Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘So agira imbabazi’

‘So agira imbabazi’

‘So agira imbabazi’

“Mugirirane imbabazi nk’uko So na we azigira.”—LUKA 6:36.

1, 2. Ni gute amagambo Yesu yabwiye abanditsi n’Abafarisayo, ndetse n’ayo yabwiye abigishwa be agaragaza ko kugira imbabazi ari umuco w’ingenzi cyane?

AMATEGEKO yari yaratanzwe binyuze kuri Mose, yari akubiyemo amabwiriza n’amahame bigera kuri 600. Nubwo Abisirayeli bagombaga gusohoza ibyasabwaga n’Amategeko ya Mose, kugira imbabazi na byo byari ikintu cy’ingenzi cyane. Reka turebe amagambo Yesu yabwiye Abafarisayo batagiraga imbabazi. Incuro ebyiri zose yabacyashye avuga ko Imana yavuze ko ‘ikunda imbabazi, atari ibitambo’ (Matayo 9:10-13; 12:1-7; Hoseya 6:6). Igihe Yesu yari hafi gusoza umurimo we, yaravuze ati “mwebwe banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mutanga kimwe mu icumi cy’isogi na anisi na kumino, mukirengagiza amagambo akomeye yo mu mategeko, ari yo kutabera n’imbabazi no kwizera.”—Matayo 23:23.

2 Mu by’ukuri, Yesu yabonaga ko kugira imbabazi ari umuco w’ingenzi cyane. Yabwiye abigishwa be ati “mugirirane imbabazi nk’uko So na we azigira” (Luka 6:36). Icyakora, kugira ngo ‘twigane Imana’ ku birebana no kugira imbabazi, tugomba kumenya icyo imbabazi nyakuri ari cyo (Abefeso 5:1). Byongeye kandi, gusobanukirwa inyungu zibonerwa mu kugira imbabazi bizatuma turushaho kugaragaza uwo muco mu mibereho yacu.

Kugirira imbabazi abafite ibyo bakeneye

3. Kuki twagombye gukura icyitegererezo kuri Yehova kugira ngo tumenye icyo imbabazi nyakuri ari cyo?

3 Umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “Uwiteka ni umunyambabazi n’umunyebambe, atinda kurakara afite kugira neza kwinshi. Uwiteka agirira neza bose, imbabazi ze ziri ku byo yaremye byose” (Zaburi 145:8, 9). Yehova ni “Data wa twese w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose” (2 Abakorinto 1:3). Umuntu ugira imbabazi agirira abandi impuhwe. Uwo muco ni kimwe mu bintu by’ingenzi bigize kamere y’Imana. Icyitegererezo dukura ku Mana, hamwe n’ibyo itwigisha bishobora kudufasha kumenya neza icyo imbabazi nyakuri ari cyo.

4. Ni iki muri Yesaya 49:15 hatwigisha ku bihereranye no kugira imbabazi?

4 Nk’uko byanditswe muri Yesaya 49:15, Yehova yagize ati “mbese umugore yakwibagirwa umwana yonsa, ntababarire uwo yibyariye?” Ibyiyumvo bituma Yehova agira imbabazi byagereranyijwe n’ibyo umubyeyi wonsa ubusanzwe agirira umwana we. Reka tuvuge ko umwana ashonje cyangwa ko hari ikindi akeneye. Impuhwe ni zo ziri butume umubyeyi aha umwana we icyo akeneye. Yehova agirira abo ababarira ibyiyumvo nk’ibyo birangwa n’impuhwe.

5. Ni gute ibyo Yehova yagiriye Abisirayeli byagaragaje ko ari “umutunzi w’imbabazi”?

5 Kugirira abandi impuhwe birashimirwa, ariko birushaho kuba byiza iyo umuntu agize icyo abamarira mu gihe babikeneye. Reka turebe uko Yehova yabyifashemo igihe ubwoko bwe bwari mu bunyage muri Egiputa, ubu hakaba hashize imyaka igera kuri 3.500. Yabwiye Mose ati “ni ukuri mbonye kubabara k’ubwoko bwanjye buri muri Egiputa, numvise gutaka batakishwa n’ababakoresha uburetwa, kuko nzi imibabaro yabo. Kandi manuwe no kubakiza mbakure mu maboko y’Abanyegiputa, mbakure muri icyo gihugu, mbajyane mu gihugu cyiza kigari, cy’amata n’ubuki” (Kuva 3:7, 8). Nyuma y’imyaka igera kuri 500 Abisirayeli bakuwe muri Egiputa, Yehova yarabibukije ati “nakuye Isirayeli muri Egiputa, mbakiza amaboko y’Abanyegiputa n’amaboko y’abami bose babarenganyaga” (1 Samweli 10:18). Kubera ko Abisirayeli bicaga amahame akiranuka y’Imana, bahoraga mu mimerere ibabaje. Ariko kandi, Yehova yabagiriraga imbabazi kandi incuro nyinshi akabatabara (Abacamanza 2:11-16; 2 Ibyo ku Ngoma 36:15). Ibyo bigaragaza ukuntu Imana yuje urukundo yita ku bafite ibyo bakeneye, ku bari mu kaga, cyangwa ku bari mu ngorane. Yehova ni “umutunzi w’imbabazi.”—Abefeso 2:4.

6. Ni gute Yesu Kristo yiganye Se ku bihereranye no kugirira abantu imbabazi?

6 Igihe Yesu yari ku isi, yiganye Se mu buryo bwuzuye ku bihereranye no kugirira abantu imbabazi. Ni gute Yesu yabyifashemo igihe impumyi ebyiri zamwingingaga ziti “mwami mwene Dawidi, tubabarire”? Zinginze Yesu zigira ngo azihumure mu buryo bw’igitangaza. Yesu yarazihumuye; ariko ntiyapfuye gukora icyo gitangaza mu buryo butarangwa n’ibyiyumvo. Bibiliya igira iti “Yesu azigirira imbabazi akora ku maso yazo, uwo mwanya zirahumuka” (Matayo 20:30-34). Impuhwe zatumye Yesu akora ibitangaza byinshi byatumye impumyi zihumuka, abantu bakira abadayimoni, abandi bakira ibibembe kandi ababyeyi bakirijwe abana babo bumise baruhutse.—Matayo 9:27; 15:22; 17:15; Mariko 5:18, 19; Luka 17:12, 13.

7. Ni iki ingero twabonye kuri Yehova Imana no ku Mwana we zitwigisha ku birebana no kugira imbabazi?

7 Ingero tumaze kubona kuri Yehova Imana na Yesu Kristo zigaragaza ko imbabazi zigizwe n’ibintu bibiri: kumva umuntu agize impuhwe kubera ko yishyize mu mwanya w’abafite ibyo bakeneye, hamwe no kugira icyo umuntu akora kugira ngo afashe umuntu ubikeneye. Kugira imbabazi bisaba ibyo bintu uko ari bibiri. Akenshi mu Byanditswe, umuco wo kugira imbabazi werekeza ku gikorwa cy’ineza gikorerwa abagikeneye. None se bite ku bihereranye no kugirira abandi imbabazi mu bijyanye n’imanza? Ese kugirira abandi imbabazi byaba binakubiyemo kwifata ntihatangwe igihano, ari byo bamwe babona mu buryo bubi?

Kugirira imbabazi abakoze ibyaha

8, 9. Dawidi amaze gukorana icyaha na Batisheba, imbabazi Yehova yabagiriye zari zikubiyemo iki?

8 Reka turebe ibyabaye nyuma y’uko umuhanuzi Natani agiye kureba Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera kugira ngo amumenyeshe iby’icyaha cy’ubuhehesi yari yakoranye na Batisheba. Dawidi wari ufite umutima wicuza yarasenze ati “Mana, umbabarire ku bw’imbabazi zawe, ku bw’imbabazi zawe nyinshi usibanganye ibicumuro byanjye. Unyuhagire rwose gukiranirwa kwanjye, unyeze unkureho ibyaha byanjye. Kuko uzi ibicumuro byanjye, ibyaha byanjye biri imbere yanjye iteka. Ni wowe, ni wowe ubwawe nacumuyeho, nakoze icyangwa n’amaso yawe.”—Zaburi 51:3-6.

9 Umutima wa Dawidi wari umenetse. Yehova yamubabariye icyaha cye kandi ntiyakimuhanira we na Batisheba. Dukurikije Amategeko ya Mose, Dawidi na Batisheba bagombaga kwicwa (Gutegeka kwa Kabiri 22:22). Nubwo hari ingaruka zabagezeho kubera icyaha bari bakoze, bakomeje kubaho (2 Samweli 12:13). Imbabazi za Yehova zikubiyemo no kubabarira ibyaha. Icyakora, ntabwo areka gutanga igihano gikwiriye.

10. Nubwo Yehova agira imbabazi mu bijyanye no guhana, kuki tutagomba gufata imbabazi ze mu buryo butari bwo?

10 Kuva ‘ibyaha byazanwa mu isi n’umuntu umwe [Adamu],’ abantu bose barapfa “kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu,” (Abaroma 5:12; 6:23). Mbega ukuntu dushobora kwishimira ko Yehova ababarira iyo atanga igihano! Ariko kandi, tugomba kwitonda kugira ngo tudafata imbabazi z’Imana mu buryo butari bwo. Bibiliya igira iti ‘ingeso ze zose ni izo gukiranuka’ (Gutegeka kwa Kabiri 32:4). Iyo Imana ihisemo kubabarira ntiyirengagiza amahame yayo akiranuka arebana n’ubutabera.

11. Ni gute Yehova yagaragaje ubutabera nyabwo igihe yababariraga Dawidi icyaha yakoranye na Batisheba?

11 Igihe Dawidi yakoranaga icyaha na Batisheba, hagombaga kubanza kubaho kubabarira ibyaha byabo mbere y’uko boroherezwa igihano ntibicwe. Abacamanza b’Abisirayeli ntibari bemerewe gukora ibyo. Iyo baza kwemererwa guca urwo rubanza, nta kindi bari gukora uretse kubakatira urwo gupfa. Icyo ni cyo gihano Amategeko ya Mose yasabaga. Icyakora, kuba Yehova yari yaragiranye isezerano na Dawidi, yarebye icyo yashingiraho amubabarira (2 Samweli 7:12-16). Ku bw’ibyo, Yehova Imana, “Umucamanza w’abari mu isi bose,” we “ugerageza umutima,” yahisemo kwikemurira icyo kibazo (Itangiriro 18:25; 1 Ibyo ku Ngoma 29:17). Imana yasomye neza mu mutima wa Dawidi, ibona ko yihannye koko, maze iramubabarira.

12. Ni iki abantu bakora kugira ngo bungukirwe n’imbabazi z’Imana?

12 Imbabazi Yehova atugirira zituma dukurirwaho igihano cy’urupfu rukomoka ku cyaha twarazwe, zihuje n’ubutabera bwe. Kugira ngo Yehova ashobore kubabarira ibyaha adatandukiriye ihame rye rirebana n’ubutabera, yatanze igitambo cy’Umwana we Yesu Kristo, akaba ari uburyo bwo kubabarira buruta ubundi bwose bwigeze kubaho (Matayo 20:28; Abaroma 6:22, 23). Kugira ngo twungukirwe n’imbabazi z’Imana, dushobore kurokoka iteka ry’igihano cy’urupfu rukomoka ku cyaha twarazwe, tugomba ‘kwizera Umwana wayo.’—Yohana 3:16, 36.

Imana y’imbabazi n’ubutabera

13, 14. Ese imbabazi za Yehova zigabanya agaciro k’ubutabera bwe? Sobanura.

13 Nubwo imbabazi za Yehova zidatandukira ihame rye ry’ubutabera, ese zaba zituma agoreka imanza ze? Ese imbabazi zituma ubutabera bwe bugabanya ingaruka zari kugera ku muntu, binyuze mu koroshya urubanza? Oya, si ko biri.

14 Yehova yabwiye Abisirayeli binyuze ku muhanuzi Hoseya ati “kandi nzakwishyingira ube uwanjye iteka ryose. Ni ukuri nzakwishyingira ube uwanjye nkiranuka ngaca imanza zitabera, nkagukunda kandi nkakubabarira” (Hoseya 2:21). Ayo magambo agaragaza ko imbabazi za Yehova zijyanirana buri gihe n’indi mico ye, harimo n’uw’ubutabera. Yehova ni “Imana y’ibambe n’imbabazi, . . . ibababarira gukiranirwa n’ibicumuro n’ibyaha. Ntitsindishiriza na hato abo gutsindwa” (Kuva 34:6, 7). Ni Imana y’imbabazi n’ubutabera. Bibiliya igira iti “icyo Gitare umurimo wacyo uratunganye rwose, ingeso zacyo zose ni izo gukiranuka” (Gutegeka kwa Kabiri 32:4). Umuco w’Imana w’ubutabera uratunganye, ni na ko biri ku muco wayo wo kubabarira. Nta n’umwe usumba undi, kandi nta nubwo umwe ugabanya agaciro k’undi. Ahubwo iyo mico yombi iruzuzanya neza.

15, 16. (a) Ni iki kigaragaza ko ubutabera bw’Imana budakagatiza? (b) Abasenga Yehova bashobora kwiringira badashidikanya ko bizabagendekera bite igihe Yehova azaba asohoreza urubanza rwe kuri iyi si mbi?

15 Ubutabera bwa Yehova ntibukagatiza. Ubusanzwe ubutabera bugira ingaruka zihuje n’amategeko, kandi akenshi guca urubanza bijyana no guha abakoze ibyaha igihano gikwiriye. Ariko kandi, iyo Imana ikoresheje ubutabera bwayo ishobora no kurokora ababikwiriye. Urugero, igihe abantu babi bari batuye mu mijyi ya Sodomu na Gomora barimburwaga, umukurambere Loti n’abakobwa be bararokowe.—Itangiriro 19:12-26.

16 Dushobora kwizera ko igihe Yehova azasohoreza urubanza rwe kuri iyi si mbi, azarokora imbaga y’“abantu benshi” bamusenga by’ukuri, ‘bameshe ibishura byabo bakabyejesha amaraso y’Umwana w’Intama.’ Nguko uko bazaba ‘bavuye mu mubabaro mwinshi.’—Ibyahishuwe 7:9-14.

Kuki twagombye kuba abanyambabazi?

17. Ni iyihe mpamvu y’ingenzi ituma tugomba kugira imbabazi?

17 Mu by’ukuri, Yehova na Yesu Kristo baduhaye ingero zigaragaza icyo imbabazi nyakuri ari cyo. Mu migani 19:17 haduha impamvu y’ingenzi ituma tugomba kugira imbabazi hagira hati “ubabariye umukene aba agurije Uwiteka, na we azamwishyurira ineza ye.” Yehova arishima iyo tumwiganye kandi tukigana Umwana we mu birebana no kugira imbabazi mu byo dukorerana (1 Abakorinto 11:1). Iyo tugiriye abantu imbabazi na bo bibatera kugira imbabazi, kuko imbabazi ziturwa izindi.—Luka 6:38.

18. Kuki twagombye kwihatira kuba abantu bagira imbabazi?

18 Kugira imbabazi bijyanirana n’indi mico myinshi myiza. Harimo kugira neza, urukundo, ineza, n’ingeso nziza. Kugira impuhwe cyangwa kwishyira mu mwanya w’abandi ni byo bituma umuntu agira imbabazi. Nubwo imbabazi za Yehova zitabangamira ubutabera bwe, atinda kurakara kandi ukwihangana kwe gutuma abakora ibibi babona igihe cyo kwihana (2 Petero 3:9, 10). Umuco w’imbabazi ufitanye isano rya bugufi n’uwo kwihangana. Kubera ko umuco wo kugira imbabazi ukubiyemo indi mico myiza myinshi hakubiyemo n’imico inyuranye igize imbuto z’umwuka, kwitoza kuwugira bidufasha kwitoza kugira iyo mico (Abagalatiya 5:22, 23). Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko twihatira kuba abantu bagira imbabazi!

“Hahirwa abanyambabazi”

19, 20. Ni mu buhe buryo imbabazi ziruta urubanza zikarwishima hejuru?

19 Umwigishwa Yakobo atubwira impamvu yagombye gutuma umuco wo kugira imbabazi uba uw’ingenzi mu mibereho yacu. Yaranditse ati “imbabazi ziruta urubanza zikarwishima hejuru” (Yakobo 2:13b). Yakobo yavugaga iby’imbabazi abasenga Yehova bagirira abandi. Izo mbabazi ziruta urubanza zikarwishima hejuru mu buryo bw’uko iyo igihe kigeze ubwo umuntu aba agomba ‘kwimurikira ibyo yakoze imbere y’Imana;’ Yehova azirikana imbabazi uwo muntu yagiye agirira abandi akanashingira ku gitambo cy’incungu cy’Umwana we maze akamubabarira (Abaroma 14:12). Nta gushidikanya ko imwe mu mpamvu zatumye Dawidi ababarirwa icyaha yakoranye na Batisheba ari uko yari umunyambabazi (1 Samweli 24:4-7). Ku rundi ruhande, ‘utagira imbabazi ntazababarirwa mu rubanza’ (Yakobo 2:13a). Ntibitangaje kuba abantu b’“intababarira” bari mu bantu Imana ibona ko “bakwiriye gupfa”!—Abaroma 1:31, 32.

20 Mu Kibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi, yagize ati “hahirwa abanyambabazi, kuko ari bo bazazigirirwa” (Matayo 5:7). Mbega ukuntu ayo magambo afite imbaraga agaragaza ko abashaka imbabazi z’Imana bagombye na bo kugira imbabazi! Ingingo ikurikira izasuzuma uko dushobora kugira imbabazi mu mibereho yacu ya buri munsi.

Ni iki wize?

• Imbabazi ni iki?

• Ni ryari umuntu yagaragaza imbabazi?

• Ni mu buhe buryo Yehova ari Imana y’imbabazi n’ubutabera?

• Kuki twagombye kuba abanyambabazi?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Impuhwe umubyeyi yumva afitiye umwana we, ni zo Yehova na we agirira abantu bafite ibyo bakeneye

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Ni iki ibitangaza bya Yesu bitwigisha ku birebana no kugira imbabazi?

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Ese Yehova yaba yarirengagije ubutabera bwe igihe yagiriraga Dawidi imbabazi?

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Imbabazi Imana igirira abanyabyaha zihuje n’ubutabera bwayo