Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Ibitangaza” bibiri mu ikoraniro ry’intara ryabereye muri Géorgie

“Ibitangaza” bibiri mu ikoraniro ry’intara ryabereye muri Géorgie

“Ibitangaza” bibiri mu ikoraniro ry’intara ryabereye muri Géorgie

MU MWAKA wa 2006, hari ibirori bitazibagirana byabereye mu gihugu cya Géorgie. Muri ibyo birori habayemo “ibitangaza” bibiri. Ibyo birori ni ikoraniro ry’intara ry’Abahamya ba Yehova ryari rifite umutwe uvuga ngo “Gucungurwa kwacu kuregereje.” Ryamaze iminsi itatu. Ryatangiye ku itariki ya 7 rirangira ku ya 9 Nyakanga. Ibyo birori byo mu buryo bw’umwuka byahuje abantu barenga 17.000.

Muri Mutarama 2006, hashyizweho imihati kugira ngo mu murwa mukuru wa Géorgie ari wo Tbilisi, haboneke ahantu hakwiriye hashobora guteranira abantu babarirwa mu bihumbi. Ahandi amakoraniro yari kubera, bagombaga gukurikirana iyo porogaramu kuri telefoni.

Nubwo mu myaka runaka yashize Abahamya bo hirya no hino muri Géorgie barwanyijwe, bagiye bahabwa buhoro buhoro umudendezo wo gusenga. Ku bw’ibyo, bakomeje guhatana bizeye ko bari kuzabona ahantu bateranira muri uwo murwa mukuru. Ubusanzwe, abaturage bo muri Géorgie barangwa n’urugwiro kandi bagira umwuka wo kwakira abashyitsi. Ariko abategetsi bamwe bagiriraga amadini urwikekwe mu buryo bukabije. None se bari kureka urwo rwikekwe, bakemerera Abahamya gukodesha ahantu ho guteranira?

Abavandimwe bari bagize Komite y’Ikoraniro basuye za sitade zitandukanye ndetse n’andi mazu manini y’imikino. Abayobozi b’izo sitade bemeye ko zakodeshwa, ariko abavandimwe bababwiye amatariki bazazikoresherezaho bisubiraho, banga ko bazikodesha. Nyamara, abari bagize iyo komite batunguwe n’uko ubuyobozi bw’inzu mberabyombi ya Tbilisi Philharmonic bwemeye ko Abahamya ba Yehova bakodesha iyo nzu bagateraniramo. Iyo nzu iberamo za konseri iri mu mugi rwagati, aho ibirori byinshi bikomeye bikunda kubera.

Abari bagize iyo komite batewe inkunga n’uko imihati yabo itabaye imfabusa, maze batangira imyiteguro irebana n’iryo koraniro ryagombaga kubera muri uwo mugi wa Tbilisi no mu yindi migi yo hirya no hino mu gihugu. Muri iyo migi harimo Tsnori, Kutaisi, Zugdidi, Kaspi na Gori. Hakozwe byinshi kugira ngo abari bateraniye muri iyo migi yindi yose bakurikiranire kuri telefoni iyo porogaramu yari kubera i Tbilisi. Byose byari kuri gahunda. Ariko nyuma yaho mu buryo butunguranye, wa muyobozi wa Tbilisi Philharmonic yasheshe amasezerano, kandi ntiyagira ibisobanuro atanga.

“Igitangaza” cya mbere

None se ni iki abavandimwe bari gukora kuri uwo munota wa nyuma? Icyari gisigaye ni ukujya ahantu hakorerwa imirimo y’ubuhinzi mu mugi wa Marneuli, ku birometero 40 uvuye mu mugi wa Tbilisi. Muri uwo mugi hagiye habera amakoraniro y’intara menshi, akabera mu masambu y’Abahamya ba Yehova. Aho hantu hari ubusitani bunini cyane. Mu gihe cy’imyaka icumi ishize, ni ho hashoboraga kubera amakoraniro y’intara y’abagize amatorero y’i Tbilisi. Ariko aho i Marneuli na ho Abahamya ba Yehova bagiye bagabwaho ibitero bikaze.

Kimwe muri ibyo bitero cyabaye ku itariki ya 16 Nzeri 2000. Abapolisi bo mu mugi wa Marneuli bashyizeho bariyeri kugira ngo babuze Abahamya kugera aho amakoraniro yari kubera. Nyuma yaho, haje za bisi zari zuzuye abantu b’abagizi ba nabi, bari barangajwe imbere n’uwahoze ari umupadiri w’Umworutodogisi witwa Vasili Mkalavishvili. Bahagaritse imodoka zari zitwaye abajyaga mu ikoraniro ryari kubera mu mugi wa Marneuli, basohora abenshi mu bari muri izo modoka, barabakubita cyane, abandi babambura ibyo bari bafite, harimo Bibiliya ndetse n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya.

Nanone hari itsinda ry’abantu b’abagizi ba nabi bagera kuri 60 bagabye igitero aho hantu habera amakoraniro i Marneuli. Abahamya bagera kuri 40 bakomerekeye muri icyo gitero, kandi umuvandimwe umwe bamuteye icyuma mu gituza. Bamwe mu bari bagabye igitero bafataga imbunda bakarasa mu kirere bafite umujinya mwinshi. Umwe mu bagabye igitero yafashe imbunda ayitunga nyir’iyo sambu, amwaka amafaranga n’ibintu bikoze mu mabuye y’agaciro yari atunze. Abari bagabye igitero binjiye mu nzu yari ahagana ku mpera y’iyo sambu, basandaguza ibyari biyirimo byose kandi biba ibintu by’agaciro bya nyir’iyo nzu. Bamaze kumenagura amadirishya yose y’inzu, batwitse ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya ndetse n’intebe zari zigenewe kwicarwaho mu ikoraniro. Hatwitswe toni imwe n’igice y’ibitabo. Aho kugira ngo abapolisi bahagarike urwo rugomo, na bo bifatanyije muri ubwo bugizi bwa nabi bwakorewe Abahamya. *

Abari bagize komite y’ikoraniro ntibagombaga guhangana gusa n’ikibazo cy’urugomo rwashoboraga kuvuka. Bagombaga guhangana nanone n’ikibazo cyo kwakirira abantu 5.000, ahantu ubundi hari hasanzwe hakira abantu 2.500. Ni gute icyo kibazo cyashoboraga gukemuka muri icyo gihe gito cyari gisigaye? Byabaye nk’igitangaza igihe ba nyir’amasambu babiri begeranye n’aho hantu bahagobokaga, bakemera ko amasambu yabo akodeshwa.

Gutunganya ayo masambu agahinduka ahantu hakwiriye hashobora kubera ikoraniro ry’intara, byari ikibazo cy’ingorabahizi. Kubera ko ikirere cyari cyifashe nabi, ibintu byarushijeho kuzamba. Imvura yamaze icyumweru cyose igwa mbere y’uko iryo koraniro riba. Muri ayo masambu y’abaturanyi hari hahinzemo ibirayi, kandi byagombaga gukurwa. Abitangiye gukora imirimo babanje guhurira hamwe mu mvura nyinshi, bakura ibyo birayi. Hanyuma bashenye inzitiro z’ibyo bibanza, maze bubakamo igisharagati kugira ngo abari kuzaterana bazabone aho bikinga izuba n’imvura. Hari izindi ntebe z’ibiti zagombaga gukorwa, kandi ibikoresho birangurura amajwi byarongerewe. Abari bitangiye gukora imirimo bakoze akazi kenshi kajyanye n’ubwubatsi hakubiyemo gukata imbaho, kuzitobora ndetse no kuziteramo imisumari. Bamwe mu bari bitangiye imirimo bigomwe ibitotsi, bakajya bakora amanywa n’ijoro.

Buri wese yaribazaga ati “ubu se imvura nikomeza kugwa bizagenda bite? None se abazaza muri iri koraniro ntibazarengerwa n’ibyondo?” Ku bw’ibyo, haguzwe ibyatsi byo gutwikira aho hantu hari hatose. Amaherezo, abantu bagiye kubona babona akazuba karavuye! Muri iyo minsi itatu yose ikoraniro ryamaze, hari akazuba keza gasusurutsa.

Igihe abashyitsi basesekaraga aho, bahise bakirwa n’ibyiza binogeye amaso bitatse ako karere. Urebye imiterere y’icyo gihugu n’ukuntu hatuje, hasa naho ari umusogongero w’isi nshya. Abashyitsi bari bicaye neza bisanzuye, bakikijwe n’ibiti by’imitini, ibyera imbuto hamwe n’imirima y’ibigori n’iy’inyanya. Inyuma ya platifomu hari imizabibu. Rimwe na rimwe mu gihe cya porogaramu y’ikoraniro, hari igihe abari bateranye bumvaga isake zibika n’inkokokazi ziteteza igihe zabaga zegeranya amagi yazo. Hari ayandi majwi yaturukaga mu giturage cyo hafi aho, ariko abari bateranye bumvaga ari ibintu binogeye amatwi. Aho kugira ngo bibarangaze, ni gake bumvaga urwo rusaku, kubera ko intego yabo yabaga ari iyo gutega amatwi bitonze inyigisho zihebuje zishingiye kuri Bibiliya zatangwaga muri iyo porogaramu. Ariko, ibyo si byo bintu byonyine bitazibagirana byabaye muri iryo koraniro.

“Igitangaza” cya kabiri

Ku wa Gatanu, icyiciro cya mbere ya saa sita kigiye kurangira, abari bateranye baratunguwe ubwo Geoffrey Jackson, umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, yatangazaga ko hasohotse Bibiliya yuzuye ya Traduction du monde nouveau mu rurimi rwa Géorgien. * Abenshi amarira yababunze mu maso, kuko byari bibatunguye. Hari abagize umuryango umwe bari bishimye cyane, bavuze bati “ntidushobora kureka gushimira Yehova ku bw’iki gitangaza adukoreye. Umurimo ukomeye bene kariya kageni, ukaba ukozwe muri iki gihe gito cyane bigeze aha!”

Hari mushiki wacu wari waturutse mu mugi wa Tsalendjikha wari wakurikiranye iyo porogaramu kuri telefoni, wagize ati “sinabona amagambo nkoresha ngaragaza ibyishimo nagize igihe nabonaga Bibiliya yuzuye. Ndashaka kubashimira ku bw’iminsi itatu iri koraniro ryari rishishikaje ryamaze. Mu by’ukuri, ibi ni ibintu bitazibagirana mu mateka.” Hari abagize umuryango wo mu itorero ryo mu burengerazuba bwa Géorgie riri ku nkengero z’Inyanja Yirabura, bagize bati “kugeza ubu, twari dufite Bibiliya imwe rukumbi mu muryango wacu, ariko noneho ubu twese uko turi bane buri wese afite kopi ye ya Bibiliya ya Traduction du monde nouveau. Ubu buri wese muri twe ashobora kwiyigisha Bibiliya ku giti cye.”

Ariko kandi, hari ibindi bintu bitagenze neza abari bateranye batabonye. Urugero, nubwo kopi za Bibiliya ya Traduction du monde nouveau zapakiwe zikoherezwa muri Géorgie ku gihe kugira ngo zizatangazwe mu ikoraniro, abakozi ba gasutamo banze ko izo Bibiliya zambutswa umupaka. Abavandimwe bitabaje Urwego rw’Umuvunyi. Umuvunyi Mukuru yatanze uburenganzira bwo kurekura izo Bibiliya, nuko zigerera igihe aho ikoraniro ry’intara ryari kuzabera. Ndetse mu ikoraniro ry’intara ryabereye aho i Marneuli, uwo Muvunyi Mukuru yohereje umwungirije kugira ngo bamuhe kopi za Bibiliya nshya azizanire Urwego rw’Umuvunyi.

Bakiranywe urugwiro rurangwa mu muco wo muri Géorgie

Hari indi mpamvu yatumye ikoraniro ry’intara ryabereye i Marneuli riba agahebuzo ku Bahamya ba Yehova bo muri Géorgie. Hari umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova wari waje muri iryo koraniro. Abari bateraniye aho bose bari bishimiye cyane kumwakirana urugwiro, ku buryo buri wese ku giti cye yashakaga kumwifuriza ikaze mu buryo bwuje urugwiro, nk’uko bisanzwe mu muco wabo. Byabaye ngombwa ko Umuvandimwe Jackson yajya ahaguruka agasuhuza abavandimwe na bashiki bacu amasaha make mbere y’ikoraniro, hagati mu ikoraniro ndetse na nyuma y’ikoraniro, ariko yabikoraga yishimye.

Mu mwaka wa 1903, hari irindi koraniro ryabaye. Igihe ryari rihumuje, hari umuvandimwe wavuze ati “nubwo ndi umukene, sinshobora kugurana ibyiza nungukiye muri iri koraniro amadolari igihumbi.” Nyuma y’imyaka irenga ijana, Abahamya bateranye amakoraniro y’intara atazibagirana yabereye muri Géorgie muri Nyakanga mu mwaka wa 2006, na bo bari bafite ibyiyumvo nk’ibyo.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 10 Niba ushaka ibindi bisobanuro birambuye ku bihereranye n’ibitotezo byageze ku Bahamya ba Yehova bo muri Géorgie, reba Réveillez-vous! yo ku ya 22 Mutarama 2002, ku ipaji ya 18-24.

^ par. 16 Bibiliya ya Traduction du monde nouveau y’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo, yasohotse mu rurimi rwa Géorgien mu mwaka wa 2004.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 19]

“Umuto” yaragwiriye

Amagambo yo muri Yesaya 60:22 yabaye impamo muri Géorgie. Ayo magambo agira ati “umuto azagwira abemo igihumbi, uworoheje azaba ishyanga rikomeye. Jyewe Uwiteka nzabitebutsa igihe cyabyo nigisohora.” Mu gihe kitageze ku myaka 20, ababwiriza b’Ubwami bo muri Géorgie bariyongereye, bava ku babwiriza batageze ku 100, bagera hafi ku 16.000. Abo babwiriza barangwa n’ishyaka bayobora ibyigisho bya Bibiliya bigera ku 8.000 buri cyumweru. Ibyo bikaba bigaragaza ko muri Géorgie hashobora kuzaba ukwiyongera kugaragara mu bihe biri imbere.

[Imbonerahamwe/​Amakarita yo ku ipaji ya 16]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

FÉDÉRATION RUSSE

GÉORGIE

⇨ Zugdidi

⇨ Kutaisi

Marneuli ⇨ Gori

⇨ Kaspi

⇨ Tsnori

TBILISI

TURUKIYA

ARUMENIYA

AZERBAÏDJAN

[Aho ifoto yavuye]

Umubumbe: Based on NASA/Visible Earth imagery

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Igishushanyo kiri i Tbilisi

[Amafoto yo ku ipaji ya 17]

Hari ahandi hantu hatanu bakurikiranye iryo koraniro ryabereye i Marneuli kuri telefoni zigendanwa

[Amafoto yo ku ipaji ya 18]

Abashyitsi batangajwe kandi bashimishwa cyane no kubona Bibiliya yuzuye ya “Traduction du monde nouveau” mu rurimi rwa Géorgien