Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ese inzoka yavuganye na Eva yari ifite amaguru?

Nk’uko bigaragara mu Itangiriro 3:14, Yehova yabwiye inzoka yashukiye Eva mu busitani bwa Edeni ati “kuko ukoze ibyo, uri ikivume kirengeje amatungo yose n’inyamaswa zo mu ishyamba zose, uzajya ugenda ukurura inda, uzajya urya umukungugu iminsi yose y’ubugingo bwawe.” Bibiliya ntivuga mu buryo bweruye ko iyo nyamaswa yavuganye na Eva yari ifite amaguru mbere, none ubu ikaba itakiyafite. Nubwo uburyo amagambo yo mu Itangiriro 3:14 yanditsemo bushobora gutuma bamwe batekereza ko iyo nyamaswa yari ifite amaguru, ntitugomba byanze bikunze kuvuga ko mbere y’uko iyo nzoka ivumwa, yari ifite amaguru. Kubera iki?

Impamvu y’ingenzi ni uko uwo Yehova yabwiraga nyawe yari Satani. Ni we kiremwa cy’umwuka kitagaragara cyari cyakoresheje uko gishaka iyo nyamaswa isuzuguritse. Bibiliya ivuga ko Satani ari “se w’ibinyoma” ndetse ikavuga ko ari we “ya nzoka ya kera.” Uko bigaragara, ayo magambo yose yerekeza kuri Satani wakoresheje inzoka, inyamaswa igaragara, kugira ngo ivuge mu mwanya we igihe yashukaga Eva ngo yice itegeko ry’Imana.—Yohana 8:44; Ibyahishuwe 20:2.

Imana yaremye inzoka, kandi uko bigaragara Adamu yari yarahaye inzoka izina ryayo mbere y’ubushukanyi bwa Satani. Iyo nzoka idafite ubushobozi bwo gutekereza yavuganye na Eva, si yo ikwiriye kuryozwa icyo gikorwa. Ishobora kuba itari izi ko Satani arimo ayikoresha uko yishakiye, kandi ishobora no kuba itarasobanukiwe urubanza Imana yaciriye ibyo byigomeke.

None se, kuki Imana yabwiye inzoka ko izajya igenda ikurura inda kandi ikarya umukungugu? Ubusanzwe mu mibereho yayo: uko igenda ikurura inda; ikoza ururimi rwayo hasi nk’aho igiye kurya itaka, bigereranya neza imimerere yo gucishwa bugufi Satani yashyizwemo. Satani yari yarigeze kugira igikundiro cyo mu rwego rwo hejuru igihe yari umwe mu bamarayika b’Imana. Ubwo noneho, Imana yari imushyize mu mimerere yo gucishwa bugufi, ari yo Bibiliya igereranya n’umworera.—2 Petero 2:4.

Nanone kandi, kimwe n’uko inzoka iyi dusanzwe tuzi ishobora gukomeretsa agatsinsino k’umuntu, Satani na we, mu mimerere yarimo yo gucishwa bugufi, yari ‘kuzakomeretsa agatsinsino’ k’“urubyaro” (Itangiriro 3:15). Igice cy’ingenzi mu bigize urwo rubyaro cyaje kuba Yesu Kristo, we wababajwe igihe gito ari mu maboko y’abambari ba Satani. Ariko igihe cyagenwe nikigera, Kristo hamwe na bagenzi be b’Abakristo basizwe bazamenagura burundu umutwe w’inzoka y’ikigereranyo (Abaroma 16:20). Bityo, kuba Imana yaravumye inzoka isanzwe, byabaye ikigereranyo gikwiriye cyo gucisha bugufi “ya nzoka ya kera” itagaragara ari yo Satani; no kuzamurimbura mu buryo budasubirwaho.