Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Uwiteka ungerageze’

‘Uwiteka ungerageze’

‘Uwiteka ungerageze’

“UWITEKA ni we ugerageza imitima” (Imigani 17:3). Ayo magambo yagombye kuduhumuriza cyane. Kubera iki? Impamvu ni uko, mu buryo bunyuranye n’uko abantu bareba, Data wo mu ijuru we “areba mu mutima,” abantu bo bakareba ibigaragarira amaso gusa.—1 Samweli 16:7.

Mu by’ukuri, natwe ubwacu ntidushobora kumenya neza intego zimbitse zidutera gukora ibintu hamwe n’ibyo umutima wacu ubogamiraho. Kubera iki? Kubera ko “umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara ntiwizere gukira. Ni nde ushobora kuwumenya uko uri?” Ariko Imana yo irawuzi, kuko yavuze iti “jye Uwiteka ni jye urondora umutima nkawugerageza [“nkagerageza impyiko,” NW]” (Yeremiya 17:9, 10). Ni byo koko, Yehova azi neza “umutima” wacu ni ukuvuga intego zacu zimbitse ndetse azi n’“impyiko” zacu ari zo zigereranya ibitekerezo n’ibyiyumvo byacu byimbitse.

Kuki Abakristo bageragezwa?

Ntibitangaje kuba Umwami Dawidi wa kera yarabwiye Imana ati “Uwiteka, unyitegereze ungerageze, gerageza umutima wanjye n’ubwenge bwanjye” (Zaburi 26:2). Ese Dawidi yari atunganye mu magambo no mu bikorwa ku buryo atari ahangayikishijwe n’uko Yehova yamugerageza? Ashwi da! Nk’uko bimeze kuri twe, Dawidi ntiyari atunganye, ntiyari anashoboye kubahiriza mu buryo bunonosoye amahame y’Imana. Dawidi yakoze amakosa menshi akomeye abitewe n’intege nke; ariko mu by’ukuri ‘yagendaga afite umutima ukiranutse kandi utunganye’ (1 Abami 9:4). Mu buhe buryo? Mu buryo bw’uko yemeraga gucyahwa ndetse agahindura imigenzereze ye. Mu kubigenza atyo, yerekanye ko yakundaga Yehova nta buryarya. Yari yariyeguriye Imana mu buryo bwuzuye.

Bimeze bite kuri twe? Yehova azi ko tudatunganye kandi ko dushobora gucumura mu magambo no mu bikorwa. Ariko ntagena uburyo tuzakoresha ubuzima bwacu akoresheje ubushobozi afite bwo kumenya igihe cyacu kizaza. Yaturemanye umudendezo wo kwihitiramo icyiza n’ikibi kandi yubahiriza uwo mudendezo, ari yo mpano yaduhaye ku bw’ineza ye.

Ariko rero, hari igihe Yehova agerageza mu rugero runaka umuntu wacu w’imbere hamwe n’intego zacu. Ashobora kubikora mu gihe areka tugerwaho n’ibintu bishobora guhishura imimerere y’umutima wacu. Nanone ashobora kureka tukanyura mu mimerere inyuranye cyangwa tugahura n’ibigeragezo bitandukanye kugira ngo bihishure ibyo umutima wacu ubogamiraho. Ibyo biduha uburyo bwo kugaragariza Yehova ko twamwiyeguriye kandi ko tumubera indahemuka. Ibigeragezo nk’ibyo Yehova areka bikatugeraho bishobora kwerekana agaciro k’ukwizera kwacu, niba turi abantu ‘batunganye rwose bashyitse batabuzeho na gato.’—Yakobo 1:2-4.

Ikigeragezo cy’ukwizera cyo mu gihe cya kera

Ibigeragezo birebana n’ukwizera kw’abantu hamwe n’intego zabo, si ibya none ku bagaragu ba Yehova. Reka dufate urugero rw’umukurambere Aburahamu. Bibiliya igira iti “Imana igerageza Aburahamu” (Itangiriro 22:1). Igihe ayo magambo yavugwaga, ukwizera kwa Aburahamu kwari kwarigeze kugeragezwa. Imyaka ibarirwa muri za mirongo mbere yaho, Yehova yasabye Aburahamu kwimukana n’umuryango we bakava mu mujyi wa Uri wari ukungahaye, bakerekeza mu gihugu batazi (Itangiriro 11:31; Ibyakozwe 7:2-4). Nubwo Aburahamu ashobora kuba yari afite inzu muri Uri, mu myaka ibarirwa muri mirongo yamaze i Kanaani ntiyigeze agura ahantu ho gutura (Abaheburayo 11:9). Kuba Aburahamu yarahoraga yimuka byatumye we n’umuryango we bahura n’ingorane zinyuranye; urugero nk’inzara, udutsiko tw’abagizi ba nabi bitwaje intwaro n’abategetsi b’abapagani bo muri icyo gihugu yimukiyemo. Muri iyo mimerere yose yo kwimuka, Aburahamu yaranzwe n’ukwizera kutagereranywa.

Nyuma yaho, Yehova yagerageresheje Aburahamu ikigeragezo gikomeye kurushaho. Yaramubwiye ati ‘jyana umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda Isaka umutambe abe igitambo cyoswa’ (Itangiriro 22:2). Kuri Aburahamu, Isaka yari umwana wihariye. Yari umwana w’ikinege yabyaranye n’umugore we Sara. Yari umwana w’isezerano; kuri we ni ho ibyiringiro by’isohozwa ry’isezerano Imana yari yarasezeranyije Aburahamu ry’uko “urubyaro” rwe rwari kuragwa igihugu cya Kanaani kandi rugahesha benshi umigisha byari bishingiye. Ikirenze ibyo, Isaka ni we mwana Aburahamu yari yiteze kugira kandi yari yaramubonye mu buryo bw’igitangaza cy’Imana.—Itangiriro 15:2-4, 7.

Ushobora gutekereza uburyo bitoroheye Aburahamu kwiyumvisha impamvu y’iryo tegeko. Ese Yehova yaba yarashakaga ko bamutambira igitambo cy’umuntu? Kuki Yehova yari kureka Aburahamu akanezezwa no kubona umwana mu zabukuru, hanyuma akongera akamusaba kumumutambira? *

Nubwo Aburahamu atari azi neza ibisubizo by’ibyo bibazo, yumviye atajijinganyije. Yakoze urugendo rw’iminsi itatu kugira ngo agere ku musozi wari watoranyijwe. Agezeyo yubatse igicaniro hanyuma ashyira inkwi hejuru yacyo. Ubwo noneho ikigeragezo cyari kigeze ahakomeye. Aburahamu yafashe icyuma, ariko igihe yendaga neza kwica umwana we, Yehova yamuhagaritse akoresheje umumarayika maze aramubwira ati “ubu menye yuko wubaha Imana, kuko utanyimye umwana wawe w’ikinege” (Itangiriro 22:3, 11, 12). Tekereza ukuntu Aburahamu yishimye cyane amaze kumva ayo magambo! Uburyo Yehova yatekerezaga ukwizera kwa Aburahamu ni ko kwari kuri rwose (Itangiriro 15:5, 6). Muri ako kanya Aburahamu yatambye isekurume y’intama mu mwanya wa Isaka. Hanyuma, Yehova ashimangira isezerano rihereranye n’urubyaro rwa Aburahamu. Nta gushidikanya, Aburahamu yabaye incuti y’Imana.—Itangiriro 22:13-18; Yakobo 2:21-23.

Ukwizera kwacu na ko kurageragezwa

Twese twibonera ko muri iki gihe abagaragu b’Imana bahura n’ibigeragezo. Ku rwacu ruhande ariko, ibigeragezo duhura na byo bishobora kuba akenshi bikubiyemo ibyo Yehova areka bikatugeraho kuruta ibyo adusaba gukora.

Intumwa Pawulo yaranditse ati “abashaka kujya bubaha Imana bose bari muri Kristo Yesu, bazarenganywa” (2 Timoteyo 3:12). Ibitotezo nk’ibyo bishobora guturuka ku bo twigana, ku ncuti, ku bo dufitanye isano, ku baturanyi cyangwa se ku bategetsi batuzi nabi. Bishobora kuba bikubiyemo kutubwira amagambo atubabaza, kutubabaza ku mubiri no gutuma kubona ibidutunga bigorana. Nanone kandi, Abakristo b’ukuri bahura n’ibibazo bya rusange ku bantu bose; urugero nk’uburwayi, kumanjirwa n’akarengane. Ingorane nk’izo zose zigerageza ukwizera kwacu.

Intumwa Petero yagaragaje inyungu tubona iyo ukwizera kwacu kugeragejwe agira ati “mubabazwa n’ibibagerageza byinshi, kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko kurusha izahabu igiciro cyinshi (kandi izahabu nubwo ishira igeragereshwa umuriro), kandi kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko ari uk’ukuri, amaherezo kuzabahesha ishimwe n’ubwiza n’icyubahiro ubwo Yesu Kristo azahishurwa” (1 Petero 1:6, 7). Ni koko, ingaruka ibigeragezo bitugiraho zigereranywa n’uko bigendekera zahabu iyo igeragereshejwe umuriro. Icyo gikorwa cyo gutunganya izahabu, kigaragaza izahabu nyayo ndetse kikayikuraho imyanda. Uko ni ko bigendekera ukwizera kwacu mu gihe duhuye n’ibigeragezo.

Urugero, impanuka izi zisanzwe cyangwa impanuka kamere zishobora guteza imibabaro. Ariko nubwo byamera bityo, abafite ukwizera nyakuri ntibarambirwa kwihanganira imihangayiko. Bahumurizwa n’iri sezerano Yehova atanga agira ati “sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato” (Abaheburayo 13:5). Bakomeza gushyira gahunda yo kuyoboka Imana mu mwanya wa mbere, bizeye ko Yehova Imana azahira imihati bashyiraho mu gihe bashakisha ibyo bakeneye. Ukwizera kwabo kurabakomeza mu bihe bigoye kandi kukabarinda kwikururira imihangayiko itari ngombwa.

Kuba ibigeragezo byakwerakana aho ukwizera kwacu kujegajega bishobora no kutugirira akamaro mu gihe dusuzumye aho dufite ingorane, maze tugafata ingamba zo kwikosora. Byaba byiza twibajije tuti ‘ni gute natuma ukwizera kwanjye kurushaho gukomera? Ese nkwiriye kumara igihe kinini kurushaho niyigisha Ijambo ry’Imana mbishyize mu isengesho kandi nkaritekerezaho? Ese nungukirwa mu buryo bwuzuye na gahunda yo kwifatanya mu materaniro n’abo duhuje ukwizera? Ese nishingikiriza ku mbaraga zanjye, aho kubwira Yehova imihangayiko yanjye binyuriye mu isengesho?’ Ariko kwisuzuma mu buryo nk’ubwo ni intangiro.

Kugira ngo ukwizera kwacu gukomere bisaba ko twongera ipfa tugirira ibintu byo mu buryo bw’umwuka, tukaba abantu ‘bifuza amata y’umwuka adafunguye’ (1 Petero 2:2; Abaheburayo 5:12-14). Twagombye kwihatira kuba nk’umuntu wavuzwe n’umwanditsi wa zaburi agira ati “amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira, kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro.”—Zaburi 1:2.

Ibyo bisaba ibirenze gusoma Bibiliya gusa. Ni iby’ingenzi ko dutekereza ku cyo Ijambo ry’Imana ritubwira kandi tugakurikiza inama dusangamo (Yakobo 1:22-25). Inyungu tuzabona ni uko urukundo dukunda Imana ruziyongera, tukavuga amasengesho avuye ku mutima kandi agusha ku ngingo ndetse n’ukwizera kwacu kugakomera.

Agaciro k’ukwizera kwageragejwe

Kumenya ko kugira ukwizera ari iby’ingenzi cyane kugira ngo twemerwe n’Imana, bidutera inkunga yo gushaka uburyo twarushaho gutuma gukomera. Bibiliya itwibutsa igira iti “utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka” (Abaheburayo 11:6). Ku bw’ibyo, dushobora kugira icyifuzo nk’icy’umuntu winginze Yesu ati “nkiza kutizera.”—Mariko 9:24.

Nanone kandi, iyo ukwizera kwacu kugeragejwe bishobora gufasha abandi.Urugero, igihe Umukristo apfushije uwo yakundaga, ukwizera gukomeye aba afitiye amasezerano y’Imana ahereranye n’umuzuko kuramukomeza. Yego arababara, ariko ‘ntababara nka ba bandi badafite ibyiringiro’ (1 Abatesalonike 4:13, 14). Iyo abandi babonye uburyo ukwizera k’uwo Mukristo gukomeye, bamenya ko mu by’ukuri afite ikintu cy’agaciro. Ibyo bishobora gutuma na bo bagira icyifuzo cyo kugira ukwizera nk’uko, bityo bikabatera kwiga Ijambo ry’Imana no kuba abigishwa ba Yesu Kristo.

Yehova azi ko ukwizera kugeragejwe ari ukw’agaciro kenshi. Byongeye kandi, iyo ukwizera kwacu kugeragejwe biduha uburyo bwo kureba niba gukomeye koko. Bidufasha kumenya aho kujegajega hanyuma tugashyiraho imihati yo gukosora aho bitagenda neza. Icya nyuma, iyo tunyuze mu bigeragezo tukabisohokamo dutsinze, bishobora gufasha abandi kuba abigishwa ba Yesu. Bityo rero, nimucyo dukore uko dushoboye kose dukomeze kugira ukwizera gukomeye, ku buryo turamutse duhuye n’ibigeragezo bije byikurikiranya, ukwizera kwacu ‘kwazaduhesha ishimwe n’ubwiza n’icyubahiro ubwo Yesu Kristo azahishurwa.’—1 Petero 1:7.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 11 Kubirebana n’icyo “igitambo” cya Isaka gishushanya, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga 1989, ku ipaji ya 22 mu Gifaransa.

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Ibikorwa bya Aburahamu bigaragaza ukwizera byatumye aba incuti y’Imana

[Amafoto yo ku ipaji ya 15]

Ibigeragezo bishobora kugaragaza niba mu by’ukuri ukwizera kwacu gukomeye

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 12 yavuye]

Byavuye muri Illustrated Edition of the Holy Scriptures, by Cassell, Petter, & Galpin