Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni gute twagirira abandi imbabazi?

Ni gute twagirira abandi imbabazi?

Ni gute twagirira abandi imbabazi?

“Tugirire bose neza uko tubonye uburyo, ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera.”—ABAGALATIYA 6:10.

1, 2. Ni iki urugero rw’Umusamariya rutwigisha ku muco wo kugira imbabazi?

IGIHE umugabo wari umuhanga mu by’Amategeko ya Mose yaganiraga na Yesu, yaramubajije ati “harya mugenzi wanjye ni nde?” Yesu yamushubije aca uyu mugani ati “hariho umuntu wavaga i Yerusalemu amanuka i Yeriko, agwa mu gico cy’abambuzi baramwambura, baramukubita, barigendera bamusiga ashigaje hato agapfa. Nuko umutambyi amanuka muri iyo nzira, amubonye arakikira arigendera. N’Umulewi ahageze na we abigenza atyo, amubonye arakikira arigendera. Ariko Umusamariya wari mu rugendo na we amugeraho, amubonye amugirira impuhwe aramwegera amupfuka inguma, amwomoza amavuta ya elayo na vino, amushyira ku ndogobe ye amujyana mu icumbi ry’abashyitsi aramurwaza. Bukeye bwaho yenda idenariyo ebyiri aziha nyir’icumbi ati ‘umurwaze kandi ibyo uzatanga byose birenze ku byo ngusigiye, nzabikwishyura ngarutse.’” Hanyuma, Yesu yabajije uwo muntu wari umuteze amatwi ati “noneho utekereza ute? Muri abo batatu ni nde wabaye mugenzi w’uwo waguye mu bambuzi?” Uwo mugabo aramusubiza ati “ni uwamugiriye imbabazi.”—Luka 10:25, 29-37a.

2 Ukuntu uwo Musamariya yitaye kuri uwo muntu wari wakomeretse, bigaragaza neza icyo imbabazi nyakuri ari cyo. Yagize impuhwe maze akora igikorwa cyatumye ububabare bw’uwo muntu wari wakomerekejwe bugabanyuka. Byongeye kandi, uwo Musamariya ntiyari azi uwo muntu. Kugira imbabazi ntibyagombye kubangamirwa n’igihugu umuntu akomokamo, idini cyangwa umuco. Yesu amaze gutanga urwo rugero rw’Umusamariya, yagiriye inama uwari umuteze amatwi agira ati “genda nawe ugire utyo” (Luka 10:37b). Dushobora kuzirikana iyo nama maze natwe tukihatira kugirira abandi imbabazi. Ariko se twabikora dute? Mu mibereho yacu ya buri munsi, ni mu yihe mimerere dushobora kugaragarizamo abandi imbabazi?

Niba hari “mwene Data . . . wambaye ubusa”

3, 4. Kuki twagombye guhangayikishwa mu buryo bwihariye no kugirira imbabazi abo mu itorero rya gikristo?

3 Intumwa Pawulo yaravuze ati “tugirire bose neza uko tubonye uburyo, ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera” (Abagalatiya 6:10). Nimucyo rero tubanze dusuzume uko dushobora kurushaho gukorera abo duhuje ukwizera ibikorwa by’imbabazi.

4 Igihe umwigishwa Yakobo yateraga Abakristo b’ukuri inkunga yo kugirirana imbabazi yarababwiye ati ‘utagira imbabazi ntazababarirwa mu rubanza’ (Yakobo 2:13). Imirongo ikikije ayo magambo yahumetswe itubwira imimerere imwe n’imwe dushobora kugaragazamo imbabazi. Urugero, muri Yakobo 1:27 hagira hati ‘idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusura impfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kwanduzwa n’iby’isi.’ Muri Yakobo 2:15, 16 hagira hati “mwene Data w’umugabo cyangwa w’umugore wambaye ubusa, kandi akaba abuze ibyokurya by’iminsi yose, maze umwe muri mwe akamubwira ati ‘genda amahoro ususuruke uhage’, ariko ntimumuhe ibyo umubiri ukennye byavura iki?”

5, 6. Ni gute twakwihatira kugirira imbabazi abo dusangiye itorero?

5 Kwita ku bandi no gufasha abafite ibyo bakeneye ni kimwe mu biranga idini ry’ukuri. Uburyo bwacu bwo gusenga ntibutwemerera kwita ku bandi mu magambo gusa, tubifuriza ko ibintu byababera byiza. Ahubwo impuhwe zituma tugira icyo dukorera abafite ibyo bakeneye bigaragara (1 Yohana 3:17, 18). Koko rero gutegurira umuntu urwaye ibyokurya, gufasha umuntu ugeze mu za bukuru imirimo yo mu rugo, kumujyana ku materaniro ya gikristo igihe ari ngombwa, no kuba twiteguye kugira icyo dufashisha abugarijwe n’ibibazo ni bimwe mu bikorwa byo kugirira abandi imbabazi twagombye kwihatira gukora.—Gutegeka kwa Kabiri 15:7-10.

6 Nubwo ari iby’ingenzi gufasha abagize itorero rya gikristo rigenda ryaguka kubona ibintu by’umubiri, ni iby’ingezi kurushaho kubafasha kubona ibyo bakeneye mu buryo bw’umwuka. Tugirwa inama igira iti “mukomeze abacogora, mufashe abadakomeye” (1 Abatesalonike 5:14). “Abakecuru” baterwa inkunga yo ‘kwigisha ibyiza’ (Tito 2:3). Bibiliya ivuga ibireba abagenzuzi b’Abakristo igira iti “umuntu azaba nk’aho kwikinga umuyaga n’ubwugamo bw’umugaru.”—Yesaya 32:2.

7. Ni irihe somo tuvana ku bigishwa bo muri Antiyokiya y’i Siriya ku birebana no kugira imbabazi?

7 Uretse kuba abari bagize amatorero yo mu kinyejana cya mbere baritaga ku bapfakazi, imfubyi, n’abafite ibyo bakeneye bo mu matorero yabo kandi bakabatera inkunga, hari igihe batangaga imfashanyo zabaga zigenewe abo bari bahuje ukwizera bo mu tundi duce. Urugero, igihe umuhanuzi Agabo yahanuraga ko “inzara nyinshi izatera mu isi yose,” abigishwa bo muri Antiyokiya y’i Siriya ‘bagambiriye koherereza bene Data batuye i Yudaya imfashanyo, umuntu wese akurikije ubutunzi bwe.’ Izo mfashanyo zahawe “Barinaba na Sawuli,” bazishyikiriza abasaza b’i Yudaya (Ibyakozwe 11:28-30). Byifashe bite se muri iki gihe? ‘Umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ yashyizeho za komite z’ubutabazi zishinzwe kwita ku bavandimwe na bashiki bacu bashobora kugwirirwa n’impanuka kamere, urugero nk’imiyaga ikaze, imitingito, cyangwa za tsunami (Matayo 24:45). Gutanga igihe, imbaraga n’umutungo byacu ku bushake, tugashyigikira iyo gahunda yaringanijwe ni uburyo bwiza bwo kugira imbabazi.

“Niba murobanura abantu ku butoni”

8. Ni gute kurobanura abantu ku butoni bibangamira umuco wo kugira imbabazi?

8 Yakobo yatanze umuburo urebana n’ikintu cyabangamira kugira imbabazi ndetse no gukurikiza ‘itegeko ry’Umwami wacu’ ry’urukundo agira ati “niba murobanura abantu ku butoni muba mukoze icyaha, mutsinzwe n’amategeko y’uko mwacumuye” (Yakobo 2:8, 9). Kugira icyo duha umuntu kubera ko ari umukungu cyangwa umuntu ukomeye, bishobora gutuma twirengagiza “gutaka k’umukene” (Imigani 21:13). Kurobanura ku butoni bibangamira umuco wo kugira imbabazi. Tugira imbabazi igihe cyose tutarobanura abantu ku butoni.

9. Kuki atari bibi kwita mu buryo bwihariye ku bantu babikwiriye?

9 Ese kutarobanura abantu ku butoni bisobanura ko tutagombye na rimwe kwita ku muntu runaka mu buryo bwihariye? Si ko biri. Intumwa Pawulo yandikiye Abakristo b’i Filipi ababwira ibya Epafuradito mugenzi we bakoranaga agira ati “abasa n’uwo mujye mububaha.” Kubera iki? Bibiliya isubiza igira iti “kuko yagarukiye hafi yo gupfa ku bw’umurimo wa Kristo, ntiyita ku magara ye kugira ngo asohoze ibyasigaye byo kumfasha kwanyu” (Abafilipi 2:25, 29, 30). Umurimo ugaragaza ubudahemuka Epafuradito yakoze wari ukwiriye gutuma yitabwaho mu buryo bwihariye. Byongeye kandi, muri 1 Timoteyo 5:17, dusoma ngo “abakuru b’Itorero batwara neza batekerezwe ko bakwiriye guhabwa icyubahiro incuro ebyiri, ariko cyane cyane abarushywa no kuvuga ijambo ry’Imana no kwigisha.” Imico myiza yo mu buryo bw’umwuka na yo ikwiriye gushimirwa. Kwita ku muntu muri ubwo buryo ntabwo ari ukurobanura abantu ku butoni.

“Ubwenge buva mu ijuru . . . bwuzuye imbabazi”

10. Kuki twagombye kugenzura ururimi rwacu?

10 Yakobo yagize icyo avuga ku birebana n’ururimi agira ati “ni ububi budatuza, rwuzuye ubusagwe bwica. Urwo ni rwo dushimisha Umwami Data wa twese, kandi ni rwo tuvumisha abantu baremwe mu ishusho y’Imana, mu kanwa kamwe havamo gushima no kuvuma.” Yakobo akivuga ibyo, yongeyeho ati “muhorana amakimbirane akaze mu mitima yanyu mugahorana intonganya, ntimukabyiratane ngo mubeshyere ukuri. Bene ubwo bwenge si bwo bumanuka buvuye mu ijuru, ahubwo ni ubw’isi, ni ubw’inyamaswabantu ndetse ni ubw’abadayimoni, kuko aho amakimbirane n’intonganya biri, ari ho no kuvurungana kuri no gukora ibibi byose. Ariko ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buraboneye kandi ni ubw’amahoro, n’ubw’ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza, butarobanura ku butoni kandi butagira uburyarya.”—Yakobo 3:8-10a, 14-17.

11. Ni gute twagira imbabazi binyuze mu buryo dukoreshamo ururimi rwacu?

11 Ku bw’ibyo rero, uburyo dukoresha ururimi rwacu tuvugana n’abandi bugaragaza niba dufite ubwenge “bwuzuye imbabazi.” Byaba bigaragaza iki turamutse tuvuze amagambo yo kwirata, kubeshya, cyangwa se gukwirakwiza amazimwe tubitewe n’ishyari? Zaburi 94:4 igira iti “inkozi z’ibibi zose zirirarira.” Kandi se mbega ukuntu amagambo arimo ibitutsi umuntu avuze ahubutse ashobora gutuma abo avuga basuzugurwa bahowe ubusa (Zaburi 64:3-5)! Ikindi kandi, tekereza ku kaga ‘umugabo w’indarikwa ubeshya’ ashobora guteza (Imigani 14:5; 1 Abami 21:7-13). Yakobo amaze kuvuga ibyo gukoresha ururimi nabi yaravuze ati “bene Data, ibyo ntibikwiriye kumera bityo” (Yakobo 3:10b). Kugira imbabazi nyakuri bisaba ko dukoresha ururimi rwacu mu buryo buboneye, burangwa n’amahoro kandi bushyize mu gaciro mu gihe tuganira n’abandi. Yesu yagize ati “kandi ndababwira yuko ijambo ry’imfabusa ryose abantu bavuga, bazaribazwa ku munsi w’amateka” (Matayo 12:36). Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko tugira imbabazi binyuze mu buryo dukoreshamo ururimi rwacu!

‘Nimubabarire abantu ibyaha byabo’

12, 13. (a) Ni irihe somo rihereranye no kugira imbabazi tuvana ku mugani w’umugaragu warimo shebuja umwenda w’amafaranga menshi? (b) Ni iki kubabarira umuvandimwe wacu ‘kugeza mirongo irindwi karindwi’ bisobanura?

12 Umugani wa Yesu uvuga iby’umugaragu warimo umwami shebuja idenariyo 60.000.000, ugaragaza ubundi buryo bwo kugira imbabazi. Kubera ko uwo mugaragu atari afite uburyo bwo kwishyura umwenda yarimo, yinginze asaba imbabazi. Shebuja yagize imbabazi, ‘amubabarira’ uwo mwenda. Ariko uwo mugaragu arasohoka maze abona umugaragu mugenzi we wari umurimo idenariyo ijana gusa, ntiyamugirira imbabazi amushyirisha mu nzu y’imbohe. Ubwo shebuja yumvaga ibyari bibaye, yahamagaje uwo mugaragu yari yababariye, maze aramubwira ati “wa mugaragu mubi we, naguhariye wa mwenda wose kuko wanyinginze, nawe ntiwari ukwiriye kubabarira mugenzi wawe nk’uko nakubabariye?” Shebuja amaze kuvuga ibyo, yamuhaye abarinzi b’imbohe. Yesu yashoje uwo mugani agira ati ‘na Data wo mu ijuru ni ko azabagira, nimutababarira, umuntu wese mwene se mubikuye ku mutima.’—Matayo 18:23-35.

13 Mbega ukuntu uwo mugani ugaragaza neza ko kugira imbabazi bikubiyemo kuba umuntu yiteguye kubabarira! Yehova atubabarira ibyaha byinshi. Ese ntitwagombye natwe ‘kubabarira abantu ibyaha byabo’ (Matayo 6:14, 15)? Mbere y’uko Yesu aca uwo mugani w’umugaragu utagira impuhwe, Petero yari yamubajije ati “databuja, mwene data nangirira nabi nzamubabarira kangahe? Ngeze karindwi?” Yesu aramusubiza ati “sinkubwiye yuko ugeza karindwi, ahubwo yuko ugeza mirongo irindwi karindwi” (Matayo 18:21, 22). Koko rero, umunyambabazi ahora yiteguye kubabarira ‘kugeza mirongo irindwi karindwi,’ bivuga ko kubabarira bitagira imipaka.

14. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 7:1-4, ni gute dushobora kugira imbabazi buri munsi?

14 Icyakora, hari ubundi buryo bwo kugira imbabazi. Mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi, yagize ati “ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu kugira ngo namwe mutazarucirwa, kuko urubanza muca ari rwo muzacirwa namwe. . . . Ni iki gituma ubona agatotsi kari mu jisho rya mwene so, ariko ntiwite ku mugogo uri mu jisho ryawe? Cyangwa wabasha ute kubwira mwene so uti ‘henga ngutokore agatotsi mu jisho ryawe’, kandi ugifite umugogo mu jisho ryawe?” (Matayo 7:1-4). Ku bw’ibyo, dushobora kugira imbabazi buri munsi binyuze mu kubabarira amakosa y’abandi ntidukabye kuyaremereza.

“Tugirire bose neza”

15. Kuki ibikorwa by’imbabazi bitagarukira ku bo duhuje ukwizera gusa?

15 Nubwo igitabo cya Bibiliya cya Yakobo kivuga ibyo kugirira imbabazi abo duhuje ukwizera, ibyo ntibishaka kuvuga ko ibikorwa by’imbabazi bigarukira ku bantu bo mu itorero rya gikristo gusa. Muri Zaburi 145:9 hagira hati “Uwiteka agirira neza bose, imbabazi ze ziri ku byo yaremye byose.” Duterwa inkunga yo ‘kwigana Imana,’ ndetse n’iyo ‘kugirira bose neza’ (Abefeso 5:1; Abagalatiya 6:10). Nubwo tudakunda “isi cyangwa ibiri mu isi,” ntibivuga ko twirengagiza ibyo abari mu isi bakeneye.—1 Yohana 2:15.

16. Ni ibihe bintu bigira ingaruka ku buryo tugaragarizamo abandi imbabazi?

16 Kubera ko turi Abakristo, tuba twiteguye gutanga ubufasha ubwo ari bwo bwose dushobora kubona tubuha abagezweho n’‘ibigwirira abantu’ cyangwa abari mu mimerere igoranye (Umubwiriza 9:11). Birumvikana ko imimerere turimo ari yo igena ibyo dushobora gukora n’ingano yabyo (Imigani 3:27). Igihe duha abandi ubufasha bw’ibintu, tujye twitonda kugira ngo ibyo dukoze tuzi ko ari igikorwa cyiza, bitababera intandaro yo kuba abanebwe (Imigani 20:1, 4; 2 Abatesalonike 3:10-12). Ku bw’ibyo, kugira imbabazi nyakuri bitewe n’impuhwe cyangwa kwishyira mu mwanya w’abandi bijyanirana no gushyira mu gaciro.

17. Ni ubuhe buryo bwiza cyane kurusha ubundi bwo kugirira imbabazi abantu batari mu itorero rya gikristo?

17 Uburyo bwiza kurusha ubundi bwo kugirira imbabazi abatari mu itorero rya gikristo ni ubwo kubagezaho ukuri kwa Bibiliya. Kubera iki? Kubera ko abantu benshi muri iki gihe bari mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka. Nanone kandi, abantu benshi ntibafite uburyo bwo guhangana n’ibibazo kandi ntibafite ibyiringiro nyakuri by’igihe kizaza; ku bw’ibyo, “basandaye nk’intama zitagira umwungeri” (Matayo 9:36). Ubutumwa bwo mu Ijambo ry’Imana bushobora kubabera ‘itabaza ry’ibirenge,’ bukabafasha guhangana n’ibibazo bahura na byo. Bushobora nanone kubabera ‘umucyo umurikira inzira yabo’ mu buryo bw’uko Bibiliya yavuze mbere y’igihe umugambi w’Imana w’igihe kizaza, ibyo bikaba bishobora kubabera urufatiro rw’ibyiringiro bihamye (Zaburi 119:105). Mbega igikundiro cyo kugeza ubutumwa buhebuje bw’ukuri ku babukeneye! Tuzirikanye ukuntu “umubabaro mwinshi” wegereje cyane, byadutera kugira ishyaka mu kwifatanya mu murimo wo kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa (Matayo 24:3-8, 21, 22, 36-41; 28:19, 20). Nta kindi gikorwa cyo kugira imbabazi cyagereranywa n’uwo murimo.

‘Ibiri imbere abe ari byo mutanga’

18, 19. Kuki twagombye kurushaho kwitoza umuco wo kugira imbabazi?

18 Yesu yagize ati “ibiri imbere abe ari byo mutangana ubuntu” (Luka 11:41). Kugira ngo igikorwa cyiza cyangwa ikintu cyiza dutanze kibe ari igikorwa kirangwa n’imbabazi, kigomba kuba giturutse imbere, ni ukuvuga mu mutima wuje urukundo kandi ukunze (2 Abakorinto 9:7). Mbega ukuntu bihumuriza kugira imbabazi muri ubwo buryo muri iyi si igoye kuyibamo, irangwa n’ubwikunde no kutita ku mibabaro y’abandi n’ibibazo byabo!

19 Nimucyo rero twihatire kurushaho kugira imbabazi mu mibereho yacu. Uko tuzarushaho kugira imbabazi, ni na ko tuzarushaho kwigana Imana. Ibyo bidufasha kugira ubuzima bufite agaciro nyakuri kandi bushimishije.—Matayo 5:7.

Ni iki wamenye?

• Kuki ari iby’ingenzi kugirira imbabazi by’umwihariko abo duhuje ukwizera?

• Ni gute wagirira imbabazi abo mu itorero rya gikristo?

• Ni gute twakorera ibyiza abatari mu itorero rya gikristo?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Umusamariya yakoze igikorwa kirangwa n’imbabazi

[Amafoto yo ku ipaji ya 27]

Abakristo bakora ibikorwa byinshi bigaragaza imbabazi

[Ifoto yo ku ipaji ya 30]

Uburyo bwiza kuruta ubundi bwo kugaragariza imbabazi abatari mu itorero rya gikristo, ni ukubagezaho ukuri kwa Bibiliya