Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Igihangano gihishura iki ku wagihanze?

Igihangano gihishura iki ku wagihanze?

Igihangano gihishura iki ku wagihanze?

WABA warigeze wumva uwitwa Michel-Ange? Yari umunyabugeni ubaza amashusho w’Umutaliyani (ifoto ye hamwe n’imwe mu mashusho yakoze biri kuri iyi paji). Uramutse ubonye kimwe mu bihangano bye, ushobora kwemeranya n’umuhanga mu by’amateka y’ubugeni wigeze kuvuga ko uwo munyabwenge w’Umutaliyani “yari afite ubuhanga buhanitse, kandi ko nta we bahigaga mu by’ubugeni.” Uwo ari we wese wabona igihangano cya Michel-Ange yakwemera ko yari umuhanga mu by’ubugeni.

Ngaho noneho tekereza ku binyabuzima bitangaje kandi bitabarika bidukikije! Mu buryo bukwiriye, hari ikinyamakuru cyasubiyemo amagambo y’umwarimu wigisha ubumenyi bw’ibinyabuzima kigira kiti “ibintu bigaragarira amaso by’uko hariho uwahanze ibintu biboneka mu bice byose bigize ubumenyi bw’ibinyabuzima.” Yarongeye ati “iyo twitegereje imiterere y’ibinyabuzima twumva biturenze” (The New York Times). Ese byaba bihuje n’ubwenge ko dutangazwa n’imiterere y’igihangano, ariko ntitwemere uwagihanze?

Intumwa Pawulo, umuntu wakundaga kwitegereza cyane uko ibintu bimukikije biteye, yavuze iby’abantu ‘baramya ibyaremwe bakabikorera kubirutisha Imana Rurema’ (Abaroma 1:25). Abantu bamwe bayobejwe n’ibitekerezo byogeye by’ubwihindurize, banga kwemera ko imiterere y’igihangano ihishura ko byanze bikunze hariho uwagihanze. Ariko se, inyigisho y’ubwihindurize uko yakabaye yaba yemeranya na siyansi nyakuri? Dore ibyo Arikiyepiskopi wa Diyosezi gatolika ya Vienne witwa Christoph Schönborn yandikishije mu kinyamakuru kimwe, aho yagize ati “mu kwiga ibinyabuzima, ibitekerezo byose byirengagiza ko hariho ibimenyetso byinshi bifatika bigaragaza ko ibintu bifite uwabihanze, aba ari amagambo gusa, ntabwo ari siyansi.”—The New York Times.

Ese kwemera ko hariho Umuremyi ni uguhakana siyansi?

Ariko rero, hari abantu batekereza ko kwemera igitekerezo cy’uko hariho Umuremyi bishobora “kubangamira ubushakashatsi.” Inkuru yasohotse mu kinyamakuru kimwe yagaragaje izo mpungenge ivuga ko “ubushakashatsi butagira iherezo mu bijyanye na siyansi bwaba busa n’uburangiye. Kubera ko buzaba buzitiwe n’umupaka w’umutamenwa witwa ngo ‘ni ko uwabihanze yabikoze’” (The New Scientist). Ese izo mpungenge zifite ishingiro? Reka da! Ahubwo, ikinyuranyo cy’ibyo ni cyo cy’ukuri. Kubera iki?

Kwemera ko isi n’ijuru n’ibinyabuzima byo ku isi byabayeho nk’impanuka hagakurikiraho ko bimwe bigenda bihinduka ibindi, byaba mu by’ukuri ari ukwanga uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kugerageza kubona ibisobanuro byumvikana. Ku rundi ruhande, kwemera ko Umuremyi w’umunyabwenge yahanze ibyo tubona byose byatuma dushakisha kumenya ubwenge yakoresheje arema ibintu biri ku isi no mu kirere, tukabukoresha. Reka dufate urugero, kuba abahanga mu by’amateka y’ubugeni bari bazi ko Leonardo da Vinci ari we washushanyije ishusho yitwa “Mona Lisa,” ntibyababujije gushakisha ubuhanga yifashishije mu kuyishushanya, n’ibikoresho yakoresheje. Mu buryo nk’ubwo, kwemera ko hariho Uwahanze ibintu ntibyagombye kutubuza gushakisha ubuhanga yakoresheje mu guhanga no kurema, aho yakoresheje ubuhanga bwinshi kandi buhambaye.

Aho kugira ngo Bibiliya ibangamire ubushakashatsi, ahubwo itera abantu inkunga yo gushakisha ibisubizo by’ibibazo bibaza, haba mu bya siyansi, ndetse no mu by’Imana. Umwami wa kera Dawidi yatekereje ukuntu umubiri we uremanywe ubuhanga, maze agera ku mwanzuro ugira uti “naremwe mu buryo buteye ubwoba butangaza imirimo wakoze ni ibitangaza, ibyo umutima wanjye ubizi neza” (Zaburi 139:14). Nanone kandi, Bibiliya ivuga inkuru y’ukuntu Umuremyi yabajije Yobu ati “mbese wamenye neza ubugari bw’isi?” (Yobu 38:18). Birumvikana ko icyo kibazo kitagamije kubangamira gushakisha ibisubizo by’ibibazo runaka no gukora ubushakashatsi. Ibinyuranye n’ibyo, Umuhanzi Mukuru aratumirira abantu kwiga iby’imirimo yakoze. Zirikana nanone itumira ryanditswe n’umuhanuzi Yesaya ritwereka uko twakongera ubumenyi dufite ku bihereranye n’Uwaremye ibintu bidukikije. Yagize ati “nimwubure amaso yanyu murebe hejuru. Ni nde waremye biriya?” Koko rero, muri Yesaya 40:26 hagaragaza ko isanzure ryabayeho bitewe n’imbaraga nyinshi n’ubushobozi bya Yehova. Ibyo kandi bihuza n’ibyo siyansi yagezeho mu bihereranye n’ubushakashatsi (ku byo ibintu bikozemo n’ibijyanye n’ingufu).

Birumvikana ko ibisubizo by’ibibazo byerekeranye n’iremwa atari ko buri gihe bipfa kuboneka. Hari igihe biterwa n’uko ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu bugira aho bugarukira, kandi tukaba dusobanukirwa ibiri ku isi dutuyeho mu buryo butuzuye. Ibyo Yobu yari abizi neza. Yashingije Umuremyi, we watendetse isi ku busa kandi ibicu byuzuye amazi akabitendeka mu kirere (Yobu 26:7-9). Icyakora, Yobu yari azi ko ibyo bintu bitangaje ari ‘ibyo ku mpera y’imigenzereze y’Imana’ (Yobu 26:14). Nta gushidikanya ko Yobu yifuzaga rwose kurushaho kwiga ibihereranye n’ibyari bimukikije. Dawidi na we yiyemereye ko ubushobozi bwe bwari bufite aho bugarukira, igihe yandikaga ati “kumenya ibikomeye bityo ni igitangaza kinanira, kuransumba simbasha kukugeraho.”—Zaburi 139:6.

Kwemera ko hariho Umuremyi nta cyo bibangamiraho iterambere mu bya siyansi. Kurushaho gushakisha ubwenge no kwiyumvisha ibintu biriho ndetse n’ibyo mu buryo bw’umwuka ni ibintu mu by’ukuri bitazarangira kandi bizakorwa iteka ryose. Umwami wa kera wari uzwiho kugira ubumenyi bwinshi, yicishije bugufi arandika ati “yashyize ibitekerezo by’igihe cy’iteka mu mitima yabo, uburyo umuntu atabasha gusesengura imirimo Imana yakoze, uhereye mbere na mbere ukazagera ku iherezo.”—Umubwiriza 3:11.

Ibinaniranye gusobanurwa biharirwe Imana?

Hari bamwe barwanya igitekerezo cyo kwitabaza Imana nk’‘umuti w’ikibazo’ igihe cyose nta bindi bisobanuro bihuje na siyansi bishobora kuboneka. Mu yandi magambo, baba bashaka kuvuga ko iyo abantu bananiwe gusobanura ibintu bifashishije siyansi bavuga ko Imana ari yo yabiremye. Ariko se, ibyo bintu abantu bananirwa gusobanukirwa ni ibihe? Ese byaba ari utuntu duke abantu badasobanukiwe ni ukuvuga utuntu tudafite icyo tuvuze? Ashwi da, ahubwo ni ibintu by’ingenzi byashingirwaho kugira ngo inyigisho ya Darwin y’ubwihindurize yemerwe ko ari iy’ukuri. Ibyo bintu bidasobanutse neza ni ibintu by’ibanze mu kwiga ibinyabuzima, inyigisho y’ubwihindurize yananiwe gusobanura. Mu by’ukuri, abashyigikira inyigisho y’ubwihindurize bashingiye ku bintu bidafite ishingiro, ni bo basobanura ibintu siyansi idashobora kwemeza bakoresheje inyigisho y’ubwihindurize ya Darwin.

Uburyo Bibiliya isobanura Umuremyi si nka kumwe abantu babura ibisobanuro batanga bakitabaza Imana. Ahubwo ibikorwa by’uwo Muremyi bigaragarira bose, bikaboneka hose mu byaremwe. Umwanditsi wa zaburi yatsindagirije iby’ubuhanga buhanitse Yehova yakoresheje mu kurema agira ati “uri isoko y’ibiriho byose bifite ubuzima kandi kubera ko utumurikira, tubona umucyo” (Zaburi 36:9,Today’s English Version). Bibiliya ivuga neza ko uwo Muremyi ari we “waremye ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose” (Ibyakozwe 4:24; 14:15; 17:24). Umwarimu wo mu kinyejana cya mbere yari afite impamvu zumvikana zo kwandika ati “Imana yaremye byose.”—Abefeso 3:9.

Ikindi kandi, Imana yashyizeho “amategeko ayobora ijuru,” amategeko ya fiziki agenga ibintu n’ingufu; amategeko n’abahanga mu bya siyansi bagikomeza kwiga (Yobu 38:33). Ibikorwa yahanze biruzuye, bifite intego kandi bisohoza umugambi we wo gutuma isi iturwa n’ibintu byinshi bifite ubuzima.

Ibintu byahanzwe mu buryo buhuje n’ubwenge

Icya nyuma, birakwiriye ko dusuzuma ikibazo cyo kumenya niba ibintu bihuje n’ubwenge. Umuhanga mu bya siyansi witwa John Horgan yagize icyo avuga muri rusange ku bijyanye no kumenya niba inyigisho zitandukanye za siyansi zihuje n’ukuri agira ati “iyo ibimenyetso bishidikanywaho, ntitwagombye gutinya gukoresha ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu dushaka ubuyobozi.”

Ese byaba bihuje n’ubwenge kuvuga ko ubuzima bwapfuye kubaho nk’impanuka cyangwa bitewe n’ingufu zitagira ubwenge? Nubwo iyo nyigisho y’ubwihindurize yamamaye cyane, abahanga benshi, hakubiyemo n’abahanga mu bya siyansi, bemera ko hariho Umuremyi w’umuhanga. Umwarimu umwe mu bya siyansi avuga ko abantu benshi “batekereza mu buryo bwumvikana ko rwose ubuzima bufite uwabuhanze.” Kubera iki? Abantu benshi bahita bemeranya n’amagambo y’intumwa Pawulo agira ati “amazu yose agira uyubaka” (Abaheburayo 3:4). Pawulo ahereye kuri ibyo, yageze ku mwanzuro uhuje n’ubwenge ugira uti “Imana ni yo yubatse ibintu byose.” Dukurikije uko Bibiliya ibona ibintu, ntibyaba bihuje n’ubwenge kwemera ko inzu yagize uwakoze igishushanyo mbonera cyayo n’uwayubatse, hanyuma ingirabuzima fatizo iruhije kwiyumvisha yo ikaba yarapfuye kubaho gutya gusa.

Hari icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’abantu bahakana ko hariho Uwahanze ibintu cyangwa Umuremyi. Igira iti “umupfapfa ajya yibwira ati ‘nta Mana iriho’” (Zaburi 14:1). Umwanditsi w’iyi zaburi aracyaha abantu batari bemera ko Imana ibaho. Hari ushobora kuyoborwa n’ibitekerezo bye aho kugendera ku bintu bigaragarira buri wese. Ariko kandi, umuntu w’umunyabwenge kandi ushishoza, we yemera yicishije bugufi ko hariho Umuremyi.—Yesaya 45:18.

Ku bantu benshi batekereza, ibimenyetso bishyigikira ko hariho Umuhanzi w’Ikirenga, birigaragaza neza.

Ushobora kumenya Uwahanze ibintu

Niba twebwe ubwacu tubona ko twaremanywe ubuhanga, uwaturemye yari agamije iki? Intego y’ubuzima bwacu ni iyihe? Siyansi yonyine ntiyashobora kuduha ibisubizo bitunyuze by’ibyo bibazo. Icyakora, ibyo bibazo by’ingenzi bikeneye ibisubizo nyabyo kandi bitunyuze. Bibiliya ni yo ishobora kuduha ibisubizo nyabyo. Ivuga ko Yehova ari we Muremyi kandi ko ari we Nyir’imigambi, akaba akora ibintu afite impamvu abikoze. Ibyanditswe bigaragaza umugambi Imana ifitiye abantu, umugambi utuma tugira icyizere cy’igihe kiri imbere.

Ariko se Yehova ni nde? Ateye ate? Abahamya ba Yehova baragutumira kugira ngo umenye Uwaturemanye ubuhanga uwo ari we. Ushobora gusobanukirwa ibijyanye n’izina rye, imico ye ndetse n’ukuntu yagiye ashyikirana n’abantu. Nusoma Ijambo rye Bibiliya, uzibonera impamvu twagombye kwitegereza ibyo yahanganye ubuhanga buhambaye, kandi tukamusingiza kuko ari we Muhanzi w’ibintu byose.—Zaburi 86:12; Ibyahishuwe 4:11.

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

Michel-Ange

[Amafoto yo ku ipaji ya 5]

Kwemera ko hariho Uwahanze ibintu, bihuza na siyansi nyakuri

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Kuba ibinyabuzima ari byinshi kandi bifite ubushobozi bwo guhuza n’imimerere y’aho biri, bihamya ko uwabihanze afite ubuhanga bwinshi

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Igihangano kiba gifite uwagihanze