Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese uribuka?

Mbese uribuka?

Mbese uribuka?

Mbese waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:

• Ni mu buhe buryo bune Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo bikoresha ijambo “itorero”?

Uburyo bwa mbere ijambo “itorero” rikoreshwamo riba rivuga itsinda ry’abigishwa ba Kristo bose basizwe (mu mirongo imwe n’imwe ya Bibiliya Kristo aba avugwamo). Hari igihe nanone amagambo ‘itorero ry’Imana’ akoreshwa ashaka kwerekeza ku Bakristo baba bariho mu gihe runaka. Uburyo bwa gatatu bwerekeza ku Bakristo bose bari mu karere runaka. Uburyo bwa nyuma, iryo jambo rishobora kwerekeza ku bagize itorero rimwe bateranira hafi y’aho batuye.—15/4, ipaji ya 21-23.

• Imana izahagarika ryari gutoranya Abakristo bafite ibyiringiro byo kujya mu ijuru?

Bibiliya ntitanga igisubizo cyeruye cy’icyo kibazo. Iryo toranywa ryatangiye mu mwaka wa 33, kandi ryarakomeje kugeza muri iki gihe. Nyuma y’umwaka wa 1935, intego y’ingenzi yo guhindura abantu abigishwa yabaye iyo gukorakoranya abagize imbaga y’abantu benshi. Ariko bamwe mu babatijwe nyuma y’umwaka wa 1935, umwuka wera wagiye ubahamiriza ko bafite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru, bityo rero, biragaragara ko tudashobora kwemeza igihe nyacyo iryo toranywa rirangirira. Abasizwe by’ukuri ntibatekereza ko barusha umwuka wera bagenzi babo bo mu bagize izindi ntama; nta n’ubwo bitega ko abandi bagomba kubakorera. Uko icyiringiro cyabo cyaba kiri kose, Abakristo bagomba kuba indahemuka kandi bagakomeza gukora ibyo Imana ishaka.—1/5, ipaji ya 30-31.

• Igihe Yefuta yahigaga umuhigo, ese yateganyaga gutambira Imana umukobwa we ho igitambo cyoswa?

Oya rwose. Yefuta yashakaga kuvuga ko uwari kumusanganira yari kumutura Imana, akayikorera yonyine kuko Amategeko ya Mose yemereraga abantu guhigira Yehova kumwegurira ubugingo bwabo (1 Samweli 2:22). Kugira ngo umukobwa wa Yefuta asohoze umuhigo wa se, yakomeje gukorera Imana mu ihema ry’ibonaniro; ibyo byasabaga ubwitange bukomeye, kubera ko byasobanuraga ko atari kuzigera ashaka.—15/5, ipaji ya 9-10.

• Ni akahe kamaro kodegisi yagize, Ubukristo bugitangira?

Uko bigaragara, ahanini Abakristo bakomeje gukoresha umuzingo kugeza nibura ahagana mu mpera z’ikinyejana cya mbere. Mu kinyejana cyakurikiyeho, habayeho amakimbirane hagati y’abari bashyigikiye ko hakoreshwa kodegisi n’abari bashyigikiye ko hakoreshwa umuzingo. Impuguke zemeza ko kuba Abakristo barakoresheje kodegisi byagize uruhare rukomeye mu gutuma abantu bo hirya no hino bemera Ubukristo.—1/6, ipaji ya14-15.

• Kalendari y’i Gezeri ni iki?

Ni akabaho gakozwe mu ibumba kavumbuwe mu wa 1908 mu mugi witwa Gezeri. Abenshi batekereza ko ari umunyeshuri wanditse kuri ako kabaho ubwo yakoraga umukoro we. Ako kabaho gasobanura mu magambo make ibirebana n’umwaka w’ubuhinzi, watangiranaga n’isarura ryo mu kwezi guhuza na Nzeri/Ukwakira, kandi kariho amoko y’ibihingwa byasarurwaga mu mwaka ndetse n’ibyakorwaga mu buhinzi.—15/6, ipaji ya 8.

• Gucumura ku mwuka wera bisobanura iki?

Gucumura ku mwuka wera wa Yehova birashoboka; icyo akaba ari icyaha kitazababarirwa (Matayo 12:31). Imana ni yo imenya neza niba twakoze icyaha kitababarirwa, kandi ni yo ishobora kudukuraho umwuka wera (Zaburi 51:13). Iyo tubabajwe cyane n’icyaha twakoze, biba bishobora kugaragaza ko twihannye by’ukuri, maze ntitube twacumuye ku mwuka wera.—15/7, ipaji ya 16-17.

• Ko Sawuli yari asanzwe aziranye na Dawidi, kuki yamubajije ngo ni mwene nde (1 Samweli 16:22; 17:58)?

Sawuli ntiyari ashishikajwe gusa no kumenya izina rya se wa Dawidi. Sawuli amaze kubona ko Dawidi yari afite ukwizera gukomeye n’ubutwari, kandi ko yari yanesheje Goliyati, byatumye ashaka kumenya uwareze uwo mwana w’umuhungu. Sawuli ashobora kuba yaratekerezaga kuzashyira mu ngabo ze Yesayi, cyangwa bamwe mu bari bagize umuryango we.—1/8, ipaji ya 31.