Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ukwizera k’umubyeyi kwatumye yihanganira ibyago

Ukwizera k’umubyeyi kwatumye yihanganira ibyago

Ukwizera k’umubyeyi kwatumye yihanganira ibyago

“Niba murimo musoma iyi baruwa, mumenye ko nabazwe kandi ko naguye ku iseta. Ikindi kandi ntimuzongera kumbona ukundi.”

AYO ni amagambo atangira ibaruwa yanditswe n’umubyeyi w’Umukristokazi witwaga Carmen. Iyo baruwa yayandikiye abakobwa be batatu, umwe ufite imyaka 25, undi 19, undi 16. Uko bigaragara, Carmen yarabazwe ntibyagira icyo bitanga, arapfa. Mbega ibintu bibabaje!

Mu by’ukuri, nta muntu udashobora kubabazwa no gusiga abakobwa batatu mu mimerere nk’iyo iteye agahinda. Nyamara, kubera ko uyu mubyeyi yizeraga Yehova n’amasezerano ye, byamufashije kwihanganira ibyo byago. Nk’uko bigaragazwa n’iyi baruwa yanditse ikora ku mutima, byatumye agira amahoro muri we. Dore ibyo yabwiye abakobwa be:

“Mbere na mbere, ndashaka kubabwira ko mbakunda n’umutima wanjye wose. . . . Muri abakobwa beza kuruta abandi umubyeyi ashobora kugira, kandi muntera ishema cyane.

“Nari nishimiye gukomeza kubana namwe kugeza mu isi nshya Imana yasezeranyije, . . . ariko ntibishobotse. Nasabye Imana ko yabafasha mugakomeza kuba indahemuka nk’uko mutahwemye kubigaragaza. Twihanganiye imibabaro myinshi turi kumwe, kandi Yehova ntiyigeze adutererana. . . . Bityo, mukomeze kwiringira ubuyobozi atanga binyuriye ku muteguro we, kandi mukomeze gushyigikira itorero ndetse n’abasaza. Mubwirize kenshi uko mubishoboye kose, kandi mukunde abavandimwe bose.

“Turatandukanye, ariko ni iby’igihe gito. . . . Mumbabarire amakosa yose nabakoreye ndetse n’incuro zose nabimye amatwi cyangwa simbabwire ko mbakunda. . . . Nzi ko buri wese ku giti cye afite ibyo akeneye. Yehova azi ibyo mukeneye kubarusha kandi azabaha ibyo mukeneye byose, ndetse azabagororera ku bw’ibyo mwihanganiye byose.

“Ntimuzibagirwe intego yanyu yo kuzaba mu isi nshya, kandi mukomeze guharanira kuyigeraho. Yehova abahe imigisha kandi abongerere imbaraga kugira ngo muzakomeze kuba indahemuka kugeza imperuka. . . . Bakobwa banjye, ntimubabare. Muri ab’igiciro cyinshi kandi ndabakunda rwose!”

Ibyago bishobora kugera ku muntu wese kandi igihe cyose. Umwami Salomo wa kera yaranditse ati “ibihe n’ibigwirira umuntu biba kuri bose” (Umubwiriza 9:11). Icyakora, abizera Imana byimazeyo bashobora kugira icyizere nk’icy’intumwa Pawulo, wagize ati “kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, . . . cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.”—Abaroma 8:38, 39; Abaheburayo 6:10.