Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Ezekiyeli, igice cya I

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Ezekiyeli, igice cya I

Ijambo rya Yehova ni rizima:

Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Ezekiyeli, igice cya I

MU MWAKA wa 613 Mbere ya Yesu, umuhanuzi Yeremiya yari i Buyuda, atangaza ashize amanga ko irimbuka rya Yerusalemu ryari ryegereje, kandi ko u Buyuda bwari bugiye guhindurwa umusaka. Umwami Nebukadinezari w’i Babuloni yari yarajyanye Abayahudi benshi mu bunyage. Muri bo harimo umusore Daniyeli na bagenzi be batatu, bakoraga ibwami mu gihugu cy’Abakaludaya. Abenshi mu Bayahudi bari barajyanywe ari imbohe, babaga “mu gihugu cy’Abakaludaya ku mugezi wa Kebari” (Ezekiyeli 1:1-3). Yehova ntiyaretse abo banyagano ngo babeho nta ntumwa bafite. Ni yo mpamvu yashyizeho Ezekiyeli wari ufite imyaka 30 ngo ababere umuhanuzi.

Igitabo cya Ezekiyeli cyarangije kwandikwa mu wa 591 Mbere ya Yesu. Ibivugwamo byabaye mu gihe cy’imyaka 22. Ezekiyeli yacyanditse abyitondeye. Yavuze igihe nyacyo yaherewe ubuhanuzi, agaragaza umunsi, ukwezi ndetse n’umwaka. Igice cya mbere cy’ubutumwa bwa Ezekiyeli cyibanda ku ifatwa rya Yerusalemu ndetse n’irimbuka ryayo. Igice cya kabiri gikubiyemo amateka yaciriwe amahanga yari akikije Isirayeli, naho icya nyuma kivuga ibirebana no gusubizaho gahunda yo gusenga Yehova. Muri iyi ngingo, turi busuzume ibivugwa muri Ezekiyeli 1:1–24:27. Havugwamo iyerekwa, ubuhanuzi, hamwe n’ibyo Ezekiyeli yakoze bigaragaza ibyari bigiye kuba kuri Yerusalemu.

“NAKUGIZE UMURINZI”

(Ezekiyeli 1:1–19:14)

Ezekiyeli amaze kwerekwa ibintu biteye ubwoba birebana n’intebe y’ubwami ya Yehova, yahawe inshingano yagombaga gusohoza. Yehova yaramubwiye ati “nakugize umurinzi w’inzu ya Isirayeli, nuko wumve ijambo ryo mu kanwa kanjye, ubumvishe ibyo mbaburira” (Ezekiyeli 3:17). Hari ibintu bibiri Ezekiyeli yasabwe gukora kugira ngo agaragaze uko Yerusalemu yari kuzagotwa n’ingaruka ibyo byari kuzagira. Binyuriye ku muhanuzi Ezekiyeli, Yehova yavuze ibirebana n’u Buyuda agira ati “dore jye ubwanjye ngiye kubagabiza inkota, ndimbure n’amasengero yanyu yo mu mpinga z’imisozi” (Ezekiyeli 6:3). Abaturage b’icyo gihugu yarababwiye ati “igihano cyawe kikugezeho.”—Ezekiyeli 7:7.

Mu mwaka wa 612 Mbere ya Yesu, Ezekiyeli yajyanywe i Yerusalemu mu buryo bw’iyerekwa. Mbega ibintu bibi cyane yabonye byarimo bibera mu rusengero rw’Imana! Igihe Yehova yari agiye gusohoreza uburakari bwe ku bahakanyi, yohereje ingabo ze zo mu ijuru (zigereranywa n’“abantu batandatu”) kugira ngo zize kurimbura. Abari barashyizweho “ikimenyetso mu gahanga” ni bo bonyine bagombaga kurokoka (Ezekiyeli 9:2-6). Icyakora, “amakara y’ibishirira,” ari bwo butumwa buvuga ibihereranye n’irimbuka, yagombaga kubanza kunyanyagizwa kuri uwo murwa wose (Ezekiyeli 10:2). Nubwo ‘inzira mbi [y’Abisirayeli Yehova] yari kuzayibagereka ku mutwe,’ yasezeranyije ko yari kuzongera guteraniriza hamwe Abisirayeli bari baratatanye.—Ezekiyeli 11:17-21.

Ubu noneho umwuka w’Imana ugaruye Ezekiyeli mu Bukaludaya. Ahageze yakoze ibintu byashushanyaga uko Umwami Sedekiya n’abantu be bagombaga guhunga bava i Yerusalemu. Abahanuzi n’abahanuzikazi b’ibinyoma bashyizwe ahabona, abasengaga ibishushanyo baramaganwa. U Buyuda buragereranywa n’uruzabibu rudafite akamaro. Igisakuzo kivuga iby’igisiga n’umuzabibu, kigaragaza ingaruka zibabaje zari kuzagera kuri Yerusalemu kubera ko yagiye gusaba ubufasha muri Egiputa. Icyo gisakuzo kirangira Yehova atanga isezerano rivuga ko ‘azatera ihage ryoroshye ahitegeye mu mpinga y’umusozi muremure’ (Ezekiyeli 17:22). Ariko yavuze ko i Buyuda ho ‘nta nkoni y’umwami’ yari kuzahaba.—Ezekiyeli 19:14.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

1:4-28—Igare ryo mu ijuru rigereranya iki? Iryo gare rigereranya umuteguro wa Yehova wo mu ijuru ugizwe n’ibiremwa by’umwuka birangwa n’ubudahemuka. Umwuka wera wa Yehova ni wo uha uwo muteguro imbaraga. Umuyobozi w’iryo gare ugereranya Yehova, afite ikuzo rihebuje. Kuba yari atuje bigereranywa n’umukororombya mwiza cyane.

1:5-11—Ibizima bine bigereranya bande? Ezekiyeli yerekwa igare ryo mu ijuru ku ncuro ya kabiri, yagaragaje ko ibyo biremwa bine ari abakerubi (Ezekiyeli 10:1-11; 11:22). Nyuma yaho, mu maso h’inka cyangwa ikimasa, yahise “mu maso h’umukerubi” (Ezekiyeli 10:14). Iryo gereranya rirakwiriye kubera ko ikimasa kigereranya imbaraga n’ubushobozi, kimwe n’uko abakerubi ari ibiremwa by’umwuka bifite imbaraga.

2:6—Kuki incuro nyinshi Ezekiyeli yiswe ‘umwana w’umuntu’? Yehova yise Ezekiyeli umwana w’umuntu kugira ngo yibutse uwo muhanuzi ko yari umuntu buntu. Ibyo byari kumugaragariza ko hari itandukaniro rinini cyane hagati y’uwo muntu wahawe ubutumwa n’Imana yabutanze. Yesu Kristo na we yiswe Umwana w’umuntu incuro zigera kuri 80 mu Mavanjiri. Ibyo bigaragaza neza ko umwana w’Imana yaje mu isi ari umuntu, aho kuba ikiremwa cy’umwuka cyihinduye umuntu.

2:9–3:3—Kuki umuzingo w’amaganya n’umuborogo waryoheye Ezekiyeli? Uwo muzingo waryoheye Ezekiyeli bitewe n’uburyo yafataga inshingano yahawe. Yishimiraga cyane gukorera Yehova ari umuhanuzi.

4:1-17—Ese koko Ezekiyeli yashushanyije ishusho igaragaza ko igotwa rya Yerusalemu ryari ryegereje? Kuba Ezekiyeli yarasabye Yehova kumuhindurira ibyo yatekeshaga ibyokurya kandi Yehova akabimwemerera, bigaragaza neza ko yashushanyije uko Yerusalemu yari kuzagotwa. Kuryamira urubavu rwe rw’ibumoso byashushanyaga imyaka 390 y’ibicumuro by’ubwami bwari bugizwe n’imiryango icumi. Ibyo byabaye kuva mu mwaka wa 997 Mbere ya Yesu, kugeza igihe cy’irimbuka rya Yerusalemu mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu. Kuryamira urubavu rwe rw’iburyo byashushanyaga imyaka 40 y’ibicumuro by’inzu ya Yuda. Byatangiye igihe Yeremiya yashyirwagaho akaba umuhanuzi mu mwaka wa 647 Mbere ya Yesu, kugeza mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu. Muri iyo minsi 430 yose, Ezekiyeli yatungwaga n’uturyo duke n’amazi; mu buryo bw’ubuhanuzi bikaba byaragaragazaga ko igihe cy’igotwa rya Yerusalemu hari kuzabaho inzara.

5:1-3—Kuba Ezekiyeli yaragombaga gufata umusatsi muke akawunyanyagiza mu muyaga, undi akawupfunyika mu mwambaro we, bisobanura iki? Ibyo bigaragaza ko abari barasigaye bari kuzasubira i Buyuda, bakagarura ugusenga k’ukuri nyuma y’imyaka 70 hamaze ari umusaka.—Ezekiyeli 11:17-20.

17:1-24—Ibisiga bibiri binini bigereranya bande? Ni mu buhe buryo amahage y’umwerezi yakokowe, kandi se ni nde ‘hage ryoroshye’ ryatewe na Yehova? Ibyo bisiga bibiri, bigereranya umutegetsi wa Babuloni n’uwa Egiputa. Igisiga cya mbere cyageze mu bushorishori bw’umwerezi, bivuga ko cyabaye umutegetsi ukomoka mu gisekuruza cy’umwami Dawidi. Icyo gisiga cyakokoye ihage rikiri rito ryo mu bushorishori kivanaho umwami Yehoyakini w’u Buyuda kikamusimbuza Sedekiya. Nubwo Sedekiya yari yaravuze ko azubahiriza isezerano ry’ubudahemuka, yashakiye ubufasha ku kindi gisiga, ari cyo mwami wa Egiputa, ariko nta cyo yagezeho. Yagombaga kujyanwa mu bunyage kandi agapfira i Babuloni. Yehova na we yakokoye “ihage ryoroshye” rigereranya Ubwami bwa Mesiya. Yehova yateye iryo hage mu “mpinga y’umusozi muremure” ari wo Siyoni yo mu ijuru. Aho ni ho azabera “umwerezi mwiza,” akaba ari wo isi yose ikesha imigisha nyakuri.—Ibyahishuwe 14:1.

Icyo ibyo bitwigisha:

2:6-8; 3:8, 9, 18-21. Ntitwagombye gutinya ababi cyangwa ngo tureke kubatangariza ubutumwa bw’Imana bukubiyemo no kubaburira. Niba abantu batitabira ubutumwa cyangwa bakaturwanya, tugomba gukomeza gushikama ubutanamuka. Icyakora tugomba kwirinda kuba abantu batava ku izima, batita ku bandi cyangwa b’umutima mubi. Yesu yagiriraga impuhwe abo yabwirizaga. Natwe tugomba kugira impuhwe, ibyo bikadushishikariza kubwiriza abandi.—Matayo 9:36.

3:15. Ezekiyeli amaze guhabwa inshingano, yamaze i Telabibu ‘iminsi irindwi yumiwe,’ atekereza ku butumwa yagombaga gutangaza. Ese twe ntitwagombye gufata igihe tukiga Ijambo ry’Imana dushyizeho umwete, kandi tukaritekerezaho kugira ngo dusobanukirwe ukuri kwimbitse kurimo?

4:1–5:4. Ezekiyeli byamusabye kwicisha bugufi n’ubutwari kugira ngo ashushanye ishusho igaragaza ibintu bibiri byari byarahanuwe. Natwe biradusaba kwicisha bugufi ndetse n’ubutwari, kugira ngo dusohoze inshingano iyo ari yo yose duhawe n’Imana.

7:4, 9; 8:18; 9:5, 10. Ntitugomba kugirira impuhwe abantu bahanwe na Yehova, cyangwa ngo twumve tubagiriye imbabazi.

7:19. Yehova nasohoreza urubanza rwe kuri iyi si, amafaranga nta gaciro na gato azaba agifite.

8:5-18. Ubuhakanyi bwangiza imishyikirano umuntu afitanye n’Imana. Bibiliya igira iti “utubaha Imana [“umuhakanyi,” NW] yicisha mugenzi we” (Imigani 11:9). Ni iby’ubwenge ko twirinda ibyo gutega amatwi abahakanyi ntibize no mu bitekerezo byacu.

9:3-6. Gushyirwaho ikimenyetso kigaragaza ko twitanze kandi ko turi abagaragu b’Imana babatijwe, ndetse no kugira imyifatire iranga Abakristo, ni iby’ingenzi kugira ngo tuzarokoke “umubabaro mwinshi” (Matayo 24:21). Abakristo basizwe bagereranywa n’umuntu ufite ihembe ririmo wino, bafata iya mbere mu murimo wo gushyiraho abantu ikimenyetso, ari wo murimo wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa. Niba dushaka kugumana ikimenyetso twashyizweho, tugomba kurangwa n’ishyaka muri uwo murimo.

12:26-28. Ezekiyeli yabwiye abasuzuguye ubutumwa bwe ati “amagambo [ya Yehova] yose nta na rimwe rizongera kurazikwa.” Tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo dufashe abandi kwiringira Yehova mbere y’uko isi ya Satani irimburwa.

14:12-23. Kugira ngo tuzabone agakiza, bidusaba kugira icyo dukora buri wese ku giti cye. Nta muntu ushobora kubidukorera.—Abaroma 14:12.

18:1-29. Tugomba kwirengera ingaruka z’ibyo twakoze.

“NZABYUBIKA, NZABYUBIKA, NZABYUBIKA”

(Ezekiyeli 20:1–24:27)

Mu mwaka wa karindwi Abisirayeli bari mu bunyage, ni ukuvuga mu wa 611 Mbere ya Yesu, abakuru bo muri bo baje imbere ya Ezekiyeli “guhanuza Uwiteka.” Bumvise inkuru ndende y’ukuntu Abisirayeli bari barigometse, ndetse n’umuburo ugaragaza ko Yehova yari agiye ‘gukura inkota ye mu rwubati rwayo,’ akabatsemba (Ezekiyeli 20:1; 21:8). Yehova yabwiye umutware w’Abisirayeli (Sedekiya), ati “ikureho igisingo wiyambure ikamba, ntabwo bizakomeza kumera nk’uko byari bisanzwe, icyari hasi ugishyire hejuru kandi icyari hejuru ugicishe bugufi. Nzabyubika, nzabyubika, nzabyubika na byo ntibizongera kubaho, kugeza igihe nyirabyo ubifitiye ubushobozi [Yesu Kristo], azazira, nanjye nzabimuha.”—Ezekiyeli 21:31, 32.

Yerusalemu irashinjwa ibyaha. Ibyaha bya Ohola (Isirayeli) n’ibyaha bya Oholiba (u Buyuda) byashyizwe ahabona. Ohola yari yaramaze gutangwa “mu maboko y’abakunzi be, mu maboko y’Abashuri” (Ezekiyeli 23:9). Oholiba yari hafi guhinduka umusaka. Mu wa 609 Mbere ya Yesu, ni bwo Yerusalemu yagoswe kandi ibyo byamaze amezi 18. Igihe amaherezo uwo mujyi wari umaze gufatwa, Abayahudi barawuborogeye. Ezekiyeli ntiyagombaga kugeza ubutumwa bw’Imana ku bantu bari barajyanywe mu bunyage i Babuloni mbere y’uko ‘uwarokotse wese’ amubwira ibihereranye n’irimbuka rya Yerusalemu.’—Ezekiyeli 24:26, 27.

Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:

21:8—“Inkota” Yehova yakuye mu rwubati rwayo ni iyihe? Iyo ‘nkota’ Yehova yakoresheje mu kurangiza urubanza yaciriye Yerusalemu n’u Buyuda, byagaragaye ko ari umwami Nebukadinezari w’i Babuloni n’ingabo ze. Nanone ishobora kuba yerekeza ku muteguro w’Imana wo mu ijuru ugizwe n’ibiremwa by’umwuka bifite imbaraga.

24:6-14—Ingese ziri mu nkono zigereranya iki? Igihe Yerusalemu yari igoswe yagereranyijwe w’inkono ivuga. Ingese zirimo zigereranya umwanda mu birebana n’umuco, ni ukuvuga ibikorwa by’umwanda, ubwiyandarike no kumena amaraso byakorerwaga muri uwo mujyi. Uwo mwanda wari mwinshi cyane, ku buryo gutereka iyo nkono ku ziko irimo ubusa no kuyicanira igashyuha cyane bitakuyemo izo ngese.

Icyo ibyo bitwigisha:

20:1; 21:5. Uburyo abakuru bo muri Isirayeli bakiriye ibyo Ezekiyeli yababwiye, bigaragaza ko babishidikanyijeho. Ntituzigere na rimwe dushidikanya ku miburo itangwa n’Imana.

21:23-27. Nubwo Nebukadinezari yaraguzaga, Yehova ni we wakoze ku buryo umutegetsi w’umupagani atera Yerusalemu. Ibyo bigaragaza ko n’abadayimoni badashobora guhagarika abo Yehova akoresha kugira ngo arimbure.

22:6-16. Yehova yanga ibinyoma, ubwiyandarike, gukoresha ubutware nabi no kurya ruswa. Twagombye kwiyemeza guca ukubiri n’ibyo bikorwa bibi.

23:5-49. Kuba abari bagize ishyanga rya Isirayeli n’u Buyuda baragiranye amasezerano yo mu rwego rwa politiki n’ibindi bihugu, byatumye bifatanya n’abaturage babyo mu gusenga ibishushanyo. Nimucyo twirinde kugirana n’ab’isi imishyikirano ya bugufi ishobora kwangiza ukwizera kwacu.—Yakobo 4:4.

Ubutumwa buzima kandi bufite imbaraga

Mbega amasomo ahebuje dukuye muri ibi bice 24 bibanza by’igitabo cyo muri Bibiliya cya Ezekiyeli! Amahame arimo agaragaza ibintu bishobora gutuma umuntu atemerwa n’Imana, uburyo ishobora kutugirira imbabazi, ndetse n’impamvu twagombye kuburira ababi. Ubuhanuzi buvuga iby’irimbuka rya Yerusalemu bugaragaza neza ko Yehova ari Imana ‘imenyesha’ abagaragu bayo ibintu “bitari byaba.”—Yesaya 42:9.

Ubuhanuzi nk’ubwo, urugero nk’ububoneka muri Ezekiyeli 17:22-24; 21:31, 32, buvuga ibyo gushyirwaho k’Ubwami bwa Mesiya mu ijuru. Vuba aha, ubwo butegetsi buzatuma ibyo Imana ishaka bikorwa mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru (Matayo 6:9, 10). Twiringiye tudashidikanya ko ubwo Bwami buzatuzanira imigisha. Koko rero, “ijambo ry’Imana [ni rizima kandi] rifite imbaraga.”—Abaheburayo 4:12.

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Igare ryo mu ijuru rigereranya iki?

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Kugira umwete mu murimo bidufasha kugumana “ikimenyetso”