Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Babyeyi, mwigishe abana banyu gukunda Yehova

Babyeyi, mwigishe abana banyu gukunda Yehova

Babyeyi, mwigishe abana banyu gukunda Yehova

“Nk’uko imyambi yo mu ntoki z’intwari iri, ni ko abana bo mu busore bamera.”​—ZABURI 127:4.

1, 2. Ni gute abana bameze nk’“imyambi yo mu ntoki z’intwari”?

UMURASHI aritegura kurasa intego. Ashyize umwambi mu njishi y’umuheto yitonze, aritugatuze maze arafora. Nubwo yashyizeho imihati, kugira ngo aboneze uwo mwambi ku ntego biramusaba igihe. Noneho arekuye uwo mwambi. Ese azahamya intego? Hari ibintu bitandukanye umuntu yashingiraho kugira ngo asubize icyo kibazo. Muri ibyo bintu hakubiyemo ubuhanga bw’uwo murashi, uko umuyaga umeze n’uko umwambi umeze.

2 Umwami Salomo yagereranyije abana n’“imyambi yo mu ntoki z’intwari” (Zaburi 127:4). Zirikana uko iyo mvugo y’ikigereranyo ishobora gusobanurwa. Ugereranyije, umurashi amarana umwambi mu muheto igihe gito. Ariko kugira ngo arase intego, agomba kurekura umwambi vuba vuba. Mu buryo nk’ubwo, ugereranyije ababyeyi bamara igihe gito batoza abana babo gukunda Yehova babivanye ku mutima. Nyuma y’igihe kiba gisa naho ari gito cyane, abana barakura bakava mu rugo (Matayo 19:5). Ese, ababyeyi bazahamya intego cyangwa mu yandi magambo, abana babo bazakomeza gukunda Imana no kuyikorera igihe cyose bazaba batakiri mu rugo? Hari ibintu byinshi umuntu yashingiraho kugira ngo asubize icyo kibazo. Bitatu muri byo ni ibi bikurikira: ubuhanga bw’umubyeyi, imimerere abana barererwamo, n’uburyo ‘umwambi’ w’ikigereranyo cyangwa umwana, yitabira inyigisho ahabwa. Nimucyo dusuzume ibyo bintu mu buryo burambuye kimwe ukwacyo ikindi ukwacyo. Tugiye guhera ku bimenyetso bimwe na bimwe biranga umubyeyi w’umuhanga.

Ababyeyi b’abahanga batanga urugero rwiza

3. Kuki amagambo umubyeyi avuga agomba kujyanirana n’ibikorwa?

3 Yesu yahaye ababyeyi urugero rwiza kubera ko yashyiraga mu bikorwa ibyo yigishaga (Yohana 13:15). Icyakora nanone, yamaganye Abafarisayo kubera ko ibyo ‘bavugaga’ atari byo ‘bakoraga’ (Matayo 23:3). Kugira ngo ababyeyi bashishikarize abana babo gukunda Yehova, ibyo bavuga bagomba kubishyira mu bikorwa. Kimwe n’uko umuheto utagira injishi nta cyo uba umaze, n’amagambo atajyanye n’ibikorwa nta cyo aba amaze.—1 Yohana 3:18.

4. Ni ibihe bibazo ababyeyi bagombye kwibaza, kandi kuki?

4 Kuki urugero ababyeyi batanga ari urw’ingenzi cyane? Kimwe n’uko abantu bakuru bashobora kwitoza gukunda Yehova bakurikiza urugero rwa Yesu, abana na bo bashobora kwitoza gukunda Yehova binyuriye mu gukurikiza urugero rwiza ababyeyi babo babaha. Incuti umwana yifatanya na zo zishobora kumukomeza cyangwa ‘zikonona ingeso nziza’ ze (1 Abakorinto 15:33). Mu gihe cyose umuntu amara ari umwana, cyane cyane mu gihe aba agihabwa uburere, abantu ashyikirana na bo cyane kandi bashobora kugira ingaruka zikomeye ku myifatire ye kurusha abandi, ni ababyeyi be. Bityo rero, ababyeyi bagombye kwibaza bati ‘ni mu rugero rungana iki nshyikirana n’umwana wanjye? Ese urugero muha rumushishikariza kugira imyifatire myiza? Ni uruhe rugero ntanga mu bintu by’ingenzi cyane, urugero nk’isengesho no kwiyigisha Bibiliya?’

Ababyeyi b’abahanga basengera hamwe n’abana babo

5. Ni iki amasengesho y’umubyeyi ashobora kwigisha abana?

5 Babyeyi, abana banyu bashobora kwiga byinshi ku bihereranye na Yehova binyuriye mu gutega amatwi amasengesho yanyu. Ni iyihe myanzuro abana bashobora kugeraho igihe bumvise usenga ushimira Imana mu gihe cy’amafunguro cyangwa mu gihe cy’icyigisho cya Bibiliya? Bashobora kumenya ko Yehova aduha ibintu dukeneye byo mu buryo bw’umwuka, kandi ko atwigisha ukuri ko muri Bibiliya, bityo akaba agomba kubishimirwa. Ayo masomo ni ay’ingenzi cyane.—Yakobo 1:17.

6. Ni gute ababyeyi bashobora gufasha abana kumva ko Yehova abitaho buri wese ku giti cye?

6 Ariko niba hari igihe ujya usengana n’umuryango wawe atari mu gihe cy’amafunguro cyangwa mu gihe cy’icyigisho cya Bibiliya cy’umuryango gusa, kandi mu masengesho yawe ugashyiramo ibintu byihariye bishobora kugira ingaruka kuri wowe no ku bana bawe, uzagera kuri byinshi. Uzafasha abana bawe kumva ko Yehova ari umwe mu bagize umuryango wanyu, kandi ko abitaho cyane buri wese ku giti cye (Abefeso 6:18; 1 Petero 5:6, 7). Hari umugabo wagize ati “kuva umukobwa wacu yavuka, twasengeraga hamwe na we. Amaze gukura, mu masengesho yacu twashyiragamo ibirebana n’imishyikirano agirana n’abandi, ndetse n’ibindi bintu by’ingenzi byashoboraga kumugiraho ingaruka. Buri munsi twasengeraga hamwe na we kugeza igihe yaviriye mu rugo ajya gushyingirwa.” Ese nawe ushobora kujya usenga buri munsi uri kumwe n’abana bawe? Ese ushobora kubafasha kubona ko Yehova ari Incuti yabo, kandi ko atabaha gusa ibyo bakeneye mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka, ahubwo ko abaha n’ibyo bakeneye mu buryo bw’ibyiyumvo?—Abafilipi 4:6, 7.

7. Kugira ngo amasengesho y’ababyeyi abe agusha ku ngingo, ni iki bakeneye kumenya?

7 Birumvikana ko kugira ngo uvuge amasengesho agusha ku ngingo, ugomba kumenya ibyo umwana wawe ahura na byo mu mibereho ye. Hari umubyeyi w’umugabo wigeze kurera abana babiri wagize ati “mu mpera za buri cyumweru, najyaga nibaza ibibazo bibiri bigira biti ‘ni ibihe bintu byahangayikishije abana banjye muri iki cyumweru, kandi se ni ibihe bintu byiza babonye?’” Ese babyeyi, mushobora kwibaza ibibazo nk’ibyo, kandi ibisubizo byabyo bimwe na bimwe mukabishyira mu masengesho muvuga muri kumwe n’abana banyu? Nimubigenza mutyo, ntimuzaba mubigisha gusa gusenga Yehova we wumva ibyo asabwa, ahubwo muzaba munabigisha kumukunda.—Zaburi 65:3.

Ababyeyi b’abahanga bashishikariza abana kugira akamenyero keza ko kwiyigisha

8. Kuki ababyeyi bagomba gufasha abana babo kugira akamenyero keza ko kwiga Ijambo ry’Imana?

8 Uko umubyeyi abona ibirebana no kwiga Bibiliya, bishobora kugira izihe ngaruka ku mishyikirano umwana agirana n’Imana? Kugira ngo imishyikirano iyo ari yo yose ibe myiza kandi ishinge imizi, abayigirana ntibagomba kuganira gusa, ahubwo buri wese agomba no gutega amatwi mugenzi we. Bumwe mu buryo bwo gutega Yehova amatwi ni ukwiga Bibiliya hakoreshejwe inyandiko zitangwa n’‘umugaragu ukiranuka’ (Matayo 24:45-47; Imigani 4:1, 2). Bityo rero, kugira ngo ababyeyi bafashe abana babo kugirana na Yehova imishyikirano irangwa n’urukundo kandi ihoraho, bagomba kubatera inkunga yo kugira akamenyero keza ko kwiga Ijambo ry’Imana.

9. Ni gute ababyeyi bafasha abana kugira akamenyero keza ko kwiyigisha?

9 Ni gute abana bashobora gufashwa kugira akamenyero keza ko kwiyigisha? Nanone uburyo bwiza kurusha ubundi umubyeyi yakoresha ni ugutanga urugero. Ese babyeyi, abana banyu bakunda kubabona musoma Bibiliya cyangwa mwiyigisha? Babyeyi, ni iby’ukuri ko muba musa naho muhuze cyane mwita ku bana banyu, bityo mukaba mushobora kwibaza igihe muzabonera umwanya wo gusoma no kwiyigisha. Ariko ibaze uti ‘ese abana banjye bambona buri gihe ndeba televiziyo?’ Niba ari uko bimeze se, mushobora kubaha urugero rwiza mugabanya kuri icyo gihe, mukagikoresha mu cyigisho cyanyu cya bwite?

10, 11. Kuki buri gihe ababyeyi bagombye kujya bagirana n’abana ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya?

10 Ubundi buryo bugira ingaruka nziza ababyeyi bashobora gukoresha kugira ngo bigishe abana babo gutega Yehova amatwi, ni ukuganira na bo kuri Bibiliya buri gihe mu rwego rw’umuryango (Yesaya 30:21). Ariko hari abashobora kwibaza bati ‘kuki abana bakeneye icyigisho cy’umuryango, kandi ababyeyi babo babajyana mu materaniro y’itorero buri gihe? Hari impamvu nyinshi kandi zumvikana. Yehova yahaye ababyeyi inshingano y’ingenzi yo kwigisha abana babo (Imigani 1:8; Abefeso 6:4). Mu cyigisho cya Bibiliya cy’umuryango, abana bigishwa ko kuyoboka Imana atari umuhango ukorwa mu ruhame gusa, ahubwo ko ari kimwe mu bigize imibereho y’umuryango.—Gutegeka kwa Kabiri 6:6-9.

11 Nanone kandi, iyo icyigisho cy’umuryango kiyobowe neza, gishobora gutuma ababyeyi batahura uko abana babo babona ibihereranye n’ibintu byo mu buryo bw’umwuka ndetse n’ibirebana n’umuco.Mu gihe abana bakiri bato, ababyeyi bashobora gukoresha ibitabo runaka, urugero nk’igitabo Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe. * Muri paragarafu hafi ya zose z’icyo gitabo cy’imfashanyigisho ya Bibiliya, abana basabwa gutanga ibitekerezo ku ngingo ziba ziganirwaho. Iyo ababyeyi batanze ibitekerezo ku mirongo y’Ibyanditswe yagaragajwe muri icyo gitabo, bashobora gufasha abana babo gutoza ubushobozi bwabo bwo kwiyumvisha ibintu, bityo bakamenya “gutandukanya ikibi n’icyiza.”—Abaheburayo 5:14.

12. Ni gute ababyeyi bashobora guhuza icyigisho cy’umuryango n’ibyo abana bakeneye, kandi se ni iki wabonye gituma ababyeyi bagera kuri iyo ntego?

12 Uko abana banyu bagenda bakura, mujye muhuza icyigisho cy’umuryango n’ibyo bakeneye. Zirikana uburyo umugabo n’umugore we bafashije abana babo b’abangavu gutekereza ku cyifuzo bari bafite cyo kujya mu gitaramo cyo kubyina cyari kuzabera ku ishuri. Se w’abo bakobwa agira ati “twabwiye abana bacu ko mu gihe cy’icyigisho cy’umuryango cyari kuzakurikiraho twari kuzabaha umwanya, jye n’uwo twashakanye tukaba abana, abakobwa bacu bakaba ababyeyi. Umwe yagombaga kuba se w’abana undi akaba nyina w’abana. Ariko ubushakashatsi burebana n’iyo ngingo abo bana bagombaga kubukorera hamwe, kandi bagatanga ubuyobozi ku birebana n’ibitaramo byo kubyina bibera ku ishuri.” Ibyo byagize izihe ngaruka? Se w’abo bana akomeza agira ati “twatangajwe n’uburyo abo bakobwa bacu bagaragaje ubwenge (mu gusohoza inshingano z’ababyeyi) bakadusobanurira (twebwe abana babo) impamvu zishingiye kuri Bibiliya, zigaragaza ko kujya muri icyo gitaramo byari kuba bidahuje n’ubwenge.” Yakomeje agira ati “ikindi kintu cyadushishikaje kurushaho ni ibitekerezo batanze ku birebana n’indi myidagaduro ikwiriye yashoboraga gusimbura icyo gitaramo. Ibyo byatumye tumenya neza imitekerereze yabo ndetse n’ibyifuzo byabo.” Mu by’ukuri, kugira ngo icyigisho cy’umuryango gihoreho kandi kibe gihuje n’ibikenewe mu muryango, bisaba kwihangana no kureba kure. Ariko imigisha bitanga igaragaza ko imihati ishyirwaho atari imfabusa.—Imigani 23:15.

Mujye mutuma mu rugo harangwa umwuka w’amahoro

13, 14. (a) Ni gute ababyeyi bashobora gutuma mu rugo harangwa amahoro? (b) Umubyeyi aramutse yemeye ko yakoze ikosa, bishobora kugira izihe nyungu?

13 Kugira ngo umwambi ushobore guhamya intego, umurashi agomba kuwuboneza neza kandi akawurekura ikirere gituje. Mu buryo nk’ubwo, iyo ababyeyi bakoze ibishoboka byose mu rugo hakarangwa amahoro, bishobora gutuma abana barushaho kwitoza gukunda Yehova. Yakobo yaranditse ati “kandi imbuto zo gukiranuka zibibwa mu mahoro n’abahesha abandi amahoro” (Yakobo 3:18). Ni gute ababyeyi bashobora gutuma mu rugo harangwa umwuka w’amahoro? Umugabo n’umugore we bagomba gukomeza kugirana imishyikirano myiza. Umugabo n’umugore we bakundana kandi bubahana, baba bafite uburyo bwiza cyane bwo kwigisha abana babo gukunda no kubaha Yehova na bagenzi babo (Abagalatiya 6:7; Abefeso 5:33). Urukundo no kubahana byimakaza amahoro. Kandi umugabo n’umugore we babana mu mahoro, baba bafite uburyo bwiza cyane bwo gukemura amakimbirane ashobora kuvuka mu muryango.

14 Kimwe n’uko nta shyingiranwa ritunganye ribaho, birumvikana ko nta n’imiryango yo ku isi itunganye muri iki gihe. Ku bw’ibyo, hari igihe ababyeyi bashobora kunanirwa kugaragaza imbuto z’umwuka mu mishyikirano bagirana n’abana babo (Abagalatiya 5:22, 23). Mu gihe ibyo bibayeho ababyeyi bagombye gukora iki? Ese iyo ababyeyi bemeye ikosa, icyubahiro umwana yabagaragarizaga kiragabanuka? Zirikana urugero rw’intumwa Pawulo. Abantu benshi bamufataga nka se wo mu buryo bw’umwuka (1 Abakorinto 4:15). Ariko kandi, yemeye ku mugaragaro ko yakoze amakosa (Abaroma 7:21-25). Nyamara, kuba yaricishaga bugufi kandi akaba yari inyangamugayo, byongera icyubahiro tumugaragariza aho kukigabanya. Nubwo Pawulo yakoraga amakosa, yashoboraga kwandikira itorero ry’i Korinto, avugana icyizere ati “mugere ikirenge mu cyanjye, nk’uko nanjye nkigera mu cya Kristo” (1 Abakorinto 11:1). Babyeyi, namwe nimwemera amakosa mwakoze, abana banyu bashobora kuzayirengagiza.

15, 16. Kuki ababyeyi bagombye gutoza abana babo gukunda abavandimwe na bashiki babo b’Abakristo, kandi se ibyo babigeraho bate?

15 Ni iki kindi ababyeyi bashobora gukora kugira ngo mu rugo harangwe umwuka utuma abana bakura bakunda Yehova? Intumwa Yohana yaranditse ati “umuntu navuga ati ‘nkunda Imana,’ akanga mwene Se aba ari umunyabinyoma, kuko udakunda mwene Se yabonye atabasha gukunda Imana atabonye” (1 Yohana 4:20, 21). Ku bw’ibyo, iyo utoza abana bawe gukunda abavandimwe na bashiki babo bo mu itorero, uba ubigisha gukunda Imana. Ababyeyi bakwiriye kwibaza bati ‘ese iyo mvuga ibirebana n’abagize itorero, nibanda ku bintu bitera inkunga, cyangwa nkunda kubanenga?’ Ni gute mushobora kubimenya? Mujye mutega amatwi mwitonze uburyo abana banyu bavuga ibirebana n’amateraniro ndetse n’ibirebana n’abagize itorero. Mushobora kuzumva mu magambo bavuga harimo bitekerezo bihuje n’ibyanyu.

16 Ababyeyi bakora iki kugira ngo bafashe abana babo gukunda abavandimwe babo bo mu itorero? Umubyeyi witwa Peter, akaba ari se w’abana babiri b’ingimbi, agira ati “kuva abahungu bacu bakiri bato, incuro nyinshi twatumiraga abavandimwe na bashiki bacu bakuze mu buryo bw’umwuka tugasangira amafunguro, tukamarana igihe runaka mu rugo, kandi byaradushimishaga cyane. Abana bacu bakuze bifatanya n’abantu bakunda Yehova, kandi ubu babona ko gukorera Imana ari uburyo bwiza butuma umuntu agira imibereho irangwa n’ibyishimo.” Uwitwa Dennis, akaba ari se w’abakobwa batanu agira ati “twateraga abakobwa bacu inkunga yo kugirana ubucuti n’abapayiniya bakuze bo mu itorero, kandi igihe cyose byabaga bishoboka, twakiraga abagenzuzi basura amatorero n’abo bashakanye mu rugo iwacu.” Ese ushobora gufata iya mbere mu gufasha abana bawe kubona ko abagize itorero na bo bari mu bagize umuryango wanyu?—Mariko 10:29, 30.

Inshingano y’umwana

17. Amaherezo ni uwuhe mwanzuro abana bagomba gufata?

17 Ongera utekereze ku rugero rw’umurashi. Nubwo yaba ari umuhanga, ariko umwambi we ukaba waragoramye cyangwa warihese, ashobora kudahamya intego. Birumvikana ko ababyeyi bazakora uko bashoboye kose kugira ngo bagorore umwana wabo ugereranywa n’uwo mwambi. Ibyo babikora bihatira gukosora imitekerereze mibi y’umwana. Icyakora, amaherezo abana baba bagomba kuzifatira umwanzuro, bagahitamo hagati yo kureka isi ikabakoresha uko ishaka, cyangwa kwemera ko Yehova ayobora ‘inzira banyuramo.’—Imigani 3:5, 6; Abaroma 12:2.

18. Ni izihe ngaruka amahitamo y’umwana ashobora kugira ku bandi?

18 Nubwo ababyeyi bafite inshingano y’ingenzi cyane yo kurera abana babo ‘babahana, babigisha iby’Umwami wacu,’ umwana ni we ugomba kwifatira umwanzuro wa nyuma w’uko azitwara amaze kuba mukuru (Abefeso 6:4). Bityo rero bana, nimwibaze muti “ese inyigisho ababyeyi bampa babigiranye urukundo ndazemera?” Nimuzemera, muzaba muhisemo inzira y’ubuzima nziza kurusha izindi. Muzashimisha ababyeyi banyu cyane. Icy’ingenzi kurushaho, muzashimisha umutima wa Yehova.—Imigani 27:11.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 11 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

Mbese uribuka?

• Ni gute ababyeyi bashobora gutanga urugero rwiza ku birebana n’isengesho hamwe no kwiyigisha Bibiliya?

• Ni gute ababyeyi bashobora gutuma mu rugo harangwa amahoro?

• Ni ayahe mahitamo abana bagomba kugira, kandi se ni izihe ngaruka ayo mahitamo ashobora kugira ku bandi?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Ese uha umwana wawe urugero rwiza binyuriye mu cyigisho cyawe cya bwite?

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Iyo mu muryango harangwa umwuka w’amahoro, abawugize bagira ibyishimo