Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuki Imana ireka ibibi bikabaho?

Kuki Imana ireka ibibi bikabaho?

Kuki Imana ireka ibibi bikabaho?

IBIKORWA bibi n’imibabaro birogeye. Intambara zihitana abasivili n’abasirikare. Ubugome n’urugomo biramenyerewe. Wenda vuba aha waba wararenganyijwe cyangwa ukagirirwa urwikekwe. Birashoboka ko ibyo wabonye n’ibyakugezeho byatumye wibaza ikibazo kigira kiti ‘kuki Imana ireka ibibi bikabaho?’

Icyo kibazo si icya none. Hashize imyaka igera ku 3.600, umugaragu w’Imana w’indahemuka witwaga Yobu abajije ati “ni iki gituma abanyabyaha babaho?” (Yobu 21:7-8). Umuhanuzi Yeremiya wabayeho mu kinyejana cya karindwi Mbere ya Yesu na we yababazwaga n’ibikorwa bibi byakorwaga n’abantu bo mu gihugu yari atuyemo. Yarabajije ati “kuki umunyabyaha ahirwa mu nzira ze? Kuki abariganya bagubwa neza?” (Yeremiya 12:1). Yobu na Yeremiya bombi bari basobanukiwe ko Imana ikiranuka. Ariko kandi, bibazaga impamvu hariho ibibi birenze urugero. Wenda nawe wumva biguhangayikishije.

Abantu bamwe bashinja Imana ko ari yo iteza ibibi n’imibabaro. Abandi baribaza bati ‘niba Imana ishobora byose, ikiranuka, kandi ari urukundo, kuki itavanaho ibibi n’imibabaro? Kuki yaretse ibibi bigakomeza kubaho kugeza ubu?’ Ingingo ikurikira iratanga ibisubizo by’ibyo bibazo n’ibindi bibazo by’ingenzi.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 3 yavuye]

AP Photo/Adam Butler