Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Mwirinde kurarikira k’uburyo bwose”

“Mwirinde kurarikira k’uburyo bwose”

“Mwirinde kurarikira k’uburyo bwose”

“Niyo umuntu yagira ibintu byinshi ate, ubuzima bwe ntibuva mu bintu atunze.”​—LUKA 12:15, NW.

1, 2. (a) Ni ibihe bintu waba warabonye ko bishishikaza abantu muri iki gihe kandi bagaharanira kubigeraho? (b) Ni gute iyo myifatire ishobora kutugiraho ingaruka?

AMAFARANGA, umutungo, icyubahiro, akazi gahemba neza no kugira umuryango, ni bimwe mu bintu abantu benshi baheraho bagaragaza ko umuntu yagize icyo ageraho, cyangwa ko byanze bikunze azabaho neza mu gihe kizaza. Uko bigaragara, haba mu bihugu bikize ndetse no mu bihugu bikennye, abantu benshi bashishikazwa no gushaka ubutunzi ndetse no gutera imbere, kandi bagaharanira kubigeraho. Ku rundi ruhande, gushishikazwa n’ibintu byo mu buryo bw’umwuka, niba binabaho, biragenda bigabanuka cyane.

2 Ibyo Bibiliya yari yarabihanuye igira iti “mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya, kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, . . . bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako” (2 Timoteyo 3:1-5). Kuba Abakristo b’ukuri bahorana n’abantu nk’abo, bituma bahora bahanganye n’ibishuko byo kuba bakwigana uburyo bwo kubaho hamwe n’imitekerereze y’abo bantu. Ni iki cyadufasha kunanira imihati isi ishyiraho ‘iduhatira kujya mu iforomo yayo’?—Abaroma 12:2, The New Testament in Modern English, J. B. Phillips.

3. Ni iyihe nama Yesu yatanze tugiye gusuzuma?

3 Kubera ko Yesu Kristo “ari we Banze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose,” yaduhaye amasomo y’ingenzi ku birebana n’iyo ngingo (Abaheburayo 12:2). Igihe kimwe Yesu arimo asobanurira imbaga y’abantu ibintu bimwe na bimwe byo mu buryo bw’umwuka, hari umugabo wamuciye mu ijambo, aramusaba ati “Mwigisha, bwira mwene data tugabane imyandu.” Yesu yamushubije amuha inama itajenjetse, iyo nama ikaba yararebaga uwo mugabo ubwe ndetse n’abandi bari bateze Yesu amatwi. Yesu yatanze umuburo ukomeye wo kwirinda kurarikira, kandi awushimangira aca umugani ukangura ibitekerezo. Ni iby’ingenzi ko twumvira ibyo Yesu yavuze icyo gihe kandi tukareba uko twabishyira mu bikorwa kugira ngo bizatugirire akamaro mu mibereho yacu.—Luka 12:13-21.

Yasabye mu buryo budakwiriye

4. Kuki bitari bikwiriye ko uwo mugabo aca Yesu mu ijambo?

4 Mbere yuko uwo mugabo aca Yesu mu ijambo, Yesu yarimo abwira abigishwa be hamwe n’abandi bantu ibirebana no kwirinda uburyarya, kugira ubutwari bwo guhamya Umwana w’umuntu no kwakira ubufasha buturuka ku mwuka wera (Luka 12:1-12). Mu by’ukuri, izo zari ingingo z’ingirakamaro abo bigishwa bari bakeneye kuzirikana. Ariko mu gihe icyo kiganiro gikangura ibitekerezo cyari kigeze hagati, uwo mugabo yahise aca Yesu mu ijambo, amusaba gukemura amakimbirane yo mu muryango, urebye yari ashingiye ku butunzi. Ariko kandi, hari isomo ry’ingenzi dushobora kuvana kuri ibyo bintu byabaye.

5. Ibyo uwo mugabo yasabye byahishuye iki ku birebana n’imimerere ye?

5 Hari umwanditsi wavuze ati “incuro nyinshi, kamere y’umuntu igaragazwa n’aho yerekeza ibitekerezo bye igihe ateze amatwi inama zo mu rwego rw’idini.” Igihe Yesu yavugaga ibirebana n’ibintu byo mu buryo bw’umwuka by’ingenzi cyane, birashoboka ko uwo mugabo yatekerezaga icyo yari kuzakora kugira ngo agire ubutunzi bwinshi. Niba kwitotomba kwe ku birebana n’umurage byari bifite ishingiro ntibyavuzwe. Ashobora kuba yarashakaga kuririra ku bubasha Yesu yari afite ndetse no kuba yari azwiho kuba umucamanza urangwa n’ubwenge mu gukemura ibibazo by’abantu, hanyuma akagira icyo amubaza (Yesaya 11:3, 4; Matayo 22:16). Impamvu iyo ari yo yose yaba yaramuteye kubaza Yesu icyo kibazo, ibyo yasabye Yesu byagaragaje ko yari afite ikibazo mu mutima we. Yari afite ikibazo gikomeye cyo kudaha agaciro ibintu byo mu buryo bw’umwuka. Ese ibyo ntibikwiriye gutuma natwe ubwacu twisuzuma? Urugero, iyo turi mu materaniro ya gikristo, biroroshye kureka ubwenge bwacu bukajarajara, cyangwa tukerekeza ibitekerezo byacu ku bintu turi bukore nyuma y’amateraniro. Aho kubigenza dutyo, twagombye gutega amatwi twitonze, kandi buri wese ku giti cye agatekereza uko yashyira mu bikorwa ibyo abwirwa. Ibyo bishobora gutuma turushaho kugirana imishyikirano myiza na Data wo mu ijuri ari we Yehova Imana hamwe n’Abakristo bagenzi bacu.—Zaburi 22:23; Mariko 4:24.

6. Kuki Yesu yanze gukora ibyo uwo mugabo yamusabye?

6 Yesu yanze gukorera uwo mugabo ibyo yari amusabye, atitaye ku mpamvu iyo ari yo yose yaba yarabimuteye. Ahubwo yaramubwiye ati “wa mugabo we, ni nde wanshyizeho kuba umucamanza wanyu, cyangwa ngo ngabanye ibyanyu?” (Luka 12:14). Yesu yavuze ayo magambo yerekeza ku kintu abantu bari basanzwe bazi neza, kubera ko dukurikije Amategeko ya Mose, mu midugudu hari harashyizweho abacamanza bari bashinzwe gukemura ibibazo nk’ibyo (Gutegeka kwa Kabiri 16:18-20; 21:15-17; Rusi 4:1, 2). Ku rundi ruhande, Yesu yari ahangayikishijwe n’ibindi bintu by’ingenzi kurushaho, ari byo guhamya ukuri k’Ubwami ndetse no kwigisha abantu gukora ibyo Imana ishaka (Yohana 18:37). Dukurikije urugero rwa Yesu, aho kugira ngo turangazwe n’ibibazo abantu bahura na byo buri munsi, dukoresha igihe cyacu n’imbaraga zacu tubwiriza ubutumwa bwiza, kandi ‘tugahindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa.’—Matayo 24:14; 28:19.

Mwirinde kurarikira

7. Ni ayahe magambo akangura ubwenge yavuzwe na Yesu?

7 Kubera ko Yesu afite ubushobozi bwo kumenya intego zimbitse zo mu mutima, yamenye ko hari ikindi kintu gikomeye cyane cyari cyihishe inyuma y’icyifuzo uwo mugabo yari afite. Yifuzaga ko Yesu yamugoboka, akamufasha gukemura icyo kibazo yari yifitiye. Bityo, Yesu ntiyanze gusa gukorera uwo mugabo ibyo yamusabye, ahubwo yanamenye impamvu nyakuri yari yihishe inyuma y’icyo kibazo. Yaravuze ati “mukomeze mube maso, kandi mwirinde kurarikira k’uburyo bwose, kuko niyo umuntu yagira ibintu byinshi ate, ubuzima bwe ntibuva mu bintu atunze.”—Luka 12:15NW.

8. Kurarikira bisobanura iki, kandi se bishobora kuganisha umuntu mu yihe mimerere?

8 Kurarikira birenze kugira icyifuzo cyo kugira amafaranga, cyangwa ibintu runaka umuntu ashobora kuba akeneye gukoresha koko kandi abifitiye umugambi. Hari inkoranyamagambo ivuga ko kurarikira ari “ukwifuza birenze urugero ubutunzi cyangwa ibintu by’undi muntu.” Bishobora kuba bikubiyemo guhorana umururumba wo kwifuza gutunga ibintu byinshi no kutanyurwa. Umuntu ashobora kwifuza ibintu by’undi agamije kubitunga gusa, atabanje kureba niba abikeneye koko cyangwa ngo atekereze ku ngaruka byagira ku bandi. Umuntu urarikira yemera ko ibintu byose yifuza bigenga imitekerereze ye ndetse n’ibikorwa bye. Ahora abihugiyemo cyane ku buryo usanga byarabaye nk’imana ye. Wibuke ko intumwa Pawulo yashyize mu rwego rumwe umunyamururumba n’umuntu usenga ibigirwamana. Kandi usenga ibigirwamana ntazaragwa Ubwami bw’Imana.—Abefeso 5:5; Abakolosayi 3:5.

9. Kurarikira bishobora kugaragarira mu buhe buryo? Tanga ingero.

9 Birashishikaje kuba Yesu yaratanze umuburo wo kwirinda “kurarikira k’uburyo bwose.” Kurarikira bigaragarira mu buryo bwinshi. Itegeko rya nyuma mu Mategeko Icumi, rivuga bumwe muri ubwo buryo. Rigira riti “ntukifuze inzu ya mugenzi wawe, ntukifuze umugore wa mugenzi wawe, cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we, cyangwa inka ye cyangwa indogobe ye, cyangwa ikindi kintu cyose cya mugenzi wawe” (Kuva 20:17). Bibiliya irimo ingero nyinshi z’abantu baguye mu byaha bikomeye bitewe no kurarikira mu buryo runaka. Satani ni we wa mbere wararikiye ikintu cyari kigenewe undi. Yararikiye ikuzo, icyubahiro ndetse n’ubutware byari bigenewe Yehova wenyine (Ibyahishuwe 4:11). Eva yagize irari ryo kwigenga agwa mu bishuko, bituma abantu bagerwaho n’icyaha n’urupfu (Itangiriro 3:4-7). Abamarayika batanyuzwe ‘n’ubutware bwabo ahubwo bakareka ubuturo bwabo’ kandi nta burenganzira bari babifitiye, ni bo bahindutse abadayimoni (Yuda 6; Itangiriro 6:2). Tekereza nanone kuri Balamu, Akani, Gehazi ndetse na Yuda. Aho kugira ngo banyurwe n’imibereho bari bafite, bifuje ubutunzi mu buryo bukabije, bituma bakoresha nabi inshingano bari bafite, maze baragwa kandi bararimbuka.

10. Ni gute dushobora ‘gukomeza kuba maso’ nk’uko Yesu yabitanzemo umuburo?

10 Kuba Yesu yaratanze uwo muburo wo kwirinda kurarikira, akawutangiza amagambo agira ati “mukomeze mube maso,” birakwiriye. Kubera iki? Ni ukubera ko byorohera abantu kubona ko abandi bararikira, ariko bo ubwabo akenshi kumenya ko bafite icyo kibazo ntibiborohere. Nyamara, intumwa Pawulo yavuze ko “gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byose” (1 Timoteyo 6:9, 10). Umwigishwa Yakobo yavuze ko icyifuzo kibi ‘gitwita kikabyara ibyaha’ (Yakobo 1:15). Mu buryo buhuje n’umuburo Yesu yatanze, twagombye ‘kuba maso,’ ntiturebe niba abandi bararikira. Ahubwo twisuzume ubwacu, turebe ibyifuzo biri mu mitima yacu kugira ngo ‘twirinde kurarikira k’uburyo bwose.’

Gutunga ibintu byinshi

11, 12. (a) Ni uwuhe muburo Yesu yatanze ku birebana no kwirinda kurarikira? (b) Kuki tugomba kumvira umuburo wa Yesu?

11 Hari indi mpamvu ituma twirinda kurarikira. Zirikana amagambo Yesu yavuze nyuma yaho, agira ati “kuko niyo umuntu yagira ibintu byinshi ate, ubuzima bwe ntibuva mu bintu atunze” (Luka 12:15NW). Muri iyi si yatwawe no gukunda ubutunzi, aho abantu bumva ko kugira ngo umuntu agire ibyishimo kandi bigaragare ko yagize icyo ageraho biterwa n’ibintu atunze, birakwiriye rwose ko dutekereza kuri ayo magambo twitonze. Ayo magambo ya Yesu agaragaza ko kugira ngo umuntu agire ubuzima bufite intego nyakuri kandi burangwa n’ibyishimo, bidaterwa n’ibyo atunze, niyo byaba ari byinshi bite.

12 Icyakora, hari abashobora kuvuga ko ibyo atari ukuri. Bashobora gutekereza ko kugira ubutunzi bituma umuntu agira umutekano n’ibyishimo, bityo akarushaho kugira imibereho myiza. Ibyo bituma bakora umwuga cyangwa akazi gatuma bagwiza umutungo n’ibikoresho byose byo mu rwego rwa elegitoroniki bifuza, bakitanga batizigamye batekereza ko ibyo bizatuma bagira ubuzima bwiza. Ariko iyo batekereza batyo, ntibaba basobanukiwe neza icyo Yesu yashakaga kuvuga.

13. Ni gute twagombye kubona ubuzima n’ubutunzi mu buryo bushyize mu gaciro?

13 Aho kugira ngo Yesu yibande ku birebana no kumenya niba gutunga ibintu byinshi bikwiriye cyangwa bidakwiriye, yatsindagirije ko ubuzima bw’umuntu butava mu “bintu atunze.” Ku birebana n’ibyo, twese tuzi ko kugira ngo tubeho cyangwa tubungabunge amagara yacu, mu by’ukuri bidasaba ibintu byinshi cyane. Bisaba gusa ibyokurya bike, icyo kwambara, n’aho kuryama. Umukire ashobora kugira byinshi naho umukene akabona ibimutunga abanje kwiyuha akuya. Ariko kandi yaba umukire cyangwa umukene, bose baba bamwe iyo bageze ku iherezo ry’ubuzima bwabo; byose bihinduka ubusa (Umubwiriza 9:5, 6). Bityo rero, kugira ubuzima bufite intego kandi bufite agaciro, ntibishobora kandi ntibyagombye kuba bishingiye gusa ku bintu umuntu ashobora kugeraho cyangwa ibyo atunze. Tubona ko icyo gitekerezo ari ukuri iyo dusuzumye ubuzima Yesu yerekezagaho.

14. Ijambo “ubuzima” riboneka mu nkuru yo muri Bibiliya rishobora kutwigisha iki?

14 Igihe Yesu yavugaga ko ‘ubuzima [bw’umuntu] butava mu bintu atunze,’ ijambo ry’Ikigiriki (zo·eʹ) yakoresheje mu ivanjiri ya Luka rihindurwamo “ubuzima,” ryerekeza ku buzima ubwabwo, ntiryerekeza ku buryo umuntu abaho. * Yesu yashakaga kuvuga ko twaba dukize cyangwa dukennye, twaba tubaho mu mudamararo cyangwa tubona ibidutunga bitugoye cyane, tudashobora kugena mu buryo budasubirwaho igihe tuzamara cyangwa niba ejo tuzaba tukiriho. Mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi, yagize ati “ni nde muri mwe wiganyira wabasha kwiyunguraho umukono umwe?” (Matayo 6:27). Bibiliya igaragaza neza ko Yehova ari we ‘soko y’ubugingo,’ kandi ko abantu b’indahemuka bonyine ari bo ashobora guha “ubugingo nyakuri” cyangwa “ubugingo buhoraho,” ari bwo buzima buzira iherezo mu ijuru cyangwa ku isi.—Zaburi 36:10; 1 Timoteyo 6:12, 19.

15. Kuki abantu benshi biringira ubutunzi?

15 Amagambo ya Yesu agaragaza ko kubona ubuzima mu buryo bukocamye ari ibintu byoroshye. Abantu bose, baba abakire cyangwa abakene, ntibatunganye kandi iherezo ryabo ni rimwe. Mose wo mu gihe cya kera yagize ati “iminsi y’imyaka yacu ni imyaka mirongo irindwi, ariko kandi nitugira intege nyinshi ikagera kuri mirongo inani. Nyamara ibyiratwa byayo ni imiruho n’umubabaro, kuko ishira vuba natwe tukaba tugurutse” (Zaburi 90:10; Yobu 14:1, 2; 1 Petero 1:24). Ku bw’ibyo, abantu batigeze bitoza kugirana imishyikirano myiza n’Imana, akenshi bahitamo kugengwa n’imitekerereze nk’iy’abantu Pawulo yavuze, bagira bati “twirīre, twinywere kuko ejo tuzapfa” (1 Abakorinto 15:32). Abandi bo, kubera ko babona ko ubuzima ari bugufi kandi ko nta wabwizera, bagerageza gushakira umutuzo n’umutekano mu butunzi. Bashobora gutekereza ko gutunga ibintu byinshi kandi bigaragarira abantu, bizatuma barushaho kugira umutekano mu buryo runaka. Ibyo bituma bahatanira ubudatuza kugwiza ubutunzi, bibeshya ko kuba babufite ari byo bizatuma bagira umutekano n’ibyishimo mu mibereho yabo.—Zaburi 49:7, 12, 13.

Igihe kizaza kirangwa n’umutekano

16. Ni iki agaciro nyakuri k’ubuzima kadashingiyeho?

16 Ni iby’ukuri ko hari igihe kugira imibereho yo mu rwego rwo hejuru; ni ukuvuga kugira ibyokurya byinshi, imyambaro, aho kuba ndetse n’ibindi binezeza, bishobora kugira uruhare mu gutuma umuntu arushaho kugira imibereho myiza. Ndetse bishobora gutuma umuntu arushaho kubungabunga amagara ye, bityo igihe cyo kubaho kikiyongeraho imyaka mike. Ariko se koko, imibereho nk’iyo ni yo ituma umuntu arushaho kugira umutekano n’ubuzima bufite intego? Agaciro nyakuri k’ubuzima bw’umuntu ntigapimirwa ku myaka ashobora kuba amaze, cyangwa ku bwinshi bw’ibyo ashobora kuba atunze cyangwa akoresha. Intumwa Pawulo yavuze akaga gaterwa no gukabya kwiringira ibyo bintu. Yandikiye Timoteyo ati “wihanangirize abatunzi bo mu by’iki gihe, kugira ngo be kwibona cyangwa kwiringira ubutunzi butari ubwo kwizigirwa, ahubwo biringire Imana iduha byose itimana ngo tubinezererwe.”—1 Timoteyo 6:17.

17, 18. (a) Ni abahe bantu dukwiriye kwigana badusigiye urugero rwiza ku birebana n’ubutunzi? (b) Ni uwuhe mugani wa Yesu tuzasuzuma mu gice gikurikira?

17 Kwiringira ubutunzi ntibihuje n’ubwenge kubera ko “butari ubwo kwizigirwa.” Nubwo umukurambere Yobu yari umuherwe, igihe ibyago byamugwiriraga ubutunzi bwe nta cyo bwashoboye kumumarira. Bwayoyotse mu kanya nk’ako guhumbya. Imishyikirano ikomeye yari afitanye na Yehova ni yo yatumye atuza mu bigeragezo no mu ngorane zose yahuye na zo (Yobu 1:1, 3, 20-22). Ubutunzi bwinshi Aburahamu yari afite ntibwamubujije kwemera inshingano igoye Yehova yamuhaye, kandi byamuhesheje imigisha, aba “sekuruza w’amahanga menshi” (Itangiriro 12:1, 4; 17:4-6). Abo bantu ndetse n’abandi, badusigiye urugero rwiza dukwiriye kwigana. Twaba tukiri bato cyangwa dukuze, tugomba kwisuzuma, tukamenya neza ibintu tubona ko ari iby’ingenzi koko mu buzima bwacu ndetse n’ibyo twiringira.—Abefeso 5:10; Abafilipi 1:10.

18 Amagambo make Yesu yavuze ku birebana no kurarikira ndetse no kubona ubuzima mu buryo bukwiriye, ni ay’ingenzi kandi akubiyemo inyigisho z’ingirakamaro rwose. Icyakora, hari izindi nyigisho yatanze. Ni yo mpamvu yakomeje aca umugani ukangura ibitekerezo, uvuga ibirebana n’umugabo w’umukungu wari umupfapfa. Ni iki kigaragaza ko no muri iki gihe, inama zikubiye muri uwo mugani zifite agaciro mu mibereho yacu, kandi se uwo mugani utwigisha iki? Ibisubizo tuzabibona mu ngingo ikurikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 14 Irindi jambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “ubuzima” ni biʹos. Hari inkoranyamagambo isobanura ko ijambo biʹos ryerekeza ku “gihe ubuzima bumara,” “uburyo bwo kubaho” no ku “bintu bibeshaho ubuzima.”—Vine’s Expository Dictionary of Old and New Testament Words.

Ni gute wasubiza?

• Kuba Yesu yaranze gukora ibyo wa mugabo wari mu mbaga y’abantu yamusabye bitwigisha iki?

• Kuki tugomba kwirinda kurarikira, kandi se ni gute dushobora kubyirinda?

• Kuki ubuzima bw’umuntu budashingiye ku byo atunze?

• Ni iki gishobora gutuma ubuzima bw’umuntu bugira agaciro nyakuri kandi bukarangwa n’umutekano?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Kuki Yesu yanze gukora ibyo uyu mugabo yamusabye?

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Kurarikira bishobora guteza akaga

[Amafoto yo ku ipaji ya 25]

Aburahamu yagaragaje ate ko yabonaga iby’ubutunzi mu buryo bukwiriye?