Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Amasomo y’ingenzi ku bakiri bato

Amasomo y’ingenzi ku bakiri bato

Amasomo y’ingenzi ku bakiri bato

GLADYS akora ku kigo cy’amashuri cy’ahitwa Mendoza muri Arijantina. Umunsi umwe, yanyuze iruhande rw’ishuri, abona umwarimukazi arimo asomera abana yigisha mu mwaka wa kane w’amashuri abanza Igitabo cy’amateka ya Bibiliya. * Gladys yamubwiye ko ari Umuhamya wa Yehova ndetse amwereka uburyo yakungukirwa kurushaho n’icyo gitabo. Uwo mwarimukazi yashishikajwe cyane n’ibyo Gladys yamusobanuriye, ndetse yifuza ko icyo gitabo cyashyirwa ku rutonde rw’amasomo yigisha. Ariko yagombaga kubanza gusaba ubuyobozi bw’ishuri uburenganzira. Igishimishije ni uko yabuhawe.

Nyuma yaho, umunsi wo gusoma icyo gitabo warageze, maze uwo mwarimukazi asaba abanyeshuri kujya basomera imbere y’abandi igice kimwe cy’icyo gitabo. Bitewe n’uko iyo gahunda yitabiriwe mu buryo bushimishije, uwo mwarimukazi yatumiriwe kugirana ikiganiro n’umunyamakuru wa televiziyo yo muri ako gace. Igihe bari bageze ku ngingo irebana n’imyifatire y’abanyeshuri, uwari uyoboye icyo kiganiro yabajije uwo mwarimukazi ati “kugira ngo abana wigisha bagire imyifatire myiza, ubigenza ute?” Uwo mwarimukazi yamusobanuriye ko yifashisha Igitabo cy’amateka ya Bibiliya. Yavuze ko nubwo atigisha iyobokamana mu ishuri rye, yakoresheje icyo gitabo acengeza mu banyeshuri amahame mbwirizamuco, urugero nko kubaha, koroherana, ubumwe, ubufatanye, kumvira ndetse n’urukundo. Bose bemeranyije ko ayo ari amasomo y’ingenzi abana bato bagomba kumenya.

Ese wifuza gucengeza amahame nk’ayo mu bana bawe? Niba ubyifuza, ushobora gusaba umwe mu Bahamya ba Yehova kopi y’icyo Gitabo gishishikaje cyane cy’amateka ya Bibiliya.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.