Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Kuki Dawidi amaze kwica Goliyati, Umwami Sawuli yamubajije ati “harya uri mwene nde wa muhungu we?” kandi mbere yaho Sawuli yari yaramutumyeho ngo aze amukorere?—1 Samweli 16:22; 17:58.

Impamvu ishobora kuba yarabiteye ni uko Sawuli ashobora kuba yari yaribagiwe Dawidi, kubera ko igihe babonanaga ku ncuro ya mbere, bamaranye akanya gato. Ariko iyo mpamvu ishobora kuba atari yo, kubera ko inkuru ivugwa muri 1 Samweli 16:18-23, igaragaza ko Umwami Sawuli ubwe yari yaratumyeho Dawidi, kandi ko yamukunze cyane ndetse akamuha inshingano yo kujya amutwaza intwaro. Sawuli agomba kuba yari azi Dawidi neza.

Intiti zimwe na zimwe mu bya Bibiliya zibona ko ibikubiye muri 1 Samweli 17:12-31 na 17:55–18:5, byongewemo nyuma kubera ko iyo mirongo itaboneka muri kopi zimwe na zimwe z’ubuhinduzi bw’Ibyanditswe bya Giheburayo mu Kigiriki bwitwa Septante, bwarangiye mu kinyejana cya kabiri Mbere ya Yesu. Gufata umwanzuro nk’uwo ushingiye gusa kuri izo kopi za Septante, ntibihuje n’ubwenge kubera ko iyo mirongo iboneka mu bindi bitabo byandikishijwe intoki byemewe, bigize Ibyanditswe bya Giheburayo.

Kuba Sawuli yarabanje kubaza Abuneri, hanyuma akabaza na Dawidi ubwe, bigaragaza ko atari ashishikajwe gusa no kumenya izina rya se wa Dawidi. Sawuli amaze kubona indi mico Dawidi yari afite y’ukwizera gukomeye n’ubutwari, kandi ko yari yaranesheje Goliyati, byatumye ashaka kumenya uwareze uwo mwana w’umuhungu. Sawuli ashobora kuba yaratekerezaga kuzashyira se wa Dawidi ari we Yesayi, cyangwa bamwe mu bari bagize umuryango we mu ngabo ze, kubera ko bashobora kuba bari bafite ubutwari ndetse ari abarwanyi nka Dawidi.

Nubwo muri 1 Samweli 17:58 hagaragaza igisubizo kigufi Dawidi yatanze, agira ati “ndi umwana w’umugaragu wawe Yesayi w’i Betelehemu,” amagambo akurikiraho agaragaza ko hashobora kuba hari ibindi bintu baganiriyeho. Dore icyo C. F. Keil na F. Delitzsch babivuzeho: “dukurikije amagambo yakoreshejwe muri [1 Samweli 18:1], agira ati ‘amaze kuvugana na Sawuli,’ biragaragara neza ko hari ibindi bintu Sawuli yavuganye na Dawidi birebana n’umuryango we, kubera ko ayo magambo agaragaza ko bagiranye ikiganiro kirekire.”

Duhereye kuri ibyo byose, dushobora gufata umwanzuro ukurikira: impamvu Sawuli yabajije Dawidi ngo “harya uri mwene nde wa muhungu we?” si uko yashakaga kumenya uwo Dawidi yari we, kuko yari asanzwe amuzi. Ahubwo Sawuli yashakaga kumenya imimerere Dawidi yakuriyemo.

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Kuki Sawuli yabajije Dawidi ati “uri mwene nde?”