Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Sawuli abonana n’incuti ze za kera n’abahoze ari abanzi be

Sawuli abonana n’incuti ze za kera n’abahoze ari abanzi be

Sawuli abonana n’incuti ze za kera n’abahoze ari abanzi be

BIRASHOBOKA ko Sawuli, waje nyuma kwitwa intumwa Pawulo, yasubiye i Yerusalemu ku nshuro ya mbere afite ubwoba nyuma y’aho ahindukiye Umukristo. * Hari hashize imyaka itatu avuye muri uwo mujyi, aho yari yarakomeje gutera ubwoba abigishwa ba Yesu, ashaka cyane kubica. Icyo gihe, yari yahawe uruhushya rwo gufata Umukristo wese mu bo yari gusanga i Damasiko.—Ibyakozwe 9:1, 2; Abagalatiya 1:18.

Sawuli amaze guhinduka Umukristo, yahamije ashize amanga iby’izuka rya Mesiya. Ibyo byatumye Abayahudi babaga i Damasiko bashaka kumwica (Ibyakozwe 9:19-25). Ese koko yari kwitega ko incuti ze za kera z’Abayahudi zimwakirana urugwiro mu gihe yari kuba ageze i Yerusalemu? Icyari gihangayikishije Sawuli kurushaho, ni uburyo yari gushyikirana n’abigishwa ba Kristo b’i Yerusalemu. Ibyo ntibyari koroha.

Bibiliya igira iti “asohoye i Yerusalemu agerageza kwifatanya n’abigishwa, ariko bose baramutinya ntibemera ko ari umwigishwa” (Ibyakozwe 9:26). Ibyo birumvikana rwose. Ubwo bari bamuherutse, yari umuntu utagira impuhwe kandi ubatoteza. Naho kuba yarahamyaga ko yahindutse Umukristo, babibonaga nko kwishushanya kugira ngo abone uko acengera mu itorero. Ku bw’ibyo, Abakristo b’i Yerusalemu bashatse kumugendera kure.

Ariko umwe muri bo yafashije Sawuli. Bibiliya ivuga ko Barinaba yajyanye uwo mugabo wahoze atoteza abigishwa, “amushyīra intumwa.” Uko bigaragara, aha Bibiliya irerekeza kuri Petero (Kefa), na Yakobo mwene nyina w’Umwami. Nuko Barinaba ababwira uburyo Sawuli yahindutse n’uko yabwirije i Damasiko (Ibyakozwe 9:27; Abagalatiya 1:18, 19). Uko Barinaba yaje kugirira Sawuli icyizere, byo ntibyasobanuwe. Ese abo bagabo bombi bari baziranye, bikaba ari byo byafashije Barinaba gusuzuma neza ibya Sawuli, bikamutera guhamya ko ibyo avuga ari ukuri? Cyangwa se Barinaba yaba yari aziranye na bamwe mu Bakristo b’i Damasiko, bikaba byaratumye amenya uko Sawuli yahindutse? Impamvu iyo ariyo yose yaba yarabiteye, ikizwi ni uko Barinaba yatumye Sawuli atagirirwa urwikekwe. Ibyo byatumye Sawuli amarana n’intumwa Petero iminsi 15.

Amarana iminsi cumi n’itanu na Petero

Yesu ni we ubwe wihereye Sawuli inshingano. Bityo Sawuli ntiyari akeneye uruhushya rw’undi muntu, nk’uko yabitsindagirije abibwira Abagalatiya (Abagalatiya 1:11, 12). Ariko kandi, nta gushidikanya ko Sawuli yari azi akamaro ko kumenya neza umurimo wa Yesu. Igihe yamaranye na Petero cyatumye arushaho gusobanukirwa ibihereranye n’umurimo wa Yesu (Luka 24:12; 1 Abakorinto 15:3-8). Sawuli ashobora kuba yari afite byinshi byo kubaza Petero na Yakobo, kandi na bo bashobora kuba bari bafite ibibazo byinshi bifuzaga kubaza Sawuli ku birebana n’iyerekwa rye hamwe n’inshingano ye.

Ni gute Sawuli yarokowe mu maboko y’abahoze ari incuti ze?

Sitefano ni we Mukristo wa mbere wishwe azira ukwizera kwe. Abo yagiranye na bo impaka mbere y’uko yicwa bari ab’“isinagogi yitwa iy’Abaliberutino n’iy’Abanyakurene n’iy’Abanyalekizanderiya n’iy’Abanyakilikiya n’iy’Abanyasiya.” Noneho Sawuli yari arimo ‘aganira n’Abayuda ba kigiriki’ cyangwa Abayahudi bari barafashe umuco wa kigiriki, ababwiriza ashize amanga. Byagenze bite? Bashatse kumwica.—Ibyakozwe 6:9; 9:28, 29.

Birumvikana ko Sawuli yari kwifuza gusobanurira abahoze ari incuti ze iby’ihinduka rye, akanihatira kubigisha ibya Mesiya. Ariko abo Bayahudi bari barafashe umuco wa kigiriki ntibabyakiriye neza, baramurakariye bamufata nk’umugambanyi.

Ese Sawuli yaba yarabonaga uburyo yari yugarijwe n’akaga? Dusoma ko igihe yari mu rusengero asenga, yabaye nk’urota abona Yesu, nuko Yesu aramubwira ati “ihute uve i Yerusalemu vuba, kuko batazemera ibyo umpamya.” Sawuli aramusubiza ati ‘Mwami, na bo ubwabo bazi neza yuko nashyiraga abakwizeye mu nzu y’imbohe, nkabakubitira mu masinagogi yose. Kandi ubwo bavushaga amaraso ya Sitefano wahamyaga ibyawe, nanjye nari mpari mbyishimiye.’—byakozwe 22:17-20.

Hari ababona ko igisubizo cya Sawuli cyumvikanishaga ko yari azi akaga yari guhura na ko. Abandi bo batekereza ko yagiraga ati ‘natotezaga abandi nk’uko na bo babikora kandi ibyo barabizi. Nta gushidikanya ko bagombye gufatana uburemere ihinduka ryanjye. Nshobora kuzabahindura.’ Icyakora, Yesu we yari azi ko abo Bayahudi batari kwemera ubuhamya bw’uwo bafataga nk’“umuhakanyi.” Yabwiye Sawuli ati “genda kuko nzagutuma kure mu banyamahanga.”—Ibyakozwe 22:21, 22.

Igihe Abakristo bagenzi be babonaga akaga kari gahari, bihutiye kujyana Sawuli ku cyambu cy’i Kayisariya, hanyuma bamwohereza i Taruso, umujyi yavukagamo, ku birimetero 500 uvuye kuri icyo cyambu (Ibyakozwe 9:30). Haje gushira imyaka myinshi Sawuli atarasubira i Yerusalemu.

Guhungisha Sawuli vuba na bwangu bishobora kuba byarabereye itorero rya gikristo uburinzi. Kuba uwo wahoze atoteza abigishwa ba Yesu yari muri bo, byashoboraga kubazanira akaga. Sawuli amaze kugenda, ‘itorero ryose ryari i Yudaya hose n’i Galilaya n’i Samariya rigira amahoro, rirakomezwa kandi rigenda ryubaha [Yehova], rifashwa n’umwuka wera riragwira.’—Ibyakozwe 9:31.

Isomo ryo kugira amakenga

Nkuko byagenze mu kinyejana cya mbere, imimerere isaba kugira amakenga ishobora kutugeraho muri ikigihe. Nta mpamvu yo gukemanga bitari ngombwa abantu tutazi. Ariko hari igihe abantu b’abariganya bagiye bagerageza gukura inyungu mu bantu bagize ubwoko bwa Yehova, wenda bishakira indamu zabo cyangwa bazanywe no kwangiza itorero. Ku bw’ibyo, twagombye kugira amakenga kugira ngo twirinde kuyobywa n’abiyita uko batari.—Imigani 3:27; 2 Timoteyo 3:13.

Abakristo bashobora kuvana irindi somo ryo kugira amakenga k’uburyo abantu b’i Yerusalemu bakiriye ubutumwa Sawuli yababwirije. Kubwiriza bamwe mu baturanyi bacu cyangwa abandi bantu, hakubiyemo n’abahoze ari incuti zacu, hari igihe bishobora kudukururira akaga, haba mu buryo bw’umwuka, mu buryo bw’umubiri, ndetse no mu buryo bw’imyifatire. Kugira amakenga birakwiriye, nk’igihe duhitamo igihe n’ahantu tubwiriza.—Imigani 22:3; Matayo 10:16.

Dushobora kwiringira tudashidikanya ko ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana buzabwirizwa mbere y’irangira ry’iyi si mbi. Mbega urugero rwiza cyane twasigiwe na Sawuli, rwo ‘kubwiriza ashize amanga mu izina ry’Umwami’ ndetse n’igihe yabwirizaga incuti ze za kera, hamwe n’abahoze ari abanzi be!—Ibyakozwe 9:28.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Muri iki gihe Sawuli azwi neza ku izina ry’intumwa Pawulo. Ariko muri iyi ngingo, agaragara mu mirongo myinshi yitwa izina rye rya kiyahudi, ari ryo Sawuli.—Ibyakozwe 13:9.

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Sawuli akigera i Yerusalemu, yabwirije ashize amanga Abayahudi bavugaga Ikigiriki