Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gukorera Yehova bihesha ishema kandi ni igikundiro kitagereranywa

Gukorera Yehova bihesha ishema kandi ni igikundiro kitagereranywa

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Gukorera Yehova bihesha ishema kandi ni igikundiro kitagereranywa

Byavuzwe na Zerah Stigers

Umugabo wanjye twakoranye umurimo w’igihe cyose akambera indahemuka, yapfuye mu mwaka wa 1938. Yansigiye abana babiri b’abahungu nagombaga kwitaho, umwe w’uruhinja n’undi w’imyaka 10. Ariko se, nubwo nifuzaga cyane gukomeza gukora umurimo w’igihe cyose, ni gute nashoboraga kubigeraho? Mbere y’uko mbasobanurira uko nabigezeho, reka mbanze mbabwire muri make ibirebana n’imibereho yanjye ya mbere yaho.

NAVUKIYE muri Alabama, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku itariki ya 27 Nyakanga 1907. Nyuma yaho gato, jye n’abo tuva inda imwe batatu hamwe n’ababyeyi bacu, twimukiye muri leta ya Géorgie. Nyuma yaho, twongeye kwimukira muri leta ya Tennessee, tuvayo twerekeza hafi y’umugi wa Tampa uri muri leta ya Floride. Tukiri muri Floride, mu mwaka wa 1916 narebye sinema irimo amashusho aherekejwe n’amajwi, yitwa “Photo-Drame de la Création.” Filimi ni bwo zari zicyaduka, kandi buri wese yari yishimiye kureba iyo “Photo-Drame.”

Ababyeyi banjye bashishikariraga gusoma Umunara w’Umurinzi n’ibindi bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Nubwo papa yakundaga gusoma ibitabo, icyo gihe ntiyifatanyaga mu buryo bugaragara n’Abigishwa ba Bibiliya; uko akaba ari ko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe. Icyakora tukiri abana, mama yatujyanaga mu materaniro. Kandi koko, nyuma yaho gato tumaze kugera mu mudugudu wa Niles wo muri leta ya Michigan, twakoraga urugendo rw’ibirometero 16 muri gari ya moshi, tujya mu materaniro mu mugi wa South Bend wo muri leta ya Indiana.

Amaherezo, nagaragaje ko niyeguriye Yehova, mbatizwa ku itariki ya 22 Nyakanga 1924. Nyuma yaho, mama yashyize ibintu kuri gahunda kugira ngo abe umukoruporuteri; uko akaba ari ko abakozi b’igihe cyose b’Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe. Urugero rwiza yansigiye ndetse n’urwo nasigiwe n’abandi bakoruporuteri, rwatumye ngira icyifuzo cyo gukora umurimo w’igihe cyose.

Mbona uwo tuzabana

Mu wa 1925, ubwo nari mu ikoraniro ry’intara ryabereye mu mugi wa Indianapolis wo muri leta ya Indiana, nahuye na James Stigers wari uturutse muri leta ya Chicago. Nahise numva mukunze kubera ko yari umukozi wa Yehova warangwaga n’ibyishimo mu murimo. Gusurana ntibyatworoheraga, kubera ko kuva aho nabaga kugera i Chicago hari ibirometero bigera ku 160. Icyo gihe, muri uwo mugi munini hari itorero rimwe gusa, kandi amateraniro yaberaga mu igorofa rya mbere, mu cyumba cyakodeshwaga. James yakundaga kunyandikira antera inkunga zo mu buryo bw’umwuka. Twashyingiranywe mu Kuboza 1926, maze nyuma y’umwaka umwe tubyarana umuhungu wacu w’imfura, ari we Eddie.

Nyuma yaho gato, jye na James twatangiye gukora umurimo w’ubupayiniya. Twawukoreye muri leta umunani, ari zo Michigan, Louisiana, Mississippi, Dakota y’Amajyepfo, Iowa, Nebraska, Kariforuniya hamwe na Illinois. Twishimiye cyane iyo myaka yaranzwe n’umunezero mwinshi kurusha iyindi mu mibereho yacu. James amaze kurwara, ibyo byishimo twari dufite mu muryango wacu byarayoyotse.

Ibibazo by’ubukungu byatewe n’uburwayi bwa James byatumye dusubira i Chicago mu mwaka wa 1936, tujya kubana na mabukwe na we wari Umuhamya. Mu myaka ya nyuma y’uburwayi bwa James, igihe nari ntwite umwana wacu wa kabiri, nakoraga muri resitora, nkajya nkorera idolari rimwe ry’irinyamerika ku munsi. Mabukwe nakundaga yakoraga uko ashoboye kose tukabona ibyokurya bihagije, kandi nta faranga na rimwe yadusabaga. Yatwitayeho cyane rwose!

James yamaze imyaka igera kuri ibiri arwaye indwara ifata ubwonko yitwa encephalite, hanyuma apfa muri Nyakanga 1938. Igihe yari arwaye, ntiyashoboraga gutwara imodoka no kubwiriza ku nzu n’inzu. Nyamara nta na rimwe yigeze acikanwa n’uburyo yabonaga bwo kubwiriza abandi. Kugira ngo umuryango wacu ubone ibiwutunga, nahagaritse umurimo w’igihe cyose. Nagiye mbona akazi ahantu hatandukanye, ariko aho nakoraga nahamaraga igihe gito.

Umuhungu wacu witwa Bobby yavutse ku itariki ya 30 Nyakanga mu mwaka wa 1938, nyuma y’iminsi umunani se apfuye. Icyakora, mabukwe yanze ko njya mu bitaro bya leta, ahubwo ashakisha uburyo najya mu bitaro byavuraga neza, aho nari kuzitabwaho n’umuganga wamuvuraga. Ikindi kandi, yishyuye amafaranga yose y’ibitaro. Nishimiye cyane uburyo yangaragarije urwo rukundo rwa gikristo.

Nsubira mu murimo w’igihe cyose

Nakomeje kubana na mabukwe kugeza igihe Bobby yagiriye imyaka irenga 2, naho Eddie we akaba yari afite 12. Nubwo nagombaga kugira icyo mpindura kubera imimerere mishya nari ngezemo, nari ngifite icyifuzo gikomeye cyo gukorera Yehova umurimo w’igihe cyose. Mu ikoraniro ry’intara ryabereye mu mugi wa Detroit wo muri leta ya Michigan mu mwaka wa 1940, nahuye n’umugabo n’umugore we b’abapayiniya, bantera inkunga yo kujya muri leta ya Caroline du Sud, gukorerayo umurimo w’ubupayiniya. Kubera iyo mpamvu, naguze imodoka yo mu bwoko bwa 1935 Pontiac ku madolari 150 y’amanyamerika, maze nitegura kujyayo. Mu mwaka wa 1941, umwaka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zinjiriye mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, jye n’abahungu banjye babiri twerekeje mu majyepfo ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ubwo mba nongeye gukora umurimo w’igihe cyose.

Igihe twimukiraga muri leta ya Caroline du Sud, twabanje kubwiriza mu mugi wa Camden, dukomereza muri Little River, nyuma yaho tujya mu mugi wa Conway. Ngeze i Conway, naguze inzu yimukanwa. Hari umugiraneza wanyemereye gushyira iyo nzu hafi ya sitasiyo ye ya lisansi. Yanyemereye kandi kujya nkoresha gazi n’umuriro w’amashanyarazi byaturukaga kuri iyo sitasiyo, ndetse anyemerera no gukoresha ubwiherero bwaho. Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, hashyizweho itegeko ryo gusaranganya lisansi yakoreshwaga, bityo sinongera kubona ka lisansi na gake. Ibyo byatumye ngura igare ryari ryarakoze. Hanyuma mu mwaka wa 1943, igihe nasaga naho ntagishoboye gukora umurimo w’ubupayiniya kubera ko amafaranga yari yaradushiranye, natumiriwe kuba umupayiniya wa bwite. Icyo gihe, buri kwezi nasubizwaga amafaranga nabaga nakoresheje. Muri iyo myaka yose Yehova yaramfashije cyane.

Icyo gihe, mu mugi wa Conway nta bandi Bahamya babagayo, kandi jye n’abana banjye kubwiriza twenyine byaratugoraga. Bityo, nanditse nsaba ko banyoherereza undi mupayiniya wa bwite, maze mu mwaka wa 1944 haza umupayiniya mwiza cyane witwaga Edith Walker. Twamaze imyaka 16 dukorana umurimo mu mafasi menshi. Ikibabaje ni uko nyuma yaho yasubiye muri Ohio kubera ikibazo cy’uburwayi.

Imigisha itazibagirana

Hari ibintu byiza cyane byabaye muri iyo myaka njya nibuka bikanshimisha. Sinzigera nibagirwa umukobwa w’imyaka 13 witwaga Albertha. Yabaga mu mugi wa Conway, kandi yitaga kuri basaza be babiri na nyirakuru wari waramugaye. Yakundaga ukuri ko muri Bibiliya namwigishaga, kandi yifuzaga kukugeza ku bandi. Na we yahaga agaciro kenshi umurimo w’ubupayiniya, kandi amaze kurangiza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 1950, yatangiye kuwukora. Ubu amaze imyaka irenga 57 akiri mu murimo w’igihe cyose.

Mu mwaka wa 1951, jye na Edith twoherejwe kubwiriza igihe gito mu mugi wa Rock Hill muri leta ya Caroline du Sud, kandi muri uwo mugi habagamo Abahamya bake cyane. Twaje kwimurirwa mu mugi wa Elberton wo muri leta ya Géorgie tubwirizayo imyaka itatu, hanyuma tugaruka muri leta ya Caroline du Sud, aho nabwirije kuva mu wa 1954 kugeza mu wa 1962. Ngeze mu mugi wa Walhalla, nabonanye n’umukecuru w’igipfamatwi witwaga Nettie, wari utuye mu giturage kandi aba wenyine. Kugira ngo muyoborere icyigisho cya Bibiliya, yasomaga paragarafu mu gitabo twabaga twiga, nkamwereka ikibazo kijyanye n’iyo paragarafu cyabaga kiri ahagana hasi ku ipaji, hanyuma na we akanyereka aho igisubizo kiri muri paragarafu.

Iyo habaga hari icyo atumva, yandikaga ikibazo ku rupapuro, hanyuma nanjye nkamwandikira igisubizo munsi y’icyo kibazo. Amaherezo, kubera ko Nettie yakomeje kwishimira cyane ukuri ko muri Bibiliya, yatangiye kuza mu materaniro y’itorero no kubwiriza ku nzu n’inzu. Yabwirizaga ari wenyine, ariko nta na rimwe nabaga ndi kure ye. Akenshi nabaga ndi hakurya y’umuhanda, niteguye kumuha ubufasha igihe yabaga abukeneye.

Igihe nari mu mugi wa Walhalla, imodoka yanjye yari ishaje yarapfuye burundu. Nabonye indi bancaga amadolari 100 y’amanyamerika, ariko nta mafaranga nari mfite. Nagiye kureba Umuhamya wari umucuruzi tuganira kuri icyo kibazo maze anguriza ayo madolari 100. Nyuma yaho gato, nagiye kubona mbona ibaruwa ntari niteze yari yoherejwe na murumuna wanjye, ambwira ko abo tuvukana bamenye ko mbere y’uko papa apfa hari amafaranga yari yarasize muri banki. Baganiriye ku birebana n’icyo bayakoresha, bumvikana ko bayanyoherereza. Banyoherereje amadolari 100!

Nkorana umurimo w’ubupayiniya n’abahungu banjye

Eddie na Bobby bakiri bato, buri gihe twabaga turi kumwe mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu. Icyo gihe, muri rusange abantu ntibari barabaswe n’ibiyobyabwenge n’ubwiyandarike nko muri iki gihe. Kuba twarakomeje kugira imibereho yoroheje kandi tukibanda ku murimo wo kubwiriza, byamfashije kwirinda ibyinshi mu bibazo ababyeyi bahura na byo mu gihe barera abana babo, babatoza gukorera Yehova.

Eddie yagiye kwiga i Camden kugeza arangije umwaka wa 8. Amaze kurangiza, yifuje gukorana nanjye umurimo w’ubupayiniya. Twakoranye uwo murimo imyaka runaka kandi byaradushimishije. Nyuma yaho, yifuje gukora ku biro bikuru by’Abahamya ba Yehova biri i Brooklyn, muri leta ya New York. Yahakoze kuva mu wa 1947 kugeza mu wa 1957. Mu wa 1958, yashyingiranywe na wa mukobwa nigishije Bibiliya witwaga Albertha, maze bakorana umurimo w’ubupayiniya. Mbega ukuntu byari bishimishije, igihe twese uko turi batatu twahuriraga mu Ishuri ry’Umurimo w’Abapayiniya mu mwaka wa 2004!

Mu myaka myinshi ishize, ndibuka ko Bobby akiri muto, umunsi umwe yigeze gusenga Yehova amusaba ko yamfasha nkabona lisansi ihagije yo gushyira mu modoka, kugira ngo nzajye mbasha kugera ku bantu twabaga dufitanye gahunda ihoraho yo kwigana Bibiliya. Mu gihe cy’ubuzima bwe bwose, Bobby yagaragaje ko akunda umurimo, kandi yishimiye gukora umurimo w’ubupayiniya imyaka runaka. Ikibabaje ni uko Bobby yaje kugira ibyago mu muryango we, mu mwaka wa 1970 agapfusha umugore we bari bamaranye amezi 22 gusa. Uwo mugore yapfuye abyara, apfira rimwe n’abana babo babiri b’impanga. Bobby ntiyigeze aba kure yanjye, kandi dufitanye imishyikirano ya bugufi.

Ndacyakora umurimo w’ubupayiniya

Mu mwaka wa 1962, noherejwe mu itorero nteranamo muri iki gihe riri mu mugi wa Lumberton, muri leta ya Caroline du Nord. Maze muri iryo torero imyaka 45. Nakomeje gutwara imodoka yanjye kugeza igihe nari ngeze mu myaka 80 ngifite amagara mazima. Ubu, abagize umwe mu miryango y’Abahamya duturanye, ni bo banjyana mu materaniro y’itorero no mu murimo wo kubwiriza.

Mfite akagare gafasha abantu kugenda ndetse n’igare ry’abamugaye, ariko sinjya nkenera kubikoresha kubera ko nshobora kwigenza. Ndashimira Yehova kubera ko yamfashije nkagira amagara mazima, uretse utubazo tumwe na tumwe tw’amaso naje kugira nyuma yaho. Sinjya nsiba amateraniro y’itorero na rimwe, keretse iyo narembye, kandi ndacyari umupayiniya w’igihe cyose ubarirwa mu bapayiniya bamugaye.

Kuba maze imyaka isaga 70 nkora umurimo w’ubupayiniya, navuga ko mu by’ukuri ari Yehova wamfashije mu buzima bwanjye bwose. * Mbona ntarigeze mba umuntu uzi ubwenge cyane cyangwa ukorana ubutwari cyane, ariko Yehova azi ibyo nshobora gukora n’ibyo ntashobora gukora. Ndamushimira cyane kubera ko yemera kunkoresha kandi akaba azi ko ngerageza.

Numva gukorera Yehova mu buryo bwuzuye uko bishoboka kose ari iby’ingenzi, kubera ko ari we dukesha byose. Igihe cyose nzaba ngifite ubushobozi, nta wundi murimo nzahitamo gukora uretse uw’ubupayiniya. Mbega ukuntu gukora uwo murimo ari igikundiro kitagereranywa! Nsenga Yehova musaba ko yakomeza kunkoresha iteka ryose.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 30 Mushiki wacu Stigers yarangije isiganwa rye ryo ku isi ku itariki ya 20 Mata 2007, hasigaye amezi hafi atatu ngo yuzuze imyaka 100. Kuba yaramaze imyaka myinshi akora umurimo mu budahemuka bidutera inkunga kandi twishimiye ko yabonye ingororano ye mu ijuru.

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Iyi modoka ni yo jye n’umugabo wanjye twakoreshaga igihe twari abakoruporuteri

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Ndi kumwe n’abana banjye mu wa 1941

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Ndi kumwe na Eddie hamwe na Bobby vuba aha