Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni gute ushobora kuba umuntu w’umwuka by’ukuri?

Ni gute ushobora kuba umuntu w’umwuka by’ukuri?

Ni gute ushobora kuba umuntu w’umwuka by’ukuri?

INTUMWA Pawulo yaranditse ati ‘umutima wa kamere utera urupfu, ariko umutima w’umwuka uzana ubugingo n’amahoro’ (Abaroma 8:6). Ayo magambo ya Pawulo agaragaza ko kuba umuntu w’umwuka atari ikibazo kirebana gusa n’amahitamo y’umuntu cyangwa ibyiyumvo bye. Mu by’ukuri, kuba umuntu w’umwuka ni ikibazo kirebana no gupfa no gukira. Ariko se ni mu buhe buryo umuntu w’umwuka abona “ubugingo n’amahoro”? Dukurikije Bibiliya, umuntu nk’uwo agira amahoro muri we muri iki gihe, kandi akagirana amahoro n’Imana. Nanone kandi, azahabwa ubuzima bw’iteka mu gihe kizaza (Abaroma 6:23; Abafilipi 4:7). Ntibitangaje rero kuba Yesu yaravuze ati “abagira ibyishimo ni abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka.”—Matayo 5:3NW.

Kuba urimo usoma iyi gazeti, bigaragaza ko ushishikazwa no kuba umuntu w’umwuka; kandi koko gushishikazwa na byo bihuje n’ubwenge. Ariko kandi, kuba umuntu w’umwuka abantu babyumva mu buryo butandukanye cyane. Ni yo mpamvu ushobora kwibaza uti ‘kuba umuntu w’umwuka by’ukuri bisobanura iki, kandi se ni gute umuntu yabigeraho?’

“Gutekereza kwa Kristo”

Intumwa Pawulo yagaragaje ukuntu guhoza ubwenge ku bintu by’umwuka ari iby’ingenzi hamwe n’inyungu bihesha, kandi agaragaza icyo kuba umuntu w’umwuka by’ukuri bisobanura. Pawulo yasobanuriye Abakristo bari batuye mu mujyi wa kera w’i Korinto itandukaniro riri hagati y’umuntu wa kamere, ni ukuvuga umuntu ugengwa n’ibyifuzo by’umubiri, hamwe n’umuntu w’umwuka, ni ukuvuga umuntu ufatana uburemere iby’umwuka. Yaranditse ati “umuntu wa kamere ntiyemera iby’[u]mwuka w’Imana kuko ari ubupfu kuri we.” Ku rundi ruhande, Pawulo yasobanuye ko umuntu w’umwuka arangwa no kuba afite “gutekereza kwa Kristo.”—1 Abakorinto 2:14-16.

Muri rusange, kugira “gutekereza kwa Kristo” bisobanura kugira “wa mutima wari muri Kristo Yesu” (Abaroma 15:5; Abafilipi 2:5). Mu yandi magambo, umuntu w’umwuka ni wawundi utekereza nka Kristo kandi akagendera mu nzira Ze (1 Petero 2:21; 4:1). Uko imitekerereze y’umuntu irushaho kumera nk’iya Yesu, ni ko agenda arushaho kuba umuntu ukomeye mu buryo bw’umwuka, bityo kubona “ubugingo n’amahoro” bikarushaho kumworohera.—Abaroma 13:14.

Uko wamenya “gutekereza kwa Kristo”

Icyakora, kugira ngo umuntu agire imitekerereze nk’iya Kristo, agomba kubanza kumenya iyo mitekerereze iyo ari yo. Ku bw’ibyo rero, intambwe ya mbere ituma umuntu akomera mu buryo bw’umwuka, ni ukumenya imitekerereze ya Yesu. Ariko se, ni gute ushobora kumenya imitekerereze y’umuntu umaze imyaka isaga 2.000 abaye ku isi? Reka dufate urugero; abantu bazwi cyane mu mateka y’igihugu cyawe wabamenye ute? Ushobora kuba warabamenye binyuze mu gusoma ibiberekeyeho. Mu buryo nk’ubwo, gusoma inkuru yanditswe ivuga ibirebana na Yesu Kristo, ni bwo buryo bw’ingenzi bwo kumenya imitekerereze ye.—Yohana 17:3.

Ku birebana na Yesu, dufite inkuru enye zumvikana neza zivuga ibyabaye mu mateka ye. Izo nkuru ziboneka mu Mavanjiri yanditswe na Matayo, Mariko, Luka na Yohana. Nusoma izo nkuru witonze bizagufasha kumenya imitekerereze ya Yesu, ibyiyumvo byimbitse yagiraga ndetse n’impamvu zamuteraga gukora ibintu runaka. Iyo ufashe igihe ugatekereza ku byo wasomye ku birebana na Yesu, uba usa n’ureba mu bwenge bwawe uwo yari we. Ndetse nubwo waba wiyumvamo ko usanzwe uri umwigishwa wa Kristo, gusoma izo nkuru no kuzitekerezaho bizagufasha gukomeza “[gukurira] mu buntu bw’Imana no kumenya Yesu Kristo Umwami wacu n’Umukiza.”—2 Petero 3:18.

Tukizirikana ibyo, nimucyo dusuzume imirongo imwe n’imwe yo mu Mavanjiri, kugira ngo turebe icyatumye Yesu aba umuntu w’umwuka. Hanyuma wibaze ukuntu ushobora gukurikiza urugero yadusigiye.—Yohana 13:15.

Isano iri hagati yo kuba umuntu w’umwuka no kwera “imbuto z’umwuka”

Luka, umwanditsi w’Ivanjiri, yavuze ko igihe Yesu yabatizwaga Imana yamusutseho umwuka wera, maze ‘akuzuzwa umwuka wera’ (Luka 3:21, 22; 4:1). Yesu na we yafashije abigishwa be kwiyumvisha impamvu ari iby’ingenzi kuyoborwa n’umwuka wera w’Imana cyangwa “imbaraga” ikoresha (Itangiriro 1:2, NW; Luka 11:9-13). Kuki ibyo ari iby’ingenzi cyane? Ni ukubera ko umwuka w’Imana ufite ubushobozi bwo guhindura imitekerereze y’umuntu ikaba nk’iya Kristo (Abaroma 12:1, 2). Umwuka wera utuma umuntu agira imico runaka, urugero nk’“urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda.” Iyo mico, ari na yo Bibiliya yita “imbuto z’[u]mwuka,” ni yo iranga umuntu w’umwuka by’ukuri (Abagalatiya 5:22, 23). Muri make, umuntu uhoza ubwenge ku bintu by’umwuka ni uyoborwa n’umwuka wera w’Imana.

Yesu yagaragaje imbuto z’umwuka mu gihe yamaze akora umurimo. Imico nk’urukundo, kwita ku bantu no kugira neza, yayigaragarije by’umwihariko mu buryo yafataga abantu basuzugurwaga n’abandi (Matayo 9:36). Urugero, zirikana ibintu byabaye intumwa Yohana yavuze. Yagize ati “[Yesu] akigenda abona umuntu wavutse ari impumyi.” Abigishwa ba Yesu na bo babonye uwo muntu, ariko bamubonamo umunyabyaha. Barabajije bati “ni nde wakoze icyaha, ni uyu cyangwa ni ababyeyi be?” Abaturanyi b’uwo mugabo na bo baramubonye, ariko bose bamubonamo umuntu usabiriza gusa. Barabazanyije bati “uyu si we wicaraga asabiriza?” Nyamara Yesu we yabonye ko uwo mugabo w’impumyi yari akeneye ubufasha. Yavuganye na we maze aramukiza.—Yohana 9:1-8.

Ni iki iyi nkuru ikwigishije ku birebana n’imitekerereze ya Kristo? Icya mbere, Yesu ntiyajyaga yirengagiza abantu boroheje; ahubwo yabagaragarizaga impuhwe zirangwa n’ubwuzu. Icya kabiri, yafataga iya mbere mu gufasha abandi. Mbese wumva urugero Yesu yatanze urukurikiza? Waba se ubona abantu nk’uko Yesu yababonaga, maze ukabaha ubufasha bakeneye, kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza kandi babone igihe kizaza mu buryo burangwa n’icyizere? Cyangwa wumva ushaka kwita ku bakomeye, ukirengagiza abadakomeye? Mu by’ukuri niba ubona abantu nk’uko Yesu yababonaga, uba ukurikiza urugero rwe.—Zaburi 72:12-14.

Isano iri hagati y’isengesho no kuba umuntu w’umwuka

Inkuru zo mu Mavanjiri zigaragaza ko Yesu yakundaga gusenga Imana (Mariko 1:35; Luka 5:16; 22:41). Mu gihe cy’umurimo wa Yesu ku isi, yajyaga ateganya igihe cyo gusenga. Umwigishwa Matayo yaranditse ati “[Yesu] amaze kubasezerera aragenda, azamuka umusozi wenyine ajya gusenga” (Matayo 14:23). Mu bihe nk’ibyo Yesu yamaraga yiherereye, yaboneraga imbaraga mu gushyikirana na Se wo mu ijuru (Matayo 26:36-44). Muri iki gihe nabwo, abantu bahoza ubwenge ku bintu by’umwuka bajya bashaka igihe cyo gushyikirana n’Imana, kubera ko bazi ko bizashimangira imishyikirano bafitanye n’Umuremyi, kandi bikabafasha kurushaho kugira imitekerereze nk’iya Kristo.

Incuro nyinshi, Yesu yajyaga amara igihe kirekire asenga (Yohana 17:1-26). Urugero, mbere y’uko atoranya abagabo 12 bari kuzaba intumwa ze, ‘yagiye ku musozi gusenga, akesha ijoro asenga Imana’ (Luka 6:12). Nubwo abantu bahoza ubwenge ku bintu by’umwuka atari ngombwa ko bamara ijoro ryose basenga, bakurikiza urugero rwa Yesu. Mbere y’uko bafata imyanzuro ikomeye mu mibereho yabo, bafata igihe gihagije bagasenga Imana bayisaba ubuyobozi bw’umwuka wera, kugira ngo bashobore gufata imyanzuro izatuma barushaho kuba abantu bakomeye mu buryo bw’umwuka.

Nanone kandi igihe Yesu yabaga asenga, yagaragazaga ibyiyumvo bivuye ku mutima. Bityo rero, birakwiriye ko natwe tumwigana mu masengesho yacu. Zirikana ibyo Luka yanditse ku birebana n’ukuntu Yesu yasenze ku mugoroba wabanjirije urupfu rwe. Yaranditse ati ‘yari ababaye bikabije, asenga cyane, n’ibyuya bye byari bimeze nk’ibitonyanga by’amaraso bitonyanga hasi’ (Luka 22:44). Mbere yaho, Yesu yigeze gusenga cyane; ariko ubu bwo yasenze “cyane” kurushaho, kubera ko yari ahanganye n’ikigeragezo gikaze cyane kuruta ibindi byose yahuye na byo mu mibereho ye yo ku isi, kandi isengesho rye ryarashubijwe (Abaheburayo 5:7). Abantu bahoza ubwenge ku bintu by’umwuka na bo bigana urugero rwa Yesu. Iyo bahanganye n’ibigeragezo bikaze cyane, barushaho gusenga Imana “cyane” bayisaba umwuka wera, ubuyobozi n’ubufasha.

Kubera ko uko bigaragara Yesu yajyaga asenga cyane, ntibitangaje kuba abigishwa be barifuzaga kumwigana. Ni yo mpamvu bamubwiye bati “Databuja, twigishe gusenga” (Luka 11:1). Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe abantu b’umwuka by’ukuri kandi bifuza kuyoborwa n’umwuka wera w’Imana, bakurikiza urugero rwa Yesu mu birebana no gusenga Imana. Isengesho rifitanye isano ya bugufi no kuba umuntu w’umwuka by’ukuri.

Isano iri hagati yo kuba umuntu w’umwuka no kubwiriza ubutumwa bwiza

Mu Ivanjiri ya Mariko dusangamo inkuru ivuga ukuntu Yesu yakijije abantu benshi bari barwaye, ibyo akaba yarabikoze mu gicuku. Bukeye bwaho mu museke igihe yari wenyine asenga, intumwa ze zaraje zimubwira ko abantu benshi bamushaka, wenda bakaba barashakaga ko abakiza. Ariko Yesu yarababwiye ati ‘ahubwo tujye ahandi mu yindi midugudu iri bugufi, nigishe yo na ho.’ Hanyuma Yesu yasobanuye impamvu agira ati “kuko ari cyo cyanzanye” (Mariko 1:32-38; Luka 4:43). Nubwo Yesu yabonaga ko gukiza abantu ari iby’ingenzi, yumvaga ko kubwiriza ibihereranye n’Ubwami bw’Imana ari byo mbere na mbere byari byaramuzanye.—Mariko 1:14, 15.

Muri iki gihe, kubwira abandi ibihereranye n’Ubwami bw’Imana biracyari ikimenyetso kiranga abafite imitekerereze nk’iya Kristo. Yesu yahaye abantu bose bashaka kuba abigishwa be itegeko rigira riti “nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, . . . mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose” (Matayo 28:19, 20). Nanone kandi, Yesu yarahanuye ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize” (Matayo 24:14). Ijambo ry’Imana rigaragaza ko umurimo wo kubwiriza ukorwa binyuze ku mbaraga z’umwuka wera. Bityo rero, iyo twifatanyije muri uwo murimo tubigiranye ishyaka, tuba tugaragaje ko turi abantu b’umwuka by’ukuri.—Ibyakozwe 1:8.

Kugeza ubutumwa bw’Ubwami ku bantu bo hirya no hino ku isi, bisaba imbaraga z’abantu benshi zihurijwe hamwe (Yohana 17:20, 21). Abakora uwo murimo ntibagomba gusa kuba abantu bahoza ubwenge ku bintu by’umwuka, ahubwo bagomba no kugira gahunda ihamye mu rwego rw’isi yose. Mbese ushobora gutahura abantu bagera ikirenge mu cya Kristo, kandi babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami hirya no hino ku isi?

Ese urimo uruzuza ibisabwa kugira ngo ube umuntu w’umwuka?

Birumvikana ko hari ibindi bimenyetso biranga umuntu w’umwuka by’ukuri. Ariko se ukurikije ibyo tumaze gusuzuma, urumva wujuje ibisabwa ku buryo uri umuntu w’umwuka by’ukuri? Kugira ngo umenye niba wujuje ibisabwa, ibaze uti “ese nsoma Ijambo ry’Imana Bibiliya buri gihe, kandi ngatekereza ku byo nsoma? Ese ngaragaza imbuto z’umwuka mu mibereho yanjye? Ese nsenga buri gihe? Mbese nifuza kwifatanya n’abantu babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana ku isi hose?”

Kwisuzuma utibereye bishobora kugufasha kumenya urugero ukomeyemo mu buryo bw’umwuka. Turagutera inkunga yo gutera intambwe za ngombwa muri iki gihe kugira ngo uzagire “ubugingo n’amahoro.”—Abaroma 8:6; Matayo 7:13, 14; 2 Petero 1:5-11.

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 7]

IBIMENYETSO BIRANGA UMUNTU W’UMWUKA

◆ Gukunda Ijambo ry’Imana

◆ Kugaragaza imbuto z’umwuka

◆ Gusenga Imana buri gihe kandi ubikuye ku mutima

◆ Kugeza ku bandi ubutumwa bwiza bw’Ubwami

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Bibiliya igufasha kumenya “imitekerereze ya Kristo”