Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko wacengeza mu mutima w’umwana wawe gukunda Imana

Uko wacengeza mu mutima w’umwana wawe gukunda Imana

Uko wacengeza mu mutima w’umwana wawe gukunda Imana

MURI iki gihe ntibyoroshye kwitoza kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova Imana (Zaburi 16:8). Nk’uko byahanuwe, turi mu ‘bihe birushya.’ Abantu benshi “bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana” (2 Timoteyo 3:1-5). Ni koko, muri iki gihe abantu bakunda Imana by’ukuri babaye ingume.

Gukunda Imana ntibishobora kwiyongera mu mutima w’umwana mu buryo bw’impanuka. Tugomba kubicengeza mu mitima y’abana bacu. Ibyo twabigeraho dute?

Mushyikirane mwisanzuye

Dushobora gucengeza mu mitima y’abana bacu gukunda Imana ari uko natwe ubwacu tuyikunda byimazeyo (Luka 6:40). Ibyo bigaragazwa n’ibyo Bibiliya ivuga igira iti “ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose. Aya mategeko ngutegeka uyu munsi ahore ku mutima wawe. Ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe.”—Gutegeka kwa Kabiri 6:4-7.

None se ni gute twacengeza mu mutima w’umwana wacu gukunda Imana? Mbere na mbere, tugomba gutahura ikiri mu mutima w’umwana wacu; hanyuma natwe tukagaragaza ikituri ku mutima.

Igihe Yesu yari kumwe n’Abigishwa babiri bari mu nzira ijya Emawusi, yabashishikarije kuvuga ibyiringiro byabo hamwe n’ibyari bibahangayikishije. Yamaze umwanya abateze amatwi, hanyuma abona gukosora imitekerereze yabo akoresheje Ibyanditswe. Nyuma y’igihe ibyo bibaye, abo bigishwa bagize icyo bavuga ku bihereranye n’icyo gihe bamaranye na Yesu bagira bati “yewe, ntiwibuka ukuntu imitima yacu yari ikeye, ubwo yavuganaga natwe”? Icyo kiganiro yagiranye na bo, ni urugero rugaragaza ukuntu abantu bashobora gushyikirana bisanzuye (Luka 24:15-32). Ni gute twatahura ibyiyumvo by’umwana wacu?

Vuba aha, ababyeyi bamwe bafite abana bakuru cyangwa benda kugera muri icyo kigero kandi b’intanga rugero mu itorero, bagize icyo babazwa ku birebana n’uburyo bagirana n’abana babo imishyikirano irangwa no kwisanzura. Urugero, muri Megizike habajijwe Glen ufite abana bane bakuru: abahungu babiri n’abakobwa babiri. * Yagize ati “kwisanzura mu gihe abana bashyikirana n’ababyeyi ntibipfa kwizana. Njye n’umugore wanjye tureka gukora ibintu bitari ngombwa cyane kugira ngo dushobore kumarana n’abana bacu igihe gihagije. Igihe abana bacu bari ingimbi n’abangavu, akenshi twashoboraga kumara umugoroba wose twicaranye na bo tuganira ku kintu icyo ari cyo cyose bifuza. Ndetse no mu gihe cy’amafunguro twategeraga amatwi ibiganiro byabo, ibyo bikadufasha kumenya aho bafite intege nke, maze tukabakosora tubigiranye ubugwa neza ntibarabukwe uko twabigezeho.”

Nanone kugira ngo dushobore gushyikirana n’abana bacu twisanzuye, tugomba kugaragaza ikituri ku mutima. Yesu yagize ati “umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwiza bwo mu mutima we, . . . kuko ibyuzuye mu mutima ari byo akanwa kavuga” (Luka 6:45). Toshiki ufite abahungu babiri n’umukobwa umwe bakorera umurimo w’igihe cyose mu Buyapani yagize ati “nababwiraga kenshi impamvu nizera Yehova; icyatumye nizera ntashidikanya ko ariho ndetse n’uburyo ibyo niboneye mu mibereho yanjye byamfashije kubona ko Bibiliya ari iy’ukuri kandi ko ari yo ishobora kuduha ubuyobozi bwiza mu mibereho yacu.” Cindy wo muri Megizike, yagize ati “buri gihe umugabo wanjye yasengeraga hamwe n’abana bacu. Kumva amagambo avuye ku mutima yakoreshaga asenga byafashije abana bacu kumenya ko Yehova ariho koko.”

Urugero tubaha rurabafasha cyane

Imyifatire yacu irusha imbaraga amagambo tuvuga, kuko ifasha abana bacu kumenya urugero dukundamo Imana. Igihe abantu babonaga uburyo Yesu yumviraga Yehova, byabafashije kumenya ko yakundaga Imana cyane. Yesu yagize ati “ahubwo nkora uko Data yantegetse, kugira ngo ab’isi bamenye ko munkunda.”—Yohana 14:31.

Uwitwa Gareth akaba ari umwe mu Bahamya ba Yehova wo muri Pays de Galles yagize ati “abana bacu bagomba kubona ko dukunda Yehova kandi ko tugerageza gukora ibintu duhuje n’uko ashaka. Urugero, abana banjye bibonera ko nemera amakosa yanjye mbitewe n’uko mba nshaka kumvira iby’Imana itubwira. Ubu, abana banjye na bo bagerageza kubigenza batyo.”

Greg wo muri Ositaraliya yagize ati “twifuza ko abana bacu babona ko ukuri ari ikintu imibereho yacu ishingiyeho. Iyo dufata imyanzuro ku birebana n’akazi cyangwa kwirangaza, tubanza kureba ingaruka biri bugire ku nshingano zacu za gikristo. Biradushimisha kubona umukobwa wacu w’imyaka 19 na we yaratoye uwo muco mu murimo akora w’ubupayiniya bw’ubufasha.”

Dufashe abana bacu kumenya Imana

Ntidushobora gukunda umuntu tutazi cyangwa ngo tumwizere. Igihe intumwa Pawulo yashakaga ko urukundo Abakristo b’i Filipi bakundaga Yehova rwiyongera, yarabandikiye ati “iki ni cyo mbasabira, ni ukugira ngo urukundo rwanyu rurusheho kugwiza ubwenge no kumenya kose” (Abafilipi 1:9). Umugabo witwa Falconerio utuye muri Peru akaba arera abana bane, yagize ati “guhora dusomera hamwe Bibiliya kandi tukayiga bituma ukwizera kwabo kurushaho gukomera. Hari igihe nananirwaga kwigana na bo, nyuma yaho nasangaga urukundo bakunda Imana rwacogoye.” Gary wo muri Ositaraliya yagize ati “nkunda kwereka abana banjye ibintu bigaragaza ko ubuhanuzi bwa Bibiliya bugenda busohora. Nanone mbereka inyungu zibonerwa mu gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya. Icyigisho cy’umuryango cya Bibiliya cya buri gihe cyabaye ikintu cy’ingenzi cyatumye ukwizera kwabo gukomera.”

Ubumenyi buzarushaho gucengera mu mutima w’umwana neza nitumwigishiriza mu mimerere irangwa n’imishyikirano ya gicuti ariko yiyubashye; aho kwiga biba ari ibintu bishimishije (Yakobo 3:18). Shawn na Pauline bo mu Bwongereza, bakaba bafite abana bane, bagize bati “mu gihe cy’icyigisho cy’umuryango cya Bibiliya, tugerageza kwirinda gucyaha abana bacu tubabwira nabi, ndetse n’igihe bihaye gukubagana. Tugenda tunyuranya uburyo bwo kuyobora icyigisho cy’umuryango. Hari igihe dusaba abana guhitamo ingingo turi buganireho. Hari n’ubwo dukoresha kasete videwo zateguwe n’umuteguro wa Yehova. Rimwe na rimwe dusubiza inyuma kasete cyangwa tukayihagarika kugira ngo tugire icyo tuvuga ku byo tubonye.” Nanone kandi, hari umugore wo mu Bwongereza witwa Kim wagize ati “ntegura icyigisho cy’umuryango mbyitondeye kugira ngo nshobore kubaza abana banjye ibibazo biri butume batekereza. Icyo cyigisho kiradushimisha, tugaseka cyane!”

Guhitamo incuti

Gukunda Yehova no kwishimira ugusenga k’ukuri bishobora kwiyongera mu mitima y’abana bacu mu buryo bworoshye iyo bifatanya n’abantu bakunda Imana. Guhitamo incuti zituma abana bacu bungukirwa no kuganira na zo ndetse no gukina na zo, bishobora gusaba imihati. Ariko iyo mihati iba ari ngombwa! Byongeye kandi, ni iby’ingirakamaro ko abana bacu babona uburyo bwo guhura n’Abahamya ba Yehova bagize umwuga umurimo w’igihe cyose. Abenshi mu bagize ayo mahitamo, babigezeho babikesheje kwifatanya n’abagaragu b’Imana bakorana umwete. Hari mushiki wacu wabaye umumisiyonari wagize ati “incuro nyinshi ababyeyi banjye batumiraga abapayiniya tugasangira amafunguro. Byaragaragaraga ko babonera ibyishimo mu murimo wabo wo kubwiriza, ku buryo nifuje gukorera Imana muri ubwo buryo.”

Ariko birumvikana ko abandi bantu bashobora kugira uruhare mu gutuma imyifatire y’abana bacu ihinduka myiza cyangwa mibi. Akaga gaterwa n’incuti mbi rero gashobora kubangamira imihati dushyiraho mu nshingano yo kurera abana twe ababyeyi dufite (1 Abakorinto 15:33). Kwigisha abakiri bato kwirinda gusabana n’abantu badakunda Yehova kandi batanamuzi, bisaba ubuhanga (Imigani 13:20). Shawn twigeze kuvuga yagize ati “twigishije abana bacu kujya bashyikirana n’abo bigana igihe gusa bakorera hamwe ibyo ku ishuri, ariko bataha iyo mishyikirano ikarangirira aho. Abana bacu basobanukiwe impamvu batagombye kwifatanya mu bikorwa biba nyuma y’amasomo cyangwa mu marushanwa ya siporo abera mu bigo.”

Agaciro ko gutoza abana

Mu gihe dutoza abana bacu kuvuganira ukwizera kwabo, tuba tubafasha kwishimira kugaragaza urukundo bakunda Imana. Uwitwa Mark utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagize ati “twifuzaga ko abahungu bacu bumva bishimiye kubwira abandi ibihereranye n’ukwizera kwabo igihe cyose, atari mu gihe basohotse bambaye neza bagiye kubwiriza mu buryo budafatiweho. Bityo rero, mu gihe tugiye ahantu runaka kwidagadura, urugero nko mu busitani, ku myaro, cyangwa muri pariki, dutwara Bibiliya ndetse n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, maze tukaganira n’abantu duhura na bo ku bihereranye n’ibyiringiro byacu. Abahungu bacu bishimira cyane kubwiriza mu buryo bufatiweho bari kumwe natwe. Bifatanya mu biganiro tugirana n’abantu kandi bakavuganira ukwizera kwabo.”

Intumwa Yohana wari ugeze mu za bukuru yafashije abantu benshi kurushaho gukunda Imana. Abo ni bo yerekezagaho igihe yavugaga ati “nta cyantera umunezero waruta uwo kumva ko abana banjye [bo mu buryo bw’umwuka] bagendera mu kuri” (3 Yohana 4). Nta gushidikanya ko niducengeza mu mitima y’abana bacu gukunda Imana tuzagira ibyishimo nk’ibya Yohana.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 8 Amwe mu mazina yarahinduwe.

[Amafoto yo ku ipaji ya 9]

Kuganira mu bwisanzure ku bibazo bihereranye n’ukwizera ntibipfa kubaho nk’impanuka

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Toza abana bawe kugaragaza urukundo bakunda Imana

[Aho ifoto yavuye]

Courtesy of Green Chimneys Farm