Kwandika byari bifite akamaro muri Isirayeli ya kera
Kwandika byari bifite akamaro muri Isirayeli ya kera
MBESE wigeze usoma bimwe mu bisigo bya Iliade cyangwa ibya Odyssée? Ibyo bisigo birimo imigani y’imihimbano ivuga iby’intwari zo mu Bugiriki bwa kera. Abantu batekereza ko byanditswe mu kinyejana cya cyenda n’icya munani Mbere ya Yesu. Ese ubigereranyije n’umwandiko wa Bibiliya, yatangiye kwandikwa ibinyejana byinshi mbere y’uko ibyo bisigo byandikwa, ni ikihe cyandikanywe ubuhanga? Igitabo kimwe kigira kiti “hari ibitabo bitari munsi ya 429 Bibiliya yerekezaho. Ibyo bikaba ari ikintu cy’ingenzi, mu gihe twibutse ko ibisigo bya Iliade byerekeza ku gitabo kimwe gusa, naho ibya Odyssée byo bikaba nta gitabo na kimwe byerekezaho.”—The Jewish Bible and the Christian Bible.
Ikindi gitabo gisobanura ko “muri Isirayeli ya kera, bisa n’aho inyandiko zari ikintu cy’ingenzi kigize gahunda y’idini” (The Oxford Encyclopedia of Archaeology in the Near East). Urugero, isezerano ry’Amategeko ryari ryarashyizwe mu nyandiko hanyuma rikajya risomerwa abantu mu ruhame, hakubiyemo abagabo, abagore n’abana. Abantu barayasomaga kandi bakayiga haba mu matsinda cyangwa ku giti cyabo. Umwarimu ukomeye wo muri Kaminuza ya Liverpool witwa Alan Millard amaze kwandika ku bintu byarangaga ayo Mategeko, yageze ku mwanzuro ugira uti “uko bigaragara, gusoma no kwandika byabonwaga ko bigira ingaruka ku mibereho y’abantu mu nzego zose.”—Gutegeka kwa Kabiri 31:9-13; Yosuwa 1:8; Nehemiya 8:13-15; Zaburi 1:2.
Intumwa Pawulo yavuze uko Abakristo bagombye gufata inyandiko zera agira ati “ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo biduheshe ibyiringiro.” Mbese wowe ku giti cyawe wishimira gusoma Bibiliya buri munsi?—Abaroma 15:4.