Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Twaremwe mu buryo butangaje’

‘Twaremwe mu buryo butangaje’

‘Twaremwe mu buryo butangaje’

‘Naremwe mu buryo buteye ubwoba butangaza.’—ZABURI 139:14.

1. Kuki abantu benshi bashyira mu gaciro bemera ko Imana ari yo yaremye ibintu bitangaje byo ku isi?

ISI yuzuyemo ibiremwa bitangaje. Byabayeho bite? Bamwe batekereza ko bashobora kubona igisubizo cy’icyo kibazo batisunze Umuremyi w’umunyabwenge. Hari abandi bemera ko kutisunga Umuremyi bituma tutagira ubushobozi bwo gusobanukirwa neza ibintu biri ku isi. Bemera ko bigoye gusobanukirwa ibiremwa byo ku isi kandi ko birimo amoko menshi cyane. Urebye ukuntu bihebuje, ntiwavuga ko byabayeho mu buryo bw’impanuka. Abantu benshi, harimo na bamwe mu bahanga mu bya siyansi, bashingiye ku byo babona, bafata umwanzuro ko ibintu biri mu isanzure byaremwe n’umunyabwenge, ufite imbaraga, kandi w’umugwaneza. *

2. Ni iki cyateye Dawidi gusingiza Yehova?

2 Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera yemeraga adashidikanya ko Umuremyi akwiriye gusingizwa ku bw’ibiremwa bye bitangaje. Nubwo Dawidi yabayeho mu gihe siyansi yari itaratera imbere, yiboneye ko yari akikijwe n’ingero zitangaje zigaragaza ibyo Imana yaremye. Dawidi yitegerezaga gusa uko umubiri we uremye, maze agatangazwa cyane n’ubushobozi bw’Imana bwo kurema. Yaranditse ati “ndagushimira yuko naremwe mu buryo buteye ubwoba butangaza, imirimo wakoze ni ibitangaza, ibyo umutima wanjye ubizi neza.”—Zaburi 139:14.

3, 4. Kuki ari iby’ingenzi ko buri wese muri twe atekereza cyane ku mirimo ya Yehova?

3 Kuba Dawidi yaratekerezaga yitonze ni byo byamufashije gusobanukirwa adashidikanya ko Imana yaremye. Muri iki gihe, amasomo atangwa mu mashuri hamwe n’itangazamakuru byuzuyemo inyigisho zirwanya ukwizera, zivuga ukuntu umuntu yabayeho. Kugira ngo twebwe tugire ukwizera nk’ukwa Dawidi, tugomba gutekereza cyane. Ntidukwiriye kureka ngo abandi abe ari bo badutekerereza, cyane cyane kuri ibyo bibazo by’ingenzi cyane; urugero nk’ikibazo cyo kumenya niba Umuremyi abaho, hamwe n’uruhare afite mu mibereho yacu.

4 Byongeye kandi, kwitegereza imirimo ya Yehova y’irema, bishobora gutuma turushaho kumukunda no kumushimira, bikanatuma twiringira ko ibyo adusezeranya bizasohora. Ibyo rero bishobora kudushishikariza kurushaho kumenya Yehova no kumukorera. Nimucyo dusuzume uko siyansi yo muri iki gihe igaragaza ko umwanzuro Dawidi yagezeho w’uko ‘twaremwe mu buryo butangaje’ ari ukuri.

Uko dukura mu buryo butangaje

5, 6. (a) Ni gute buri wese muri twe atangira kubaho? (b) Impyiko zacu zifite akahe kamaro?

5“Kuko ari wowe waremye ingingo zanjye [“impyiko zanjye”, “NW”], wanteranirije mu nda ya mama” (Zaburi 139:13). Buri wese muri twe yatangiye kubaho ari mu nda ya nyina. Yari ingirabuzima fatizo nto cyane kurusha akadomo karangije iyi nteruro. Iyo ngirabuzima fatizo ibonwa na mikorosikopi gusa yari igizwe n’urusobe rw’ibintu byinshi cyane, mbese imeze nka laboratwari nto cyane yo mu rwego rwa shimi! Iyo ngirabuzima fatizo yakuze vuba vuba. Ku mpera z’ukwezi kwa kabiri uri mu nda, ingingo zawe z’ingenzi zari zaramaze gukorwa. Muri zo twavugamo impyiko. Igihe wavukaga, impyiko zawe zari ziteguye kuyungurura amaraso yawe, zigakuramo imyanda n’amazi y’ikirenga ariko zigasigarana intungamubiri. Iyo impyiko zawe uko ari ebyiri ari nzima ziyungurura amazi ari mu maraso, hafi litiro esheshatu ku muntu mukuru, buri minota 45!

6 Impyiko zawe zinafasha mu kugenzura uko imyunyu iri mu maraso yawe ingana, aside iyarimo n’umuvuduko wayo. Zikora n’indi mirimo y’ingenzi, nko guhindura vitamini D mo indi ituma amagufwa akura neza. Zituma kandi haboneka umusemburo wa érythropoïétine utuma insoro zitukura ziyongera mu magufwa. Ntibitangaje kuba impyiko zigereranywa n’“abahanga mu bya shimi bari mu mubiri!” *

7, 8. (a) Sobanura uko mu mizo ya mbere umwana akurira mu nda ya nyina. (b) Ni mu buhe buryo iyo umwana akura aba ‘aremesherezwa ubwenge mu byo hasi y’isi’?

7“Igikanka cyanjye ntiwagihishwe, ubwo naremerwaga mu rwihisho, ubwo naremesherezwaga ubwenge mu byo hasi y’isi” (Zaburi 139:15). Ya ngirabuzima fatizo yigabanyijemo izindi, hanyuma na zo zikomeza kwigabanyamo izindi. Bidatinze, izo ngirabuzima fatizo zatangiye kujya mu matsinda zikurikije ibyo zagombaga gukora. Zimwe zakoze imyakura, izindi imikaya, izindi uruhu, bityo bityo. Ingirabuzima fatizo zisa zishyize hamwe kugira ngo zikore ingirabika, hanyuma izo ngirabika zikora ingingo. Urugero, mu cyumweru cya gatatu nyuma y’isama, watangiye kugira igikanka. Igihe wari ufite ibyumweru birindwi gusa, ureshya na santimetero ebyiri n’igice, amagufwa yawe yose uko ari 206 nk’ay’umuntu mukuru yari yaramaze kujya mu myanya yayo nubwo yari mato cyane kandi atarakomera.

8 Gukura mu buryo butangaje nk’ubwo byabereye mu nda y’umubyeyi wawe, abantu badashobora kukubona nk’aho waba uri mu bintu byo hasi y’isi. Koko rero, hari byinshi abantu bataramenya ku bihereranye n’ukuntu dukura. Urugero, ni iki gituma ingirabuzima fatizo runaka zishyira mu matsinda kugira ngo zikore ibice bitandukanye by’umubiri? Wenda siyansi izagera ubwo ibimenya; ariko nk’uko Dawidi yakomeje abivuga, Umuremyi wacu Yehova yari abisobanukiwe neza kuva kera.

9, 10. Ni gute imikurire y’ibice bigize urusoro imeze nk’aho ‘yanditswe mu gitabo’ cy’Imana?

9“Nkiri urusoro amaso yawe yarandebaga, mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose, yategetswe itarabaho n’umwe” (Zaburi 139:16). Ingirabuzima fatizo yawe ya mbere yarimo gahunda yose y’uko umubiri wawe wose uzaba uteye. Iyo gahunda ni yo yayoboye imikurire yawe mu gihe cy’amezi icyenda wamaze mu nda utaravuka, birakomeza mu gihe cy’imyaka isaga makumyabiri kugeza igihe ukuriye. Muri icyo gihe, umubiri wawe wanyuze mu nzego nyinshi kandi zose zagengwaga na ya gahunda yari muri ya ngirabuzima fatizo yabanje.

10 Dawidi ntiyari azi iby’ingirabuzima fatizo n’ibice byazo bigena uko umuntu azaba ateye kandi ntiyari afite mikorosikopi. Ariko yari asobanukiwe neza ko imikurire y’umubiri we yahamyaga ko hari gahunda yakurikijwe. Birashoboka ko hari ibyo Dawidi yari azi ku mikurire y’urusoro; ku bw’ibyo, yashoboraga kwiyumvisha ko buri cyiciro cy’imikurire y’urusoro cyakurikizaga gahunda n’igihe byashyizweho mbere. Yasobanuye iby’iyo gahunda akoresheje imvugo y’abasizi agira ati “mu gitabo” cy’Imana “handitswemo iminsi yanjye.”

11. Ni iki kigena ibituranga?

11 Hari ibintu bikuranga ukomora ku babyeyi n’abakurambere bawe, urugero nk’uburebure, imiterere yo mu maso hawe, ibara ry’imisatsi n’iry’amaso, n’ibindi bintu bibarirwa mu bihumbi. Muri iki gihe, birazwi ko ibyo bintu byose biba byaragenwe na bya bice bigize ingirabuzima fatizo bigena uko umuntu azaba ateye. Buri ngirabuzima fatizo iba irimo ibyo bice bigena uko umuntu azaba ateye bibarirwa mu bihumbi mirongo, kandi buri gice muri byo, na cyo kiba ari agace gato mu bigize uruhererekane rukoze ADN (aside iba mu ntima y’ingirabuzima fatizo, ibamo ibintu bigena uko umuntu azaba ateye). Amategeko azagenga uko umubiri wawe uzagenda wiyubaka aba ‘yanditse’ muri ADN. Buri gihe iyo ingirabuzima fatizo zawe zigabanyije kugira ngo zikore ingirabuzima fatizo nshyashya cyangwa zisimbure izishaje, ADN yawe iha ayo mategeko ingirabuzima fatizo ivutse, nuko ugakomeza kubaho kandi ugakomeza kuba uko wari usanzwe. Mbega urugero ruhebuje rugaragaza imbaraga n’ubwenge by’Umuremyi wacu wo mu ijuru!

Dufite ubwenge bwihariye

12. Ni iki by’umwihariko gitandukanya umuntu n’inyamaswa?

12“Mana, erega ibyo utekereza ni iby’igiciro kuri jye! Erega umubare wabyo ni mwinshi! Nabibara biruta umusenyi ubwinshi” (Zaburi 139:17, 18a). Inyamaswa na zo zaremwe mu buryo butangaje, kandi hari izifite ibyumviro n’ubushobozi runaka bisumba iby’abantu. Ariko Imana yahaye umuntu ubushobozi bwo gutekereza burenze kure ubw’inyamaswa. Hari igitabo cya siyansi kivuga ko “hari byinshi duhuriyeho n’andi moko y’ibyaremwe, [ariko] mu bintu bifite ubuzima ku isi turihariye [kubera ko] dufite ubushobozi bwo kuvuga no gutekereza.” Gikomeza kigira kiti “ikindi kintu kigaragaza ko twihariye ni uko dushishikazwa cyane no gusobanukirwa abo turi bo. [Tukibaza tuti] ‘umubiri wacu uteye ute?,’ ‘Twaremwe dute?’” Ibyo ni na byo bibazo Dawidi yibazaga.

13. (a) Ni gute Dawidi yashoboraga gusobanukirwa ibitekerezo by’Imana? (b) Ni gute twakurikiza urugero rwa Dawidi?

13 Icy’ingenzi kuruta ibindi, mu buryo bunyuranye n’inyamaswa, turihariye kubera ko dufite ubushobozi bwo gusobanukirwa ibitekerezo by’Imana. * Iyo mpano yihariye ni kimwe mu bintu bigaragaza ko twaremwe mu “ishusho y’Imana” (Itangiriro 1:27). Dawidi yakoresheje neza iyo mpano. Yatekerezaga yitonze ku bintu bigaragaza ko Imana ibaho hamwe no ku mico myiza yayo igaragarira mu bintu byo ku isi. Dawidi yari anafite ibitabo bya mbere by’Ibyanditswe Byera byagaragazaga uko Imana yahishuriye abantu kamere yayo n’imirimo yayo. Izo nyandiko zahumetswe zamufashaga gusobanukirwa ibitekerezo by’Imana, kamere yayo n’umugambi wayo. Kuba Dawidi yaratekerezaga ku Byanditswe, ku byaremwe, no ku buryo Imana yagiye ibana na we, byatumye asingiza Umuremyi.

Icyo kwizera bisobanura

14. Kuki tudakeneye kumenya buri kantu kose ku bihereranye n’Imana kugira ngo tuyizere?

14 Uko Dawidi yarushagaho gutekereza ku byaremwe hamwe n’Ibyanditswe, ni ko yarushagaho kumenya ko gusobanukirwa mu buryo bwuzuye ubwenge bw’Imana n’ubushobozi bwayo birenze kure ibyo yamenya (Zaburi 139:6). Ni na ko bimeze kuri twe. Ntituzigera dusobanukirwa buri kantu kose ku bihereranye n’imirimo y’Imana y’irema (Umubwiriza 3:11; 8:17). Ariko Imana ‘yahishuye’ ubumenyi buhagije binyuze ku Byanditswe no mu byaremwe biri ku isi kugira ngo ifashe abashaka ukuri mu bihe byose kugira ukwizera gushingiye ku bihamya.—Abaroma 1:19, 20; Abaheburayo 11:1, 3.

15. Erekana ukuntu ukwizera n’imishyikirano dufitanye n’Imana bifitanye isano.

15 Kugira ukwizera bisaba ibirenze kwemera gusa ko ubuzima, isi n’ijuru bigomba kuba byararemwe n’Umunyabwenge. Bisaba kwiringira ko Yehova Imana ariho, ko atwifuriza kumumenya kandi tugakomeza kugirana na we imishyikirano myiza (Yakobo 4:8). Twagombye gutekereza ku bihereranye n’ukuntu umwana yiringira se umukunda. Umuntu udakunda kwemera ibyo abandi bemera aramutse abajije uwo mwana niba se yamufasha koko mu gihe yaba ahuye n’ingorane, bishobora kutorohera uwo mwana guhita amwemeza ko yiringiye umubyeyi we adashidikanya. Ariko, bitewe n’ibintu uwo mwana aba yariboneye bimuhamiriza ko se ari umuntu mwiza, ashobora kwizera ko atazamutererana. Mu buryo nk’ubwo, kumenya Yehova binyuze mu kwiga Ibyanditswe, kwitegereza ibyaremwe no kwibonera ukuntu asubiza amasengesho yacu, bituma tumwiringira. Bituma twifuza gukomeza kwiga ibimwerekeyeho no kumusingiza iteka tubitewe n’uko twamwiyeguriye hamwe n’urukundo ruzira ubwikunde tumukunda. Iyo ni yo ntego nziza kuruta izindi zose buri wese yagombye kwishyiriraho.—Abefeso 5:1, 2.

Dushakire ubuyobozi ku Muremyi wacu

16. Kuba Dawidi yari afitanye imishyikirano ya bugufi na Yehova bitwigisha iki?

16“Mana, ndondora umenye umutima wanjye, mvugutira umenye ibyo ntekereza. Urebe yuko hariho inzira y’ibibi indimo, unshorerere mu nzira y’iteka ryose” (Zaburi 139:23, 24). Dawidi yari azi neza ko Yehova amuzi neza: ibyo yatekerezaga byose, ibyo yavugaga, cyangwa ibyo yakoraga, ibyo byose ntibyashoboraga kwisoba Umuremyi we (Zaburi 139:1-12; Abaheburayo 4:13). Kuba Dawidi yari afite ubumenyi nk’ubwo bwimbitse ku bihereranye n’Imana, byatumaga yumva afite umutekano nk’uko umwana muto yumva afite umutekano iyo ari mu maboko ya se umukunda. Dawidi yishimiraga iyo mishyikirano ya bugufi yari afitanye na Yehova, kandi akihatira kuyikomeza, atekereza cyane ku mirimo Ye kandi amusenga. Mu by’ukuri, inyinshi muri zaburi za Dawidi, harimo n’iya 139, ahanini zigizwe n’amasengesho aririmbwe. Gutekereza cyane ku mirimo ya Yehova no kumusenga bishobora kudufasha kumwegera.

17. (a) Kuki Dawidi yifuzaga ko Yehova yagenzura umutima we? (b) Ni gute gukoresha umudendezo wacu wo kwihitiramo bigira ingaruka ku mibereho yacu?

17 Kubera ko twaremwe mu ishusho y’Imana, dufite umudendezo wo kwihitiramo. Dushobora kwihitiramo gukora ibyiza cyangwa ibibi. Uwo mudendezo dufite utuma tugira ibyo tuzabazwa. Ntabwo Dawidi yifuzaga kuboneka mu bantu babi (Zaburi 139:19-22). Yirindaga gukora amakosa ababaje. Ku bw’ibyo, Dawidi amaze kwiyumvisha ko ubwenge bwa Yehova butagira akagero, yasabye Imana yicishije bugufi kugenzura uwo yari we imbere no kumuyobora mu nzira igana ku buzima. Gushyira mu bikorwa amahame y’Imana akiranuka bireba buri wese; ku bw’ibyo, natwe tugomba guhitamo neza. Yehova atera buri wese muri twe inkunga yo kumwumvira. Kubigenza dutyo bituma Yehova atwemera kandi akaduha imigisha myinshi (Yohana 12:50; 1 Timoteyo 4:8). Kugendana na Yehova umunsi ku w’undi bidufasha kwitoza gutuza, ndetse no mu bihe dufite ibibazo bikomeye.—Abafilipi 4:6, 7.

Dukurikire Umuremyi wacu uhebuje!

18. Ni uwuhe mwanzuro Dawidi yagezeho igihe yitegerezaga ibyaremwe?

18 Dawidi akiri muto, akenshi yabaga ari hanze aragiye imikumbi y’intama. Iyo zabaga zirisha, yitegerezaga ijuru. Nijoro, Dawidi yatekerezaga ukuntu isanzure rikomeye no ku cyo risobanura. Yaranditse ati “ijuru rivuga icyubahiro cy’Imana, isanzure ryerekana imirimo y’intoki zayo. Amanywa abwira andi manywa ibyayo, ijoro ribimenyesha irindi joro” (Zaburi 19:2, 3). Dawidi yari asobanukiwe ko akeneye gushaka Uwatumye ibintu byose biba byiza cyane, kandi akamukurikira. Natwe tugomba kubigenza dutyo.

19. Ni iki abakiri bato n’abakuze bigishwa no kuba bararemwe ‘mu buryo butangaje’?

19 Dawidi yatanze urugero rwiza. Bityo, nyuma ye umuhungu we Salomo yafatiye ku rugero rwa se rwiza, maze aha abakiri bato inama igira iti “ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe . . . Wubahe Imana kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese” (Umubwiriza 12:1, 13). Kuva Dawidi akiri muto yari asobonukiwe ko yaremwe ‘mu buryo butangaje.’ Kubaho mu buryo buhuje n’ubwo bumenyi byatumye agira imigisha myinshi mu buzima bwe. Natwe, twaba bato cyangwa bakuru, turamutse dusingije Umuremyi wacu Ukomeye, kandi tukamukorera, twakwishima muri iki gihe ndetse no mu gihe kizaza. Bibiliya isezeranya ko abaguma hafi ya Yehova kandi bakabaho mu buryo buhuje n’inzira ze zikiranuka “bazagumya kwera no mu busaza, bazagira amakakama menshi n’itoto, kugira ngo byerekane yuko Uwiteka atunganye” (Zaburi 92:15, 16). Kandi tuzagira ibyiringiro byo kuzishimira imirimo itangaje y’Umuremyi wacu iteka ryose.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 1 Reba igazeti ya Réveillez-vous! yo ku itariki ya 22 Kamena 2004, yanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 6 Reba nanone ingingo ivuga ngo “impyiko zawe ni akayunguruzo k’ubuzima,” iri mu igazeti ya Réveillez-vous! yo ku itariki ya 8 Kanama 1997.

^ par. 13 Amagambo ya Dawidi ari muri Zaburi 139:18b ashobora kuba avuga ko atashoboraga kurangiza kubara ibitekerezo bya Yehova kabone n’iyo yari gufata umunsi wose, ijoro ryose, kugeza mu kindi gitondo.

Ni gute wasobanura?

• Ni gute imikurire y’urusoro igaragaza ko ‘twaremwe mu buryo butangaje’?

• Kuki twagombye gutekereza tugasobanukirwa ibitekerezo bya Yehova?

• Ni gute ukwizera kwacu n’imishyikirano dufitanye na Yehova bifitanye isano?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 23]

Umwana akurira mu nda ya nyina hakurikijwe gahunda yashyizweho

ADN

[Aho ifoto yavuye]

Urusoro: Lennart Nilsson

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Kimwe n’umwana wiringira se umukunda, natwe twiringira Yehova

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Dawidi yatekereje ku byo Yehova yaremye, bituma amusingiza