Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ikibazo cy’ivangura ry’amoko kizakemuka gite?

Ikibazo cy’ivangura ry’amoko kizakemuka gite?

Ikibazo cy’ivangura ry’amoko kizakemuka gite?

MURI Esipanye, hari umusifuzi wagize atya ahagarika umupira w’amaguru. Kubera iki? Ni ukubera ko abafana bari batutse umukinnyi ukomoka muri Kameruni, maze bikaba ngombwa ko ava mu kibuga. Mu Burusiya, usanga hari urugomo rwinshi rwibasira Abanyafurika, abaturage bakomoka muri Aziya n’abakomoka muri Amerika y’Epfo. Mu mwaka wa 2004, muri icyo gihugu cy’u Burusiya ibitero bishingiye ku moko byiyongereyeho 55 ku ijana, bityo bigera kuri 394 mu mwaka wa 2005. Mu iperereza ryakorewe mu Bwongereza, kimwe cya gatatu cy’abaturage bakomoka muri Aziya n’Abirabura babajijwe, bashubije ko bumva ko birukanywe ku kazi bitewe n’ibibazo by’ivangura rishingiye ku moko. Izo ngero zigaragaza ko icyo kibazo giteye inkeke ku isi hose.

Ibibazo by’ivangura bigenda birutanwa. Biva ku ntera yo gutukana bikagera ubwo mu gihugu bafashe umwanzuro wo gutsemba ubwoko runaka. * Ni iyihe mpamvu y’ingenzi ituma habaho ivangura? Ni gute buri wese ku giti cye ashobora kwirinda kuvangura? Mbese byaba bihuje n’ubwenge kwiringira ko hari igihe imiryango y’abantu yose izabana mu mahoro? Bibiliya isubiza ibyo bibazo mu buryo bushishikaje.

Gukandamizwa hamwe n’urwango

Bibiliya igira iti “gutekereza kw’imitima y’abantu [ni] kubi, uhereye mu bwana bwabo” (Itangiriro 8:21). Bityo rero, hari abashimishwa no gukandamiza abandi. Bibiliya ikomeza igira iti “mbona n’amarira y’abarengana babuze kirengera, ububasha bwari bufitwe n’ababarenganyaga.”—Umubwiriza 4:1.

Nanone Bibiliya igaragaza ko inzangano zishingiye ku moko zabayeho uhereye kera kose. Urugero, mu kinyejana cya 18 Mbere ya Yesu, hari umwami wa Egiputa wasabye Yakobo w’Umuheburayo n’abari bagize umuryango we mugari kuza gutura muri Egiputa. Nyamara nyuma yaho, undi mwami yaje kumva abangamiwe n’abo bantu b’abimukira bari baragwiriye cyane. Nk’uko iyo nkuru ibivuga, ibyo byatumye uwo mwami “abwira abantu be ati ‘dore Abisirayeli bahindutse ubwoko buturuta ubwinshi, buturusha n’amaboko. Nimuze tubashakire ubwenge be kugwira . . . ’ Ni cyo cyatumye babaha abo kubatwara ku buretwa, ngo babababarishe imirimo iruhije” (Kuva 1:9-11). Ndetse abo bategetsi bo muri Egiputa bategetse ko abana bose b’abahungu bari kuzajya bavuka bo mu bakomokaga kuri Yakobo bagombaga kuzajya bicwa.—Kuva 1:15, 16.

Impamvu y’ingenzi ituma habaho ivangura ni iyihe?

Ni gake cyane amadini yo mu isi yafashije abantu kurwanya ivangura rishingiye ku moko. Nubwo hari abantu bagiye barwanya ikandamiza bivuye inyuma, muri rusange amadini yagiye ashyigikira abakandamiza abandi. Ni uko byagenze muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho amategeko hamwe n’igihano cyo kumanika Abirabura babaga bakoze nabi byatumye barushaho gukandamizwa, kandi amategeko yabuzaga iby’ishyingiranwa ry’abantu badahuje ibara ry’uruhu yakomeje kubaho kugeza mu mwaka wa 1967. Ibyo kandi byabaye muri Afurika y’Epfo igihe icyo gihugu cyagenderaga kuri politiki y’ivangura ry’amoko. Icyo gihe, hari agatsiko k’abantu bake bashatse kwikubira imyanya yo hejuru bashyiraho amategeko abarinda, hakubiyemo iribuzanya ishyingiranwa hagati y’abantu badahuje ibara ry’uruhu. Muri ibyo bihugu byombi, bamwe mu bashyigikiraga ivangura babaga ari abanyedini batsimbaraye ku idini ryabo.

Icyakora Bibiliya igaragaza impamvu nyayo ituma habaho ivangura ry’amoko. Isobanura impamvu ituma abagize ubwoko runaka bakandamiza abandi. Igira iti “udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo. Umuntu navuga ati ‘nkunda Imana’ akanga mwene Se aba ari umunyabinyoma, kuko udakunda mwene Se yabonye atabasha gukunda Imana atabonye” (1 Yohana 4:8, 20). Ayo magambo agaragaza impamvu y’ingenzi ituma habaho ivangura. Impamvu abantu bavangura, baba abanyamadini cyangwa abatari bo, ni uko baba batazi Imana cyangwa batayikunda.

Kumenya Imana bituma abantu badahuje ubwoko babana mu mahoro

Ni gute kumenya Imana no kuyikunda bituma abantu badahuje ubwoko babana mu mahoro? Ni ubuhe bumenyi buboneka mu Ijambo ry’Imana, butuma abantu batagirira nabi abo badahuje ubwoko? Bibiliya igaragaza ko Yehova ari Se w’abantu bose. Igira iti “ariko kuri twe hariho Imana imwe ari yo Data wa twese ikomokwamo na byose” (1 Abakorinto 8:6). Nanone igira iti “yaremye amahanga yose y’abantu bakomoka ku muntu umwe” (Ibyakozwe 17:26). Bityo rero, abantu bose ni abavandimwe.

Abantu bose bagize ubwoko ubu n’ubu, bashobora kwishimira ko Imana ari yo bakesha ubuzima, ariko bose bafite icyo bicuza ku birebana n’abakurambere bakomokaho. Pawulo, umwe mu banditsi ba Bibiliya, yagize ati “ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe.” Bityo rero, “bose bakoze ibyaha, ntibashyikīra ubwiza bw’Imana” (Abaroma 3:23; 5:12). Yehova Imana yaremye ibintu n’abantu mu buryo butandukanye. Nta kiremwa na kimwe gisa n’ikindi neza neza. Icyakora nta bagize ubwoko ubu n’ubu yahaye ikintu bashingiraho ngo bumve ko baruta abandi. Kuba hirya no hino hari ubwoko runaka bw’abantu bumva ko baruta abandi, bivuguruzanya n’ibyo Ibyanditswe bivuga. Birumvikana rero ko ubumenyi buturuka ku Mana butuma abantu badahuje ubwoko babana mu mahoro.

Imana yita ku bantu bo mu mahanga yose

Igihe Imana yatoranyaga Abisirayeli kandi ikababwira ko bagomba kuba abantu batandukanye n’andi mahanga, hari abagiye bibaza niba itararobanuye ku butoni (Kuva 34:12). Hari igihe Imana yahisemo abari bagize ishyanga rya Isirayeli ibagira umutungo wayo wihariye bitewe n’uko Aburahamu sekuruza wabo yagaragaje ukwizera gutangaje. Imana ubwayo ni yo yitegekeraga Isirayeli ya kera, ikayihitiramo abayobozi kandi ikayiha n’urutonde rw’amategeko igomba kugenderaho. Igihe cyose Isirayeli yagenderaga kuri iyo gahunda, abandi bantu bashoboraga kwibonera ko inyungu zibonerwa mu kuyoborwa n’Ubwami bw’Imana zitandukanye n’izibonerwa mu kuyoborwa n’ubutegetsi bw’abantu ubwo ari bwo bwose. Nanone icyo gihe Yehova yamenyesheje abari bagize ishyanga rya Isirayeli impamvu bari bakeneye igitambo, kugira ngo bongere bagirane imishyikirano myiza n’Imana. Bityo rero, ibyo Yehova yagiriraga Abisirayeli byagiriraga akamaro n’abantu bo mu mahanga yose. Ibyo byari bihuje n’ibyo yabwiye Aburahamu agira ati “mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha kuko wanyumviye.”—Itangiriro 22:18.

Nanone kandi, Abayahudi bagiriwe igikundiro cyo guhabwa amagambo yera y’Imana, n’icyo kuba bari ishyanga Mesiya yavukiyemo. Ariko nanone ibyo byakorewe kugira ngo amahanga yose yungukirwe. Ibyanditswe bya Giheburayo Abayahudi bahawe, bivuga ukuntu bizaba bishimishije igihe abantu bo mu moko yose bazabona imigisha myinshi. Bigira biti “amahanga menshi azahaguruka avuge ati ‘nimuze tuzamuke tujye ku musozi w’Uwiteka no ku rusengero rw’Imana ya Yakobo, kandi izatuyobora inzira zayo’ . . . Nta shyanga rizabangurira inkota irindi shyanga, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana. Ariko umuntu wese azatura munsi y’uruzabibu rwe no munsi y’umutini we, kandi nta wuzabakangisha.”—Mika 4:2-4.

Nubwo Yesu Kristo ubwe yabwirije Abayahudi, yanagize ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose” (Matayo 24:14). Nta shyanga ritari kuzumva ubutumwa bwiza. Bityo, Yehova yatanze urugero rwiza igihe yashyikiranaga n’abantu b’amoko yose atarobanura ku butoni. Bibiliya igira iti “Imana [nti]robanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera.”—Ibyakozwe 10:34, 35.

Amategeko Imana yahaye ishyanga rya Isirayeli ya kera na yo agaragaza ko yita ku bantu bo mu mahanga yose. Zirikana ukuntu Amategeko ya Mose yasabaga Abisirayeli ibirenze ibyo kutavangura abantu batari Abisirayeli babaga batuye muri Isirayeli, igihe yagiraga ati ‘umunyamahanga ubasuhukiyemo ababere nka kavukire, umukunde nk’uko wikunda kuko namwe mwari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa’ (Abalewi 19:34). Amenshi mu mategeko y’Imana yavugaga ko Abisirayeli bagombaga kugirira neza abimukira. Ku bw’ibyo, igihe Bowazi, umwe mu basekuruza ba Yesu yabonaga umugore w’umunyamahangakazi ahumba, yakoze ibihuje n’ibyo yari yarasomye mu mategeko y’Imana igihe yakoraga uko ashoboye kose abasaruzi be bagasiga imyaka ihagije kugira ngo Rusi ayihumbe.—Rusi 2:1, 10, 16.

Yesu yigishije umuco wo kugira neza

Yesu yagaragaje ko yari afite ubumenyi ku byerekeye Imana kurusha undi muntu uwo ari we wese. Yagaragarije abigishwa be uko umuntu yagirira neza abantu badahuje ubwoko. Igihe kimwe yatangije ikiganiro ari kumwe n’umugore w’Umusamariyakazi. Abayahudi benshi basuzuguraga ubwoko bw’Abasamariya. Ni yo mpamvu uwo mugore byamutangaje. Muri icyo kiganiro, Yesu abigiranye ubugwaneza, yafashije uwo mugore gusobanukirwa uko yashoboraga kuzabona ubuzima bw’iteka.—Yohana 4:7-14.

Nanone kandi, Yesu yagaragaje uko twagombye gufata abantu tudahuje ubwoko igihe yacaga umugani w’Umusamariya mwiza. Uwo mugabo yabonye Umuyahudi wari wakomerekejwe cyane n’abambuzi. Uwo Musamariya yashoboraga guhita atekereza ati ‘kuki nafasha Umuyahudi? Abayahudi basuzugura abagize ubwoko bwacu.’ Ariko Yesu we yagaragaje ko uwo Musamariya yabonaga abanyamahanga mu buryo bunyuranye n’ubwo. Nubwo abandi bantu bagiye banyura kuri uwo muntu wari wakomeretse, Umusamariya we ‘yamugiriye impuhwe’ maze aramufasha. Yesu yashoje uyu mugani avuga ko umuntu wese ushaka kwemerwa n’Imana, na we agomba kubigenza atyo.—Luka 10:30-37.

Intumwa Pawulo yavuze ko abashaka kunezeza Imana bagomba guhindura kamere yabo kandi bakigana uko Imana ifata abantu. Pawulo yaranditse ati ‘mwiyambure umuntu wa kera n’imirimo ye, mwambare umushya uhindurirwa mushya kugira ngo agire ubwenge, kandi ngo ase n’ishusho y’Iyamuremye. Aho ntihaba Umugiriki cyangwa Umuyuda, uwakebwe cyangwa utakebwe, cyangwa umunyeshyanga rigawa cyangwa Umusikuti. Ariko ibigeretse kuri ibyo byose mwambare urukundo, kuko ari rwo murunga wo gutungana rwose.’—Abakolosayi 3:9-14.

Ese kumenya Imana bituma abantu bahinduka?

Ese koko kumenya Yehova Imana bituma abantu bo mu bwoko bumwe bahindura uburyo bashyikirana n’abo mu bundi bwoko? Zirikana inkuru y’ibyabaye mu mibereho y’umuntu wo muri Aziya waje kwimukira muri Kanada. Uwo muntu yagezeyo acibwa intege n’ivangura ryarangwaga muri icyo gihugu. Yaje guhura n’Abahamya ba Yehova maze batangira kwigana na we Bibiliya. Nyuma yaho yaje kubandikira ibaruwa abashimira. Muri iyo baruwa yanditsemo ati “muri abazungu beza. Igihe nabonaga ko mutandukanye cyane n’abandi bazungu, nibajije impamvu. Naratekereje ndongera ndatekereza, nza gusanga muri Abahamya b’Imana. Bibiliya igomba kuba hari ikintu ibivugaho. Mu materaniro yanyu nabonyemo Abazungu benshi, Abirabura, abantu b’inzobe n’ab’umuhondo bafite umutima uhuye. Imitima yabo yari ikeye bitewe n’uko bari abavandimwe. Ubu rero menye uwatumye baba abantu beza bene ako kageni: ni Imana yanyu.”

Ijambo ry’Imana ryahanuye iby’igihe ‘isi yari kuzakwirwa no kumenya Uwiteka’ (Yesaya 11:9). Ndetse no muri iki gihe, mu birebana n’isohozwa ry’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, ubu imbaga y’abantu babarirwa muri za miriyoni “bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose,” bunze ubumwe mu gusenga k’ukuri (Ibyahishuwe 7:9). Bategerezanyije amatsiko igihe vuba aha abantu bo ku isi hose bazaba barangwa n’urukundo, aho kurangwa n’urwango. Ibyo bizaba isohozwa ry’umugambi Yehova yabwiye Aburahamu, agira ati ‘imiryango yose yo mu isi izahabwa umugisha.’—Ibyakozwe 3:25.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Muri iyi ngingo, ijambo “ubwoko” ntiryerekeza gusa ku ivangura rishingiye ku bwoko, ahubwo rinerekeza ku ivangura rishingiye ku ibara ry’uruhu, ubwenegihugu, idini, ururimi cyangwa umuco.

[Ifoto yo ku ipaji ya 4 n’iya 5]

Amategeko y’Imana yigishaga Abisirayeli gukunda abantu babaga barabasuhukiyemo

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Ni iki umugani w’Umusamariya mwiza ushobora kutwigisha?

[Amafoto yo ku ipaji ya 6]

Nta bwoko na bumwe bw’abantu bugomba kumva ko Imana yaburutishije ubundi