Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Mbese uzi izina ry’Imana?”

“Mbese uzi izina ry’Imana?”

“Mbese uzi izina ry’Imana?”

NGICYO ikibazo cyashishikaje umugore wo mu gice cy’u Burengerazuba bw’amajyepfo ya Aziya yo hagati. Icyo kibazo kigaragara ku gifubiko cy’igazeti ya Réveillez-vous! yo ku itariki ya 22 Mutarama 2004. Amaze kuyisoma, yandikiye abanditsi bayo agira ati “nahise nshishikazwa n’igazeti yanyu none nyisoma buri gihe. Yamfashije kwitoza kugendera ku mahame aboneye. Ubu mbona iby’ubuzima mu buryo bwiza. Ndimo ndabwira abantu bose ibyerekeye Imana yacu n’amahoro atangwa no kugira ubu bumenyi.”

Mu by’ukuri, mu bihugu byinshi, “kugeza ku mpera y’isi,” abantu barimo barasobanukirwa izina ry’Imana, ari ryo Yehova (Ibyakozwe 1:8). Urugero, iryo zina riboneka mu rurimi rw’Igiturukiya aho risomwa ngo Yehowa, rinaboneka mu Byanditswe Byera byo muri urwo rurimi. Zaburi 8:1 hagira hati “Uwiteka [“Yehova,”NW] Mwami wacu, erega izina ryawe ni ryiza mu isi yose!”

Kugira ngo wa mugore amenye Yehova Imana kurushaho, yasabye kohererezwa kopi y’agatabo k’amapaji 32 gafite umutwe ugira uti “Izina ry’Imana Rizahoraho Iteka”. Nawe, ushobora gusaba umwe mu Bahamya ba Yehova akaguha ako gatabo.