Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubushobozi bw’ururimi

Ubushobozi bw’ururimi

Ubushobozi bw’ururimi

URURIMI rw’inyamaswa yitwa twiga rushobora kugira uburebure bwa santimetero 45. Ruranyaruka kandi rufite ubushobozi buhagije bwo gukurura ibibabi by’amashami y’ibiti. Ururimi rw’ifi yitwa baleine bleue rugira ibiro bingana n’iby’inzovu. Tekereza imbaraga biyisaba kugira ngo iruzunguze!

Ugereranyije uburemere, uburebure n’ubunini bw’ururimi rw’izo nyamaswa n’iby’ururimi rw’umuntu; ururimi rw’umuntu ni nk’ubusa. Nyamara ururimi rw’umuntu ni rwo rufite ubushobozi bwinshi cyane kurusha urw’izo nyamaswa. Bibiliya ivuga ibirebana n’urwo rugingo rw’umubiri ruto cyane igira iti “ururimi ni rwo rwica kandi ni rwo rukiza” (Imigani 18:21). Ibyo ni ukuri. Incuro nyinshi twagiye twumva ukuntu ubushobozi ururimi rw’umuntu rufite bwo kwica, bwagiye bukoreshwa mu guhimba no gushinja ibinyoma bituma abantu b’inzirakarengane bahomba abandi baricwa.

Mu buryo nk’ubwo, abantu bamaze igihe kirekire bafitanye ubucuti bagiye bangana bitewe no kubwirana amagambo akarishye. Abantu bagiye bakomereka mu byiyumvo bitewe n’amagambo mabi babwiwe. Yobu, umugabo wari waraharabitswe cyane na bagenzi be, yagize ati “muzahereza he mubabaza umutima wanjye, mukamvunaguza amagambo yanyu?” (Yobu 19:2). Umwigishwa Yakobo yagaragaje ishusho nyayo y’ukuntu ururimi nyirarwo atabasha gutegeka rufite ubushobozi bwo gusenya, agira ati ‘ururimi ni urugingo ruto rwirarira ibikomeye. Murebe namwe ishyamba naho ari rinini rite, uburyo ritwikwa n’agashashi gato cyane! Kandi koko ururimi ni umuriro.’—Yakobo 3:5, 6.

Ku rundi ruhande, ururimi rufite ubushobozi bwo kurokora ubuzima. Hari abantu babwiwe amagambo abahumuriza kandi agaragaza ko abandi bishyize mu mwanya wabo, yatumye batiheba, bibarinda kwiyahura. Abantu benshi bakoreshaga ibiyobyabwenge hamwe n’abagizi ba nabi b’abanyarugomo, bumviye inama zirangwa n’ubwenge bibarinda gupfa imburagihe. Mu by’ukuri, imbuto z’ururimi rw’umukiranutsi ni “igiti cy’ubugingo” kandi “ijambo ryizihiye rivuzwe mu gihe gikwiriye, ni nk’[imbuto z]’izahabu ku mbehe y’ifeza.”—Imigani 15:4; 25:11.

Icyakora, uburyo bwiza kurusha ubundi bwo gukoresha ururimi, ni ukurukoresha dusingiza Yehova Imana, dutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, kandi twigisha abandi ukuri kw’agaciro ko muri Bibiliya. Kubera iki? Ni ukubera ko Yesu yavuze ati “ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ari we Yesu Kristo.”—Yohana 17:3; Matayo 24:14; 28:19, 20.