Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Ntimukiture umuntu inabi yabagiriye”

“Ntimukiture umuntu inabi yabagiriye”

“Ntimukiture umuntu inabi yabagiriye”

“Ntimukīture umuntu inabi yabagiriye. Mwirinde kugira ngo ibyo mukora bibonekere abantu bose ko ari byiza.”​—ABAROMA 12:17.

1. Ni iyihe ngeso yogeye hose?

IYO umwana asunitswe n’undi bavukana, akenshi ikintu cya mbere akora na we ni uguhita amusunika. Ikibabaje ni uko iyo ngeso yo kwihimura itaba ku bana gusa. Abantu bakuru benshi na bo barayigira. Iyo batutswe, na bo baba bashaka gusubiza ubatutse. Yego abantu bakuru benshi ntibitura umuntu ibibi nk’ibyo yabakoreye, ariko bihimura mu bundi buryo bufifitse. Bashobora gukwirakwiza amazimwe baharabika uwabagiriye nabi, cyangwa bagashakisha uburyo bamupyinagaza kugira ngo atagira icyo ageraho. Uburyo ubwo ari bwo bwose bakoresha, intego iba ari imwe; baba bagamije kwihorera.

2. (a) Kuki Abakristo b’ukuri birinda kwihorera? (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma, kandi se ni ikihe gice cyo muri Bibiliya tugiye kugenzura?

2 Nubwo kwihorera byashinze imizi mu bantu, Abakristo b’ukuri barabyirinda. Aho kugira ngo bihorere, bihatira gushyira mu bikorwa inama yatanzwe n’intumwa Pawulo igira iti “ntimukīture umuntu inabi yabagiriye” (Abaroma 12:17). Ni iki gituma dukurikiza iryo hame ryo mu rwego rwo hejuru mu mibereho yacu? Ni bande by’umwihariko tutagomba kwitura inabi? Nitwirinda kwihorera bizaduhesha izihe nyungu? Kugira ngo tubone ibisubizo by’ibyo bibazo, nimucyo dusuzume imirongo ikikije ayo magambo Pawulo yavuze. Turi busuzume kandi uburyo igice cya 12 cyo mu Baroma kigaragaza ko kutihorera ari ibintu bikwiriye dusabwa gukurikiza, ukuntu bigaragaza urukundo, ndetse n’ukuntu bigaragaza kwicisha bugufi. Turi busuzume ibyo bintu uko ari bitatu kimwe kimwe ukwacyo.

“Nuko ndabinginga”

3, 4. (a) Ni iki Pawulo avuga uhereye mu Baroma igice cya 12, kandi se kuba yarakoresheje ijambo “nuko” bisobanura iki? (b) Imbabazi z’Imana zagombye kuba zaratumye Abakristo b’i Roma bakora iki?

3 Guhera mu gice cya 12, Pawulo avuga ibintu bine bifitanye isano bigira ingaruka ku mibereho y’Umukristo. Avugamo ibirebana n’imishyikirano tugirana na Yehova, iyo tugirana na bagenzi bacu duhuje ukwizera, iyo tugirana n’abatizera hamwe n’iyo tugirana n’abategetsi. Pawulo agaragaza impamvu y’ingenzi ituma twirinda ingeso mbi, hakubiyemo no kwihorera, agira ati ‘nuko bene Data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana’ (Abaroma 12:1). Zirikana ko yakoresheje ijambo “nuko” risobanurwa ngo “ku birebana n’ibimaze kuvugwa.” Mu by’ukuri, ni nk’aho Pawulo yavuze ati “ku birebana n’ibyo nabasobanuriye, ndabinginga ngo muzakore n’ibyo nzababwira nyuma.” Ni ibiki Pawulo yari yarasobanuriye Abakristo b’i Roma?

4 Mu bice 11 bibanza by’ibaruwa Pawulo yandikiye Abaroma, yavuzemo ibirebana n’igikundiro gihebuje Abayahudi n’Abanyamahanga bari bafite cyo kuzategekana na Kristo mu Bwami bw’Imana. Abisirayeli kavukire bitesheje ibyo byiringiro (Abaroma 11:13-36). Abantu bahawe icyo gikundiro kitagereranywa “ku bw’imbabazi z’Imana” gusa. Kuba Imana yaragiriye Abakristo ubwo buntu butagereranywa, byagombye gutuma bakora iki? Bagombye gushimira cyane mu mitima yabo, bigatuma bakora ibyo Pawulo yavuze nyuma yaho agira ati “mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye” (Abaroma 12:1). Ariko se, ni gute Abakristo bashobora gutura Imana ‘igitambo’ cy’imibiri yabo?

5. (a) Ni gute umuntu ashobora gutura Imana ‘igitambo’ cy’umubiri we? (b) Ni irihe hame ryagombye kugenga imyifatire y’Umukristo?

5 Pawulo akomeza agira ati “ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose” (Abaroma 12:2). Aho kugira ngo abo Bakristo bayoborwe n’imitekerereze y’isi, bagombaga guhindura imitekerereze yabo, bakayihuza n’iya Kristo (1 Abakorinto 2:16; Abafilipi 2:5). Iryo hame ryagombye kugira ingaruka ku myifatire ya buri munsi y’Abakristo b’ukuri bose, hakubiyemo natwe muri iki gihe.

6. Dukurikije ibitekerezo bya Pawulo biboneka mu Baroma 12:1, 2, ni iki gituma twirinda kwihorera?

6 Ni gute ibitekerezo bya Pawulo biboneka mu Baroma 12:1, 2 bishobora kudufasha? Kimwe n’abo Bakristo basizwe bari i Roma, natwe dushimira Yehova cyane kubera ko akomeza kutugaragariza imbabazi mu buryo butandukanye, kandi akaba akomeza kutwitaho mu mibereho yacu ya buri munsi. Ku bw’ibyo, kuba dushimira tubivanye ku mutima bidushishikariza gukorera Imana dukoresheje imbaraga zacu zose, ubutunzi bwacu bwose ndetse n’ubushobozi bwacu bwose. Nanone kandi, icyo cyifuzo kivuye ku mutima kidushishikariza gukora ibishoboka byose tukagira imitekerereze nk’iya Kristo, aho kugira imitekerereze nk’iy’ab’isi. Kugira imitekerereze nk’iya Kristo bigira ingaruka ku buryo dufata abandi, baba bagenzi bacu duhuje ukwizera ndetse n’abatizera (Abagalatiya 5:25). Urugero, niba dufite imitekerereze nk’iya Kristo, tugomba kurwanya icyifuzo cyo kwihorera.—1 Petero 2:21-23.

“Urukundo rwanyu rwe kugira uburyarya”

7. Ni ubuhe bwoko bw’urukundo ruvugwa mu Baroma igice cya 12?

7 Twirinda kwitura umuntu inabi atari uko gusa ari ibintu bikwiriye dusabwa gukurikiza, ahubwo nanone kubera ko bigaragaza urukundo. Zirikana uburyo intumwa Pawulo yakomeje avuga ibirebana n’impamvu tugaragaza urukundo. Mu ibaruwa yandikiye Abaroma, yakoresheje ijambo “urukundo” (a·gaʹpe mu Kigiriki) incuro nyinshi yerekeza ku rukundo rw’Imana n’urwa Kristo (Abaroma 5:5, 8; 8:35, 39). Ariko mu gice cya 12, yakoresheje ijambo a·gaʹpe mu buryo butandukanye n’ubwo, yerekeza ku rukundo abantu bakundana. Pawulo amaze kuvuga ko hariho impano z’umwuka zitandukanye kandi ko hari abizera bamwe bazifite, yagaragaje umuco Abakristo bose bagomba kwitoza. Yaravuze ati “urukundo rwanyu rwe kugira uburyarya” (Abaroma 12:4-9). Gukunda abandi ni cyo kimenyetso cy’ibanze kiranga Abakristo b’ukuri (Mariko 12:28-31). Twebwe Abakristo, Pawulo adutera inkunga yo kwisuzuma tukareba niba tugaragaza urukundo rutarangwa n’uburyarya.

8. Ni gute dushobora kugaragaza urukundo ruzira uburyarya?

8 Pawulo yakomeje avuga uburyo twagaragaza urukundo ruzira uburyarya, agira ati “mwange ibibi urunuka muhorane n’ibyiza” (Abaroma 12:9). “Kwanga urunuka” no “guhorana” n’ikintu cyangwa kucyizirikaho, ni amagambo afite imbaraga. “Kwanga urunuka” bishobora guhindurwamo ngo “kwanga bikabije.” Ntitugomba gutinya gusa ingaruka z’ikibi, ahubwo tugomba no gutinya ikibi ubwacyo (Zaburi 97:10). Inshinga y’Ikigiriki yahinduwemo “guhorana,” ifashwe uko yakabaye isobanurwa ngo “gufatanyisha ubujeni.” Umukristo urangwa n’urukundo nyakuri, ahorana umuco wo kugira neza cyangwa akawizirikaho, ku buryo udatandukana n’indi mico igize kamere ye.

9. Ni uwuhe muburo Pawulo yagiye agarukaho kenshi?

9 Uburyo bwihariye dushobora kugaragazamo urukundo, Pawulo yagiye abugarukaho kenshi. Yagize ati “ababarenganya mubasabire umugisha, mubasabire ntimubavume.” “Ntimukīture umuntu inabi yabagiriye.” “Bakundwa, ntimwihōranire.” “Ikibi cye kukunesha, ahubwo unesheshe ikibi icyiza” (Abaroma 12:14, 17-19, 21). Ayo magambo ya Pawulo agaragaza neza uko twagombye gufata abantu batizera, yemwe n’abaturwanya.

“Ababarenganya mubasabire umugisha”

10. Ni gute dushobora gusabira umugisha abaturenganya?

10 Ni gute twashyira mu bikorwa inama ya Pawulo igira iti “ababarenganya mubasabire umugisha” (Abaroma 12:14)? Yesu yabwiye abigishwa be ati “mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya” (Matayo 5:44; Luka 6:27, 28). Ku bw’ibyo, uburyo bumwe dusabiramo imigisha abaturenganya ni ugusenga tubasabira, tukinginga Yehova Imana tumubwira ko niba hari abaturwanya bitewe n’ubujiji, yahumura amaso yabo bakamenya ukuri (2 Abakorinto 4:4). Mu by’ukuri, gusenga Imana dusabira imigisha umuntu uturenganya, bishobora gusa n’aho ari ibintu bidasanzwe. Icyakora, uko tuzagenda turushaho kugira imitekerereze nk’iya Kristo, ni na ko urukundo dukunda abanzi bacu ruzagenda rurushaho kwaguka (Luka 23:34). Kugaragaza urukundo nk’urwo bishobora kugira izihe ngaruka?

11. (a) Urugero rwa Sitefano rushobora kutwigisha iki? (b) Nk’uko bigaragazwa n’ibyabaye mu mibereho ya Pawulo, ni irihe hinduka bamwe mu barenganya abandi bashobora kugira?

11 Sitefano yigeze gusabira abamurenganyaga, kandi isengesho rye ryagize akamaro. Nyuma gato ya Pentekote yo mu mwaka wa 33, Sitefano yafashwe n’abarwanyaga itorero rya gikristo, baramukurubana bamuvana muri Yerusalemu, maze bamutera amabuye. Mbere y’uko apfa, yavuze mu ijwi rirenga ati “Mwami, ntubabareho iki cyaha” (Ibyakozwe 7:58–8:1). Umwe mu bagabo Sitefano yasabiye ni Sawuli wabonye Sitefano yicwa kandi agashima ko yicwa. Nyuma yaho, Yesu wari warazutse yabonekeye Sawuli. Uwahoze ari umuntu urenganya, yaje guhinduka umwigishwa wa Kristo kandi ni we waje kwitwa intumwa Pawulo, akaba ari na we wandikiye Abaroma iyi baruwa (Ibyakozwe 26:12-18). Mu buryo buhuje n’isengesho rya Sitefano, biragaragara ko Yehova yababariye Pawulo icyaha yakoze cyo kurenganya abandi (1 Timoteyo 1:12-16). Ntibitangaje rero kuba Pawulo yarateye Abakristo inkunga agira ati “ababarenganya mubasabire umugisha.” Pawulo akurikije ibyamubayeho, yari azi ko bamwe mu barenganya abandi amaherezo bari kuzahinduka abagaragu b’Imana. Muri iki gihe, bamwe mu barenganyaga abandi bahindutse abizera bitewe n’imyifatire irangwa n’amahoro y’abagaragu ba Yehova.

“Mubane amahoro n’abantu bose”

12. Amagambo y’umuburo aboneka mu Baroma 12:9, 17, afitanye irihe sano?

12 Undi muburo Pawulo yatanze ugaragaza uburyo tugomba gufata abizera hamwe n’abatizera, ugira uti “ntimukīture umuntu inabi yabagiriye.” Ayo magambo agaragaza ingaruka nziza z’ibyo yavuze mbere yaho agira ati “mwange ibibi urunuka.” Ubundi se, umuntu yavuga ate ko yanga inabi cyangwa ibibi urunuka niba yitura abandi inabi bamugiriye? Aramutse abigenje atyo, ntiyaba agaragaje ‘urukundo rutagira uburyarya.’ Pawulo yakomeje agira ati “mwirinde kugira ngo ibyo mukora bibonekere abantu bose ko ari byiza” (Abaroma 12:9, 17). Ibyo twabishyira mu bikorwa dute?

13. Ni iyihe myifatire dukwiriye kugira ku ‘bantu bose batubona’?

13 Mbere yaho mu ibaruwa Pawulo yandikiye Abakorinto, yavuzemo ibirebana n’ibitotezo intumwa zahuye na byo. Yagize ati “twahindutse ibishungero by’ab’isi n’iby’abamarayika n’abantu. . . . Iyo badututse tubasabira umugisha, iyo turenganijwe turihangana, iyo dushebejwe turinginga” (1 Abakorinto 4:9-13). Mu buryo nk’ubwo, abantu bo muri iyi si bitegereza Abakristo b’ukuri bo muri iki gihe. Iyo abadukikije babonye ibyiza dukora ndetse n’iyo turenganywa, bishobora gutuma bakira neza ubutumwa twebwe Abakristo tubagezaho.—1 Petero 2:12.

14. Twagombye kubana amahoro n’abandi mu rugero rungana iki?

14 Ariko se, twagombye kubana amahoro n’abandi mu rugero rungana iki? Ni mu rugero rwagutse uko bishoboka kose. Pawulo yabwiye abavandimwe be b’Abakristo ati “niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n’abantu bose” (Abaroma 12:18). Ayo magambo ngo “niba bishoboka” n’andi agira ati “mu rwanyu ruhande,” agaragaza ko kubana amahoro n’abandi atari ko buri gihe bishoboka. Urugero, ntituzica itegeko ry’Imana ngo ni ukugira ngo tubane amahoro n’abantu (Matayo 10:34-36; Abaheburayo 12:14). Icyakora dushyira mu gaciro tugakora uko dushoboye kose kugira ngo tubane amahoro “n’abantu bose,” ariko tudatandukiriye amahame akiranuka.

“Ntimwihoranire”

15. Ni iyihe mpamvu ituma tutihorera iboneka mu Baroma 12:19?

15 Pawulo atanga indi mpamvu yumvikana neza ituma tutihorera. Kutihorera bigaragaza ko twiyoroshya. Yaravuze ati “bakundwa, ntimwihōranire ahubwo mureke Imana ihōreshe uburakari bwayo, kuko byanditswe ngo ‘guhōra ni ukwanjye, ni jye uzitūra, ni ko Uwiteka avuga’” (Abaroma 12:19). Umukristo ugerageza kwihorera aba yishyize hejuru. Aba yihaye inshingano y’Imana (Matayo 7:1). Ikindi kandi, iyo yihoreye aba agaragaje ko atizera isezerano rya Yehova rigira riti “ni jye uzitūra.” Aho kugira ngo Abakristo b’ukuri bihorere, biringira ko Yehova ‘azarengera intore ze’ (Luka 18:7, 8; 2 Abatesalonike 1:6-8). Bicisha bugufi ntibiture abantu inabi babagiriye, ahubwo bakabirekera mu maboko y’Imana.—Yeremiya 30:23, 24; Abaroma 1:18.

16, 17. (a) ‘Kurunda amakara yaka’ ku mutwe w’umuntu bisobanura iki? (b) Ese wowe ubwawe wigeze kubona uburyo ineza umuntu utizera agaragarijwe, ituma umutima we ucururuka? Niba byarabaye, tanga urugero.

16 Kwitura umwanzi inabi yakugiriye bishobora gutuma yinangira umutima, ariko kumugaragariza ineza bishobora gutuma umutima we ucururuka. Kubera iki? Zirikana amagambo Pawulo yabwiye Abakristo b’i Roma, agira ati “umwanzi wawe nasonza umugaburire, nagira inyota umuhe icyo anywa, kuko nugira utyo uzaba umurunzeho amakara yaka ku mutwe” (Abaroma 12:20; Imigani 25:21, 22). Ibyo bisobanura iki?

17 Ayo magambo agira ati “uzaba umurunzeho amakara yaka ku mutwe,” ni imvugo y’ikigereranyo ikomoka ku buryo bakoreshaga bashongesha ubutare mu bihe bya Bibiliya. Bashyiraga ubutare mu ifuru, bakarunda amakara hasi no hejuru yabwo. Amakara yaka cyane yabaga arunze hejuru y’ubutare yatumaga ubushyuhe bwiyongera, ku buryo ubutare bwashongaga bugatandukana n’inkamba. Mu buryo nk’ubwo, iyo dukoreye ibikorwa byiza umuntu uturwanya, icyo gihe dushobora kuba “dushongesheje” ubukana bwe, bigatuma agaragaza imico myiza afite (2 Abami 6:14-23). Mu by’ukuri, abantu benshi mu bagize itorero rya gikristo bitabiriye ugusenga k’ukuri, barehejwe mbere na mbere n’ibikorwa byiza abagaragu ba Yehova babakoreye.

Impamvu tutagomba kwihorera

18. Kuki kutihorera ari ibintu bikwiriye, kandi bigaragaza urukundo ndetse no kwicisha bugufi?

18 Gusuzuma muri make igice cya 12 cy’Abaroma, bitumye tubona impamvu nyinshi z’ingenzi zituma ‘tutitura umuntu inabi yatugiriye.’ Impamvu ya mbere ni uko kutitura umuntu inabi yatugiriye ari ibintu bikwiriye dusabwa gukurikiza. Kubera ko Imana yatugiriye imbabazi, birakwiriye kandi bihuje n’ubwenge ko natwe twiyegurira Yehova kandi tukumvira amategeko ye tubikunze, hakubiyemo n’itegeko ryo gukunda abanzi bacu. Impamvu ya kabiri ni uko iyo twirinze kwihorera tuba tugaragaje urukundo. Iyo twirinze kwihorera kandi tukabana amahoro n’abandi, tuba twiringiye ko abantu bamwe na bamwe baturwanya b’abagome na bo bazahinduka abagaragu ba Yehova. Impamvu ya gatatu ni uko kutitura umuntu inabi yakugiriye bigaragaza kwicisha bugufi. Turamutse twihoreye twaba tugaragaje ubwibone, kubera ko Yehova agira ati “guhōra ni ukwanjye.” Nanone ijambo ry’Imana riduha umuburo ugira uti “iyo ubwibone buje isoni ziherako zikaza, ariko ubwenge bufitwe n’abicisha bugufi” (Imigani 11:2). Ni iby’ubwenge ko tureka Imana ikaba ari yo yitura abantu inabi batugiriye, kuko bigaragaza ko twiyoroshya.

19. Mu ngingo ikurikira tuzasuzuma iki?

19 Pawulo avuga mu magambo make ibi bintu twasuzumye, agaragaza ukuntu tugomba gufata abandi. Atera Abakristo inkunga igira iti “ikibi cye kukunesha, ahubwo unesheshe ikibi icyiza” (Abaroma 12:21). Imbaraga z’ikibi duhanganye na zo muri iki gihe ni izihe? Ni gute dushobora kuzinesha? Ibisubizo by’ibyo bibazo n’ibindi bifitanye isano na byo, bizasuzumwa mu ngingo ikurikira.

Ese ushobora gusobanura?

• Ni iyihe nama yagiye igarukwaho kenshi mu Baroma igice cya 12?

• Ni izihe mpamvu zituma tutihorera?

• Iyo twirinze kwitura umuntu ‘inabi yatugiriye’ bihesha izihe nyungu, haba kuri twe ubwacu ndetse no ku bandi?

[Ibibazo]

[Agasanduku ko ku ipaji ya 22]

Mu Baroma igice cya 12, havuga ibirebana n’imishyikirano Abakristo bagirana na:

• Yehova

• Bagenzi babo bahuje ukwizera

• Abatizera

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Ibaruwa Pawulo yandikiye Abaroma irimo inama zifitiye Abakristo akamaro

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Urugero umwigishwa Sitefano yadusigiye rutwigisha iki?