Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova yadukijije ubutegetsi bw’igitugu

Yehova yadukijije ubutegetsi bw’igitugu

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Yehova yadukijije ubutegetsi bw’igitugu

Byavuzwe na Henryk Dornik

NAVUTSE mu mwaka wa 1926. Ababyeyi banjye bari Abagatolika bakomeye ku idini ryabo. Bari batuye mu mudugudu wa Ruda Slaska wacukurwagamo amabuye y’agaciro, hafi y’umujyi wa Katowice, mu majyepfo ya Polonye. Jye na mukuru wanjye witwa Bernard ndetse na bashiki banjye babiri ari bo Róża na Edyta tukiri abana, ababyeyi bacu batwigishaga ko tugomba gusenga, kujya mu misa ndetse no guhabwa isakaramentu rya penetensiya.

Uko ukuri ko muri Bibiliya kwageze iwacu

Umunsi umwe muri Mutarama 1937, icyo gihe nkaba nari mfite imyaka icumi, papa yageze imuhira yishimye cyane. Yari afite igitabo kinini yari yahawe n’Abahamya ba Yehova. Yaratubwiye ati “bana ba, nimurebe igitabo bampaye; bampaye Ibyanditswe Byera!” Sinari narigeze mbona Bibiliya.

Kiliziya Gatolika yari imaze igihe kirekire ifite uruhare rukomeye ku baturage bo mu mudugudu wa Ruda Slaska, n’abo mu tundi duce two hafi yaho. Abayobozi b’iryo dini bari bafitanye ubucuti bukomeye n’abantu bari bafite ibirombe byacukurwagamo amabuye y’agaciro. Ikindi kandi, abo bayobozi basabaga abakozi bo muri ibyo birombe n’imiryango yabo kububaha mu buryo bwuzuye. Iyo umwe mu bakozi yasibaga misa cyangwa akanga kujya kwicuza ibyaha, bamufataga nk’umupagani kandi bakamwirukana ku kazi. Papa na we yashoboraga kuzahura n’akaga nk’ako kubera ko yifatanyaga n’Abahamya ba Yehova. Icyakora igihe umupadiri yadusuraga, papa yagaragarije rubanda uburyarya bw’idini uwo mupadiri yarimo. Kubera ko uwo mupadiri wari wakozwe n’ikimwaro atashakaga kwikururira ibindi bibazo, papa ntiyirukanywe.

Kuba nariyumviye izo mpaka papa yagiye n’uwo mupadiri, byatumye nkomera ku cyemezo nari narafashe cyo kwiga Bibiliya. Nagiye nkunda Yehova buhoro buhoro, kandi nitoza kugirana na we imishyikirano ya bwite. Hashize amezi make papa agiye impaka n’uwo mupadiri, twagiye mu materaniro y’Urwibutso rw’Urupfu rwa Kristo. Muri ayo materaniro, papa bamumenyekanishije ku itsinda ry’abantu 30, bavuga bati “uyu ni Umuyehonadabu.” Nyuma yaho naje kumenya ko Abayehonadabu bari Abakristo bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi, kandi ko umubare wabo wari kuzajya ugenda wiyongera. *2 Abami 10:15-17.

“Wa mwana we, uzi icyo umubatizo usobanura?”

Papa amaze kwemera ukuri yaretse inzoga kandi ahinduka umubyeyi mwiza n’umugabo w’imico myiza. Ariko, mama ntiyemeraga imyizerere ya papa. Yakundaga kuvuga ko byaba byiza papa akomeje kwibera mu mimerere nk’iyo yabagamo mbere kandi agakomeza kuba Umugatolika. Icyakora Intambara ya Kabiri y’Isi Yose imaze gutangira, mama yabonye ko abayobozi b’idini bari barasenze basaba ko Polonye itsinda igihe yaterwaga n’u Budage, icyo gihe ari na bo basenze bishimira ko Hitileri yatsinze. Nyuma yaho mu mwaka wa 1941, mama yafatanyije natwe gukorera Yehova.

Mbere yaho, nari naragejeje ku basaza b’itorero icyifuzo nari mfite cyo kugaragaza ko niyeguriye Imana mbatizwa mu mazi. Ariko bumvaga ko nari nkiri muto cyane, bansaba gutegereza. Icyakora nyuma yaho, ku itariki ya 10 Ukuboza mu mwaka wa 1940, Konrad Grabowy (umuvandimwe waje gupfira mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa akiri indahemuka), yanjyanye mu kazu ambaza ibibazo twiherereye. Yambajije ibibazo bitanu hanyuma amaze kunyurwa n’ibisubizo muhaye, arambatiza. Kimwe mu bibazo yambajije cyagiraga kiti “wa mwana we, uzi icyo umubatizo usobanura?” Ikindi cyagiraga kiti “ese wari uzi ko kubera intambara, vuba aha bizaba ngombwa ko ufata umwanzuro w’uwo ugomba kubera indahemuka hagati ya Hitileri na Yehova, kandi ko niwiyemeza kubera Yehova indahemuka ushobora kuzahasiga ubuzima?” Nahise nsubiza nti “yego.”

Ibitotezo bitangira

Kuki Konrad Grabowy yambajije ibyo bibazo adaciye ku ruhande? Byatewe n’uko ingabo z’u Budage zari zarateye Polonye mu wa 1939, kandi nyuma yaho twahuye n’ibigeragezo bikomeye kubera ukwizera n’ubudahemuka bwacu. Buri munsi ibintu byagendaga birushaho kuzamba. Iyo twumvaga abavandimwe na bashiki bacu bafashwe, abirukanywe mu gihugu hamwe n’abajyanywe muri za gereza cyangwa mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa, twarushagaho guhangayika. Natwe twari tugiye guhangana n’ibigeragezo nk’ibyo.

Abanazi bashakaga gufata abana bakiri bato b’urungano rwacu, harimo n’abo tuvukana twese uko twari bane, bakabagira abayoboke ba Reich ya Gatatu (guverinoma ya Hitileri). Kubera ko papa na mama buri gihe bangaga gushyira umukono kuri Volkslist (urutonde rw’abantu bashakaga ubwenegihugu bw’u Budage cyangwa abari babufite), bambuwe uburenganzira bwo kuturera. Papa yajyanywe mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cya Auschwitz. Muri Gashyantare 1944, jye na mukuru wanjye twajyanywe mu kigo ngororamuco cyari mu mujyi wa Grodków (Grottkau) hafi ya Nysa, naho bashiki bacu boherezwa mu kigo cy’abihaye Imana cy’Abagatolika cy’i Czarnowąsy (Klosterbrück), cyari hafi ya Opole. Intego abayobozi bari bafite yari iyo kudukuramo icyo bo bitaga “ibitekerezo bibi twari twaracengejwemo n’ababyeyi bacu.” Mama ni we wasigaye mu rugo wenyine.

Buri gitondo, bazamuraga ibendera ry’Abanazi ryari mu mbuga y’icyo kigo ngororamuco. Badutegekaga kuzamura ibiganza by’iburyo no gusuhuza iryo bendera tugira tuti “Heil Hitler.” Ibyo byatumye ukwizera kwanjye na Bernard kugeragezwa bikomeye, ariko twakomeje gushikama. Bityo twarakubiswe cyane bitewe n’uko ngo ako kari “agasuzuguro.” Indi mihati bagiye bashyiraho bagamije kutugamburuza na yo nta cyo yagezeho. Abasirikare barindaga Hitileri badusabye gufata umwanzuro wa nyuma. Bagize bati “muhitemo gushyira umukono ku mpapuro zivuga ko muzabera leta y’u Budage indahemuka kandi mugahita mujya muri Wehrmacht [ingabo z’u Budage], cyangwa mwoherezwe mu kigo gikoranyirizwamo imfungwa.”

Muri Kanama 1944, abayobozi bamaze kubona ko byaba byiza twoherejwe mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa, baravuze bati “erega ntidushobora kubemeza. Gupfa bazira imyizerere y’idini ryabo birabashimisha. Imyifatire yabo y’ubwigomeke iteje akaga mu kigo ngororamuco cyose.” Nubwo ntifuzaga gupfa nzira imyizerere yanjye, kuba narababajwe ariko nkagira ubutwari kandi nkumva mfite agaciro kubera ko nabereye Yehova indahemuka, byaranshimishije (Ibyakozwe 5:41). Mu by’ukuri, imbaraga zanjye si zo zatumye nshobora kwihanganira imibabaro nari ngiye guhura na yo. Ku rundi ruhande, gusenga mbikuye ku mutima byatumye ndushaho kwegera Yehova, kandi yambereye Umutabazi wiringirwa.—Abaheburayo 13:6.

Ibyabereye mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa

Nyuma yaho, najyanywe mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cya Gross-Rosen cyari mu karere ka Silésie. Nahawe inomero iranga imfungwa hamwe na mpandeshatu y’isine yagaragazaga ko ndi Umuhamya wa Yehova. Abasirikare barindaga Hitileri bansabye kugira icyo nkora kugira ngo mfungurwe, kandi mbe umusirikare mukuru mu ngabo z’Abanazi. Barambwiye bati “ugomba kureka ibitekerezo by’Abigishwa ba Bibiliya kuko birwanya Reich ya Gatatu.” Uretse Abahamya ba Yehova, nta zindi mfungwa zigeze zisabwa ibintu nk’ibyo kugira ngo zifungurwe. Ariko kandi, kimwe n’abandi Bahamya babarirwa mu bihumbi, nanze nkomeje icyo bo babonaga ko ari “igikundiro.” Abarindaga ikigo barambwiye bati “itegereze neza iriya furu dutwikiramo abantu. Ongera utekereze witonze ku byo twagusabye, biti ihi se, ibyawe birangirire muri iriya furu.” Nongeye kubyanga nkomeje, maze icyo gihe nuzuzwa “amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya.”—Abafilipi 4:6, 7.

Nasenze Yehova musaba ko yamfasha kubonana n’abandi Bahamya bari muri icyo kigo, kandi twarabonanye. Muri bo harimo umuvandimwe w’indahemuka witwaga Gustaw Baumert wanyitayeho mu bugwaneza kandi mu buryo bwuje urukundo. Yehova yagaragaje rwose ko ari ‘Data w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose.’—2 Abakorinto 1:3.

Hashize amezi make, Abanazi bahatiwe guhita bahungisha abari muri icyo kigo vuba na bwangu, kubera ko ingabo z’u Burusiya zagendaga zibasatira. Igihe twiteguraga kugenda, jye n’abandi bavandimwe twahaze amagara yacu, twiyemeza kujya kureba bashiki bacu bageraga kuri 20 bari mu mazu abagore bari bafungiyemo, kugira ngo tumenye uko bari bamerewe. Muri abo bashiki bacu harimo Elsa Abt na Gertrud Ott. * Bakitubona, baje biruka badusanga, maze hashize akanya gato duterana inkunga, baririmbira hamwe indirimbo y’Ubwami irimo amagambo agira ati “uwizerwa, uw’indahemuka, ntazagira ubwoba.” * Twese amarira yatubunze mu maso.

Njyanwa mu kindi kigo

Abanazi bapakiye imfungwa zari hagati ya 100 na 150 muri kontineri, ntibabateganyiriza amazi habe n’ibyokurya. Urwo rugendo twarukoze mu mvura ivanze n’urubura rwinshi. Twicwaga n’inyota kandi duhinda umuriro. Kubera ko imfungwa zabaga zirwaye n’izabaga zinaniwe zituraga hasi zigapfa, kontineri zasigayemo abantu mbarwa. Amaguru yanjye n’ingingo zanjye byarabyimbye cyane, ku buryo ntashoboraga guhagarara. Nyuma y’iminsi icumi y’urugendo, amaherezo twaje kugera mu kigo imfungwa zakoreragamo imirimo cy’i Mittelbau-Dora, mu mujyi wa Nordhausen uri hafi ya Weimar muri Thuringia, ariko tuhagera hasigaye ingerere. Igitangaje ni uko nta muvandimwe n’umwe wigeze apfira muri urwo rugendo rwari rugoye cyane.

Nyuma y’igihe gito, ububabare nari mfite kubera urwo rugendo bwatangiye kugabanuka. Bidatinze, muri icyo kigo hateye icyorezo cya macinya, ndetse gifata na bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu nanjye ndimo. Batubwiye ko tugomba kumara igihe runaka tutanywa isupu twahabwaga muri icyo kigo, badutegeka kujya turya imigati yonyine. Narabikoze kandi bidatinze ndakira. Muri Werurwe 1945, twumvise ko isomo ry’umwaka ryari rishingiye muri Matayo 28:19, hagira hati “nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa.” Byaragaragaraga ko inzugi z’ibigo byarimo imfungwa zari hafi gufungurwa, kandi ko ubutumwa bwiza bwari kuzakomeza kubwirizwa. Byaradushimishije cyane kandi ibyiringiro byacu birushaho gukomera, kubera ko twumvaga ko Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yagombaga kuzarangira kuri Harimagedoni. Mbega ukuntu Yehova yadukomeje mu buryo bw’igitangaza muri ibyo bihe biruhije!

Dufungurwa

Ku itariki ya 1 Mata 1945, ingabo z’ibihugu byari byishyize hamwe zateye amabombe mu kigo cy’abasirikare barindaga Hitileri no mu kigo twarimo cyari hafi yaho. Hapfuye benshi, abandi barakomereka. Bukeye bwaho, izo ngabo zadusutseho amabombe, maze igihe urugamba rwari ruhinanye, zohereza ikibombe cya rutura kiraturika, kinjugunya mu kirere.

Umuvandimwe witwa Fritz Ulrich yaje kuntabara. Yaracukuye avanaho ibisigazwa byari binyirunzeho, yiringiye ko nari nkiri muzima. Amaherezo yaje kumbona, maze ankura muri ibyo bisigazwa. Maze kugarura ubwenge, ni bwo namenye ko nari nakomeretse cyane mu maso n’umubiri wose, kandi ko ntashoboraga kumva. Urusaku rw’iyo bombe yari imaze guturika rwari rwangije ingoma z’amatwi yanjye. Namaze imyaka myinshi ntumva neza, ariko amaherezo naje gukira.

Mu mfungwa zibarirwa mu bihumbi zari muri icyo kigo, abarokotse izo bombe ni bake cyane. Bamwe mu bavandimwe barapfuye. Muri bo harimo umuvandimwe Gustaw Baumert nakundaga cyane. Ibikomere nari mfite byatumye nandura indwara zimwe na zimwe ndetse ngira n’umuriro mwinshi. Icyakora nyuma yaho, ingabo z’ibihugu byari byishyize hamwe zaratubonye ziradufungura. Hagati aho, imibiri y’abantu bari barakomeretse cyangwa abari bapfuye yatangiye kubora, bituma hatera icyorezo cy’indwara ya tifusi, kandi nanjye narayirwaye. Jye n’abandi barwayi bari basigaye twajyanywe mu bitaro. Nubwo abaganga bakoze uko bashoboye kose kugira ngo dukire, batatu muri twe ni bo barusimbutse. Mbega ukuntu nshimira Yehova ku bw’imbaraga yampaye ngakomeza kuba indahemuka muri ibyo bihe bigoye! Nanone ndamushimira cyane kubera ko yandokoye, akamvana mu “gikombe cy’igicucu” cy’urupfu.—Zaburi 23:4.

Amaherezo nagarutse mu rugo

U Budage bumaze gutsindwa, nari niringiye ko nzasubira mu rugo vuba uko bishoboka kose. Ariko byarangoye kurusha uko nari mbyiteze. Bamwe mu bayoboke b’Umuryango wa Agisiyo Gatolika bahoze bafunzwe babaye bakimbona, barasakuza bati “nimumwice,” maze bantura hasi ndetse baranyukanyuka. Hari umugabo wahise ahagoboka ankiza abo banyarugomo. Ariko kugira ngo noroherwe byasabye igihe kirekire, kubera ko bari bankomerekeje kandi ngifite intege nke zaterwaga n’indwara ya tifusi. Icyakora amaherezo nageze mu rugo. Mbega ukuntu nishimiye kongera kubonana n’abagize umuryango wanjye! Bose barambonye basabwa n’ibyishimo kubera ko batekezaga ko napfuye.

Nyuma y’igihe gito twongeye kubwiriza, kandi abantu benshi bashakaga ukuri nta buryarya, bitabiriye ubutumwa bwacu. Nahawe inshingano yo kugeza ku matorero ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Jye n’abandi bavandimwe twahawe igikundiro cyo kujya mu mujyi wa Weimar, kubonana n’abari bahagarariye ibiro by’ishami by’u Budage. Tuvuye mu Budage, twageze muri Polonye dufite inomero za mbere z’Umunara w’Umurinzi zari zarasohotse intambara ikimara kurangira. Zahise zihindurwa, imashini zitubura impapuro zirategurwa, maze hacapwa kopi nyinshi. Igihe ibiro by’ishami byacu byakoreraga mu mujyi wa Lodz byatangiraga kugenzura mu buryo bwuzuye umurimo ukorerwa muri Polonye, amatorero yatangiye kujya abona ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya buri gihe. Nabaye umupayiniya wa bwite cyangwa umubwirizabutumwa w’igihe cyose. Nabwirizaga mu ifasi ya Silésie, icyo gihe igice cyayo kinini kikaba cyari icy’igihugu cya Polonye.

Nyuma yaho Abahamya ba Yehova bongeye gutotezwa, icyo gihe bakaba baratotezwaga n’ubutegetsi bw’Abakomunisiti bwari bumaze kujyaho muri Polonye. Mu mwaka wa 1948, nakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri kubera ukutabogama kwa gikristo. Igihe nari muri gereza, nashoboye gufasha izindi mfungwa nyinshi kwegera Imana. Umwe muri izo mfungwa yashyigikiye ukuri, yiyegurira Yehova kandi arabatizwa.

Mu mwaka wa 1952 nongeye gufungwa; icyo gihe bwo naregwaga kuba intasi ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Igihe nari ngitegereje gusomerwa, nashyizwe muri kasho ya jyenyine, kandi buri munsi bampataga ibibazo. Icyakora, Yehova yongeye kumvana mu nzara z’abantotezaga. Mu myaka yakurikiyeho, nta rugomo nk’urwo nongeye kugirirwa.

Ibyamfashije kwihangana

Nshubije amaso inyuma nkareba ibigeragezo ndetse n’ingorane nahuye na zo muri iyo myaka yose, nshobora kumenya ibintu by’ingenzi byanteye inkunga. Ikintu cya mbere cyatumye nshobora kwihangana, ni imbaraga zituruka kuri Yehova no ku Ijambo rye ari ryo Bibiliya. Gusenga buri gihe “Imana nyir’ihumure ryose,” kandi tubikuye ku mutima no kwiga Ijambo ryayo buri munsi tubigiranye umwete, byatumye jye n’abandi Bahamya dukomeza kugira ukwizera gukomeye. Kopi z’Umunara w’Umurinzi zari zandikishijwe intoki na zo zatumye mbona imbaraga zo mu buryo bw’umwuka nari nkeneye cyane. Abavandimwe duhuje ukwizera babaga biteguye gufasha abandi babikuye ku mutima igihe twari mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa, na bo banteye inkunga ikomeye.

Undi mugisha Yehova yampaye ni umugore wanjye witwaga Maria. Twashyingiranywe mu Kwakira 1950, tubyarana umukobwa witwa Halina wakuze akunda Yehova kandi amukorera. Maria yapfuye tumaranye imyaka 35, amaze igihe kirekire arwaye. Urupfu rwe rwanteye ishavu n’agahinda. Nubwo ‘nakubiswe hasi, sinatsinzwe rwose’ (2 Abakorinto 4:9). Muri ibyo bihe bigoye nashyigikiwe n’umukobwa wanjye nkunda hamwe n’umugabo we ndetse n’abana be ari bo buzukuru banjye. Bose bakorera Yehova mu budahemuka.

Kuva mu mwaka wa 1990, nkora ku biro by’ishami byo muri Polonye. Kuba mporana n’abantu beza cyane bagize umuryango wa Beteli bimpesha imigisha myinshi. Kubera ko ubuzima bwanjye bugenda buzahara, hari igihe njya numva meze nka kagoma irambura amababa gusa itabasha kuyakubita. Icyakora, mpanze amaso igihe kiri imbere mfite icyizere, kandi ‘ndirimbira Uwiteka kubera ko yangiriye neza’ kugeza ubu (Zaburi 13:6). Ntegereje igihe Yehova Umutabazi wanjye azavaniraho ingaruka mbi zose zatewe n’ubutegetsi bukandamiza bwa Satani.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 8 Reba igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Mutarama 1998, ku ipaji ya 13, paragarafu ya 6.

^ par. 20 Reba inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ya Elsa Abt mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nyakanga 1980, ku ipaji ya 12-15, mu Gifaransa.

^ par. 20 Mu gitabo cyitwa Indirimbo zo gusingiza Yehova cyasohotse mu mwaka wa 1928, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, iyo ndirimbo ni iya 101. Mu gitabo cy’indirimbo gikoreshwa ubu iyo ndirimbo ni iya 56.

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Izi nomero n’iyi mpandeshatu y’isine nabihawe igihe nari mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Ndi kumwe n’umugore wanjye Maria mu mwaka wa 1980