Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abantu benshi ntibakigira amahame ahamye abagenga

Abantu benshi ntibakigira amahame ahamye abagenga

Abantu benshi ntibakigira amahame ahamye abagenga

HARI inkuru ya kera ivuga ko umuhanga mu bya filozofiya witwaga Diogène, wabayeho mu kinyejana cya kane Mbere ya Yesu mu mujyi wa Athènes, yagendaga ku manywa y’ihangu acanye itara ry’ikirahuri. Yari yariyemeje gushakisha umuntu w’imico myiza ariko aramubura.

Ntitwamenya niba iyo nkuru ari ukuri. Ariko, Diogène aramutse ariho muri iki gihe akifuza gushakisha abantu b’imico myiza, ntawatangazwa n’uko byamugora kubabona. Muri iki gihe, abantu benshi basa n’abatemera igitekerezo cy’uko abantu bagombye kugira amahame mbwirizamuco ahamye bagenderaho. Inshuro nyinshi, itangazamakuru rigaragaza ko ibikorwa byo guta umuco byogeye, haba mu mibereho y’abantu ku giti cyabo, mu butegetsi, ku kazi, mu mikino, mu bucuruzi n’ahandi. Amahame menshi meza yarangaga abantu ba kera ntacyubahwa. Muri iki gihe, abantu batangiye gushidikanya ku mahame menshi yari asanzwe yemerwa, ndetse akenshi barayareka. Andi yo azwi mu magambo ariko ntakurikizwa.

Hari umuhanga mu by’iyobokamana n’imibereho myiza y’abantu witwa Alan Wolfe wagize ati “igihe cyo kugira amahame mbwirizamuco abantu bahuriyeho cyararangiye.” Nanone yagize ati “nta kindi gihe cyigeze kibaho mu mateka, aho abantu muri rusange babona ibintu batyo, bakumva badakeneye kwishingikiriza ku mahame mbwirizamuco abakurambere bagenderagaho cyangwa amahame bashyirirwaho n’inzego runaka.” Ku bihereranye n’uko byari byifashe mu myaka 100 ishize, hari ikinyamakuru cyavuze uko umuhanga mu bya filozofiya witwa Jonathan Glover abona ibintu. Glover abona ko kuba idini ritacyita ku nshingano yaryo no kuba amahame mbwirizamuco agenga isi yose yarakendereye, ari byo bigira uruhare rukomeye mu gutuma isi yishora mu rugomo rukabije.—Los Angeles Times.

Icyakora, kuba hari urujijo ku bihereranye n’amahame rusange abantu bemera, ntibibuza bamwe gushakisha amahame abayobora. Mu myaka mike ishize, Federico Mayor wahoze ari umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Bana (UNESCO), yagize ati “nta kindi gihe isi yigeze ihangayikishwa n’uko amahame mbwirizamuco yakubahirizwa.” Ariko rero, kuba isi inanirwa kugendera ku mahame mbwirizamuco meza, ntibishatse kuvuga ko ari ntayahari kandi ko abantu bashobora kuyagenderaho; ndetse ko bagombye kuyagenderaho.

Ariko se, abantu bose bashobora kwemeranya ku mahame mbwirizamuco bagenderaho? Ashwi da! Niba nta mahame mbwirizamuco agenga ikibi n’icyiza abantu bose bemeranyaho, ni gute umuntu yabona amahame akwiriye agenderaho? Muri iki gihe kutemeranya ku mahame mbwirizamuco agenga imibereho y’abantu birogeye. Nyamara, ushobora kubona ko iyo mitekerereze itigeze ituma imyitwarire muri rusange irushaho kuba myiza.

Hari umuhanga mu by’amateka w’Umwongereza witwa Paul Johnson wiyemereye ko iyo mitekerereze yagize uruhare “mu gutuma abantu bumva ko ibintu bitabareba ndetse bakumva ko batagomba kwihatira kubahiriza amategeko y’ukuri agenga imibereho.” Iyo myifatire ikaba yari yogeye mbere y’uko ikinyejana cya 20 gitangira.

Ubwo se, birashoboka ko umuntu yabona “amahame y’ukuri,” cyangwa akabaho ahuje n’“amahame mbwirizamuco areba na bose?” Ese, hari umuntu ushobora kuduha amahame ahoraho kandi adahindagurika, amahame ashobora gutuma imibereho yacu igira ireme; agatuma tugira ibyiringiro by’igihe kizaza? Ingingo ikurikira iratanga igisubizo.