Ese amaso y’Imana arakureba?
Ese amaso y’Imana arakureba?
ESE Yehova Umuremyi Mukuru afite ubushobozi bwo kureba? Birumvikana ko abufite. Bibiliya igaragaza neza ko abufite igira iti “iyaremye ijisho ntizareba?” (Zaburi 94:9). Yehova afite ubushobozi bwo kureba buruta kure ubw’abantu. Ntabona gusa uko tugaragara inyuma, ahubwo ‘anagerageza imitima’ kandi akayigenzura (Imigani 17:3; 21:2). Koko rero, afite ubushobozi bwo kumenya imitekerereze yacu, ikidushishikariza gukora ibintu ndetse n’ibyifuzo byacu byimbitse.
Yehova azi ingorane dushobora guhura na zo mu mibereho yacu, kandi asubiza amasengesho tumutura tumwinginga. Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati “amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi, n’amatwi ye ari ku gutaka kwabo. Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse. Kandi akiza abafite imitima ishenjaguwe” (Zaburi 34:16, 19). Mbega ukuntu duhumurizwa no kumenya ko Yehova asobanukiwe imimerere turimo, kandi ko yumva amasengesho tumutura tubivanye ku mutima!
Yehova Imana areba n’ibikorerwa ahiherereye. Koko rero, “[ibintu] byose bitwikuruwe nk’ibyambaye ubusa mu maso y’Izatubaza ibyo twakoze” (Abaheburayo 4:13). Bityo rero, ibikorwa byacu byose, byaba ibibi cyangwa ibyiza, Imana irabibona (Imigani 15:3). Urugero, mu Itangiriro 6:8, 9 havuga ko “Nowa yagiriye umugisha” mu maso ya Yehova, kandi ko “yagendanaga n’Imana.” Kubera ko Nowa yubahaga Yehova kandi akagendera ku mahame ye akiranuka, Yehova yaramwemeye kandi yamuhaye imigisha (Itangiriro 6:22). Nowa yari atandukanye n’abantu bo mu gihe cye kubera ko bo bari abanyarugomo kandi barononekaye mu bihereranye n’umuco. Iyo mimerere ntiyisobye Imana. Imana ‘yabonye yuko ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose.’ Amaherezo, Yehova yarimbuye abantu babi arokora Nowa n’umuryango we.—Itangiriro 6:5; 7:23.
Ese Yehova arakwemera? Mu by’ukuri, amaso ya Yehova “ahuta kureba isi yose impande zose, kugira ngo yerekane ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye” (2 Ibyo ku Ngoma 16:9). Vuba aha, Yehova azongera arimbure ababi bose bari mu isi, arokore abicisha bugufi mu mutima.—Zaburi 37:10, 11.