Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Impamvu ibibi bikomeza kubaho

Impamvu ibibi bikomeza kubaho

Impamvu ibibi bikomeza kubaho

BIBILIYA igira iti “Uwiteka akiranuka mu nzira ze zose” (Zaburi 145:17; Ibyahishuwe 15:3). Umuhanuzi Mose yavuze ibihereranye na Yehova agira ati ‘umurimo we uratunganye rwose, ingeso ze zose ni izo gukiranuka. Ni Imana y’inyamurava itarimo gukiranirwa, ica imanza zitabera, iratunganye’ (Gutegeka kwa Kabiri 32:4). Muri Yakobo 5:11 havuga ko “[Imana] ifite imbabazi nyinshi n’impuhwe.” Bityo rero ntibishoboka ko yateza imibabaro, kandi koko si yo iyiteza.

Umwigishwa Yakobo yaranditse ati “umuntu niyoshywa gukora ibyaha ye kuvuga ati ‘Imana ni yo inyoheje’, kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n’ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha” (Yakobo 1:13). Yehova Imana ntagerageresha abantu ibibi cyangwa ngo aboshyoshye gukora ibikorwa bibi. None se ni nde ukwiriye kuryozwa ibikorwa bibi ndetse n’imibabaro biteza?

Ukwiriye kubiryozwa

Umwanditsi wa Bibiliya witwa Yakobo avuga ko ku ruhande rumwe abantu ari bo bafite uruhare mu guteza imibabaro. Agira ati “umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n’ibyo ararikiye bimushukashuka. Nuko iryo rari riratwita rikabyara ibyaha, ibyaha na byo bimaze gukura bikabyara urupfu” (Yakobo 1:14, 15). Abantu bashobora gukora ibikorwa bihuje n’irari ryabo ribi. Ikindi tutakwirengagiza ni icyaha abantu barazwe. Imbaraga icyaha kigira ku bantu zituma ingeso mbi ziyongera maze ingaruka zikaba mbi cyane (Abaroma 7:21-23). Ni koko, icyaha abantu barazwe cyarababase, kibagira abacakara bo gukora ibikorwa bibi biteza imibabaro (Abaroma 5:21). Ikirenze ibyo kandi, abantu babi bashobora kwanduza abandi imico mibi.—Imigani 1:10-16.

Ariko kandi, impamvu y’ingenzi ituma habaho ibibi ni Satani. Ni we wazanye ibibi mu isi. Yesu Kristo yamwise “umubi” n’“umutware w’ab’iyi si”, ni ukuvuga abantu bakiranirwa. Abantu muri rusange bumvira Satani mu gihe bakurikiza amoshya ye yo kwirengagiza inzira nziza za Yehova Imana (Matayo 6:13; Yohana 14:30; 1 Yohana 2:15-17). Muri 1 Yohana 5:19 hagira hati “ab’isi bose bari mu mubi.” Mu by’ukuri, Satani n’abamarayika be ‘bayobya abari mu isi bose’ bigatuma habaho “ishyano” gusa nta kindi (Ibyahishuwe 12:9, 12). Ubwo rero, uruhare runini mu gutuma habaho ibibi ni urwa Satani rwose.

Amagambo aboneka mu Mubwiriza 9:11 agaragaza indi mpamvu ituma habaho ingorane cyangwa imibabaro agira ati “ibihe n’ibigwirira umuntu biba kuri bose.” Yesu Kristo yigeze kuvuga abantu bagwiririwe n’amakuba yatumye abantu 18 bapfa baguweho n’umunara (Luka 13:4). Bahuye n’izo ngorane kubera ko bari ahantu habi mu gihe kibi. Ibintu nk’ibyo bibaho no muri iki gihe. Urugero, itafari rishobora guhanuka ku nzu rikagwa ku muntu wigendera rikamukomeretsa. Ese ubwo twabiryoza Imana? Oya rwose. Kuko icyo ari igikorwa kitateguwe kandi ari kimwe mu bigwirira umuntu. Ni kimwe rero n’igihe indwara yaba yibasiye umuryango cyangwa urupfu rugatwara umutware w’umuryango rugatuma habaho impfubyi n’abapfakazi.

Birumvikana rero ko Imana atari yo ituma habaho ibibi, kandi si na yo iteza imibabaro. Ibinyuranye n’ibyo, Yehova afite umugambi wo gukuraho ibibi n’ababiteza (Imigani 2:22). Mu by’ukuri, azakora n’ibirenze ibyo. Ibyanditswe bivuga ko umugambi w’Imana ari uwo ‘kuzamaraho imirimo ya Satani’ binyuze kuri Kristo (1 Yohana 3:8). Iyi si ishingiye ku mururumba, inzangano n’ibikorwa bibi, izashira. Ndetse Imana “izahanagura amarira yose ku maso [yose],” bityo imibabaro irangire (Ibyahishuwe 21:4). Ariko ushobora kwibaza uti ‘kuki Imana itabikoze? Kuki yaretse ububi bugakomeza kugeza ubu?’ Ikintu cyadufasha gusubiza icyo kibazo kiboneka mu nkuru yo muri Bibiliya ivuga ibya Adamu na Eva.

Ikibazo cy’ingenzi cyazamuwe

Impamvu Imana yaretse ibibi bigakomeza kubaho, ifitanye isano n’ibintu byabaye abantu bagitangira kubaho. Ikintu cyabaye icyo gihe cyatumye hazamurwa ikibazo gikomeye kireba Umuremyi ubwe; icyo kibazo kikaba kitari gupfa gukemuka mu buryo bworoshye kandi bwihuse. Nimucyo dusuzume uko byagenze.

Yehova Imana yaremye umugabo n’umugore ba mbere maze abashyira muri Paradizo. Bari barahawe impano y’agaciro yabatandukanyaga n’inyamaswa. Iyo mpano ikaba ari umudendezo wo kwihitiramo (Itangiriro 1:28; 2:15, 19). Kubera ko Adamu na Eva bari bafite umudendezo wo kwihitiramo, bashoboraga gukoresha ubwenge bwabo mu guhitamo gukunda Umuremyi wabo, kumukorera no kumwubaha, cyangwa bagahitamo kwigenga bakabaho batisunze Imana kandi bakayigandira ku bushake.

Kugira ngo Imana y’ukuri ihe Adamu na Eva uburyo bwo kugaragaza ko bayikunda, hari ikintu yababujije. Yatanze itegeko rigira riti “ku giti cyose cyo muri iyo ngobyi ujye urya imbuto zacyo uko ushaka, ariko igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa” (Itangiriro 2:16, 17). Kugira ngo Adamu na Eva bakomeze kwemerwa n’Imana, bagombaga kwirinda kurya ku mbuto z’igiti babujijwe. Ibyo bikaba byari bibafitiye akamaro bo n’abari kubakomokaho. Ese ni ko babigenje?

Bibiliya itubwira uko byagenze. Satani yifashishije inzoka maze yegera Eva aramubaza ati “ni ukuri koko Imana yaravuze iti ‘ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’?” Eva amaze kumusubiriramo itegeko ry’Imana, Satani yaramubwiye ati “gupfa ntimuzapfa, kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.” Bityo rero, Eva yitegereje icyo giti asanga ari cyiza “asoroma ku mbuto zacyo, arazirya.” Iyo nkuru ikomeza igira iti “ahaho n’umugabo we wari kumwe na we, arazirya” (Itangiriro 3:1-6). Adamu na Eva bombi bakoresheje nabi umudendezo wabo wo kwihitiramo maze basuzugura Imana, bakora icyaha.

Ese uriyumvisha uburemere bw’ibyabaye? Satani yavuguruje ibyo Imana yari yabwiye Adamu. Amagambo ya Satani yumvikanishaga ko Adamu na Eva batari bakeneye Yehova mu gihe bagombaga gufata umwanzuro ku bijyanye n’icyiza n’ikibi. Ku bw’ibyo, ikibazo Satani yazamuye cyatumye habaho kwibaza niba Yehova akwiriye gutegeka abantu kandi niba abifitiye uburenganzira. Ikibazo gikomeye Satani yari azamuye rero cyari ukumenya niba Yehova afite uburenganzira bwo kuba Umutegetsi w’Ikirenga. Ni gute Imana y’ukuri yitwaye muri icyo kirego?

Byasabaga igihe gihagije

Yehova yari afite imbaraga zo kurimbura ibyo byigomeke uko ari bitatu: Satani, Adamu na Eva. Nta gushidikanya ko Imana yabarushaga imbaraga. Ariko Satani ntiyigeze ashidikanya ko Imana ifite imbaraga. Ahubwo, icyo yashidikanyijeho ni uburenganzira bwayo bwo gutegeka. Icyo kibazo cyarebaga ibiremwa byose bifite umudendezo wo kwihitiramo. Ibyo biremwa byagombaga kumenya ko iyo mpano yo kwihitiramo igomba gukoreshwa neza, ntibirenge imipaka y’ubuyobozi byashyiriweho n’Imana. Ntibirengere amahame agenga umubiri, ajyanye n’umuco ndetse n’ajyanye n’iby’umwuka. Bitabaye ibyo, ingaruka mbi zagombaga kugera kuri ibyo biremwa kimwe n’uko umuntu yakomereka bikomeye aramutse asimbutse akava hejuru y’inzu ndende atitaye ku itegeko rigenga imbaraga rukuruzi z’isi (Abagalatiya 6:7, 8). Ibiremwa bifite ubwenge byose byashoboraga kungukirwa no kwirebera ingaruka mbi zo kwigomeka ku Mana. Ariko kandi ibyo byasabaga igihe.

Kuba byarasabaga igihe kugira ngo ikibazo gikemuke bishobora kugaragazwa n’urugero rukurikira. Tuvuge ko umubyeyi wo mu rugo rumwe ashotoye umubyeyi wo mu rundi rugo amusaba ko barushanwa ku mugaragaro kugira ngo urusha undi ingufu agaragare. Icyo kibazo cyahita gikemurwa bidatinze. Dushobora kureba urusha undi ingufu binyuriye wenda ku mabuye ashobora guterura. Umubyeyi washobora guterura urutare ruremereye ni we waba afite ingufu nyinshi. Reka tuvuge noneho ko ikibazo ari icyo kureba umubyeyi ukunda abana be by’ukuri n’abana be bakamukunda. Cyangwa se tuvuge ko bagamije kumenya umubyeyi utegeka neza abo mu muryango we. Ibyo ntibyapimirwa ku magambo cyangwa ku kurushanwa imbaraga. Byaba bisaba gusa ko hashira igihe gihagije kugira ngo abantu basuzume bitonze maze bamenye urusha undi uwo ari we.

Igihe gishize cyagaragaje iki?

Ubu hashize imyaka igera ku 6000 Satani ashidikanyije ku burenganzira Imana ifite bwo gutegeka. Amateka yagaragaje iki? Reka dusuzumire hamwe ibintu bibiri bigize ikirego Satani arega Imana. Satani yabwiye Eva ashize amanga ati “gupfa ntimuzapfa” (Itangiriro 3:4). Igihe Satani yavugaga ko Adamu na Eva nibarya ku mbuto yabuzanyijwe batazapfa, yashakaga kumvikanisha ko Yehova ari umubeshyi. Mbega ikirego gikomeye! Niba Imana itaravugishije ukuri ku bihereranye n’igiti cyabuzanyijwe, ni nde washobora kuyiringira no mu bindi bintu? Ariko se igihe gishize cyagaragaje iki?

Adamu na Eva batangiye guhura n’indwara, imibabaro, gusaza, ndetse amaherezo barapfuye. Bibiliya igira iti “iminsi yose Adamu yaramye ni imyaka magana urwenda na mirongo itatu, arapfa” (Itangiriro 3:19; 5:5). Kandi, uwo murage mubi wagiye uhererekanywa mu muryango w’abantu wose uturutse kuri Adamu (Abaroma 5:12). Igihe gishize cyagaragaje ko Satani ari “umunyabinyoma, kandi ni se w’ibinyoma.” Icyo gihe cyagaragaje nanone ko Yehova ari ‘Imana y’umurava’ cyangwa ivugisha ukuri.—Yohana 8:44; Zaburi 31:6.

Nanone Satani yabwiye Eva ati “Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho [imbuto z’igiti cyabuzanyijwe], amaso yanyu [Adamu na Eva] azahweza mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi” (Itangiriro 3:5). Igihe Satani yabwiraga abantu ayo magambo y’ubushukanyi, yaberekaga uburyo budakwiriye bwo kwitegeka. Satani agamije kubayobya, yumvikanishaga ko kwitegeka batisunze Imana ari byo byababera byiza. Ese ibyo byagaragaye ko ari ukuri?

Uko amateka yagiye akurikirana, ubutegetsi bwinshi bukomeye bwagiye bubaho, hanyuma bukavaho bugasimburwa n’ubundi. Uburyo bwo gutegeka abantu bashobora gutekereza bwose, bwarageragejwe. Incuro nyinshi ariko, ibintu biteye ubwoba byagiye biba ku bantu. Ubu hashize imyaka igera ku 3000 umwanditsi wa Bibiliya wari umunyabwenge ageze ku mwanzuro ugira uti “umuntu agira ububasha ku wundi bwo kumugirira nabi” (Umubwiriza 8:9). Nanone umuhanuzi Yeremiya yaranditse ati “ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze” (Yeremiya 10:23). Mu myaka ya vuba aha, ibyagezweho muri siyansi n’ikoranabuhanga ntibyagize icyo bihindura kuri uko kuri. Igihe gishize cyagaragaje gusa ko ibyo Bibiliya ivuga muri iyo mirongo ari ukuri.

Mbese uzakora iki?

Igihe Imana yaretse kigahita cyagaragaje ko Satani nta kuri yari afite igihe yazamuraga ikirego kirebana n’uburenganzira Yehova afite bwo kuba Umutegetsi w’Ikirenga. Yehova ni we Mutegetsi w’Ikirenga wenyine w’ijuru n’isi. Afite uburenganzira bwo gutegeka ibiremwa bye, kandi uburyo bwe bwo gutegeka ni bwiza kuruta ubundi bwose. Ibiremwa byo mu ijuru byabayeho kuva kera biyobowe n’Imana byagaragaje ko byemera ubwo butegetsi kandi ko ari bwiza kuruta ubundi bigira biti “Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho kandi icyatumye biremwa ni uko wabishatse.”—Ibyahishuwe 4:11.

Uri ku ruhe ruhande ku birebana n’ikibazo cy’ubutegetsi bw’Imana? Ese wemera ko Imana ikwiriye kukubera umutegetsi? Niba ubyemera, ugomba gusobanukirwa Ubutegetsi bw’Ikirenga bwa Yehova. Ushobora kubikora ushyira mu bikorwa ukuri n’inama biboneka mu Ijambo rye Bibiliya mu mibereho yawe yose. Bibiliya ivuga ko “Imana ari urukundo” kandi amategeko yayo n’amabwiriza yayo bishingiye ku rukundo ikunda ibiremwa byayo (1 Yohana 4:8). Nta na rimwe Yehova ajya atwima ikintu icyo ari cyo cyose cyatugirira akamaro. Ushobora rero kuzirikana inama Bibiliya itanga igira iti “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na We azajya akuyobora inzira unyuramo.”—Imigani 3:5, 6.

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Ushobora guhitamo gushyigikira ubutegetsi bw’Imana wiga Bibiliya kandi ushyira mu bikorwa ibyo ivuga

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 4 yavuye]

© Jeroen Oerlemans/Panos Pictures