Hari abantu bayoborwa n’amahame adahindagurika
Hari abantu bayoborwa n’amahame adahindagurika
ABANTU bo mu mico hafi ya yose, bagira amahame mbwirizamuco runaka bakurikiza. Ese ntiwemera ko kugira imico myiza, urugero nko kuba inyangamugayo, kugira neza, kugira impuhwe, no kwita ku bandi ari ibintu bishimwa hirya no hino ku isi; kandi abenshi muri twe tukaba tubyifuza?
Ayo mahame atangwa na nde?
Mu kinyejana cya mbere, hari umugabo witwaga Sawuli wari waraminuje; wabayeho mu Abaroma 2:14, 15.
gihe imico yakomokaga ku Bagiriki, ku Bayahudi, no ku Baroma yari yarashinze imizi. Uretse kuba abantu bo muri iyo mico bari bafite amahame n’amategeko bisobanutse neza bakurikizaga, Sawuli yaje kubona ko abantu muri rusange bayoborwa n’umutima uhana uba muri kamere yabo. Uwo ni umutimanama wacu. Sawuli amaze guhinduka intumwa y’Umukristo uzwi ku izina rya Pawulo, yaranditse ati “abapagani badafite amategeko y’Imana, iyo bakoze iby’amategeko ku bwabo [“bayabwirijwe n’imitima yabo,” Inkuru Nziza ku Muntu Wese] baba bihindukiye amategeko nubwo batayafite, bakagaragaza ko umurimo utegetswe n’amategeko wanditswe mu mitima yabo, ugahamywa n’imitima ihana ibabwiriza.”—Ese, byaba bihagije ko tuyoborwa n’‘imitima yacu’ gusa mu gihe tugerageza gutandukanya icyiza n’ikibi? Nk’uko ushobora kuba warabibonye, amateka y’abantu yagiye agaragaza ko abantu ku giti cyabo ndetse n’amatsinda y’abantu, bagiye bananirwa kugera ku byo biyemeje. Ibyo byemeje abantu benshi ko dukeneye ubuyobozi buturuka ku muntu uturusha ubushobozi, kugira ngo adushyirireho amahame aruta ayandi, tuyagendereho. Abantu benshi bemera ko Umuremyi w’abantu ari we ukwiriye gutanga ayo mahame adahindagurika bagenderaho, kuruta abandi bantu abo ari bo bose. Hari igitabo cyanditswe na Dr. Carl Jung cyagize kiti “umuntu atishingikirije ku Mana, ntashobora kunanira ibishuko by’iyi si.”—The Undiscovered Self.
Uwo mwanzuro uhuza neza n’ibyo umuhanuzi wa kera yanditse agira ati “nzi ko inzira y’umuntu itaba muri we, ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze” (Yeremiya 10:23). Umuremyi wacu agira ati “ni jyewe Uwiteka Imana yawe ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo.”—Yesaya 48:17.
Ahantu nyaho twakura amahame yiringirwa
Iyo mirongo uko ari ibiri yakuwe mu gitabo gikubiyemo amahame mbwirizamuco cyakwirakwijwe kurusha ibindi. Icyo gitabo ni Bibiliya, Ibyanditswe Byera. Abantu babarirwa muri za miriyoni ku isi hose, baba Abakristo n’abatari bo, ndetse n’abatagira idini babarizwamo, bashakiye ubufasha mu Byanditswe, kugira ngo bunguke ubwenge kandi bajijuke. Hari umusizi w’Umudage witwa Johann Wolfgang von Goethe wanditse ati “ku rwanjye ruhande, nakunze [Bibiliya] kandi ndayubaha, kubera ko ari yo nkesha amahame mbwirizamuco hafi ya yose ngenderaho.” Abantu bavuga ko Umuyobozi w’Abahindu witwaga Mohandas Gandhi yagize ati “ujye ukora uko ushoboye unywe ku masoko yo mu Kibwiriza cyo ku Musozi [igice cyo mu nyigisho za Yesu Kristo kiboneka muri Bibiliya] . . . Kuko icyo Kibwiriza cyagenewe buri wese muri twe.”
Intumwa Pawulo twigeze kuvuga, yagaragaje agaciro Ibyanditswe Byera bifite mu gutuma umuntu agendera ku mahame yiringirwa. Yagize ati “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu” (2 Timoteyo 3:16). Mbese koko ibyo bintu ni ukuri?
Ni kuki utabyisuzumira ku giti cyawe? Suzuma urutonde rw’amahame aboneka ku ipaji ikurikira. Tahura akamaro k’ayo mahame. Tekereza witonze ukuntu ibitekerezo bikubiye muri izi nyigisho bifite imbaraga zo gutuma imibereho yawe n’imishyikirano ugirana n’abandi birushaho kuba byiza.
Ese bizakugirira akamaro?
Inama tumaze kuvuga ni zimwe mu nama z’ingirakamaro dusanga mu Byanditswe Byera. Ariko kandi si izo gusa. Ijambo ry’Imana rikubiyemo imiburo myinshi itubuza kugira ibitekerezo bibi, gukoresha amagambo mabi, no gukora ibikorwa bibi byatuma ubuzima bwacu buhura n’ingorane.—Imigani 6:16-19.
Ni koko, inyigisho zo muri Bibiliya zitanga ikintu abantu muri rusange babuze, ari cyo nama zituma abantu bagira imyitwarire iboneye kurusha indi yose. Abantu bemera izo nyigisho kandi bakazikurikiza, bagira ihinduka rigaragara. Bahindura imitekerereze mibi, bakagira imitekerereze myiza (Abefeso 4:23, 24). Barahinduka bakagira intego nziza. Kwiga amahame aboneka muri Bibiliya byafashije abantu benshi kurandura ivangura ry’amoko, urwikekwe, n’urwango mu mitima yabo (Abaheburayo 4:12). Ibyanditswe hamwe n’amahame byigisha, byagiye bifasha abantu kuzibukira urugomo rw’uburyo bwose n’ingeso mbi, maze baba abantu beza.
Ni koko, amahame Bibiliya yigisha yafashije abantu babarirwa muri za miriyoni gucika ku ngeso zari zarababayeho akarande, kandi zari zarashyize ubuzima bw’abandi mu kaga (1 Abakorinto 6:9-11). Inyigisho zo muri Bibiliya zatumye abo bantu bahinduka. Ntizahinduye ingeso zabo gusa, ahubwo zanahinduye imitima yabo, ibyiringiro byabo n’imiryango yabo. Nubwo isi ikomeje kononekara, abantu bo hirya no hino ku isi bakomeje guhinduka bakaba abantu beza. Kandi ntibizigera bihagarara. Bibiliya igira iti “ubwatsi buraraba uburabyo bugahunguka, ariko Ijambo ry’Imana yacu rizahoraho iteka ryose.”—Yesaya 40:8.
Ariko se, wowe ku giti cyawe uzungukirwa n’ibyo “Ijambo ry’Imana yacu” rivuga? Abahamya ba Yehova bazishimira kugufasha kubona uko amahame yo muri Bibiliya yakugirira akamaro. Kubaho uhuje n’ayo mahame, bizatuma wemerwa n’Imana muri iki gihe, kandi bizatuma ubona ubuzima bw’iteka. Icyo gihe uzabaho ugendera ku mahame y’Imana adahinduka.
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 6 n’iya 7]
AMAHAME ADAHINDAGURIKA
Jya wita ku bandi. “Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe, kuko ayo ari yo mategeko n’ibyahanuwe”—Matayo 7:12.
Kunda mugenzi wawe. “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Matayo 22:39). “Ufite urukundo ntagirira mugenzi we nabi, ni cyo gituma urukundo rusohoza amategeko.”—Abaroma 13:10.
Jya wubaha abandi. “Ku byo gukunda bene Data mukundane rwose, ku by’icyubahiro umuntu wese ashyire imbere mugenzi we”—Abaroma 12:10.
Jya wimakaza amahoro. “Mubane amahoro” (Mariko 9:50). “Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n’abantu bose” (Abaroma 12:18). “Dukurikize ibihesha amahoro.”—Abaroma 14:19.
Jya ubabarira. “Uduharire imyenda yacu, nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu” (Matayo 6:12). “Mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha.” (Abefeso 4:32).
Ba indahemuka. “Jya ubera umugore wawe indahemuka kandi umukunde wenyine. . . . Wishimane n’umugore wawe kandi ushimishwe n’umugore wishakiye. . . ahore agushimisha; urukundo rwe rukunyure. . . . Kuki wakunda undi mugore? Kuki wararikira umugore w’undi? (Imigani 5:15-20, Today’s English Version). “Ukiranuka ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye. Kandi ukiranirwa ku cyoroheje cyane, aba akiraniwe no ku gikomeye” (Luka 16:10). “Ibisonga bishakwaho ko biba abanyamurava” (1 Abakorinto 4:2).
Ba inyangamugayo. “Abafite iminzani ibeshya n’uruhago rurimo ibipimisho bihenda, mbese bantunganira?” (Mika 6:11). “Twiringiye yuko tudafite umutima wicira urubanza, tukaba dushaka kugira ingeso nziza muri byose.”—Abaheburayo 13:18.
Jya uvugisha ukuri, kandi ntugace urwa kibera. “Mwange ibibi mukunde ibyiza, mukomeze imanza zitabera mucira ku irembo” (Amosi 5:15). “Umuntu wese ajye avugana iby’ukuri na mugenzi we, mujye muca imanza zitabera z’amahoro muri mu miharuro yanyu.” (Zekariya 8:16). “Nuko mwiyambure ibinyoma, umuntu wese avugane ukuri na mugenzi we.”—Abefeso 4:25.
Ba umunyamwete. “Hari umuntu w’umunyamwete mu byo akora ubonye? Bene uwo azaba imbere ku mwami” (Imigani 22:29). “Ku by’umwete ntimube ibyangwe” (Abaroma 12:11). “Ibyo mukora byose mubikore mubikuye ku mutima, nk’abakorera Shobuja mukuru badakorera abantu”—Abakolosayi 3:23.
Jya wiyoroshya, ugire impuhwe n’ineza. “Mwambare umutima w’imbabazi n’ineza, no kwicisha bugufi n’ubugwaneza no kwihangana.”—Abakolosayi 3:12.
Unesheshe ikibi icyiza. “Mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya” (Matayo 5:44). “Ikibi cye kukunesha, ahubwo unesheshe ikibi icyiza.”—Abaroma 12:21.
Jya uha Imana ibyiza kuruta ibindi. “‘Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.’ Iryo ni ryo tegeko rikomeye ry’imbere.”—Matayo 22:37, 38.
[Amafoto]
Kugendera ku mahame yo muri Bibiliya bishobora kugufasha kugira ishyingiranwa ryiza, imishyikirano irangwa n’ibyishimo mu muryango no kugirana n’abandi ubucuti bwiza