Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Izina ry’Imana mu ndirimbo z’ikirusiya

Izina ry’Imana mu ndirimbo z’ikirusiya

Izina ry’Imana mu ndirimbo z’ikirusiya

MU MWAKA wa 1877, umuhanzi w’Umurusiya uzwi cyane witwa Modest Mussorgsky, yasohoye igitabo cy’indirimbo gishingiye ku nkuru zabereye mu bihugu bivugwa muri Bibiliya. Yandikiye incuti ye ati “nanditse igitabo kirimo inkuru ishingiye kuri Bibiliya, gifite umutwe uvuga ngo ‘Jesus Navinus [Yosuwa],’ nyandika yose uko yakabaye nkurikije uko Bibiliya ibivuga, ndetse mvuga n’ibirebana n’urugendo rwo gutsinda Navinus yakoreye mu gihugu cya Kanaani.” Mu zindi ndirimbo Mussorgsky yahanze, harimo iyitwa “Irimbuka rya Senakeribu,” na yo akaba yarayihimbye ashingiye ku bitekerezo by’ingenzi byo muri Bibiliya no ku bantu bavugwamo.

Igishishikaje ni uko muri icyo gitabo cy’indirimbo gifite umutwe uvuga ngo “Jesus Navinus,” ndetse no mu cyitwa “Irimbuka rya Senakeribu” cyasohotse mu wa 1874, Mussorgsky yakoresheje izina ry’Imana yifashishije uburyo rivugwa mu Kirusiya, iryo zina rikaba ryandikwa mu ngombajwi enye zo mu Byanditswe bya Giheburayo, ari zo יהוה (YHWH). Iryo zina ribonekamo incuro zigera ku 7.000.

Bityo rero, ibyo bitabo Mussorgsky yanditse bigaragaza ko izina ry’Imana rivugwa muri Bibiliya ari ryo Yehova, Abarusiya bari barizi na mbere y’ikinyejana cya 20. Ibyo ni ibintu bikwiriye kubera ko Yehova yibwiriye Mose ati “iryo ni ryo zina ryanjye iteka ryose, urwo ni rwo rwibutso rwanjye ruzahoraho ibihe byose.”—Kuva 3:15.

[Ifoto yo ku ipaji ya 32]

Ishuri ryigisha umuzika ry’i St. Petersburg, mu mwaka wa 1913, ahabitswe umuzingo urimo indirimbo za Mussorgsky

[Aho amafoto yo ku ipaji ya 32 yavuye]

Urupapuro ruriho indirimbo: The Scientific Music Library of the Saint-Petersburg State Conservatory named after N.A. Rimsky-Korsakov; street scene: National Library of Russia, St. Petersburg