle-Guinée gushaka amafaranga. Twiyemeje gusohoza umugambi wacu dukora umurimo w’ubupayiniya. Bityo, ku munsi wakurikiyeho, twamenyesheje uwo mugabo n’umugore we imyanzuro twafashe, maze dusubira mu bwato.

Tugeze i Rabaul, twahahuriye n’itsinda rito ry’Abahamya bari barahimukiye, baturutse mu bindi bihugu. Abaturage bo muri ako gace bashimishijwe cyane n’ubutumwa bw’Ubwami, kandi twatangije ibyigisho bya Bibiliya byinshi. Icyo gihe twateraniraga mu nzu twari twarakodesheje muri ako gace, tugaterana turenga 150. Abenshi mu bateranaga bemeye ukuri kandi bafasha mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana mu bindi bice byo muri icyo gihugu.—Matayo 24:14.

Nanone twasuye umudugudu wa Vunabal uri ku birometero 50 uturutse i Rabaul. Abaturage bo muri uwo mudugudu bagaragaje ko bashishikajwe cyane n’ukuri ko muri Bibiliya. Umugatolika ukomeye wo muri ako gace yahise abibona. Yahagaritse amateraniro twagiraga buri cyumweru twiga Bibiliya hanyuma atwirukana muri uwo mudugudu. Tumaze kumenya ko mu cyumweru gikurikiraho hashoboraga kuzaba imivurungano ikaze kurushaho, twasabye abapolisi kuduherekeza.

Uwo munsi, umuhanda wari wuzuye Abagatolika bari batonze imirongo miremire, badukomera. Abenshi bari biteguye kudutera amabuye. Hagati aho, hari umupadiri wari wakoranyirije abaturage benshi muri uwo mudugudu. Abapolisi batwijeje ko twari dufite uburenganzira bwo guterana, maze badufungurira inzira tunyura hagati y’iyo mbaga y’abantu. Ariko kandi, tugitangira amateraniro yacu, wa mupadiri yateje umuvurungano mu bantu. Abapolisi ntibashoboye guhagarika ako kaduruvayo. Ni yo mpamvu umukuru wabo yatugiriye inama yo kuva aho ngaho, maze bahita batujyana batugeza aho imodoka yacu yari iri.

Iyo mbaga y’abantu bari barubiye batwirunzeho, baradutuka, baraducira ari na ko bazamura ibipfunsi, mu gihe wa mupadiri na we yari yihagarariye yipfumbase, amwenyura. Tumaze kubahunga, umuyobozi w’abo bapolisi yatubwiye ko yabera ari bwo yari abonye abantu basakabaka bigeze aho. Nubwo abenshi mu baturage bari batuye mu mudugudu wa Vunabal bagize ubwoba kubera iyo mbaga y’abantu bari bariye karungu, hari umwigishwa umwe wa Bibiliya wakomeje gushikama, arwanirira ukuri k’Ubwami. Kuva icyo gihe, hari abandi bantu babarirwa mu magana bo muri New Britain bakomeje gushikama.

Dutangira kubwiriza muri Nouvelle-Guinée

Mu Gushyingo 1960, twoherejwe mu mujyi munini wa Madang uri ku nkombe, mu majyaruguru y’ikirwa cya Nouvelle-Guinée, ari cyo kirwa kinini kuruta ibindi birwa biri muri ako gace. Tugezeyo, jye na John abantu benshi batwemereye akazi gahoraho. Hari isosiyete yansabye kuyobora imirimo y’aho badoderaga, indi insaba gukorana na yo mu byo gusana imyenda yacitse. Bamwe mu bagore baturutse mu bindi bihugu banyemereye ko bazamfasha gutangiza iduka ryanjye ridoda imyenda. Ariko twakomeje gutekereza ku ntego zacu, maze ako kazi kose ndetse n’akandi twagiye duhabwa nyuma turakanga.—2 Timoteyo 2:4.

Abantu bo mu mujyi wa Madang bitabiriye ubutumwa cyane, kandi nyuma y’igihe gito, havutse itorero rifite ababwiriza barangwa n’ishyaka. Twamaze iminsi myinshi dukora ingendo tujya kubwiriza mu midugudu yabaga yitaruye imijyi, tukagenda n’amaguru cyangwa ku mapikipiki. Twararaga mu tuzu tutabagamo abantu twabaga ku muhanda, tukaryama ku byatsi twahiraga mu bihuru. Twitwazaga gusa ibiryo byo mu dukombe, ibisuguti ndetse n’inzitiramibu.

Igihe kimwe turi mu rugendo, twasuye itsinda ry’abantu bashimishijwe bari batuye mu mudugudu wa Talidig, uri ku birometero 50 ugana mu majyaruguru ya Madang. Iryo tsinda rimaze gutera imbere mu buryo bw’umwuka, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cyo muri ako gace yababujije kwigira Bibiliya ahantu hahurira abantu benshi. Nyuma yaho, uwo mwarimu yoheje abapolisi basenya amazu y’abo bantu, barabirukana, babohereza mu ishyamba. Ariko umutware w’umudugudu uhana imbibi n’uwo nguwo yemereye abo bantu kuza gutura mu mudugudu we. Nyuma yaho, uwo mutware wari umugwaneza yaje kwemera ukuri ko muri Bibiliya, kandi muri ako gace hubatswe Inzu y’Ubwami nshya.

Ubuhinduzi n’umurimo wo gusura amatorero

Mu mwaka wa 1956, tumaze imyaka ibiri muri New Britain, jye na John twasabwe kujya duhindura inyandiko zishingiye kuri Bibiliya mu rurimi rwa Pidgin mélanésien. Twamaze imyaka myinshi dukora uwo murimo. Mu mwaka wa 1970, twatumiriwe kuza gukora ku biro by’ishami byari i Port Moresby, umurwa mukuru wa Papouasie-Nouvelle-Guinée, kugira ngo noneho tube abahinduzi bakora igihe cyose. Nanone aho kuri Beteli hari abantu twigishaga ibijyanye n’ururimi.

Mu mwaka wa 1975, twasubiye muri New Britain mu murimo wo gusura amatorero. Mu myaka 13 yakurikiyeho, twageze mu duce hafi ya twose tw’icyo gihugu, tugenda mu ndege, mu bwato, mu modoka cyangwa ku maguru. Muri izo ngendo zose twajyaga duhura n’akaga, urugero nk’ibintu byatubayeho navuze ngitangira iyi nkuru. Icyo gihe, turi hafi kugera ku kibuga cy’indege cya Kandrian muri New Britain, umuderevu wari udutwaye yafashwe n’igifu araremba cyane. Indege yakomeje kugenda yitwaye, dukomeza kuzenguruka hejuru y’ishyamba dufite ubwoba, hanyuma John agerageza kumukangura ngo agarure ubwenge. Amaherezo yagaruye akenge, yongera kureba neza, maze agusha indege ku kibuga ariko bigoranye, yongera kubura imbaraga, ata ubwenge.

Twugururiwe irindi rembo riganisha mu murimo

Mu mwaka wa 1988, twongeye koherezwa ku biro by’ishami i Port Moresby kubera ko hari hakenewe abantu benshi bagombaga gufasha mu buhinduzi. Bamwe mu bari bagize umuryango wa Beteli bagera kuri 50 babaga kandi bagakora ku biro by’ishami, na bo baratojwe kugira ngo babe abahinduzi. Buri wese yagiraga icyumba cye. Jye na John twafashe umwanzuro wo kujya tureka urugi rw’icyumba cyacu rugahora rufunguye buhoro, kugira ngo abagize umuryango wa Beteli n’abashyitsi nibahanyura baze tuganire. Ibyo byatumye turushaho kugirana imishyikirano ya bugufi n’abagize umuryango, kandi turushaho gukundana no gushyigikirana.

Nyuma yaho mu mwaka wa 1993, John yapfuye azize umutima. Numvise bisa naho ari igice cy’umubiri wanjye gipfuye. Twari tumaze imyaka 38 dushyingiranywe kandi iyo myaka yose twari tuyimaze dukorana umurimo. Nyamara Yehova yampaye imbaraga, niyemeza gukomeza gukora uwo murimo (2 Abakorinto 4:7). Urugi rw’icyumba cyanjye rwahoraga rufunguye kandi abakiri bato bakomeje kunsura. Iyo mishyikirano myiza nagiranaga na bo yamfashije gukomeza kubona igihe kizaza mu buryo burangwa n’icyizere.

Kubera ko ubuzima bwanjye bwakomeje kuzahara, mu mwaka wa 2003 nongeye koherezwa ku biro by’ishami biri i Sydney muri Ositaraliya. Ubu mfite imyaka 77 kandi ndacyakora amasaha yose mu rwego rw’imirimo rushinzwe Ubuhinduzi kandi mbwiriza buri gihe. Incuti zanjye, abana banjye n’abuzukuru banjye bo mu buryo bw’umwuka batuma mporana ibyishimo.

Urugi rw’icyumba mbamo kuri Beteli na rwo ruhora rufunguye kandi iminsi myinshi mba mfite abashyitsi. Mu by’ukuri, iyo urugi rw’icyumba cyanjye rufunze, abantu baza gukomanga kugira ngo barebe niba hari icyo nabaye. Niyemeje ko igihe cyose nzaba ngihumeka, nzakomeza gusohoza umurimo wanjye no gukorera Imana yanjye Yehova.—2 Timoteyo 4:5.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 10 Muri icyo gihe, igice cy’iburasirazuba cy’icyo kirwa cyari kigabanyijemo ibice bibiri: Papouasie mu majyepfo na Nouvelle-Guinée mu majyaruguru. Muri iki gihe, igice cy’iburengerazuba cy’icyo kirwa ni cyo cyitwa Papouasie kikaba gitegekwa na Indoneziya; naho igice cy’iburasirazuba cy’icyo kirwa kikaba ari cyo gihugu cya Papouasie-Nouvelle-Guinée.

^ par. 19 Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mutarama 1959, ku ipaji ya 26-27 (mu GIfaransa), mu ngingo ivuga inkuru y’ibyabaye mu mibereho ya John Cutforth.

[Amakarita yo ku ipaji ya 18]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

NOUVELLE- GUINÉE

OSITARALIYA

Sydney

INDONEZIYA

PAPOUASIE-NOUVELLE-GUINÉE

Talidig

Madang

PORT MORESBY

NEW BRITAIN

Rabaul

Vunabal

Wide Bay

Waterfall Bay

[Aho ifoto yavuye]

Ikarita n’umubumbe: Based on NASA/Visible Earth imagery

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Ndi kumwe na John mu ikoraniro ryabereye i Lae muri Nouvelle-Guinée, mu mwaka wa 1973

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Ku biro by’ishami bya Papouasie- Nouvelle-Guinée mu wa 2002