Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Urukundo rutuma bunga ubumwe nubwo batavuga ururimi rumwe”

“Urukundo rutuma bunga ubumwe nubwo batavuga ururimi rumwe”

“Urukundo rutuma bunga ubumwe nubwo batavuga ururimi rumwe”

Gucungurwa, kubohorwa, agakiza. Abantu bamaze imyaka ibarirwa mu magana bifuza icyabakiza ibibazo n’imihangayiko. Ni gute dushobora guhangana n’ingorane duhura na zo mu buzima? Mbese hari igihe abantu bazacungurwa? Niba ari byo se, bazacungurwa mu buhe buryo?

NGIYO ingingo y’ingenzi yibanzweho mu makoraniro y’intara y’Abahamya ba Yehova yamaze iminsi itatu. Ayo makoraniro yatangiye muri Gicurasi 2006, akaba yari afite umutwe uvuga ngo “Gucungurwa kwacu kuregereje.”

Abantu babarirwa mu bihumbi baturutse mu bihugu bitandukanye, bateranye mu makoraniro nk’ayo icyenda. Ayo makoraniro yabaye muri Nyakanga na Kanama 2006 abera i Prague, umurwa mukuru wa Repubulika ya Tchèque; i Bratislava, umurwa mukuru wa Silovakiya, i Chorzow n’i Poznan muri Polonye; * no mu yindi mijyi itanu yo mu Budage, ari yo Dortmund, Frankfurt, Hamburg, Leipzig na Munich. Abateranye muri ayo makoraniro bose hamwe barenga 313.000.

Ni uwuhe mwuka warangwaga muri ayo makoraniro? Ni iki abanyamakuru bavuze ku birebana na yo, kandi se abari bayarimo bumvise bameze bate igihe yari amaze kurangira?

Uko ayo makoraniro yateguwe

Abashyitsi ndetse n’Abahamya batuye mu duce ayo makoraniro yabereyemo, bari bategerezanyije amatsiko ayo makoraniro kubera inyigisho zo mu buryo bw’umwuka zitazibagirana zarimo. Kubonera abashyitsi bari bavuye mu bindi bihugu amacumbi akwiriye, byaragoranye cyane. Urugero, mu ikoraniro ryabereye i Chorzow, Abahamya bo muri Polonye bemeye gucumbikira abashyitsi bari baturutse mu Burayi bw’iburasirazuba bagera hafi ku 13.000. Abaje muri ayo makoraniro bari baturutse muri Arumeniya, muri Bélarus, mu Burusiya, Esitoniya, Géorgie, Kazakhstan, Kirghizistan, Lativiya, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Lituwaniya, Moldavie, muri Tadjikistan, muri Turkmenistan, muri Ukraine no muri Uzbekistan.

Abenshi mu baje muri ayo makoraniro byabasabye gukora imyiteguro amezi menshi mbere y’uko ayo makoraniro aba. Tatiana, umubwiriza w’igihe cyose w’i Kamchatka, umwigimbakirwa w’u Burusiya uri mu majyaruguru y’iburasirazuba bw’u Buyapani, yatangiye kuzigama amafaranga y’urwo rugendo hasigaye umwaka. Yagombaga gukora urugendo rw’ibirometero 10.500. Ubwa mbere, yagenze amasaha 5 ari mu ndege, hanyuma agenda muri gari ya moshi hafi iminsi itatu, nyuma yaho agenda amasaha 30 muri bisi kugira ngo agere i Chorzow.

Abantu babarirwa mu bihumbi bitangiye gukora imirimo mbere y’uko ayo makoraniro atangira, kugira ngo muri za sitade bari kuzateraniramo no mu mpande zazo, habe ahantu hakwiriye ho gusengera (Gutegeka 23:15). Urugero, Abahamya b’i Leipzig basukuye sitade yaho neza, kandi basezeranyije abayobozi bayo ko nyuma y’iryo koraniro bari kuzongera kuyisukura. Ingaruka zabaye iz’uko abayobozi b’iyo sitade basoneye Abahamya igice cy’amafaranga menshi bagombaga gutanga bakodesha iyo sitade. Ayo mafaranga basonewe ni ayagombaga gutangwa hakorwa isuku.

Impapuro z’itumira

Amatorero yo ku isi hose yakoze gahunda yagutse yo kwamamaza amakoraniro y’intara yari afite umutwe uvuga ngo “Gucungurwa kwacu kuregereje.” Abagombaga kuzajya mu makoraniro y’intara yihariye bitabiriye iyo gahunda bishimye cyane. Bakomeje kwamamaza iryo koraniro, bageza mu masaha y’umugoroba w’umunsi wabanjirije ayo makoraniro. Mbese imihati yabo hari ibintu bigaragara yaba yaragezeho?

Umuhamya wo muri Polonye witwa Bogdan, yahuye n’umugabo ugeze mu za bukuru wifuzaga kuzajya muri ayo makoraniro. Yabwiye uwo Muhamya ko yari afite udufaranga duke, ku buryo tutari kumugeza i Chorzow hari urugendo rw’ibirometero 120. Byaje kugaragara ko hari umwanya wari wasagutse muri bisi yari yakodeshejwe n’itorero ryo muri ako gace. Bogdan agira ati “twabwiye uwo mugabo ko twari kuzamutwarira ubuntu igihe yari kuzaba ageze aho iyo modoka yagombaga guhagurukira saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo.” Uwo mugabo yarabyemeye maze aza muri iryo koraniro. Nyuma yaho yaje kwandikira abavandimwe agira ati “nyuma yo guterana muri iri koraniro, niyemeje kuba umuntu mwiza.”

I Prague, hari umugabo wari ucumbitse muri imwe mu mahoteli abashyitsi bari bavuye mu Bwongereza bari bacumbitsemo. Ku mugoroba umwe, yabwiye abari baje muri iryo koraniro ko na we yari yarijemo uwo munsi, akifatanya ku byiciro byombi bya porogaramu. Ni iki cyamushishikarije kurijyamo? Uwo mugabo yavuze ko nyuma yo kwakira impapuro z’itumira azihawe n’ababwiriza bagera ku icumi bose igihe yagendaga mu mihanda y’uwo mujyi, yumvise ari ngombwa ko ajyayo. Ibyo yabonye byaramutangaje cyane, kandi yari ashishikajwe no kumenya byinshi kurushaho.—1 Timoteyo 2:3, 4.

Inyigisho zishingiye kuri Bibiliya zikungahaye

Muri iyo porogaramu y’amakoraniro, hasuzumwe uburyo dushobora gukemura ibibazo binyuranye. Hatanzwe inama zidaca ku ruhande zishingiye ku Byanditswe, zasobanuraga ukuntu twakemura ibyo bibazo cyangwa uko twabyihanganira.

Abantu bahangayikishijwe n’iza bukuru, indwara, gupfusha abo bakundaga cyangwa se ibindi bibazo bya bwite, batewe inkunga zishingiye kuri Bibiliya zabafasha kurushaho kubona igihe kizaza mu buryo burangwa n’icyizere (Zaburi 72:12-14). Abashyingiranywe bahawe inama zirebana n’ukuntu bagira ishyingiranwa ryiza, ababyeyi bahabwa izirebana n’ukuntu barera abana babo neza (Umubwiriza 4:12; Abefeso 5:22, 25; Abakolosayi 3:21). Abakristo bakiri bato bahangana n’amoshya y’urungano yangiza igihe bari ku ishuri. Ariko bahabwa inyigisho zirangwa n’ubwenge zo mu Ijambo ry’Imana igihe bari mu rugo ndetse no mu itorero. Muri ayo makoraniro, bahawe inama z’ingirakamaro ku birebana n’ukuntu bahangana n’ababahatira gukurikiza ibyo bakora, ndetse n’izirebana n’ukuntu bahunga “irari rya gisore.”—2 Timoteyo 2:22.

Bagize umuryango nyakuri w’abavandimwe wo ku isi hose

Buri gihe iyo Abahamya ba Yehova bari mu materaniro, bahabwa inama z’ingirakamaro zishingiye ku Byanditswe (2 Timoteyo 3:16). Ariko ikigaragaza ko ayo makoraniro yari yihariye, ni uburyo yitabiriwe mu rwego mpuzamahanga. Muri ayo makoraniro y’intara yihariye yose, hatanzwemo inyigisho zo mu buryo bw’umwuka zimwe, ariko zitangwa mu ndimi nyinshi. Buri munsi w’ikoraniro, abagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova batangaga disikuru, kandi raporo zaturutse mu bindi bihugu zatumye ayo makoraniro arushaho gushimisha mu buryo bwihariye. Izo disikuru n’izo raporo zarasemurwaga, kugira ngo abantu bavuga indimi zitari zimwe bari bahari bashobore kungukirwa.

Abashyitsi bari bishimiye kubonana n’abavandimwe na bashiki bacu bari bavuye mu bindi bihugu. Umushyitsi umwe yagize ati “kuba twaravugaga indimi zinyuranye nta kibazo byateje. Ibinyuranye n’ibyo, byatumye ibyo birori birushaho gushimisha. Abashyitsi baje baturuka mu mico inyuranye, ariko bose bari bahujwe n’ukwizera kumwe.” Abari baje mu ikoraniro ry’i Munich bagize icyo babivugaho, bagira bati “urukundo rutuma twunga ubumwe nubwo tutavuga indimi zimwe.” Ibihugu abaje muri ayo makoraniro bari baturutsemo ibyo ari byo byose cyangwa ururimi babaga bavuga urwo ari rwo rwose, bumvaga ko bari hamwe n’incuti nyakuri, ari bo bavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka.—Zekariya 8:23.

Amagambo yo gushimira

Mu gihe cy’amakoraniro ikirere cyari cyifashe nabi muri Polonye, ku buryo ibyo byagerageje ukwihangana kw’abo bavandimwe kandi bigatuma umwuka waharangwaga uhinduka. Uretse kuba hafi buri gihe imvura yaragwaga, habaga hari n’ubukonje bukabije ku buryo bwageze kuri dogere 14! Umuvandimwe wari waturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagize ati “iryo ni ryo koraniro rya mbere nateranyemo hari ikirere cyifashe nabi cyane ndetse n’ubukonje bwinshi, kandi numvise bike cyane mu byavugiwe muri iryo koraniro. Ariko umwuka mwiza cyane w’abavandimwe bari baturutse hirya no hino ndetse n’ukuntu abantu bakiranywe urugwiro, byatumye ibyo byose bihinduka ubusa. Mu by’ukuri, iryo koraniro ntirizibagirana.

Ikintu kitazibagirana ku bari bateranye bavugaga ururimi rw’Igipolonye, ni ugutangarizwa ko hasohotse igitabo Étude perspicace des Écritures mu Gipolonye; iyo ikaba ari ingororano ihebuje babonye kubera ukuntu bihanganiye imbeho n’imvura. Nanone muri ayo makoraniro yari afite umutwe uvuga ngo “Gucungurwa kwacu kuregereje,” hasohotse igitabo gishya gifite umutwe uvuga ngo Vivez en gardant à l’esprit le jour de Jéhovah (Garagaza mu mibereho yawe ko uzirikana umunsi wa Yehova). Ibyo na byo byatumye abantu barushaho kwishima.

Hari izindi mpamvu zituma iryo koraniro riba ikintu kitazibagirana kuri benshi mu bari baririmo. Mushiki wacu witwa Kristina wo muri Repubulika ya Tchèque, wari witangiye guherekeza itsinda ry’abashyitsi bari baje muri bisi baturutse mu bindi bihugu, agira ati “igihe twasezeranagaho, hari mushiki wacu wanshyize ku ruhande, arampobera maze arambwira ati ‘mwanyitayeho cyane. Mwahise muzana ibiryo aho twari twicaye, kandi muduha n’amazi yo kunywa. Ndabashimiye cyane kubera urwo rukundo rwanyu rurangwa no kwigomwa.’” Yashakaga kuvuga amafunguro ya saa sita abashyitsi bari baturutse mu bindi bihugu bahawe. Umuvandimwe umwe yagize ati “ibintu byakozwe ntitwari twarigeze tubibona. Ibyakorwaga buri munsi, byabaga bikubiyemo guha abantu bagera hafi ku 6.500 amafunguro ya saa sita. Kubona ukuntu abantu benshi bitangiraga gukora imirimo, hakubiyemo n’abana, byankoze ku mutima.”

Mushiki wacu waje mu ikoraniro ry’i Chorzow aturutse muri Ukraine yagize ati “twakozwe ku mutima cyane n’urukundo, kwitabwaho ndetse n’ubuntu byagaragajwe na bagenzi bacu duhuje ukwizera. Ntidushobora kubona amagambo yo kubashimira.” Annika wo muri Finilande ufite imyaka umunani, yandikiye ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Polonye ati “ikoraniro ryari rishimishije cyane kurusha uko nabitekerezaga. Kuba turi mu muteguro wa Yehova ni ibintu byiza cyane kuko bituma tugira incuti ku isi hose!”—Zaburi 133:1.

Ibyo indorerezi zavuze

Mbere y’amakoraniro, hari hashyizweho gahunda yo gutembereza zimwe mu ntumwa zari zaturutse mu bindi bihugu zijya kureba ibyiza nyaburanga. Mu byaro byo muri Bavière, abashyitsi bajyaga bahagarara ahari Amazu y’Ubwami maze Abahamya baho bakabaha ikaze. Umuntu watemberezaga itsinda ry’Abahamya ariko we akaba atari we, yatangajwe cyane n’uburyo abavandimwe bagaragarizanya urukundo. Umushyitsi umwe yagize ati “igihe twari muri bisi tugaruka muri hoteli twari ducumbitsemo, uwo muntu wadutemberezaga yatubwiye ko twari dutandukanye cyane n’andi matsinda y’abantu yajyaga atembereza. Yavuze ko twari twambaye neza kandi ko hagati yacu n’abadutemberezaga mu matsinda harangwaga ubufatanye. Nta watukanaga kandi nta kaduruvayo kari gahari. Uwo muntu wadutemberezaga yatangajwe n’ukuntu abo banyamahanga bahitaga bagirana ubucuti nk’ubwo n’abandi.”

Umuvandimwe wakoraga mu Rwego Rushinzwe Amakuru mu ikoraniro ryabereye i Prague, yagize ati “ku Cyumweru mu gitondo, umuyobozi w’abapolisi bari boherejwe muri iryo koraniro yaradusuye. Yabonye uburyo harangwaga amahoro maze avuga ko nta cyo yari afite ahakora. Yanavuze ko hari abantu bari baturiye sitade yari yabereyemo iryo koraniro bibazaga ibintu byari byahabereye ibyo ari byo. Ariko igihe yababwiraga ko bari Abahamya ba Yehova, abo bantu baratangaye cyane, maze uwo muyobozi w’abapolisi yungamo ati ‘iyaba abantu bose bitwaraga neza nk’Abahamya, nibura bakageza kuri kimwe cya kabiri cyabo, abapolisi ntibaba bagikenewe.’”

Abantu benshi bamaze gucungurwa

Ijambo ry’Imana ari ryo Bibiliya, ni nk’ikiraro gihuza abantu bo mu mico itari imwe, kigatuma Abakristo bunga ubumwe kandi hagati yabo hakarangwa amahoro (Abaroma 14:19; Abefeso 4:22-24; Abafilipi 4:7). Amakoraniro y’intara yihariye yari afite umutwe uvuga ngo “Gucungurwa kwacu kuregereje,” yagaragaje ko ibyo ari ukuri. Abahamya ba Yehova ubu bamaze gucungurwa, bavanirwaho ibyinshi mu byago byugarije iyi si. Bimwe mu bintu byugarije abantu bitakirangwa mu Bahamya ba Yehova, harimo ivangura ry’amoko n’urugomo kandi ubu bategerezanyije amatsiko igihe abatuye isi bose bazaba bavaniweho ibyo bibazo.

Abaje muri ayo makoraniro biboneye ubumwe burangwa mu Bahamya bo mu bihugu bitandukanye no mu mico itandukanye. Ibyo byagaragaye cyane ayo makoraniro arangiye. Bose babaga bakoma mu mashyi, bahoberana n’incuti bungutse kandi bafotora amafoto ya nyuma (1 Abakorinto 1:10; 1 Petero 2:17). Kubera ko abo bashyitsi bari bishimye kandi bizeye neza ko bari hafi kuvanirwaho ibibazo byose, basubiye iwabo no mu matorero yabo biyemeje ko bagiye kwizirika ubutanamuka ku Ijambo ry’Imana “ry’ubugingo.”—Abafilipi 2:15, 16.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Hari ahandi hantu hatandatu habereye ayo makoraniro mpuzamahanga hirya no hino muri Polonye ndetse no muri Silovakiya. Bakurikiranye kuri telefoni ibiganiro byatanzwe n’abashyitsi bari baturutse mu bindi bihugu.

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Indimi makumyabiri n’eshanu zavugwaga nk’aho ari rumwe

Muri ayo makoraniro yose uko ari icyenda, disikuru zatanzwe mu rurimi rw’aho ayo makoraniro yabereye. Mu makoraniro yabereye mu Budage, disikuru zatangwaga mu Kidage hamwe no mu zindi ndimi 18. I Dortmund ho disikuru zatanzwe no mu Cyarabu, Igifarisi, Igihisipaniya, Igiporutugali n’Ikirusiya. I Frankfurt zatanzwe mu Cyongereza, Igifaransa no mu Giseribe n’Igikorowate. I Hamburg zatanzwe mu Giholandi, Igisuwede, Igitamili n’Ikidanwa. I Leipzig ho disikuru zatanzwe mu Gipolonye, Igishinwa n’Igiturukiya, naho i Munich zitangwa mu Gitaliyani, mu Kigiriki no mu Rurimi rw’Amarenga rw’Ikidage. Mu ikoraniro ryabereye i Prague, disikuru zose zatanzwe mu Cyongereza, mu Kirusiya no mu rurimi rwa Tchèque. I Bratislava disikuru zatanzwe mu Cyongereza, mu Gihongiriya no mu Rurimi rw’Amarenga rw’Igisilovake. I Chorzow ho disikuru zatanzwe mu Gipolonye, Ikirusiya, mu Rurimi rw’Amarenga rw’Igipolonye no mu rurimi rwa Ukrainien. I Poznan zatanzwe mu Gifinwa no mu Gipolonye.

Izo ndimi zose hamwe zari 25. Mu by’ukuri, urukundo rwatumye abaje muri ayo makoraniro bunga ubumwe, nubwo batavugaga ururimi rumwe.

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Abashyitsi b’Abakorowate bari baje mu ikoraniro i Frankfurt, bashimishijwe cyane no kubona Bibiliya ya “Traduction du monde nouveau” mu rurimi rwabo