Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kwiga Bibiliya bikomeza ukwizera

Kwiga Bibiliya bikomeza ukwizera

Kwiga Bibiliya bikomeza ukwizera

KU MUNSI wo guha impamyabumenyi abanyeshuri barangije mu Ishuri rya 122 rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi, uwari uhagarariye abanyeshuri yaravuze ati “mbega igikundiro kitagereranywa twagize cyo kumara amezi atanu twerekeje ibitekerezo ku Muremyi wacu, kandi twiga kubona ibintu nk’uko abibona!” Itariki ya 10 Werurwe 2007, ni itariki itazibagirana ku banyeshuri 56 barangije muri iryo shuri, bari biteguye gutangira umurimo wabo w’ubumisiyonari mu bihugu 26 boherejwemo.

Umuvandimwe Theodore Jaracz, umwe mu bagize Inteko Nyobozi amaze guha ikaze abantu bagera ku 6.205 bari aho, yagize ati “twiringiye ko gukurikirana iyi mihango yo guha abanyeshuri impamyabumenyi, biri bukomeze imishyikirano mufitanye na Yehova kandi bikabongerera ukwizera.” Yahaye ikaze abavandimwe bane batanze disikuru z’uruhererekane. Muri izo disikuru, abanyeshuri batewe inkunga zishingiye kuri Bibiliya kandi ziziye igihe, ndetse bahabwa inama zizabafasha gusohoza neza umurimo wabo w’ubumisiyonari mu bihugu boherejwemo.

Batewe inkunga yo gukomeza ukwizera kw’abandi

Leon Weaver, umwe mu bagize Komite y’Ishami rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yatanze disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Mukomeze gukora ibyiza.” Yibukije abanyeshuri ko ukoze mwayeni, buri wese yari amaze imyaka 13 mu murimo w’igihe cyose, yifatanya mu gutanga inyigisho zikomeza ukwizera zishingiye kuri Bibiliya. Yagize ati “umurimo wanyu ni umurimo mwiza kubera ko ufitanye isano no kurokora ubuzima bw’abantu, kandi icy’ingenzi kurushaho, ukaba uhesha ikuzo Data wo mu ijuru Yehova.” Hanyuma umuvandimwe Weaver yateye abanyeshuri inkunga yo gukomeza ‘kubibira umwuka’ no ‘kudacogorera gukora neza.’—Abagalatiya 6:8, 9.

David Splane, umwe mu bagize Inteko Nyobozi, yabibukije ibintu by’ingenzi atanga disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Mwihatire gutangira neza.” Umuvandimwe Splane yateye abo bamisiyonari bashya inkunga yo gutangira neza umurimo mu bihugu bari boherejwemo bakora ibikurikira: gukomeza kurangwa n’icyizere, kudahubuka mu gufata imyanzuro, kugira urugwiro, kwirinda kunenga abandi, kwicisha bugufi ndetse no kubaha abavandimwe bo mu bihugu boherejwemo. Yongeyeho ati “mukimara kuva mu ndege, mutangire neza, kandi Yehova azahe imigisha ibirenge byanyu byiza bishyiriye abantu “inkuru z’ibyiza.”—Yesaya 52:7.

Lawrence Bowen, umwarimu mu ishuri rya Galeedi, yatanze disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Umurage udashidikanywaho.” Umuvandimwe Bowen yibukije abanyeshuri ko kuba Ishuri rya Galeedi ryarashinzwe mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, byagaragaje ko twiringira byimazeyo ko Yehova azasohoza Ijambo rye ry’ubuhanuzi (Abaheburayo 11:1; Ibyahishuwe 17:8). Kuva icyo gihe, Ishuri rya Galeedi ryagiye riha abanyeshuri uburyo bwo gukomeza ukwizera kwabo. Ukwizera gukomeye gushishikariza abanyeshuri bahabwa impamyabumenyi kujya mbere, no kugira ishyaka mu gutangaza ukuri.

Mark Noumair, na we akaba ari umwarimu mu ishuri rya Galeedi, yatanze disikuru ishishikaje ifite umutwe uvuga ngo “Munyibukije umuntu.” Yerekeje ibitekerezo by’abari bateze amatwi ku muhanuzi Elisa, wagaragaje ukwizera n’ubutwari mu nshingano yahawe. Umuvandimwe Noumair yifashishije ibivugwa mu 1 Abami 19:21, maze agira ati “Elisa yari yiteguye kugira ibyo ahindura mu mibereho ye, gutangaza ibirebana n’umugambi wa Yehova bikaza mu mwanya wa mbere, naho inyungu ze bwite zikaza mu mwanya wa kabiri.” Yashimiye abahawe impamyabumenyi ku bwo kuba baragaragaje umwuka nk’uwo, kandi abatera inkunga yo kuzakomeza kubigenza batyo mu gihe bazaba bageze mu mafasi yabo mashya.

Ukwizera gutuma tuvuga dushize amanga

Igihe abari bagiye kuba abamisiyonari bamaze biga cyose, bubatse ukwizera kwabo, bakoresha neza impera z’ibyumweru bageza ubutumwa bwiza ku bandi. Ibyo byavuzwe muri disikuru yatanzwe na Wallace Liverance, na we akaba ari umwarimu w’i Galeedi. Muri icyo kiganiro, abanyeshuri bavuze inkuru z’ibyabaye igihe babwirizaga banabitangamo ibyerekanwa. Icyo kiganiro cyari gifite umutwe uvuga ngo ‘Turizera, ni cyo gituma tuvuga.’ Ibyo bikaba byerekeza ku magambo y’intumwa Pawulo aboneka mu 2 Abakorinto 4:13.

Nyuma y’iyo disikuru, Daniel Barnes na Charles Woody, bamwe mu bagize umuryango wa Beteli, bagize ibyo babaza abigeze gukora umurimo w’ubumisiyonari hamwe n’abakiwukora. Ababajijwe bose batsindagirije ko Yehova yita ku bamukorera mu budahemuka kandi ko abaha imigisha (Imigani 10:22; 1 Petero 5:7). Hari umumisiyonari wagize ati “jye n’umugore wanjye twiboneye neza ko Yehova yatwitayeho binyuriye ku nyigisho twaherewe i Galeedi. Ibyo rwose byakomeje ukwizera kwacu. Kugira ukwizera ni iby’ingenzi kuko abagaragu b’Imana bose, hakubiyemo n’abamisiyonari, baba bazahura n’ibigeragezo, ingorane n’imihangayiko.”

Mukomeze gutanga inyigisho zishingiye kuri Bibiliya zikomeza ukwizera

Samuel Herd, umwe mu bagize Inteko Nyobozi, yashoje mu buryo bukwiriye iyo porogaramu yo gutanga impamyabumenyi, ageza ku bari aho disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Mukomeze kubaka ukwizera kw’abavandimwe banyu.” Inyigisho abo banyeshuri bahawe zari zigamije iki? Umuvandimwe Herd yagize ati “inyigisho mwahawe zigamije kubigisha uburyo mwakoresha ururimi rwanyu musingiza Yehova, mwigisha ukuri kwe abatuye mu mafasi mashya mwoherejwemo, ndetse n’uko mwakomeza ukwizera kw’abavandimwe banyu.” Icyakora yibukije abo banyeshuri ko ururimi rushobora kuvuga n’ibintu bitubaka (Imigani 18:21; Yakobo 3:8-10). Yateye abanyeshuri inkunga yo gukurikiza urugero Yesu yatanze mu birebana no gukoresha ururimi rwabo. Igihe kimwe abigishwa ba Yesu bamaze kumutega amatwi, baravuganye bati “yewe, ntiwibuka ukuntu imitima yacu yari ikeye, ubwo . . . [y]adusobanurira[ga] ibyanditswe!” (Luka 24:32). Umuvandimwe Herd yagize ati “nimuvuga amagambo atera inkunga, azakora ku mutima abavandimwe na bashiki bacu bo mu bihugu mwoherejwemo.”

Hakurikiyeho umuhango wo guha abanyeshuri impamyabumenyi zabo. Nyuma yaho hasomwe ibaruwa yo gushimira yanditswe n’abo banyeshuri. Yagiraga iti “turumva rwose dufite inshingano iremereye yo gukoresha ibyo twize kugira ngo dushobore gusohoza mu budahemuka umurimo wacu w’ubumisiyonari. Kubera ko twifuza kubwiriza kugeza ku mpera y’isi, dusenga dusaba ko imihati tuzashyiraho yazahesha ikuzo ryinshi Umwigisha wacu Mukuru Yehova Imana.” Abari aho babyitabiriye bakoma amashyi menshi. Koko rero, iyo gahunda yo gutanga impamyabumenyi yakomeje ukwizera kw’abari aho bose.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 17]

“Nimuvuga amagambo atera inkunga, azakora ku mutima abavandimwe na bashiki bacu bo mu bihugu mwoherejwemo”

[Agasanduku ko ku ipaji ya 15]

IMIBARE IVUGA IBIHERERANYE N’ABIZE MURI IRYO SHURI

Umubare w’ibihugu bakomokamo: 9

Umubare w’ibihugu boherejwemo: 26

Umubare w’abanyeshuri: 56

Mwayeni y’imyaka yabo: 33,4

Mwayeni y’imyaka bamaze mu kuri: 16,8

Mwayeni y’imyaka bamaze mu murimo w’igihe cyose: 13

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Abahawe impamyabumenyi mu ishuri rya 122 rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi

Mu rutonde rukurikira, imibare yagaragajwe uhereye imbere ugana inyuma, naho amazina yo yashyizwe ku rutonde uhereye ibumoso ugana iburyo.

(1) Howitt, R.; Smith, P.; Martinez, A.; Pozzobon, S.; Kitamura, Y.; Laud, C. (2) Fiedler, I.; Beasley, K.; Matkovich, C.; Bell, D.; Lippincott, W. (3) Sites, W.; Andersen, A.; Toevs, L.; Fusano, G.; Rodríguez, C.; Yoo, J. (4) Sobomehin, M.; Thomas, L.; Gasson, S.; Dauba, V.; Bertaud, A.; Winn, C.; Dobrowolski, M. (5) Yoo, J.; Dauba, J.; Mixer, H.; Newton, M.; Rodríguez, F.; Mixer, N. (6) Laud, M.; Lippincott, K.; Martinez, R.; Haub, A.; Schamp, R.; Pozzobon, L.; Toevs, S. (7) Howitt, S.; Kitamura, U.; Newton, D.; Haub, J.; Sites, J.; Thomas, D. (8) Sobomehin, L.; Matkovich, J.; Fusano, B.; Winn, J.; Schamp, J.; Andersen, D.; Dobrowolski, J. (9) Fiedler, P.; Bell, E.; Beasley, B.; Smith, B.; Bertaud, P.; Gasson, M.